
Episode 01 yarangiye Gisele bamucikishije gusa Prince we yari mumaboko y umwanzi mbese kubera imiti bari bamuhaye yari asambanije Noella asinziriye ikintu ryari ikosa rikomeye cyane kwisi . Ese hakomeje iki ? Turakomeje ….
Dutangiriye kuri Prince , turamubona aryamye yahwereye mugihe Lathifa we yamaze kuba yabyuka arimo kumwitegereza ,
Ako kanya umuryango warakingutse maze Sonia arinjira ati “kaze neza mwamikazi w ikirenga !”
Lathifa ati “Sonia ,ni weho ?”
Bahita bahoberana !!
Lathifa ati “bite ko prince ari hano kandi nkaba mbona atanakanguka ?”
Sonia ati “mwamikazi ni process nyishi zakoze kugira wongere kugaruka mubuzima uhumeke”
Lathifa ati “none Prince nawe abizamo ate ?”
Sonia atangira kumwiganira buri kimwe uko cyagenze ngo agarurwe ndetse anongere kuba muzima .
Lathifa ati “ariko Prince ntagomba kuba ameze nabi nkuku mbibona kuko ni ingenzi cyane”
Sonia ati “ariko icyo twari tumukeneyeho cyarangiye”
Lathifa ati “ gute cyarangiye ?”
Sonia ati “ Prince wari umukeneyeho kuryamana nawe kugira uronke imbaraga none yabikoze binakugarura mubazima rero nubwo yapfa ntacyo akimaze”
Lathifa arikanga ubanza nawe kuva yabaho ahuye na Prince gusa nabwo yabikoze asinziriye !!!!!
Nkugarure murugo kwa Erick , nibwo agitaha avuye kureba mushuti we bamukatira , yarinjiye asanga Noella aracyamanitse akaboko yanze kukamanura ngo zambunda zitamurasa . Yananiwe mpaka no kurira yarize kubera kuruha. Umusore yaratambutse agira aho akanda ati “ndakeka igihano gihagije noneho wamunura”
Yamanuye akaboko nawe ahita arwa hasi kubera umunaniro Erick aramuseka 🤣🤣🤣🤣 ati “no hanyuma uzamenye uwo umenyera”
Hagataho kuruhande ra Gisele , Lily yaje kubaza Charlene ati “none turaguma hano kugeza ryari ?”
Charlene ati “ntabwo nzi igihe ariko Gisele namara kubyara umwana wa Prince weho uzaba wemerewe gusohoka ubishatse ariko ntuzagaruka ariko nge na Gisele tuzaguma hano mpaka umwana akuze akaba umuntu mukuru”
Lily arikanga ati “uvuze ngo umwana wande ??”
Charlene ati “Gisele aratwite niyo mpamvu ntagutakaza imbaraga dushaka Prince kuko ntagikenewe”
Inyuma yabo Gisele ati “Charlene urasobanura iki ? Ngo Prince ntakenewe ?ndinde yababwiye ko ntamukeneye ngewe ?”
Isoni bombi zirabafata ariko Charlene arahindukira ati “Gisele Prince yari imbarutso y ikibi kuri murumuna wawe akaba imbarutso y icyiza kuri weho . Rero kuba yaraguteye inda (mwibuke wamusi bari mucyaro iyo bihishe barabikoze , kumbe Prince ntiyatindije mumakona) mbere ya mukuru wawe icyiza cyaratsinze”
Gisele ati “utazana bimwe byahahise hanyu (mwibuke we ntiyigeze yibuka) kuko ngewe nshaka Prince ntakindi”
Charlene ati “urambabarira , nzi neza urugero ukundaho Prince ariko ni byiza umwe apfe ariko abandi barokoke”
Gisele yanze kubyumva ahubwo ahita yivumbura ariruka ngo ajye gushaka Prince uwo Akunda kuruta n ubuzima bwe , Lily ashaka kumukurikira ariko Charlene aramufata ati “mureke ntaho ari bucikire ,byose ni uburakari ariko azamera neza uko imisi izagenda yicuma”
Nkuzane kuri Beatrice Na James aho bari ahantu kamazi ,
James ati “ chr kuki wantumyeho ikitaraganye nkata nakazi , hari ikibazo?”
Beatrice ati “ikibazo cyo kiriho kuva iriya phone yaza mubuzima bwacu”
James ati “ndabizi ariko kuva kiri muminwe ya Polisi bizagenda neza”
Beatrice ati “ikibazo si polisi ahubwo ni uwo duhanganye”
James ati “uramuzi se ?”
Beatrice ati “ndamuzi”
James ati “Chr ariko wibuke ko twabiganiriyeho kenshi ngo tubone igisubizo ariko ukambwira ko utamuzi. Bite uyu musi umbwira ko umuzi ?”
Beatrice ati “Afande Japhet n uyu urimo kutwirukaho ni inshuti magara kuva kera”
James ati “sawa ndabyumva ,ariko noneho bihurira he natwe ? kuki batavuganira hiyo ?twe tubizamo dute ?”
Beatrice ati “birahura , Erick na Japhet bari inshuti z akadasohoka ndetse Japhet yakuriye murugo iwacu. Papa ni Umusirikare ukomeye utoza abandi basirikare . Ubwo bazaga mubiruhuko nibwo Erick yaje gusura Japhet turamenyana nanjye. Twakundanyeho birangira anteye inda , mbimubwiye yarayemeye ariko ansaba kubigira ibanga rikomeye cyane ngo atazirukanwa mugisirikare . Nyine narabicecetse gusa Japhet narabimubwiye kuko namufataga nka musaza wanjye nawe musaba kutazagira umuntu numwe abibwira , kumbe sinamenye ko papa yabyumvaga arahora . Basubiye mugisirikare nibwo yahise yirukana Erick nanjye aza murugo ambwira byose ko abizi arangije aranyirukana . Erick ntiyabaye agishitsa isezerano rye ahubwo yahise abura inda nyisigaraho ngenyine . Nanjye niko kwisanga mwibarabara aho twaje guhurira na Noella nemera kuzabyara umwana nkamumuha nyuma duhura nawe”
James akibyumva ati “kumbe ni uko ? Noneho turatsinze tutavunitse”
Beatrice ati “gute??”
Tugaruke kuri Charlene na na Lily,
Lily ati “ushatse kuvuga ko niba Gisele atwitiye inda Prince Lathifa ntambaraga akirose ?”
Charlene ati “Gisele niwe watsinze kuko niwe watwaye ubumanzi bwa Prince. Nubwo Lathifa yakora iki yabona ubuzima ariko imbaraga z ikibi ntiyazibona kereka Gisele ariwe ubiteye”.
Lily ati “Gisele yabitera nkuko yakoze ikosa nakera ?”
Charlene ati “hoya , ubu biratandukanye”
Lily ati “gute ?”.......LOADING EPISODE 03
Comments