logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S07E04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Beatrice ahamagawe nyuma yaho Erick ababwiriye ko icyo yabashakagaho yarangije kucyiha .Ese cyari igiki ? Twikomereze….



       Dutangiriye murugo rwa James,

Nyuma yo kwitaba phone bose bahise baza ikitaraganye murugo basanga umukozi arimo kurira.

Beatrice ati “ngo umwana   wanjye arihe ?”

Umukozi mumarira menshi ati “musize muri Sallon ngiye kumuzanira imyenda yo kumuhindurira ariko ndagarutse ndamubura”

Beatrice kubyumva byaranze ariheba ariko umugabo we aramufata ati “humura umwana araza kuboneka”

Papa Beatrice ahita afata phone agira uwo ahamagara ati “uwo muntu mumushake aho ari hose muri uyu mugi mpaka mumubonye”



    Kumbe Erick na Noella nabo uko bagatandukanye n abo barikumwe bageze murugo barakinguye gusa basangamo wa mwana wa Beatrice.

Noella ati “uyu mwana ra ! Yageze hano ate ko twasize twugaye”

Erick asekamo ati “iyo umuntu arenze akora ibirenze ubwenge bw abandi basanzwe . Iki nicyo napfaga nabo”

Noella ati “kumbe burya niwe wari se w umwana wa Beatrice ?”

Erick ati “nibyo.  Ndabizi aka kanya bagiye guhita batangira kunshaka mumugi wose kucyaha cyo kwiba umwana kubwibyo ngomba kuva hano nkagenda”

Noella ati “ngo ?none se nuhita ugenda ngewe nturibube unshize mubyago”

Erick ati “ndakeka abanzi bawe ubu bakorohera kuko bari muri Panic. Ndabona wabibasha”

Noella ati “kuba abanzi ni abamzi ariko ntabwo urwango mbanka rwatuma nongera kuba umuhombyi nkakera”

Erick ati “urasobanura iki ?”

Noella ati “nubwo ntari mbizi ,uyu mwana nari namuguze nagombaga kumubera nyina kandi mwiza gusa nubu ntabwo ndacyererwa”

Erick ati “ weee ! Umwana ni uwanjye nzamwirera”

Bakivuga umwana yahise atangira kurira cyane Erick ajya guhendahenda …



      Tuze kuri Prince, kumbe ubwo Lathifa yinjira Yahise amusimbukira atangira kumusoma Lathifa nawe aramureka birangira baryamanye na none Prince abona gutuza. Prince yabaye uwambere kubyuka yasanze yaryamanye na Lathifa arikanga ashaka gusohoka ariko asanga  harakinze maze urugi uko ruvuga Lathifa nawe yarikanguye abona Prince arimo kurwana n’urugi ati “Mukundwa niki ko uri gusa n umuntu uhunga inyamanswa ?”

Prince ati “wamurozi we urinda umbaza ko ndi guhunga inyamanswa uyobewe ko weho urenze ububi inyamanswa ?”

Lathifa ati “mukundwa wivuga utyo, Lathifa wa kera uzi atandukanye n uyo murikumwe aka kanya. Prince ndagukunda kandi niteguye gukora icyo wansaba cyose”

Prince ati “toka satani”

Akivuga atyo nanone umutwe wongera kumurya yisanga arimo gusatira kuburiri Lathifa. Ubanza imiti bamuhaye ari iyo imutera ubushake bwo kuryamana n’umukobwa !!!



    Hakuno Erick yahendahenze umwana ariko umwana yanga guhora biramucanga.

Noella yabirebye azamura amaboko ati “wamumpa nkagufasha kumuhoza ?”

Erick ariyumvira gato arangije aramumuhereza !!!

Akimumuha agerageza kumuhoza umwana ahita aceceka ahubwo atangira no guseka Erick arikanga maze Noella ati “ wabonye ? Umwana akeneye umuntu umubera nyina”

Erick areba kuruhande Noella yungamo ati “ naba ndi uwo muntu wamubera nyina?”

Erick atari yasubiza hanze humvikanye ubuduha bwa Polisi ahita arebera mwidirisha arangije ati “twakererewe!”

Batangira gushaka uko bacika sasa !!!!!



     Kuruhande rwa Gisele nyuma yo kumva ko atwite kandi ko gupanika byagira ingaruka kumwana byabaye ngombwa ko atuza akumva ibyo Charlene amubwira .

Ati “Gisele ntabwo uribuka nakimwe ariko burya ibyo Lily na Prince ndetse na nyogokuru bahoze bavuga ni ukuri. Kuva utwite ndakeka Lathifa ntabwo akibonye imbaraga ze zagatumye azana ikibi kwisi yose. Icyo ufite gukora ni ugutuza uwo mwana agakura neza”

Gisele ati “ndabyumva ariko ngewe ikintu nshaka ni Prince . Niba ntava hano mweho sohoka hano mugende mumunzanire kabone nubwo byansaba kuazaba hano ubizima bwose nditeguye ariko ndikumwe na Prince”

Charlene ati “ndabyumva kuko umukunda ariko ibi turimo ni ingenzi kuruta  ibindi byose”

Ako kanya Lily yazanye ibiryo ashira kumeza ati “kalibu kumeza”

Charlene kumva akamoto kabyo yahise agira isereri ahaguruka yiruka hanze Lily na Gisele basigara barebana !!



    Tugaruke mumuhanda , Imodoka irimo Erick na Noella ndetse n umaana bariko bacika polisi kumuvuduko ariko polisi nayo yakamejeje ntagusubira inyuma mpaka ibafashe. Umusore ni umutwazi mwiza ariko polisi iri buri hamwe hose kandi bose target ni Erick na Noella. Umusore yaratwaye arangije yinjira muri Parking ariko ntiyaparika ahubwo akomeza imbere atunguka muwundi muhanda akomeza kwiruka ariko aho ari kunyura hose hari abari kumurebera kuri Ecran ariko baha amerekezo abari kumuhanda babakurikiye !!



     Kuruhande rwaho bafungiye Prince , nyuma nanone yo kuryamana na Lathifa yahise ananirwa noneho arasimzira. Lathifa niwe wabyutse arasohoka ageze hanze asanga Sonia amutegereje ati “mwamikazi ni iki kiri kujyambere ?”

Lathifa ati “Mukomeze izindi Process ariko izijyanye na Prince muzindekere ndaza kuzikurikiranira”

Sonia ati “mwamikazi…”

Lathifa ati “ukore ibyo nkubwiye”

Ahita anigendera maze Sonia asigara yivugisha mumutima ati “ uyu uko bigaragara arimo guhinduka yibagiwe icyo dushaka kandi intege nke ari kuziterwa na Prince. Ngomba kugira icyo nkora byihuse !”.........LOADING EPISODE 05



ARAKORA IKI SASA ???


Comments

Admin: Komeza bro