
Episode 02 yarangiye James amenye ukuri kumuntu warimo abatera ubwoba we n umugore we Beatrice . Lathifa yari agarutse mubuzima ariko ubanza atambaraga yari agarukanye kuko Prince yari yaramaze kuryamana na Gisele mbese yanamuteye inda. Ese niki cyakomeje ? Dukomeze ….
Dutangiriye kuri Lathifa na Sonia ,
Lathifa ati “sindi kubyumva, ko ntambaraga mfite kandi Nahuye na Prince ?”
Sonia ati “ubwo nagera mwisanzure nakoze deal n umwami w ikibi ko azaduha abasirikare bo kudufasha gutegeka isi , ndakeka uwasubirayo hari icyo bamufasha”
Lathifa ati “ndakeka icyo kitaba ari igitekerezo kizima. Ahubwo dushake Gisele aho ari”
Sonia ati “nohereje abasore bamushake vuba baramubona”
Lathifa ati “Prince we ameze ate ??”
Sonia ati “Dr akomeje kumwitaho vuba araza kumera neza”
Lathifa ati “umubwire amuvure neza niba ari no kumwishura umwongere ariko Prince amere neza vuba bishoboka”
Sonia ati “mwamikazi hari icyo nshaka kukubaza”
Lathifa ati “kumbaza ? Ubwo ni igiki ?”
Sonia atari yasubiza mucyumba Dr arimo kuvuriramo Prince humvikanye urusaku rw ibimeneka berekezayo….
Gisele aho ari yazengurutse hose abura inzira yanyuramo ngo ajye gushaka Prince birangira agarutse. Charlene ati “noneho ubonye ko ntanzira ihari ?”
Gisele ati “Umva Charlene, kuraho uburozi bwawe njye kwishakira umukunzi”
Charlene ati “nakora icyo ushaka cyose ariko ntabwo natuma uva hano kuko bahita bakubona kandi isi yaba iri mubyago”
Gisele ati “ ngewe sibyo mwizera simbyizera ,ngewe ndasanzwe yewe ntanabanzi ngira nkuko mubikeka. Ndeka mve hano Prince aho ari ndazi arahangayitse”
Charlene ati “kubwawe urumva ntakintu bitwaye ariko basi girira impuhwe isi yose n’umwana utwite”
Gisele arikanga Ubanza atazi ko anatwite 🙄💞
Reka nkuzane kuri Beatrice , nyuma yo kubwira ukuri umugabo we James byabaye ngombwa ko aza kwase kumwaka ubufasha.
Papa ati “niki cyakugaruye muri uru rugo ?”
Beatrice ati “papa ndabizi ko nahemutse kandi aringe mwana w ikinege ufite ,ariko ndakwinginze kuri iyi nshuro rengera byose umfashe iki kibazo kinkomereye”
Papa ati “Umva Beatrice , kwitwa so byarangiye wamusi ujemuka ukemera gutwita ukansuzuguza mubandi babyeyi”
Beateice ati “ariko nimpfa kumaziko yanjye uzaza ?”
Papa ati “upfa ? Urapfa wicwa niki se ?”
Beatrice ati “ikibazo uri kwanga kumfasha cyanahitana ubuzima bwanjye”
Umusaza yikangamo koko nubwo umwana yaba yaramushavuze ntabwo yapfa arebera ,reka da !!!
Tugaruke kuri Lathifa na Sonia ,nyuma yo guhurura bagezemo basanga Dr ibyuya byamurenze arimo gushaka icyo yakora kuko Prince mucyumba yari arimo yarimo kumenagura ibintu asa n uwasaze .
Sonia ati “Dr ni ibiki ko ndeba yarakaye ?”
Dr ati “nyine umuti twamuteye ntabwo nigeze ntegekanya ko uzawukoresha agomba kubaho . Nateganya ko uzakora rimwe ukanahita umwica ariko kuva aho umbwiriye ko agomba kubaho , antidote zose ndi gukora ziri gucika imbaraga”
Sonia ati “mutere imyotsi asinzire!”
Dr ati “sawa !”
Lathifa ahita avuga ati “Dr ntubikore ,kingura umuryango njye kuvugana nawe”
Sonia ati “mwamikazi …”
Lathifa ati “Sonia ni itegeko!”
Sonia araceceka maze Dr akanda kuri Computer umuryango urakinguka maze Lathifa arinjira umuryango uhita wongera urifunga.
Sonia na Dr basigara bitegereza kuri Camera ibigiye kuba !!!!
Tuze kuri Erick na Noella, noneho ubu bari gukorana bizeranye kuko ubu baraziranye. Sasa James nyuma yo kumenya ukuri yishakiye Eric bahure maze Erick aza azananye na Noella bahurira kuri Location bavuganye.
James ababonye ati “Noella ,ndabona noneho wabonye partenership nziza”
Noella ati “aka siko kanya ko kubivugaho. Weho kora ibyakuzanye ubundi urekane nanjye”
James ati “ariko wamugani ! Erick niweho unzanye hano ,ni iki unshakaho n umugore wanjye ?”
Erick asekamo gato arangije ati “nakekaga ko uri umugabo none nsanze utekereza ugutandukanye n imyaka ufite ! Ubu se koko ntuzi icyo nshaka?”
James ati “nkwishure iki kugirango urekane n umuryango wanjye ??”
Erick ati “nubwo byaba kukwica ntacyo byahindura , icyo nshaka ni amaraso yanjye ntakindi”
James ati “uriya mwana ni ibyishimo bya Beatrice kandi nawe ubwawe urabizi ko bitamworohera kumuguha kanatsinda aracyari na muto”
Erick araseka arangije ati “uwakubeshye ko nshaka ko underera ninde ? Nabavuka banyina babo bapfuye babaho ndamushaka uko ari kose mwirere kuko ni uwanjye”
James ati “ariko wibuke ko n amategeko atamuguha kuko akiri muto agomba kugumana na mama we”
Erick atu “ninde wakubeshye ko nizerera mumategeko ? Nge nije ugena icyo nshaka ntamuntu ujya ungenera narimwe”
Inyuma yabo hari undi wavuze ati “ariko amategeko iteka yahoze agutsinda !”
Bose bahita bahindukira kureba uvuze , kumbe ni Papa Beatrice wazananye na Beatrice !!!
Erick amubonye yisanga yamusuhuje muburyo bwa Gisirikare maze umusaza ahita avuga ati “nkunze ko uzi kubaha amategeko n ubwo wibeshyera ko uyarengeye. Erick hagarika ibyo urimo cyangwa ngufungane n uwo munyabyaha murikumwe”
Noella aho ari arikanga yibaza icyo Erick agiye gukora arangije ati “ndakeka warantoje kandi urazi neza ko mubyo wantoje gusubira inyuma bitarimo. Rero nawe niba wifatanije naba itegure kujya muntambara. Nawe Beatrice ndetse n uyo James wawe urugo ruhire kuko icyo twapfa namaze kucyiha kuko mweho ntamugambi mwari mufite wo kukimpa”
Bose barikanga maze Erick na Noella barahaguruka barigendera .
Ako kanya phone ya Beatrice ihita ihamagarwa aritaba gusa kumva phone yikubise hasi arahwera !” …….LOADING EPISODE 04.
NIKI ABWIWE ?
ERICK NIKI YIHAYE SASA ?
Comments