
Episode 07 yarangiye Lathifa kwamuganga ajyanwe na Sonia na Team ye Prince agiye kwitambika Charlene akamubuza. Ese niki cyakurikiye ? Ninde washatse kwica Prince na Lathifa? Twikomereze …
Dutangiriye kwamuganga nyuma y’ijyanwa rya Lathifa ,Charlene yaramubajije ati “uri kumva utishimye kuba bamugukuye iruhande ?”
Prince ati “hoya gusa kuva bamujyanye ndi kumva ntatekanye habe na gato”
Charlene amenyuramo arangije ati “birashoboka ko aho ajyanywe hataza kuba heza kuriwe kuko yarashwe ahantu habi gusa nawe ntiwirengagize ko Gisele n’umwana wawe bagutegereje hakurya”
Prince kumva umwana yarikanze 🙄 mwibuke ntanubwo azi ko Gisele atwite !!
Twiyizire kuri Murumuna wa Afande , nyuma yo kubona uwo bagiye gushakana asohotse agenda atazi aho agiye . Yaratashe afata phone aramuhamagara ariko yumva phone ntiri gucamo . Niko guhita ahamagara kukazi aho Isabella akora baramuhamagara, ahita ahamagara no murugo iwabo ngo yumve byibuze ko ariho yaba yagiye ariko naho baramuhakanira , umutima we uhita utangira guhangayika .
Acyibaza icyo gukora Isabella yarinjiye asanga Umugabo we muri Sallon yarakaye !!
Isabella amurebye abona yamurakariye gusa arenzaho arangije ati “chr wamaze kugera murugo, nasubiye kuri ya Shop barambwira ngo ntiwahatinze ngo wahise usohoka nawe uragenda”
Umugabo ati “ telefone yawe irihe ?”
Isabella ati “kubera cyagihe narimo kwihuta burya nari nayibagiriwe muri shop nabo bahita bayifunga gusa ubwo nari mpanyuze bahise bayinsubiza”
Umugabo ati “harya ngo cyari ikibazo cyo kukazi ?”
Isabella ati “yego”
Umugabo arabyumva ko Umugore amubeshye ariko yanga guhita abimugaragariza arangije aramubaza ati “ wabashije kugikemura se ?”
Isabella ati “yego ubu buri kimwe cyose kiri kumurongo”
Umugabo ati “ubutaha uzajye usaba Conge ibibazo byose wabirangije ndetse n’ibisigaye uzajye ugira uwo uhasiga uzabikemura igihe udahari !”
Nkuzane kuri Prince, nyuma yo kumva ko Gisele atwite yahise yibagirwa buri kimwe ajyana na Charlene kumureba. Yoo dore ngo disi 💞💞 abakundana barongera bagahura ukundi gusa nkuko byamye bahuye Gisele aryamye atikoma !
Prince arahindukira Abaza Charlene ati “wambwiye ko Gisele n’umwana bantegereje , gute mbasanze muri iyo condition ?”
Charlene ati “Weho uri imbarutso y’ikibi n’icyiza kandi cyaba ikiza kiri gukwega yewe n’ikibi kiri gukwega ni weho wenyine wo kubikemura”
Prince biramucanga Lily kuruhande ati “urasobanura iki ?”
Charlene ati “Lathifa ni umwamikazi w’ikibi naho Gisele ni umwamikazi w’icyiza rero hagati ya bombi Prince niwe mbarutso . Ni imbarutso mugihe azagira aho ahengamira ariko kubera ko yabyitwayemo neza ntagire nahamwe ahengamira ubu buri kimwe cyose kiri muri control. Ariko nanone Prince aracyafite icyo gukora kuko ubu tuvugana umwamikazi w’ikibi ( Lathifa)(ari mubyago kandi aramuka apfuye na Gisele arapfa !!
Dore ngo Prince aracanganyikirwa sasa !!!
Tuze sasa kukirindiro cya Lathifa aho akorera ibintu bye byose , Prince yarahageraga maze kubera bamaze kumumenya abarinzi baramureka arinjira , agezemo abura Lathifa,Sonia yewe na Doctor. Ahindukiye ngo abaze umurinzi ahita amutunga imbunda ati “ikosa wakoze ni ukuza hano, nicyo gihe ngo upfe”
Prince akibyumva ntakindi yakoze yahise akwepesha umutwe isasu rinyura kuruhande ,afata akaboko kumurashe ahita akazinga arayimwambura avuga amurashye isasu ry’umutwe. Ako kanya abandi barinzi bose nabo bamuhurizaho amasasu gusa arasimbuka yihisha inyuma y’imeza arangije arabanza areba amasasu ari mumbunda uko angana asubizamo. Arebye hirya abona hari gaz ,ntakindi yakoze bakirimo kumurasa yakuye umukandara we arangije arawohereza wizingira kuri ya gaz arangije arayikurura ahita ayijugunyira abari kumurasa ari benshi ibarwa hagati bahita bahagarika kurasa nawe ahita ahaguruka arasa ya gaz irabaturikana maze abafatira muri ako kavuyo abanyuramo ariko arasa umwe umwe isasu ry’umutwe ntakongeza ,imbunda yashirirwa amasasu agafata indi . Mukanya gato ikigo cyose ntamurinzi n’umwe wari urimo guhumeka ahubwo yari ahagazemo wenyine !!! Nibwo yahise yibuka ikiganiro bagiranye na Charlene mbere y’uko aza hano gushaka Lathifa aho yamusobanuriye amubwira ati “iyo Lathifa uba ariwe utwara ubumanzi bwawe isi yari kuba irangiye kuko yari kuzana ikibi kwisi kuburyo ikiremwa muntu cyarikarimbutse. Gusa kuva Gisele ariwe wabugutwaye Lathifa ntambaraga z ikibi yari akibonye ahubwo yari yagashatse uko atera ishavu na none Gisele kugira amwice amateka azisubiremo. Ariko kubwigeno wanaryamanye na Lathifa ibyakuyeho urwango ahubwo bimuzanamo icyiza ariko kandi byanabahuje bahita baba umwe. Rero Lathifa aramuka apfuye na Gisele arahita apfa byose birangire”
Prince yaracanganyikiwe ati “ariko Lathifa ari kwitabwaho n’abaganga be b inzobere”
Charlene amenyuramo ati “Lathifa na Gisele ntamuganga bajya bakenera utandukanye naweeee!”
Liliy kuruhande ati “hari ikintu ndi gukeka, niba Lathifa yarapanze imipangu yose yo kuba umuntu mubi , noneho akaba yahinduwe na Prince bitunguranye byanze bikunze niyo mpamvu bashatse kumwica , kandi uwagerageje ibi wese neza azi amabanga menshi cyane !”
Charlene ati “you are genius one ,niyo mpamvu wabaye Reborn (kongera kuvuka)”
Prince ati “bivuze ngo Lathifa ntamutekano afite ?”
Charlene roho ya mukecuru ituma avuga amagambo ari serieux imuvamo ahubwo abaza Lily ati “ese ko utambwiye ,iyo umukobwa yanze kurya ibiryo yakundaga, akagira isereri ,... biba bigaragaza ko yasamye ?nabisomye kuri internet”
Bose bahita bamenya ko hagarutse Charlene w umwana nta roho ya mukecuru ikivuga . Nibwo Prince yasabaga Lily kurinda umugore we nawe agahita ajya gushaka Lathifa azi neza ko agiye muntambara idasanzwe !
Twigarukire kurundi ruhande , Turabona Isabella arimo gutwara imodoka kumuvuduko urenze arimo gusohoka umugi. Uko agenda akebuka akareba ko boot itifunguye kandi afite ubwoba ! ESE AGIYE HE ?
Reka ngusubize inyuma cyagihe ahamagarwa arimo kwigera imyenda y’ubukwe ,koko ntabwo yagiye kukazi ahubwo burya yahuye na Sonia nubwo yabeshye umugabo bagiye kubana.
Isabella yaravuze ati “ibyo ko ntabibashya !”
Sonia ati “iteka icyo ushaka urakirwanira kandi iyo ubikoze ubikunze ukigeraho”........LOADING EPISODE 09
ESE NI IBIKI YARI AMUBWIYE ?
NDAKUMENYESHA KO IYI IRANGIRA IZINDI ZIKOROKA NKIMVURA . USHOBORA KWINJIRA VIP GROUP YACU UKANZE HANO UBUNDI INKURU UKAZAJYA UYIBONERA IGIHE ,UMUSI YUYUNDI
Comments