logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S04E06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 06



Epispde 05 yarangiye Charlene ,Lily ,Gisele na Prince bahunze ikirwa basiga mukecuru aho hari n’indege yahise ihagera. Ese ninde wari uhageze ?

Twakomeje ….




Dutangiriye kuri Noella mumugi , Turamubona mukabari yicaye kumeza yitaruye arimo kunwa wenyine asa n’ufite ibyo ari gutekereza ! Akiri aho havuyeyo wamusore twabonye wahoze kwa Lathifa yambaye neza agaragara nkufite akanoti koko,aramusuhuza nawe aramusubiza .

Umusore ati “Bigaragara ko hari uwo waba utegereje”

Noella ati “Yego hari uwo ntegereje”

Umusore ati “gusa nkubonye umwanya munini uri wenyine kandi nanjye ntawe twazanye, rero niba bitaba bibi naba nguhaye company kugeza ubwo uwo muntu wawe aribuze”

Noella arabanza aramwitegereza abona koko umusore ari smart,arangije ati “Ntakibazo dore n’irungu ryari rimereye nabi”

Umusore aricara ,arangije ati “ Mumico ya Kizungu iyo uhuye n’umuntu muba mugomba kumenyana , nitwa Fernandez ndi hano gutembera igihugu cyanyu gusa vuba ndasubira USA”

Noella ati “ hmmm , ufite izina ryiza . Nanjye nitwa Noella ndi uwahano”

Fernandez ati “Oooh ,what a nice Name ! I like it”

Noella “ really ?”

Fernandez ati “ yes !”

Noella ati “Thx!”




Kukirwa ho nyuma yo kumvikana indege hahise hamanukamo abakomando bataka kwa mukecuru , Umukecuru nawe ntabwo yoroshye Kuko yatangiye kubica akoresheje imbaraga asanzwe afite !

Gusa nyine kuko bafite imbunda umwe yamurashe murutugu arwa hasi  ,agiye kweguka baba bamufashe ananirwa kubikura !

Imbere Lathifa ahita avayo azunguza umutwe ati “ zizizizizi ,koko ubusaza ni bubi pe ! Aka kanya umaze gusaza ? Kera wari umupfumu w’i bwami utajyaga uvugirwamo none ubu usigaye uhagarikwa n’utuntu twakozwe n’abanyantege nke (amasasu niyo avuga)”

Mukecuru nawe araseka ati “ Yaba nanjye ndashaje ,gusa birababaje kumuntu ukiri muto nkawe wifashisha abanyantege nke kandi wiyita umunyembaraga 😂”

Lathifa arakaramo gato gusa arabisha , afata pisto ati “Utsinda ni usigara ahagaze apana uburyo yabonyemo intsinzi”

Yatunze imbunda mukecuru ahita amurasa isasu ry’umutwe ! Gusa mukumurasa mukecuru yarabuze bisa naho atariwe Ikirwa cyose gihita gitangira kwikagaraga ibiti byivanga !! Abasirikare bagongwa n’ibiti ,ishamba rikicurika bagahanuka Ariko barwa kumabuye akabahitana ! Lathifa abonye bikomeye ahita ashira kumatwi ecouteur yari yambaye arangije ati “Shiraho Plan b”

Akivuga atyo indege hejuru mukirere yahise ivuza ubuduha bubaza amatwi mukecuru atangira gucanganyikirwa Mumutwe !!!




Uko ibyo byose bibaye Charlene ari munzira nabo ajyanye bahwereye gusa intekerezo ze zose ziri kuri mukecuru asize kukirwa wenyine !!

Lily nawe aho aryamye yarakangutse akanguka umutwe urimo kumurya ,areguka areba hirya no hino abona bari mubwato  !

Arebye hirya gato abona Charlene wicaye wigunze arahaguruka aramusanga ati “Charlene ni ibiki biri kuba ?”

Charlene ati “Turi kujya mumugi”

Lily ati “Mumugi ? Gute kandi mwaravuze ko ntaburyo umuntu yazahava ?”

Charlene ati “Bwari buhari gusa mukecuru niwe wari ubuzi wenyine”

Lily arikanga ,arebye mukaboko ka Charlene abona afite kagatabo ahita akibuka mukanya batarahaguruka uko kigeze kwaka ahita akaka charlene ngo arebemo . Akigakoraho nubundi yongeye kwaka amaso noneho gahita gatangira kumwibutsa ibyakera sasa ,Byose uko byakabaye ntakintu nakimwe kibuzemo!!! 😳😳




Kukirwa ho mukecuru nyuma yo gukubitwa urusaku rukaze imbaraga ze yakoreshaga zabuze control barangije bamufata noneho byanyabyo. Lathifa avayo ati “wari uzi ko amarozi yawe yankoraho koko nkuko wabikoze nambere ?”

Mukecuru amenyuramo ati “Umugisha w’undi erega ntawo wigeze uhira ntanuwo uzigera uhira kugeza isi irangiye”

Lathifa yikangamo gato ati “ntamwanya w’amagambo yawe mfite. Abatatu bari he ?”

Mukecuru ati “erega iteka uzahora utsindwa ,uzi impamvu ? Ni uko uri ikibi kandi iteka ikibi ntikizigera gitsinda icyiza”

Lathifa ararakara ati “mumushireho icyuma”

Mukecuru bahita batangira kumucomekaho ibyuma bigaragara ko bari baje biteguye neza!!



Twigarukire mumugi , Fernandez ikiganiro we na Noella ikiganiro kimaze kuba kinini. Fernandez ati “ndabona inshuti yawe yatinze ubanza itakije”

Noella ati “nanjye mbona yatinze gusa Fernandez wakoze kumpa company ,sinzi niba nari bube mutegereje kugeza aka kanya nta company yawe nari mfite”

Fernandez ati “ni ibisanzwe”

Bakiraho hari uwahageze ati “rwose wakoze kumumpera company pe !”

Bose barahindukira bareba uje babona ni James maze Noella ati “cheri ,wahageze ? Uyu yitwa….”

James ati “yitwa Fernandez aheruka kuva muri amerika”

Akivuga atyo Noella na Fernandez bose barikanga 🙄 

JAMES SASA AZI GUTE FERNANDEZ KO BATIGEZE BANAHURA ?

KOMEZA UKURIKIRE INKURU UZASOBANUKIRWA !!



Kukirwa mukecuru uko bakamushizeho ibyuma ,abasirikare be barahindukiye bati “ubwonko bwe buragaragara!”

Lathifa arikanga ati “ntibishoboka , aya mahirwe nayashatse imyaka ibihumbi ishize none ngo ubwonko bwe buragaragara ?”

Mukecuru ahita aseka cyane 🤣🤣🤣 Lathifa ati “ uraseka iki ?”

Mukecuru ati “byose birarangiye ! Bwanyuma winjiye mundorerwamo yanjye utasohoka . Byibuze bwanyuma isi igiye kubona amahoro”

Umubiri wa mukecuru uhita utangira gutumuka arinako ikirwa cyose gitangira gukikuzwa n’imbaraga zidasanzwe ,bivuze ngo mukecuru byose yari yarabiteguye!! Lathifa arebye neza ati “ni agatego mufate imigozi twurire indege byihuse”

Abasirikare bahita bafata kumigozi bazamuka mundege na Lathifa gusa indege yagiye gushaka kugenda yakerewe kuko urukuta rwa mukecuru rwari rumaze guterana. Indege kurugonga ihita ikoroka nabi bivuze ngo umukecuru afungiranye  Lathifa n’abasirikare be bose ntabwo bava kukirwa !!......LOADING EPISODE 07



Haa ,bizarangira bite ??









Comments