
Episode 05
Episode 4 yarangiye Gisele ataye agatabu mukecuru yamuhaye nkimpano kubera ururimi yati asanzemo atabasha kurusoma. Beatrice we yari yiyamye James kubufasha yagomba kumuha kugira amukize agasuzuguro. Twikomereze….
Uko James bakamwiyamye yagiye kuruhande umugabo akomeza gusohora ibintu arangije ahita afunga n’inzu ye arigendera !!
James ati “Beatrice kuki umeze uko ?”
Beatrice ati “Ntabufasha bw’umuntu wese nkeneye abantu ndabazi ,akira na phone yawe Hita uva hano”
Amufumbatisha Phone ye aranamusunika arinako arira amarira yibaza ibiri kumubaho ! Sasa mwibuke aratwite sibyiza ko agira stress atwite . Kubera gupanika yarazengerewe ajya kwitura hasi James aramusama ! aramuhamagara ati “Beatrice !” Beatrice ntiyitaba kuko yari yahwereye !! James ntakindi yakoze yahise amuterura yirukankana mumodoka ye amujyana kwamuganga.
Mumugi kuri wamusore aho ari kwa Lathifa , Yahawe amafoto ati “uyo niwe yishe umuvandimwe wawe”
Umusore ati “ ko uvuga abo kandi ndeba ari umuntu umwe gusa ?”
Lathifa ati “ Ubwo uramuheraho umenya abandi ,amakuru uyashake kuko ntakazi wampaye ko kuguha amakuru yuzuye”
Umusore ahita arakaramo arahaguruka amutunga pisto ati “Cyangwa niwe wishe umuvandimwe wanjye ukaba urimo kuyobya uburari ?”
Lathifa habe no gupapa cyangwa ngo agire ubwoba ahubwo aravuga ati “ Ukoze ikosa munzu yanjye gusa kubera uri umushitsi wanjye subiza imbunda mububiko bwayo ndabifata nkaho ntacyabaye”
Umusore yanga kumva ati “Wowe niki kigutera kwiyemera bigeze aha ?”
Lathifa ati “Ni uko ndi mubwami bwanjye nkaba arinanjye utegeka “
Umusore agitungurwa n’amagambo ya Lathifa inyuma hari ibyuma byahise bimufata amaguru n’amaboko biramuzamura Binamwaka yambunda !!
Kukirwa Gisele byamwanze munda ,n ibitotsi biranga biba ngombwa ko abyuka asanga abandi bana iyo bagiye Kumazi . Ahageze Charlene utagira ishyari aramubona ahita ayora amazi muruzi amumijaho !! Akiyamumijaho Gisele yazamuye amaboko ayikinga amazi ahita arwa kuri kagatabu yari aje afite muntoki agatabo gahita kaka kazana urumuri rwinshi Gisele abibonye agira ubwoba ahita agata hasi . Prince, Lily na Charlene barimo boga mumazi nabo bahita bavayo baza kureba ! Sasa Uko bakakitegereje Amaso ya Prince ,Gisele na Lily nabo yahise yaka neza nkakagatabo baba nkaho babaye possessed batangira kuzamuka mukirere ! Charlene agira ubwoba ahita yiruka murugo gutabaza mukecuru .
Tuze mumugi ,Uko ibyo bibaye kukirwa Lathifa nawe yarimo Kubwira wamusore wafasjwe n’ibyuma machine ze zahise zitanga Alarm ategeka Ibyuma kurekura umusore ati “Ndakeka wabonye ibihagije ,jya gushaka uwishe umuvandimwe wawe”
Amusiga aho ahubwo aza yiruka muri cyacyumba cy’ibanga akanda kuri machine nayo irangije imwereka Location arangije araseka ati “Bwanyuma ndababonye !”
Haaa dore ngo arabona ikirwa Ba Gisele bariho kandi arabakeneye cyane !!!
Tuve aho twiyizire kuri Paul ,turamubona iwe murugo arimo kwinjira afite igikapu kinini . Yarinjiye arangije yicara muri sallon arangije ariruhutsa bigaragara ko igikapu azanye cyari kiremereye . Yaributse ukuntu bahuye n’ababagabo batatu ,kuri iyi nshuro baje bamwishura cash ntabyo kuyamuha noneho muri bitcoins . agatima karakubise Ahita afungura igikapu asanga harimo amafaranga ariruhutsa ati “Ahwi !!! Narinzi bantuburiye n’amahera ya Bank .Niba nari kujya he”
Arahaguruka yinjiza igikapu mucyumba !!
Kwa muganga ho nyuma yaho James ashikanya kwa muganga Beatrice bamwitayeho barangije barasohoka nawe ahabwa umwanya wo kwinjira aho aryamye ! Yicaye kugitanda imbere ye aramwitegereza cyane arangije aravugisha ati “ nubwo wanyirukana ute ntabwo nteze kukuva iruhande , ndagukeneye kuruta uko unkeneye naho ibyo kugufasha byo ntacyo ntazakora kugira umere neza”
Bidatinze Beatrice yarikanguye abona umuri iruhande ni James ashaka kweguka ngo amwirukane gusa James aramwitanga ati “Tuza uruhuke dore urarwaye naho ibyo kunyirukana byo byihorere kuko sinagenda ngusiga umeze utya”
Beatrice mwijwi ry’intege nke ati “ James unshakaho iki ?”
James ati “Ntacyo ngushakaho ni ubugiraneza gusa nkuko n’abandi babigukorera cyangwa nanjye bakabinkorera”
Beatrice ati “Oya ,muri iyi ai ntamuntu ufasha undi adafite icyo agamije”
Jemes ati “Benshi niko babyibaza ariko nyamara abantu beza baracyari ,ntabwo ari bose babaye inyamanswa”
Beatrice ati “Hmmm”
James ati “Ibyo twoye kubitindaho ,urumva ushaka uduki ntugushakire ?”
Kukirwa Mukecuru yahageze asanga bakiri mukirere maze Akoresheje inkoni yitwata ayikoza kuri buri umwe basubira hasi gusa bose bahwereye.
Ahindukirira charlene ati “ Ibara riraguye ,hita ubafata muve hano mwerekeze mumugi atari yahagera”
Charlene ati “inde Nyogoku ?”
Mukecuru ati “Ntagihe dufite ihute”
Charlene ati “None se nyogoku ko turi hagati mumazi turanyura he ?”
Mukecuru ati “Nicyo gihe ngo yampano y’akato gato naguhaye ukiri muto ikore”
Charlene akora mumufuka arangije avanamo akato gato kabaje mugiti akajugunya muruzi gahita kavamo ubwato bunini 😳 Mukecuru nawe akoresha yankoni ye ayitunga kuri Lily ,Prince na Gisele bahwereye arangije abazamura atabakozeho abinjiza mubwato arangije atora kagatabo agaha Charlene ati “Ukabike neza!”
Charlene ati “None se nyogoku ntabwo tujyana ?”
Mukecuru ati “Mwana wanjye ,igeno ni igeno ntawarihindura ngewe ni aha ngarukiye”
Charlene ashaka kwanga kugenda ariko mukecuru nawe akoresha yankoni amujugunya mubwato buhita bunatsimbura , umukecuru yitegereje uko ubwato burenga ati “Mwana wanjye uzibuke amagambo yose nakwigishije”
Akivuga atyo hejuru y’ikirwa hahise humvikana indege !!😟😁😳😭 …….LOADING EPISODE 06
Haaa ,ese ubundi ko bidasobanuka neza uyu mukecu ni muntu ki ? Utazacikwa na 6 Niyo izabisobanura. Nkwibutsa ko kurangira kwinkuru ari ugutangira kwindi nkuru ukomeze ubane natwe kuri eddystore4all.blogspot.com
NDABAKUNDA❤❤❤❤❤
Comments