
Epispde 05 yarangiye Erick amenye ko Noella amutwitiye mugihe yarimo kumwumvisha ko akwiye kureka akahise agatangira ubuzima busha. Ese baba bararokotse gute ? Twikomereze…….
Dutangiriye wamusi imodoka iraswa na Papa Beatrice, nibyo koko Noella na Erick bari bayirimo ndetse n ubwo yamanuka mumazi barimo.
Inyuma yo kugera mumazi Erick kubera kwiboma kumodoka yari yataye ubwenge gusa Naomi we yari muzima . Nibwo bari mumazi yabona Erick agiye gupfa ahitamo kureka umwana atabara Erick mukumwoganampaka ubwo baje kugera hagati munyanja bafashwa n imeri yarimo kunyuraho irabatabara . Niko umwana polisi ariwe yatoye ariko bo baraburwa. Niko bageze kubutaka bahitamo kubana nk’umugore n’umugabo.
Twigarukire kuri Prince , Nyuma yo kuba aryamana cyane na Lathifa nubwo abiterwa n’imiti yatewe yatangiye kubyakira ndetse arimo kugenda yoroherwa bukebuke. Uyu musi turi kubona basohotse bari kumucanga kumazi bicaye.
Prince ati :Lathifa kuki urimo kunkora ibi kandi uzi neza ko nkunda murumuna wawe ?”
Lathifa ati “Prince ,yego mfite amakosa kuko bwambere nari mfite umugambi wo kugukoresha ariko kubijyanye n imiti baguteye nanjye simbinzi ,wenda iyo aba aringe ubyikorera nari kubinyuza muzindi nzira atari kugutera iriya miti”
Prince ati “Sonia ni umukozi wawe yarimo akorera weho. Urakeka amakosa ari ayande ?”
Lathifa ati “ibyabaye byaramaze kuba ,ubu igihari ni ugutera intambwe tujya imbere. Prince kuva waryamana nanjye bwambere nubwo ntari nkanura bikarangira umvanye hagati y’urupfu n’ubuzima numvise ntakindi nkeneye usibye weho. Prince ndagukunda 💞”
Prince arikanga maze arasubiza ati “Lathifa ntanubwoba wumva iyo ubwira muramu wawe ko umukunda ?”
Lathifa ati “ariko ntabwoba nawe ugira bwo kuryamana na muramu wawe”
Prince ati “ariko byose niweho wabiteje ujya kuntera imiti isaza umubiri wanjye”
Lathifa ati “ariko byarabaye ,rero ikintu iyo cyabaye ntabwo wagihindura”
Prince ati “No Lathifa…..”
Atari yakomeza ako kanya hari abasore babaturutse inyuma babambika amasashe mumutwe barabashimuta Bombi.
Kuri Gisele we inda ikomeza kugenda ikura gusa nyine ntabwo atuje kuko aho ari aba atekereza cyane kuri Prince yibuka ibihe byiza bagiranye mumwanya muto bamaranye batari batandukanywa. Inyuma ye Lily yavuyeyo amukora kurutugu ahita yikanga maze Lily ati “wongeye kwigunga na none , Gisele ibuka ko utwite kandi iyo utwite ukagira stress bigira ingaruka zigera no kumwana”
Gisele ati “sha Lily nanjye singe , Prince ntabwo nabasha kureka kumutekereza”
Lily ati “ndabyumva ariko ugomba no gutekereza kubuzima bwiza bw umwana kandi na Prince iyo aba abizi ,aho ari hose yakabaye agusabira ngo weho n’umwana mube neza”
Gisele ati “Lily birananira kwihangana kabisa”
Nkuvane aho nkuzane kuri Beatrice n’umugore we , wamwana nawe burya ntiyapfuye kwamuganga baramurokoye ndetse akomeje gukura yegera juru. Nabo n umukozi babo basohokeye ahantu hamwe nkumuryango barimo kunywa aka jus umukozi nawe hirya gato arimo gukina n akana.
James ati “ Umwana ari kugenda akura kandi n’uriya mukozi aramukunda”
Beatrice ati “rwose amukunda nkuwe , nubwo mwishura ariko uko amfatira umwana birenze amafaranga muha”
James ati “nubwo nanjye ntirirwa murugo ariko iyo ntashye ndabibona”
Beatrice ati “ariko ndabona dukwiye kuba twamuha agashimwe gashimishije kugirango nawe yiyumve neza”
James ati “madam nzi neza ko uzi kwitaho urugo ,rero icyo wahisemo nge ntabwo nacyanga. Watekereje ko twamukorera iki ?”
Beatrice ati “mperutse kuganira nawe arambwira ko yasoje amashuri yisisumbuye gusa abura uburyo bwo kuba yajya kuri university ,natekereje ko uwamwishurora university byazamunezera kuko arabishashaye cyane”
James abitekerezaho arangije ati “none se najya kwishuri umwana ninde uzajya umwitaho ?”
Beatrice ati “Chr , wibuke ko nzi gukora ibyo murugo byose kandi ntakazi ngira mba niriwe nicaye ,rero umwana nzamwitaho”
James ati “chr kuva nakumenya wanzanye munzira nyuma unkuramo ibitekerezo byo kwifuza iby’undi nbayo binzanira umugisha mubyo nkora ubu amafaranga si ikibazo kuringe , reeo uko ubishaka ubikore uko”
Beatrice ati “noneho reka muhamagare mubwire inkuru nziza”
Twiyizire aho bashimutiye Lathifa na Prince , Prince bagiye baramuboha nimigoze abamye nka yesu. Lathifa nawe bamuboheye kuntebe . Ababashimuse bambaye mask. Bahambuye Lathifa barangije bamuha pisto ati “murase weho ubone gukira”
Afatishwa pisto ngo amurase nawe bamufatiraho indi ngo natarasa bahite bamurasa!
Lathifa yitegereje Prince ,atekereza kabiri gusa yibutse ko amukunda ahita ahindukiza inkoho yirasa kumutwe !!🙄
Kumbe ntamasasu yarimo ahubwo kwari ukumupima , uwamufatiyeho imbunda ati “ukoze ikosa ,vuga ijambo ryanyuma “
Ubivuze akivuga atyo humvikanye uguturika maze ubivuze aterwa igifunsi aratarika ! Kumbe ni Prince yamaze kwihambura , Lathifa yarikanze gusa Prince afata akaboko akurura Lathifa amushira inyuma ye ati “General Prince ndahari ntamuntu ari bukore kumwamikazi wanjye !”
Lathifa kumwitegereza yamubonyemo isura ye ya kera aakiri umusirikare kuko yari ameze nkigikoko ndetse kurugamba baramutinya!!!.......LOADING EPISODE 07
HAA BIRAHERERA HE ?
Comments