logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S07E05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 04 yarangiye Erick na Noella barikugerageza gucika polisi bacikanye umwana ariko ntabwo byari byoroshye kuko bari bakurikiwe bikaze. Gisele we yari asabye Charlene ko yakwemera kuguma aho bamuhishe ariko amushakire Prince. Sonia we yari atangiye kubona ko Lathifa arimo gucika intege kumupangu wabo wo gutegeka isi . Ese hakomeje iki ? Twikomereze ….



Dutangiriye kuri Charlene , kumbe ubwo yasohokaga yiruka yaje kuruka maze Lily arahamusanga , Charlene ahindukiye Lily ati “Charlene urarwaye ?”

Charlene ati “hoya ndi muzima”

Lily ati “none ibi ni ibiki ?”

Charlene ati “nanjye simbizi ,impumuro y ibiryo uzanye itumye nshaka kuruka sinzi ngo waba wabitetse muki ?”

Lily ati “ariko natetse ibiryo ukunda bimeze neza nkibyo twahoze turya kukirwa kandi warabikundaga”

Charlene ati “ariko se nyine ni ibiki biri kumbaho ?”

Lily ati “kuva aho ugereye mumugi waba warahuye n umuhungu se ?”

Lily araceceka cyane ko mbere y uko baza hano yari ameze nabi kwamuganga akaza gukira ari uko roho ya mukecuru imwinjiye.



Tuze kuri Lathifa , yaraje ahamagara ea muganga mubwihisho aramubaza ati “Dr , ntaburyo iriya miti yo gukomeza gushaka kuryamana n umugore wamushiramo ?”

Dr ati “uburyo ntabwo kuko ndawukora sinigeze ntegekanya ko uzakoresha agomba gukomeza kubaho. Nari nawukoze ngo uzawukoresha ribe rimwe ahite apfa. Gusa kuvana  n uko Prince we atari yapfa bivuze ngo umubiri we urakomeye , wenda arose umugore umuguma hafi buri uko abishatse akajya amubona byafasha ubwonko gukunda uwo mugore maze nawe bikamukuramo uriya muti akongera akaba muzima”

Lathifa ati “byatwara igihe kingana iki kugira akire ?”

Dr ati “ntabwo navuga igihe kuko bizaterwa n’uko uwo mugore azaba amufata ndetse n ‘imbaraga z umubiri wa Prince”

Lathifa ati “sawa urakoze , ubigire ibanga ntihagire n umwe ubibwira”

Dr ati “na Sonia se ?”

Lathifa ati “na Sonia ubwe ntakwiye kubimenya”

Dr ati “sawa!”

Kumbe ibyo baganiraga byose yari kumuryango abumviriza mbese byose yabyumvise 🙄 mumutima arivugisha ati “ kumbe ushaka guhindura imipangu lubera Prince ? Reka nkwereke ndamuhitana pe !”




Twigarukire kuri Erick na Noella , bamaze gusohoka umugi ariko polisi iracyabari inyuma 🚔🚔🚔🚔🚔 mwanzo mwisho.

Noella n ‘ubwoba bwinshi ati “Erick aba bapolisi turabacika koko ? Wahagaze tukamanika !”

Erick ati “ni weho washatse ko tujyana ukamfasha kurera uwo mwana rero ugomba kugumana nanjye kugeza kumwuka wanyuma kandi ntamusirikare ujya umanika imbere y umwanzi we”

Bakiri muri ibyo imbere yabo haturutseyo Kajugujugu 🚁 irimo papa wa Beatrice afite mikoro arimo kubabwira bahagarare cyangwa baraswe . Kuruhande hari umusirikare ufite imbunda irasa kure yiteguye. Inyuma hari Beatrice n’umugabo we James nabo baje muri iyo ndege. Uko bakabababwira guhagarika imodoka ahubwo Erick akongera umuvuduko. Papa abonye banze kumva yatse imbunda wamusirikare ahita apima neza kwipine ry imbere , Beatrice kujya kubuza se yari yakerewe kuko kubera umuvuduko imodoka yari iriho ndetse n imbaraga z umwuka uturutse mwipine byatumye imodoka yirenga itangira kugenda icura intembe mumuhanda birangira irenze umuhanda imanuka kumanga irwa muruzi rwari aho hafi !!!!!!

Beatrice umutima waranze ariheba ko umwana we abigendeyemo 😪 Disi akana yari afite ari akambere sinzi niba katagiriye mumpanuka kuko uko imodoka yikaraze sinzi ko hari uwarokoka kabisa !!!!



Twigarukire muri Gereza kuri Afande Wacu. Mwibuke we bari baramukatiye uwo guherayo kucyaha yakoze. Yiyicariyeyo yiturije umurinzi yaraje aramuhamagara ahita amusohora amujyana guhura n umukuru wa Gereza.

Umukuru wa gereza ati “ugiye kujya hanze gushakisha uyu muntu mpaka umubonye. Numubona ukabasha kumutuzanira ari muzima uraza kugirwa umwere ubundi urekurwe unasubire mukazi kawe”

Afande atora ifoto aritegereza arangije ati “ndamusanga he ?”

Undi ati “amakuru yandi uraza kuyaherebwa imbere urimo gukora akazi”

Afande ati “sawa”

Sibwo avuye mugasho agasubizwa mukazi !!!



Hakuno turabona imodoka yarimo Noella,Eric ndetse n umwana wa Beatrice turabona irimo kuvanwa mumazi. Polisi yamaze kuhagera ari nyishi gusa yaba Erick Noella cyangwa umwana ntawe turimo kubona. Beatrice we kuruhande arimo kurira James nawe arimo kumwihanganisha ariko ntakintu biri gutanga usibye ko Beatrice gukomeza kurira avuga umwana we.

Ako kanya Polisi yari yagiye mumazi kubashaka yarazamutse izamukana umwana imuteruye gusa umwana ntari no gukakaza ubanza atagihumeka! Beatrice akibibona aza yiruka gusa Polisi iramufata imwangira ko akora kumwana ahubwo bamushira muri ambulance baramujyana . Ese Erick na Noella bo barihe ko batari kugaragara ??




Tuze ahantu mucyaro kimwe kiri kure y umugi, turabona Noella na Erick gusa Erick umujinya Ni wose kuba atatikumwe n umwana we,

Noella ati “Erick ntampamvu zo kuba wasubirayo , yego ndabyumva ko ukeneye umwana wawe ariko wibuke ko kumurwanira byatumye agarukira hejuru yacyo”

Erick ati “ariko umwana ni uwanjye , gute Undi mugabo amwiyitirira ?”

Noella ati “wibuke weho urahirwa , uramutse ugiye kumushaka ushobora no kubipfiramo. Ese nibwo waba wungutse ?”

Erick ati “byaruta nkapfa ariko sinsuzuguzwe!”

Noella ati “none se waba umureze ? Nge ndabona wamureka ubwe akazagushaka nakura”

Erick ati “wiyibagije ko azakura azi ko James ariwe se ? Urumva nge yazamenya ate ?”

Noella ati “ubwo natakumenya rizaba ari igeno, yego waramubyaye ariko uriya mwana natakumenya  ntabwo azaba ari UMUGISHA wawe ahubwo azaba ari UWO UNDI ndavuga James. Ngewe nagerageje kenshi kuba natwara ibitari ibyange ariko ntabyo nigeze ngeraho ahubwo byari bigiye kunyica iyo utahaba ngo untabare , rero nicyo gihe ngo abantu twari babi duhinduke kuko kuba tugihema ni andi mahirwe Imana yaduhaye wenda twakosora amakosa twakoze ahahise”

Erick yubika umutwe mumaguru gusa Noella arakomeza ati “ Icyo gukora tuza wite kumuryango wawe mushya ugizwe n abantu 3”

Erick arahindukira areba Noella ati “urasobanura iki”

Noella ahita amuhereza kagapimisho bakoresha bapima ko umugore atwite , arebyeho yaramwenyuye ati “Noella uratwite ?”Noella azunguza umutwe amwemerera !!.

Erick ahita yishima cyane aramuhobera 🤣 kumbe bamaze no kubana disi ubu bafite urugo rwabo !!........LOADING EPISODE 06


ESE BAROKOTSE BATE ?

DUHURE MURI EPISODE 06

Comments