Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode 08 yarangiye Charlene ategetse ko Prince na Gisele batava murugo atabimenyeshejwe . Hagataho James na Beatrice barimo gutinyishwa nabo batari bwamenye abari kubagendaho. Hakurikiye iki ? Twikomereze …..
Dutangiriye kuri Isabella na Lily ahantu hamwe bicaye. Lily ati “uvuze ngo yaje ?”
Isabella ati “yego yaraje kandi arashaka ko mubonana”Lily ati “nanjye ndifuza kumubona umuntu wangiriye neza bigeze hariya”
Isabella ati “niba noneho witeguye twajyana mugahura” Bahita bahaguruka binjira mumodoka ya Isabella bajyana .
Kurundi ruhande turabona Noella na Wamusore mumodoka .
Umusore ati “umva uko ugiye kubikora, ngewe ngiye kwinjira nkutwaye ikirego , weho urasigara hano mumodoka maze izi mpapuro ubwo afande ari buzikoreho uhite uscana fingerprint ze aha kuri machine”
Lily ati “oooh ndabitahuye , hama ndi hano kubashimira mwarambereye aho ntarindi kandi mugihe cyanyacyo. Ese nabakorera iki ngo mbashimire?”
Uwamask ati “uri umwe mubantu bake babasha gushima iyo bakorewe neza. Ndakunze uko ubyitwayemo. Hama nkuko nabikubwiye mfasha abantu cyane inzirakarengane zibonerwa kubera ntaburyo bwo kwirwanira zifite. Uyu musi kubera wanshimishije ngufitiye indi mpano nziza”
Arangije amuhereza tablet amwereka video maze Lily ayibonye arikanga cyane 🙄🙄 ABONYE IKI SASA ?
Reka nkuzane bukeye bwaho, Afande arimo kwambara imyenda ye y’akazi neza ariko yibuka dossier yahawe uk abagabo bakora mumutima ariko yivugisha ati “abajinga bangije benshi uyu musi mpaka bose mbashize hasi” arangije kwambara afata imbunda areba ko amasasu akwiye , afata n’izindi Magazine arabika arangije afata imodoka ya Polisi yerekeza aho abarara babarizwa wenyine ntanumwe umuherekeje ,yewe ntana back up asabye.
Uko ibyo byaba niko murugo kwa Prince na Gisele Lily yari yabatembereye nyuma yo kumva ko Gisele atameze neza gusa uko bigaragara yari yorohewe kuko bose uko ari 4 bakoraniye kumeza amwe bafungura banaseka ubona ko ntakibazo bafite nakimwe ! Bitunguranye Gisele yumvise kuzengerwa aryama kumeza arahwera, Prince ahaguruka kumufata ariko nawe biranga arahwera !!
Lily na Charlene baigatangaye nabo bahita bahwera ! Gusa Lily we ahita yeguka arangije arabitegereza ati “mumbabarire narimfite kubikora”
Nibwo yibuka bwanyuma uko baganiriye na wamugore wa Mask. Burya nyuma yo kumwereka video yahise amusaba ati “niba ukeneye kubona iyo Gift biroroshye , ndashaka ko umpuza na Prince”
Lily yarikanxe ati “Prince uyuhe?”
Uwamask ati “uwo uzi”
Lily ati “kuki umushaka”
Uwamask ati “ntari ninjira muri aka kazi ko gufasha narimfite umukunzi nawe akaba Prince , maze kukinjira nabaye nkupfuye kuriwe kuko ntongeye kugaragara . Gusa naho biri uko naramukundaga ndetse no kubaho ntamufite byarananiye. Wowe icyo ngusaba ni ugushaka uko wabikora ukamunzanira iwangw tugahura”
Lily abitekerezaho arangije ati “sawa ndaza kubaha igisubizo”
Comments