logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S07E09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 08 yarangiye Isabella arimo gutwara imodoka mumuhanda usohoka mumugi arinako agenda yibuka ikiganiro bagiranye na Sonia ubwo yabeshaga umugabo we ko hari akabazo kukazi . Ese niki cyakurikiye ? Turakomeje….



Dutangiriye kuyindi facility ya Lathifa , turabona Sonia na Dr barikumwe mbese bari imbere yayamashini yakozwe na Lathifa ubwe yari kuzamufasha gufungura ikirere maze ikibi kikabasha kwinjira kwisi bitagoranye.

Dr ati “mabuja urakeka biri bukunde ?”

Sonia ati “Lathifa urukundo rwamukuye kuntego twiyemeje kera ,bimwibagiza ibitambo ndetse n umwanya byadutwaye . Ngewe rero ntabwo narimwe nigeze nibagirwa ibyo bintu kandi singomba gusubira inyuma . Kuva aringe wagiranye deal nabo (byabiremwa bahuriye mwisanzure) . Ikindi ubu tuvugana mfite n’amaraso ya Lathifa . Nicyo gihe ngo ncike Imana niba we yabyanze !!”

Ahita aseka cyane 🤣 bivuze ngo ikibi Lathifa yaramaze kubona ko atakizana kubera uko yikundira Prince Sonia agiye kukizana yifashishije amaraso ye.




Tuve aho tuze kuri Isabella , neza imodoka yaragiye ayisohora umugi arangije aza kumusozi hejuru neza hasi ni imanga ndende kuburyo utanabasha no kuhabona . Yaparitse imodoka arangije aza inyuma muri boot arafungura. Gufungura kumbe yari yazanyemo Lathifa akiri muri coma. Yamukuyemo amukwega amuzana kunkengera y imanga arangije arabanza aravuga ati “weho na Gisele muri umubiri umwe , umbabarire sinagombaga kukugirira nabi ariko kuva wewe upfuye biri butume na Gisele apfa nkasigarana Company ntampamvu zo kutakwica” Ahita amusunika akoroka kumanga gusa akibisoza gusa inyuma hari uwavuze ati “no Isabella!”

Isabella ahindukiye arikanga gusa mwako kanya hari undi wamunyuzeho nawe ahita asimbuka mumanga akurikira Lathifa bajugunyeyo !! Ntayundi ni Prince wari wahageze mbese n uwari uvuze yari umugabo wa Isabella. Isabella yarikanze abura aho akwirwa ! 

ESE BYAGENZE GUTE NGO BABONE AHO ISABELLA AGIYE KWICIRA LATHIFA ?



Reka ngusubize inyuma, cyagihe Prince akimara kwivugana abarinzi bose bari basize ngo bamwice . Yarabanje aricara kumurambo aribaza ati “Lathifa baba bamujyanye he ?”

Nibwo yatoye igitekerezo ko inzu barimo igira  camera ahita ajya kureba amashusho yafashwe abona mubantu banyuma bigeze kuza harimo Isabella , ahita amwibuka cyane ko kumusi wa Company isubira muminwe ya Gisele Isabella ariwe wayishikirije. Ntakindi yakoze yahise ajya kwa Isabella ariko akubitana n umugabo we aramumubaza nawe aramusubiza ati “ubu ubona nanjye niwe nkurikiye, amaze imisi afite ibyo ari kumbesha ndimo kumuneka. Ambeshe ko agiye kukazi ariko Gps iri kunyereka ko agiye ahatandukanye”

Prince ati “ ikintu uri kumukekera nanjye hari icyo mukekera ,wanyemerera tukajyana?”

Umugabo ntiyanze ahubwo bahise burira imodoka baramukurikira bakoresheje Map niko kumusanga aho bamusanze gusa basanga amaze kubikora Prince yiroha mumamanga abandi basigara hejuru!!!



Kuri Sonia ,yabashije kwatsa ya mudasobwa . Kumbe nta passwors yakenera ahubwo yakenera amaraso ya Lathifa ubwe. Machine yaratse maze akanda ahanditse Open maze ikirere cyose gihita gihinduka ,inkuba zirakubita maze ikirere gitangira gufunguka Sonia abirebye araseka ati “Bwanyuma ngiye kuba Imana bose basaba bakamfukamira!”

Kumbe uko uwo arimo gusekera intsinzi abonye ninako Prince yari amaze gufata umubiri wa Lathifa mukirere bamanuka mumanga. Lathifa we yari yibereye muri Coma atazi ikiri kuba gusa Prince mumutima yarivugishije ati “ninge buringanire bw ikibi n icyiza rero byose ngomba kubirinda”

Akivuga atyo niko bari bagiye gushika hasi ahita yigaranzura Lathifa amushira hejuru aba ariwe utangira hasi Lathifa amurwa hejuru. Gusa kukuntu baguye Prince habe no gukakaza yahise yuma , ariko Lathifa nyamara yari atabawe kuko habe no gukoboka no kukaboko !!!!



Abasigaye hejuru y imanga, Isabella yafukamiye umugabo ati “chr mbabarira ntabwo nabishakaga!”

Umugabo ati “Isabella ,gute nakubabarira uhejeje kwica umuntu ndi kukureba mumaso kandi wambeshe ko ugiye kukazi ?”

Isabella arimo arira ati “nyine byose byari kuneza yahazaza hacu heza kandi nanjye ntayandi mahitamo narimfite”

Umugabo ati “hoya Isabella ,waribeshye ntaneza yo gusesa amaraso ngo bikunde weho ubeho neza. Giselle ngewe ubwanjye nabayeho igisambo kandi weho ubwawe niwe wampinduye ungarukana mumurongo muzima ,gute nawe uri mubi kunandusha?”.

Isabella ati “hoya Chr wivuga utyo ku…”

Umugabo ati “geza aho birahagije ,Isabella kuvana n uko nagukunze ntakintu nakimwe ndi buvuge kurupfu rwa abantu babbiri uyeje (Lathifa na Prince) ariko nawe utazongera kumenya turamarizanye”

Umugabo ahita ahindukira yinjira mumodoka ye arigendera asiga Isabella arimo kurira ! Yego imari arazitsindiye ariko nawe abuze icyo akunda !!!

GUYS MURI GUSOMA IYI NKURU , NTAMUGISHA URI GUSESA AMARASO Y UNDI NGO UKUNDE UBONE OBYE ,NDETSE NUBWO WABIRONKA NTAMAHORO WABIBONANA. TWIGE GUKORA IBYACU APANA GUSHAKA IBYO ABANDI BAVUNIKIYE. ABASOMYE INURU YOSE MUZI IBYABAYE KURI PAUL ,IBYABAYE KURI NOELLA, JAMES NUBWO NAWE YAJE GUHINDUKA AKABA MUZIMA ARIBWO YANAGIRIWE N AMAHIRWE YO GUTSINDIRA UMWANA N UBWO ATARI UWE ARIKO KUBERA UMUTIMA UKEYE BYATUMYE AGIRA AMAHIRWE !!!



Nkuzane sasa mumanga ahaguye Prince na Lathifa, mumbaraga nke Lathifa yaranzanzamutse yisanga aryamye hejuru ya Prince gusa amaraso yatembye ari menshi ,sibwo yikanze agatngira kumuhamagara ngo amubyutse ,kweri Prince yarakanuye ariko umutima we urimo gutera bwanyuma kandi uko utera umanuka niko imutima wa Lathifa na Gisele ikomeza gukomera bagaruka mubuzima (bamera neza).

Prince mumwuka wanyuma yaravuze ati “Lathifa kundana na murumuna wawe !”

Akibisoja umutima wahise uca Prince aba agiye uko 😪 Lathifa ntakindi yakoze usibye kurira gusa arinako ahari Gisele nawe yakangutse ari kurira bose bahamagara Prince kandi bari ahantu habiro hatandukanye !!

Charlene nawe ahari Ati “mukobwa muto ubu wabaho wisanzuye akazi kanjye kararangiye”

Roho ya mukecuru ihita imuvamo iratumuka Charlene asigara wenyine …….LOADING FINAL EPISODE 



GUYS NIBA WARABANYE NANJYE WISHIMIYE IYI NKURU WAGIRA ICYO UTEREYE UBWANDITSI UNYUZE KURI WHATSAPP +255759114520

Comments