logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S07E07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 06 yarangiye Uwari ugiye kurasa Lathifa kubera yanze kwica Prince akubiswe igifunsi kiremereye na Prince ahita abitambika imbere. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze ariko tunagana kumusozo…..



Prince uko yakitambitse (mwibuke ahahise yahoze ari General w ingabo i bwami ) abagabo nabo bimpanze kumwataka . Uwambere avayo yiruka afite icyuma muntoki ze maze Prince areba hasi abona hari ibuye ahita arizamuza ukuguru nkumupira arangije arikubita umugeri rihita riza rishwanyukira kwisura y umugabo aratarika na Mask iramenagurika. Prince ahita afata icyuma yari afite ati “ushaka kujya i kuzimu atambuke yegera imbere !💥”

Abagabo bikangamo ariko banga guhunga ahubwo biha kumwataka nawe si ukubajomba cyacyuma umwe kuyundi kandi ubwo nkuwahoze ari umusirikare ajomba mucyico gusa ntahandi , bivuze ngo uwo bahuye ntabwo yongera kugaruka!!!

Mukanya gato bose yari amaze kubashira hasi ntanumwe ugihumeka. Hari umwe wari wasigaye inyuma ahita ajya gufata Lathifa ariko atari yamukozaho intoki cyacyuma Prince yicishije abandi cyahingutse mungoto giturutse inyuma mugikanu !! Umugabo yaguye hasi Lathifa arebye abona ni Prince ugiteye amutabara .

Lathifa yahise aza yiruka aramuhobera ati “urakoze kuntabara !”

Bakiri aho Lathifa yafunguye amaso abona umwe mumirambo azamuye Pisto apime Prince ahita ahindukiza Prince yihuye aba ariwe uraswa mugituza neza kumutima  urashe nawe agatima gahita gaca! Prince yasamye Lathifa atarimo kwizera ibibaye .



Uko Lathifa arashwe kurundi Ruhande aho Gisele nawe yahise yikubita hasi arahwera (Mwibuke aba bana babonetse kubwamarira ya mama Wabo araramikira Imana kuba itamuhaye urubyaro ari umwamikazi ,Inda igahita ikina agahisha umugabo ko atamuteye inda. Mbese abasomye iyi Story yose muzi uko byagenze). Lily niwe wari hafi ahita aza kumwegura ariko asakuza amuhamagara mpaka na Charlene abyumvise arahurura.

Charlene abaza Lily ati “bigenze bite ?”

Lily ati “sinzi utwo narimo gukora nza mbona yikubise hasi ntakintu kimukozeho”

Charlene amukora kwizosi arumviriza arangije ati “hari ikintu kibi kibaye kuri Lathifa kandi naramuka Apfuye yishwe n undi muntu na Gisele araza gupfa”

Lily ati “ntibishoboka ! Ese turakora iki ngo tumurokore ?”

Charlene ati “ngomba kuva hano mubwihisho turi nkasubira mumugi kumenya Lathifa na Prince ko ari bazima !!”



Prince we turi kumubona ari kuva mukizu gishaje aho bari babashimutiye ahetse Lathifa wahwereye amaraso gusa arimo kumuvamo ari menshi sinzi niba ari bumugeze mumugi ataramushiramo. Kubwamahirwe yageze kumuhanda atangira kweraguza areba ko hari imodoka yahanyura agasaba lift byibize akamugeza kwamuganga akiri muzima. Bidatinze imodoka yarahanyuze arayihagarika ohita ibaha Lift barakomeza . Mumodoka bagenda Prince arimo kuvugisha Lathifa ngo adasinzira bigatuma agiramo.

Mukuka gake ati “Prince ndi kubabara”

Prince ati “humura viba birashira nugera kwamuganga”

Lathifa aramubaza ati “ P…ppPrince ndagusabe ikintu”

Prince ati “linsabe ntakibazo”

Lathifa ati “ mbw mbwira basi bwarimwe ko unkunda biratuma mera neza”

Prince ati “Lathifa Ndagukunda kandi ntaho uri bujye turikumwe kandi tuzahorana iteka”

Lathifa mumwuka muto cyane ati “Urakoze Prince !”

Akaboko ka Lathifa gahita gakoroka afunga n ‘amaso , Prince yamenye ko Lathifa ibye birangiye atakiri muzima !!



Twiyizire kuri Isabella n’umukunzi we bo turababona bari kugura imuenda y ubukwe mbese Isabella ari kuzigera yishimye. Umusore ati “cherie ndakeka iyi ariyo ikubereye”

Isabella ati “koko Chr ?” Arahindukira abaza ucuruza ati “koko niko nawe ubibona ?”

Ugurisha ati “madam nkurikije na Shape yawe , iyi kanzu niyo ibereye”

Umusore ati “yeap uvuze ukuri”

Isabella ati “Niba mwese muyishimye ubwo niyo . Tujye gushaka Costume yawe”

Ako kanya Phone ya Isabella ihita ihamagarwa aritaba arangije arasubiza ati “ndahagusanze nonaha !”

Phone ivaho arangije akura ikanzu byihise arangije anyura kuri chr ati “umudandaza agufashe gucagura Costume nziza agufungire niyi kanzu nge turahurira murugo hari akazi kihuta muri Company kihuta”

Umusore ati “chr ariko….”

Atari yakomeza Isabella aba yamaze kugenda  umusore asigara yibaza byinshi cyane ….

ESE AGIYE HE ?



Twigarukire kwamuganga mumugi , Turi kubona abaganga bari kumwitaho bamaze kumucomeka mubyuma mbese kimwe kigaragaza ko umutima uri gutera kiri kugaragaza ko akiri muzima . Hanze turahabona Charlene yicaranye na Prince ,Prince yuzuyeho amaraso ya Lathifa. ESE BAHUYE BATE ?

Ngusubize inyuma cyagihe Lathifa bigaragara ko apfuye Prince byamurenze imbere hari uwo basanze ahagaze mumuhanda bahagarika imodoka. Ntayundi yari Charlene. Prince yavuye mumodoka ati “Charlene bite ko uri hano ?”

Charlene ati “ntamwanya dusigaje”

Yahise yurira mumodoka Agira ibyo atongera maze Lathifa arazanzamuka umutima wongera gutera aribwo ubu bisanze aha mubitaro.

Prince ati “kuki watabaye Lathifa kandi uzi neza ko ari mubi ?”

Charlene ati “nuko weho nawe wabishakaga ko mutabara kuko mumutima wari ubabaye”

Prince arikanga aarangije aramubaza ati “ibyo wabimenye ute ?”

Charlene araseka ati “Erega nzi byose kuva ahahise nanuyu musi ninayo mpamvu ndi gushaka kuhahindura”

Prince ati “urasobanura iki Charlene ? Weho kera ntabwo wari uhari gute uzi byose ?”

Charlene ati “Prince , bite ko uri hano ? Wakomeretse ko ndeba wuzuye amaraso ?”

Abivuga bigaragara ko bimutunguye 🙄 Prince abibonye amenya ko Byanze bikunze uyu Charlene arimo ibintu bibiri !! Agitekereza ako kanya Sonia nabasore be ndetse n’abaganga bahise bahagera bahita bakomeza kwinjira , nyuma yakanya bavuga basohokanye Lathifa. Prince ababonye aritambika ati “umurwayi mumujyanye he ameze nabi?”

Sonia ati “Boss wacu afite aba Dr be bamwitaho , so ntampamvu yo kuvurirwa mubitaro nyamwinshi”

Prince afunga ingumi gusa Charlene amufata akaboko ati “reka bamujyane”

Prince ava munzira bajyana Lathifa !! …….LOADING EPISODE 08


ESE HARAKURIKIRA IKI ?

SONIA KOKO AJYANYE LATHIFA AHANTU HEZA ?

NINDE ISABELA YITABYE ?

Comments