Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode 09 yarangiye prince ajyanwe kukagambane ka Lily ndetse na Afande wacu afashwe nk umugizi wa nabi nyuma yo kurangirwa ahantu hari abacuruza ibiyobyabwenge ariko yahagera akahasanga imirambo y’abasivire gusa. Ese niki cyari cyabaye ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri Sonia, Prince wa hwereye bamugejeje iwe bamukura mumodoka bamuryamisha muri byabyuma bigeze kuba bamushizemo bamuhindura intekerezo.
Sonia ati “ubu noneho mubikore neza”
Abamufasha ati “sawa Boss ntakosa riri bwongere kuhaba cyane ko ubu twashizeho back up yo kuba umuriro utacika”
Sonia ati “byiza, mubinyarutse noneho”
Kuri Afande yagejejwe kuri station ya Gisirikare habe no gufungirwa aho abandi bafunirwa. Ari aho afungiye agerageza kwitekerezaho akurikije situations zinyuma mbere y uko ahura n’ikibazo .
Yibuka Msg yohererejwe arimo kugerageza gufasha James na Beatrice. Ahuza n ibyo yanyuzemo maze ati “uyu muntu aranzi neza,ariko se ko mubakoze ibyaha ko ntamuzimo ninde??”
Akiri aho yahamagawe mucyumba cyo kwitabiramo abashitsi basuye imbohe. Arasohorwa bamugeza aho agomba kwicara maze umushitsi nawe arahagera. Ni Noella twe turamubona neza cyane . Afande yarikanze gusa nkumuntu ufunzwe arahora maze afata phone bari buvuganireho ati “mwiriwe shuti yanjye?”
Noella ati “ mwiriwe neza”
Afande ati “ cherie kubera iki uri hano ?”
Noella yikangamo gusa kuvana n’uko polisi itari yamumenye ntiyigaragaza arangije nawe ati “erega mukundwa ntakibi cyakubaho ngo mbiyoberwe”
Abanza guseka 🤣 arangije ati “detective ukomeye cyane, ndabizi neza ko uri kundeba neza umuntu washakaga gushira hasi ariko akaba yanyuze kumpangu nyishi akanagusanga aho ufungiye bitamuvunye. Uribaza uburyo bwakoze ?”
Afande ati “rwose urakomeye kandi uzi gutegura neza cyane ,nakakwifurije gukoresha ubwo bwenge ukorera igihugu atari kunyungu zawe”
Noella araseka kandi gusa Afande ati “ Nyuma yo kuva hano ushikire inshuti yanjye ya kera ERICK uyisuhuze ko ndayikumbuye ko kandi nshima kuba icyibuka uko twakora mubutasi”
Noella yikangamo gusa ntiyavuga arinako umwanya bahawe uheze Noella aragurutswa arasohoka Afande nawe asubizwa aho afungiye.
Tuze murugo kwa Prince , Charlene yaje gukanguka mbere ya bose asanga Lily na Gisele bagisinziririye kumeza barimo kuriraho ariko Prince ntawuhari. Arababyutsa gusa bose bakanguka bataka umutwe . Gisele ati “Chr arihe?” Lily ati “niki cyabaye ko ndi kubabara umutwe cyane?” Charlene arasubiza ati “bigaragara ko twagambaniwe” Gisele ati “tugambanirwa ! Nande ? Adushakaho iki (mwibuke we ntakintu aribuka)” Charlene ati “uwariwe wese ni Lathifa ubiri inyuma” Akivuga atyo Lily aho ari arikanga mumutima maze arivugisha ati “ntumbwire ko uwari yambaye Mask ari Lathifa nkaba natanze Prince nzi neza ko ari ikibazo kwisi nzima!” Charlene ari serieuse ati “umwanzi yanyuze kunshuti magara ariko twebwe ni inyungu ,nico gihe ngo inshuti yakosheje yisubereho ubundi umwanzi tumushire hasi” Lily akomeza kwikanga 🙄
Twigarukire kuri James na Beatrice, aho bari kuri Tv babonye amakuru avuga ko wa Afande afunzwe nyuma yo kwica abasivire barimo abana ndetse n abagore barikanga ! Batari bamara n akanya phone ya James ihita ihamagarwa na number atazi mubwoba aritaba! Nyuma yo kwitaba phone ashira kugutwi maze phone iti “shira loud speaker na mugenzi wawe yumve” James azamura ijwi maze phone iti “ndakeka muri kubona ibyabaye kuri afande wanyu mwizera mwagoye kuregera”
James arasubiza ati “ariko weho udutera ubwoba urinde ?”
Phone irasubiza iti “kukijyanye n uwo ndiwe baza mugenzi wawe (Beatrice) gusa ukaba wikunda umubaze unsubize ibyange ubundi nkureke uri muzima”
Phone ihita ivaho agerageje kongera kuyihamagara asanga ntiriho arangije arahindukira areba Beatrice ati “uyu muntu uramuzi ?”
Twiyizire kuri wamusore na Noella,
Umusore ati “ndakeka hano noneho babonye urugero , baraza kumpa ibyanjye ntarushye”
Noella ati “rwose uri umuhanga pe,ntabwo usanzwe”
Umusore amenyuramo ati “ni ibisanzwe n ibirenze ibi twabikora . Vipi wabashije guhura n’umwanzi wawe ?”
Noella ati “ntanicyangoye ,nakurikije plan yawe wampaye yo kwinjira nambaye plastic mask yampinduye isura ngezemo nyikuramo tuvugana ambona neza . Igitangaje ntabwo yasakuje ngo ampururize bamfate ahubwo yanyose Cherie”
Umusore ati “ Japhet ndamuzi ntabyo yari bukore”
Noella arikanga ati “musanzwe muziranye ?”
Umusore ati “ndamuzi ni ninshuti yanjye yakera”
Noellla abitekerezaho ati “noneho weho witwa Eric kuko yambwiye ngo Musuhurize inshuti ye ya kera!”
Umusore ati “yego nijye Eric”
Noella akibyumva ahita amutunga Pisto ati “nawe niba uri inshuti ye nawe ugomba kumfata, rero ibyo bitaraba ngomba kukwica”..........LOADING SEASON 07
ESE ARAMURASA CYANGWA ?
PRINCE AZABONEKA ?
LILY AZAKOSORA AMAKOSA YAKOZE CYANGWA?
NIKI ERICK AHORA JAMES NA BEATRICE AVUGA KO BAMWIBYE ?
AFANDE WACU JAPHET AZAROKOKA URUKIKO CYANGWA ?
ibyo ni bimwe mubyo twibaza ariko byose tuzabisubizwa muri SEASON 07 Weho icyo usabwa ni Comment yawe tumenye icyo utekereza kunkuru yacu
Comments