logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S06E08

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Episode 07 yarangiye Lathifa yigarukiye na Charlene ahindutse uwo twari tuzi ko arwaye abaye muzima ahubwo. Noella nawe n’ umusore wari wamutabaye nabo hari umugambi bari bafitiye family ya James na Beatrice tutari twamenya. Ese wari uwuhe ? Twakomeje….



Dutangiriye murugo kwa James na Beatrice , James yakiriye msg ivuga iti “Ese birakubera kuba ubana n’umugore wanjye ? Ntanubwo ugira ubwoba bwo kuba wiyita papa w’umwana wanjye?”

James arikanga msg ahita ayiha Beatrice nawe arayisoma bose barwa mukantu !!



Kuri Charlene sasa , kumbe ubwo yari arwaye arimo kuganira na Gisele nibwo Lathifa yagarukaga ariko na Loho ya mukecuru yaziyemo kuko we yari yaramaze gupfa maze irangije kubera kubura umubiri ishikiramo ishikira muriwe aribwo yahita ahinduka akava mubitaro. Akaimara kuva mubitaro ntakindi yakoze ahubwo yahise neza azakumuhanda kuri poto y amatara arangije akoraho . Agikoraho avuga amagambo tutazi ururimi rwayo maze umuriro wose warimo gukoreshwa naba Sonia uhita utangira kugabanuka usubira mumugi !!

Sonia akibibona ati “hoya ,uyu ninde kandi uri kwangiza imipangu yanjye ?”

Gisele wari inyuma yakurikiye Charlene nawe aho ari arimo kwitegereza ibyo Charlene akora yatangiye gutaka munda cyane bituma Charlene areka ibyo yarimo aza kumufata. 

Akimwegera yakoze kunda ye arangije ati “byiza cyane !”



Tuze kuri Isabella n’umukunzi we , bibereye ahantu barimo kuganira. Message ya Isabella yakiriye message ivuga iti “ndabona munezerewe cyane , gusa mwiyobagije ko hari abari kurira bitewe namwe”

Isabella arikanga umusore arabibona aramubaza ati “cherie niki kije muri message ko uhise uhinduka?”

Isabella ati “chr ntiwambwiye ko ntayumdi mukobwa mukundanye ?”

Umusore ati “yego niko nakubwiye , hari ikibazo se ?”

Amuhereza phone ati “niba utambeshe iyi message ivuye he ?”

Umusore yitegereza message arangije ati “uyu ninde ukwandikiye?”

Isabella ati “nawe ibaze”

Umusore ahita ayihamagara gusa asanga yamaze kuva kumurongo ! Ati “uyu muntu ubanza yibeshye numero”

Akivuga atyo hahita hinjira indi message ivuga iti “ntabwo nibeshe ,komeza mwishime ariko mumenye ko imbere yanyu ndabaziye” Barikanga 🙄🙄



Tuze murugo kwa Prince , Charlene yageranye murugo Gisele ameze nabi basanga Prince aramwakira bamwicaza muri sallon ,

Prince ati “Charlene bigenze bite ko uwari ukurwaje ariwe mbona umeze nabi naho weho warimo serumu nkaba ndeba ariwe ukomeye?”

Charlene ati “ibyo ndakeka ntagihe gihari cyo kubivugaho ,igikwiye ubu ni umutekano wamwe mwembi 3”

Prince ati “umutekano wacu ! Habaye iki ?”

Charlene ntakuvuga byinshi ahubwo ahita ahaguruka ati “weho na Gisele ntabwo mwemerewe kuva hano munzu ntabizi”

Ahita asohoka asiga Prince murujijo rwinshi !!!



Tugaruke kuri wamusore na Noella , Umusore yaragarutse asanga Noella amutegereje ati “umeze neza ?”

Noella ati “yego, nawe wiriwe neza ?”

Umusore ati “ndaho ntakibazo”

Noella ati “pole n umunaniro , akazi kagenze neza ?”

Umusore ati “yego ntakibazo”

Noella ati “kalibu”

Umusore ati “murakoze” Umusore yicara muri Sallon Noella ahita amuzanira amazi ati “akira amazi icyaka cyaho hanze kimeze nabi”

Umusore arayakira ariko atari yayanwa abanza kureba Noella mumaso ,abitekerezaho arangije aranwa gusa nyine biboneka ko atizeye neza Noella uyamuhaye.

Noella ati “waketse ko nakugirira nabi ? Humura ntabwo nahemukira umuntu wantabaye urupfu”

Umusore ati “abantu si abo kwizera byoroshye”



Isabella n’umusore nyuma yo kubona izo sms byabaye ngombwa ko bajya gushaka wa Afande murumuna w’umusore barazimuha ngo abafashe kumenya ninde wazohereje ashaka kubatera ubwoba. 

Afande ati “muhumure naramuka asubiriye kwatsa phone ndahita mpamenya kandi ndamugeraho bidatinze”

Akivuga atyo nawe phone ye yakiriye message igora iti “ntampamvu zo kunshaka kuko njye ubwanjye ndi bibishakire kandi naweho urimo mubo nshaka”

Dore ngo barikanga bakarebana gusa Isabella ubwoba buba bwinshi !!!



Kuri wamusore na Noella , nyuma y umwanya bari kumeza bafungura . Noella arabaza ati “ariko se wambwira impamvu uri guhiga bukware James na Beatrice ?”

Umusore ati “impamvu ni uko banyibye bakanyiba ikintu cyagaciro kuringe”

Noella ati “ikintu cyagaciro nkicyahe ko James mwiyiziye atakwiba  n’amafaranga atayiba?”

Umusore ati “iyo antwara amafaranga namubabariye ariko kuntwara ubuzima bwanjye ntabyo namwemerera kabisa”

Noella ati “sorry kukubaza cyane ! Ariko mbwira icyo kintu yakwibye ugereranya n ubuzima bwawe?”

Umusore ati “uzakimenya!”

Noella ati “ntakibazo ubwo udashaka kumbwira , ariko kuki nanjye wanzanyemo ?”

Umusore ati “ni uko iyo ushaka umuntu neza ukundana n umwanzi we. James si umwanzi wawe se ?”

Noella ati “James si umwanzi gusa ni umwanzi w amaraso ahubwo”

Umusore ati “byiza ,itegure rero kuko ugiye kuzamubona umukoreshe icyo ushaka”........LOADING EPISODE 09


HAAA ,ABA NABO BAJE BATABYOROSHYA . ESE UMUSORE JAMES YAMUGIZE IKI ???


Kanda hano winjire muri Vip whatsapp group

Comments