logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S07 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

   Episode 09 yarangiye  Prince ubuzima bwe buri mumarembera arimo kugenda ashiramo umwuka migihe Lathifa na Gisele nabo ubwabo bwarimo bugaruka , bigaragara ko Ubuzima bwa Prince bwari bubaye igitambo. Ese niki cyakurikiye ??....



Dutangiriye kuri Sonia warimo kugurura amarembo ngo umwami w ikibi aze kwisi. Sasa akirimo kubikora hanze abasirikare ba AITS (Anti internal Terrorist Squad) bari bamaze kumutera bica abarinzi hanze. Yahise azimya Ya mudasobwa ngo acike ariko baba bamugezeho bati “Amaboko hejuru”

Ntakindi yari gukora usibye kumanika bakamufata ariko n’amarembo yo mukirere yifunga !!!



Kuri Gisele yarazanzamutse asanga Charlene amuri iruhande ndetse na Lily , 

Ati “ni ibiki byabaye k ndeba muri kundeba muhangayitse ?”

Charlene mwijwi riri Serieux areba Lily ati “ubu noneho mwembi muri amahoro mwava hano mugakomeza ubuzima bwanyu. Lily uziteho Charlene kuko isi yo hanze ntayo amenyereye yabayeho kugira umubiri we uzakore ibyo asoje ,ubu nawe agomba kubaho nkabandi bantu basanzwe”

Roho ya mukecuru ihita imuvamo ati “Lily ,wamukunzi wanjye bafunze ndashaka kujya kumufunguza tukibanira nka Jacques and Rose”

(Mwibuke roho yamukecuru yamugiyemo arwariye kwamuganga kubwo guhura n umusore bwambere bakaryamana)

Lily ati “vuba turajya kumureba. Ese uramukunda ?”

Charlene ati “cyane rwose !”

Lily ati “gute ubona umuhungu rimwe ugahita umukunda ??”

Atari yasubiza Gisele abaciramo ati “kondeba muri kwikinira ikinamico , mwansubije ikibazo nababajije!”

Lily ati “oooh ,sorry Gisele. Mukanya wari wafashwe n isereri urahwera ariko ndakeka ubu umeze neza”

Gisele ati “Prince ntabwo yari yaza ? Ubwo narinsinziriye nigeze gusa n umubona yaje kundeba kandi nabonaga ahangayitse nkaho afite ikibazo. Ntamakuru ye muramenya ?”

Lily abura icyo asubiza ahubwo areba hasi ubanza nawe azi ibyabaye ko Prince atakiri muzima ! Sinzi Gisele nabimenya icyo ari bukore 😪😪😪



Isabella we nyuma yo gukatirwa n umukunzi we nyuma yaho amubonye yica umuntu kubera gushaka amaronko (Lathifa niwe yashakaga kwica ngo napfa na Gisele aho ari apfe ubundi asigarane imitungo ) byaragiye biramurenga yisanga mumuhanda arimo gutoragura amasashi nkabandi basazi bose ! Uwari director wa company ikomeye cyane atikoraho ubwonko bwaricanze yisanga ari umusazi !!

Sonia we nkumuntu wari uzi byinshi yabonye leta ibyivanzemo abona umugambi we wose uburijwemo ahitamo kwiyahurira muri gereza kuko ntampamvu zo kubaho yari akibona. Koko ingero y icyaha ni urupfu ntakindi !!!



Imisi yaragiye irisunika , amezi aba menshi ariko inda ya Gisele ikomeje kugenda iba nkuru. Lily yakomeje kumuba hafi naho bagarukiye murugo kugeza ubwo yaje kubyara umwana w’umuhungu .Uyu musi turi kumusi w’urubanza rwo gukeza umubyeyi aho inshuti abagenzi bari bakomeje kuza murugo kwa Gisele bazanye impano zigiye zitandukanye ariko Lily ,Charlene nawamusore wafungirwa kuryamana na Charlene ,koko yamukuje mugasho birangira umusore w umurara wirarira muri gueto yisanze munzu nziza murugo rw abakire aga costume ubu niwo mwambaro we uhoraho.

Sasa bakirimo kwakira abazanye impano hari undi waje nawe afite impano , Lily amubonye yarikanze 🙄 Ninde ? Ntayundi ni Lathifa nawe utwite inda nkuru !! (Mwibuke Lily azi byose kuva no mumyaka ya kera)

Lily amwegera yihuse ati “uramara iki hano ?weho ntabwo wakagombye kuba uri hano!”

Lathifa mwijwi rituje ati “uko niko abakozi mwakira umwamikazi ?”

Lily ati “ibyo byari ibyakera ubu ntabwo bikora, vuba va hano Gisele atari yakubona”

Lathifa agiye gusubiza yarebye cyane inyuma ya Lily ,bituma Lily nawe ahindukira kureba icyo Lathifa ari kureba ! Dore ngo amaso ya Lathifa arakubitana live naya Gisele 🙄🙄🙄

Gisele kumubona gusa intekerezo zose zari zaranze kugarukanwa naka gatabo zahise zitangira kumuzira nyuma yo kubona Lathifa !!!!!!!

Haaa ,arakora iki ?



Nkuvane aho nkuzane mucyaro ahatuye Noella na Erick, nyuma yo guhitamo kureka ibyo kwihorera bagahitamo kwibanira nkumugore n umugabo baragiye barahinduka baba abantu beza muri Societe . Noella ubu ni umwarimu ukora kubushake wigisha abana bo muri quartier bamwe baba byaranze ko bakomeza amashuri abigisha kwihangira imirimo izabafasha kwibeshaho nubwo ntamashuri bafite. Gusa nkuko na Bibiliya ibivuga ,iyo uri gukora ibintu byawe neza Imana irabihezagira, ninako byabaye kuri Noella kuko yaje kubona abaterankunga yisanga iryari ishuri ryo mucyaro ribaye international nawe acika ukomeye nkuko yahoze abyifuza ! 



Kuri Gisele na Lathifa nyuma yo kwibuka byose byabaye ngombwa ko bicara kuruhande maze Lathifa we nkumuntu wari uzi byose amwiganira byose uko byagenze atanakimwe asimbutse ! Gisele yari amarira gusa kuko kumva uburyo Prince yemeye kwitanga agapfa ariko akarinda ikibi cyari muri Lathifa cyagombaga kuzangiza buri kimwe !

Lathifa akomeza avuga ati “Mbere nari umuntu ntafite icyo mpomba ahubwo nkabona inyungu zanjye gusa , ariko Prince kuva yaza mubuzima bwanjye byahinduye byinshi mbona ko nari naribeshye. Umusi Prince apfa yari mubiganza byanjye nyuma yo kunyitangira duhanutse kumusozi , yemeye gupfa kugirango nge nawe ndetse n’abana be dutwite tubeho. Rwose yari umugabo utikunda nanubwo nshidikanya kumwita INTWARI”

Gisele mumarira menshi ati “wanyereka aho wamushinguye basi ?”

Prince ati “umusi apfa yansabye kuzakundana nawe , nyuma nza kumenya ko ntwite inda ye ndetse nawe utwite. Namushinguye ahantu heza cyane hakwiranye n’agaciro ke gusa aka kanya ntabwo nahakujyana ahubwo tuzajyana umusi nanjye uwmana we ntwite yavutse maze ubundi tubajyanire rimwe nkimpano ye ubundi tuzanabite amazina turi imbere y’igituro cye !!!”




Bidatinze Lathifa nawe yaje kubyara umwana w’umukobwa ndetse nkuko bari barabisezeranye abana ba Prince Bombi babajyanye kugituro cye arinaho bitiriwe amazina , umukuru ariwe muhungu bamwita Anick naho umuto w umukobwa bamwita Ange. Abana uko bagenda bakura ninako bajya banyuzamo bakabazana kugituro cyase kumusura. Murwego rwo kwerekana urukundo abakobwa babiri bavuze muburyo budasanzwe (Lathifa na Gisele) ubuzima bwabo bwose barahiye kuzongera gushala kugeza bapfuye kandi koko barabibashije. James na Erick nabo ubuzima bumaze gucamo baje guhamagara wa Afande nawe wari wasubijwe kukazi nyuma yo kubona amakuru bari bamutumye gushaka ,bamusaba kubahuza na James na Beatrice basabana ikigongwe ndetse aneza amazina yabomuri Leta bongera kubaho bisanzuye. Charlene we n umusore ubukwe bwaje kuba nawe agira urugo rwe gusa nyine umuryango wagombaga kuba Lily ndetse na ba Gisele. Isabella nawe ntabwo bamuretse ngo akomere abe umusazi ahubwo nawe bamukuye mumuhanda baramuvuza arakira gusa we ahitamo kureka ibyo yakoraga byose yibera umukozi w Imana . Nguko uko inkuru y abakobwa babiri bavuze badasanzwe yarangiye !!! ……END



ESE WEHO IYI NKURU IKWIGISHIJE IKI ?

DUHURIRE MURI COMMENT



📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments

Habakwizera: Indeed it was worth of reading