logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S07E01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Season ya  06 cyarangiye Prince ashimuswe n’umugambi wa Lily, azi ko yishyuye umuntu wamufashaga kwihorera nyina no gusubiza amafaranga Paul yari yamwambuye igihe atari ahari, gusa yaje kumenya nyuma ko yafashije umubi atabizi. Byakomeje bite?

Inshuti yacu Japhet yari muri gereza nyuma yo gutegurwa ninshuti ye ishaje Erick azira kwica abasivili, icyaha udashobora kuvaho byoroshye. James na Beatrice bari bagikangishwa numuntu batazi. Noella yari yavumbuye ko umusore bakoranye yamufashaga guhora abahemukira, kandi yari inshuti na Afande Japhet, umwanzi wamushakaga kuva hejuru kugeza hasi kugirango amufunge. Byagenze bite nyuma? Reka dukomeze….


Dutangirire kuri Noella atunze  imbunda kuri Erick,

Erick ntiyatinye ariko araseka ati "kundasa ni igitekerezo kibi, kuko ninkurasa, rwose uzaba ari wowe wenyine waguhigaga, kandi abandi bapolisi bazaza kugushaka bakagusanga bitabaye ibyo uzabibazwa ku byaha byawe."

Noella yabitekerejeho gato hanyuma aravuga ati "mwebwe abapolisi ntabwo mwizerwa, burigihe mukurikiza indahiro mwarahiriye igihu”

Erick ati “ubivuze ukuri ariko wanyibesheho ngewe ntabwo meze nkabo uzi cyangwa wabonye”

Noella ati “niki cyanyemeza ko utari umugambanyi kuringe ?”

Erick ati “nuko ndimo kugufasha gushira abanzi bawe hasi”

Noella ati “ibyo ntibihagije”

Erick ati “ikindi kirenze aha kurura imbarutso y’imbunda ufite”

Noella ntagutinza ahita akurura imbarutso gusa igitangaje ntasasu ririrmo ahubwo hejuru kuri plafo hahise hakinguka havayo imbunda 3 zose zitunga Noella kumutwe arikanga maze Erick yitonze ati “izo mbunda zikureba imbarutso yazo iri kuri iyo pisto ufite muntoki , uramuka umanuye ukuboko zirahita zikumena umutwe !!



Nkuzane kuri Sonia , Prince yarashikanwe maze uwo twabonaga abonana na Lily yambaye mask ntabwo yari Lathifa ahubwo yari Sonia watinye ko Lily amumenya . Umubiri wa Prince barawuzanye baraza bawuryamisha impande yaho Umubiri wa Lathifa uri . Sonia ategeka abakobwa 3 ati “umubiri w umwamikazi muwusukure neza bihagije kuburyo umusore wese yamwifuza”

Abakobwa bati “ sawa madam!”

Sonia ahita ava muri icyo cyumba aza ahandi hasa no muri Labo ati “umuti uri tayali ?”

Dr ati “cyane madam”

Sonia ati “tujyane sasa nkwereke aho uwukoresha”

Dr aramukurikira bagaruka muri cyacyumba bahejeje gutegura umubiri wa Lathifa barangije wamuti bavanye muri Labo bahita bawutera Umubiri wa Prince maze ubundi barasohoka !!

ESE IBI BISOBANUYE IKI ??



Tuze murukiko , Afande wacu Japhet yambuwe amapeti yose barangije bamukatira umunyororo wo guherayo gusa nabwo ntibyari bihagije kuko hanze y urukiko hari huzuye abaturage bigaragambya ko icyo gihano kidakwiye ahubwo bari kumwica kuko nawe yari yatumye imiryango myishi ihora mumarira kubera kubura ababo. Bamusohoye murukiko aherekejwe n abasirikare bafite inkinzo kuko barimo kumutera amabuye. Kari agahinda kadasanzwe kumupolisi wari ukunzwe cyane none akaba ari guterwa amabuye nabo. Hirya hari uwari kubireba ni Erick . Uko abireba nawe yatangiye kwibuka kera bari mumyitozo ya Gisirikare we na Japhet  . Bahoze aribo basirikare bari hejuru y’abandi mumyitozo gusa nabo ubwabo hagati yabo barahiganwa ngo hazavemo umwe urenze abandi. Inyuma y imyitozo bose bahawe imidari bombi ingana maze bahabwa kujya mubiruhuko byamezi 3 bakazagaruka gusa babatekerera impanuro zo kuzitwara neza mubasivire.

Nyuma y amezi 3 bagarutse Erick yahise yirukanwa kumvo yo kwitwara nabi agatera inda abasivire. Yagiye ababaye yibaza ko Japhet ariwe wabivuze cyane ko ntayundi muntu w inshuti yabibwira atariwe gusa akaba yabikoze ngo abe ariwe asigarana amapeti wenyine . Aha niho urwango rwabo .



Tugaruke kuri Charlene , Yasohoye Gisele na Lily burira imodoka abwira Lily ati “twara!”

Lily ati “turerekeza he ?”

Charlene ati “weho twara uraza kuhamenya”

Lily aratwara gusa arabaza ati “charlene bite ko ndeba wahindutse ? Mbere wari umeze nkumwana arikobubu ndabona uri serieux cyane . Rwose uratandukanye pe”

Charlene arasubiza ati “nakuze ,nicyo gihe ngo nkomereze aho nyogokuru wanjye yagejeje”

Lily ati “eeh ,none Prince araza kumera neza ko tumusize tutazi naho yagiye?”

Charlene ati “uri mubyago gushika ubu ni Gisele ntabwo ari Prince”

Gisele arazanzamuka ati “Prince ari hehe ?”

Charlene ati “Prince hari akazi arimo nagasoza araza kudusanga aho tugiye”

Gisele ati “none tugiye he ?”

Charlene ati “ahantu hafite umutekano”

Bakivuga Lily imbere mwibarabara yahabonye igipfungu (igihu) cyinshi arikanga ati “Charlene reba imbere yacu”

Charlene arareba arangije ati “Cyinjiremo”

Lily akomeza gutwara arangije Acyinjiramo 🌌🌫



Tuze kuri Sonia, uko bakugaranye imibiri ibiri , ni ukuvuga uwa Prince washinjirijwe n imiti yariye ndetse bakaba banamuteye imiti tutari twamenya icyo igamije ndetse n’umubiri wa Lathifa wakuwe mwisanzure aho yari afungiye.

Icyumba iyo mibiri irimo kirabonerana kuburyo bo ( Sonia na Dr) bari hanze babona ibiri kuberamo indani.

Sonia ati “ko bitinze gukora umwanya ukaba ubaye munini ?”

Dr ati “umuti wanjye ndawizeye vuba aha urakora”

Akivuga atyo umubiri wa Prince warikomye , mukwikoma yarahagurutse gusa muguhaguruka ahaguruka atameze neza bisa naho hari ikiri kumurya mumutwe ! Areba kuruhande ahabona amazi aranwa ariko akomeza kubura amahoro mumubiri we , arangije arahindukira arebye neza abona Umukobwa mwiza uryamye araza aramwegera abona ni Lathifa arikanga cyane asubira n inyuma !!!

Hamze Sonia ati “ko atabikoze?”

Dr ati “rindira gato umuti uganze intekerezo ze araza kubikora”

Prince arwana n umubiri we ariko birangira yuriye hejuru ya Lathifa Sonia na Dr bahita bahoberana ati “birabaye !” ……..LOADING EPISODE 02



NI IBIKI BIBAYE ?? 


 

 

Comments