
Episode 07
Episode 06 yarangiye Charlene ari kwamuganga amerewe nabi nyuma yo kuryamana n’umuhungu bwa mbere mubuzima bwe . Noella we uwari yahoze amucikisha nabubu yarimo kubikora . Sonia we process yo kuba yagarurira Lathifa kugihe yari akomeje kuyikora neza cyane ndetse na Lily akaba yarimo abafasha atabizi binyuze muri mubyara wa Gisele ariwe Isabella. Ese niki cyakurikiye? Twikomereze …
Dutangiriye kuri Charlene aho ba Gisele baje guhabwa akanya ko kumubona bamusanga aho aryamye. Gisele ati “kuko watorotse ukagenda kandi twari twakunujije?”
Charlene ati “ariko nanjye nashakaga umumunzi”
Gisele ati “ariko siko abandi bashaka umukunzi , ikindi uri umukobwa ntabwo ugomba gushaka umukunzi ahubwo ugomba kwifata neza ugategereza umusore uzaza kukurambagiza wamushima akabona kuba umukunzi”.
Charlene ati “ariko ngewe Blaise namwikundiye n ubwo aringe wagiye kumushaka”
Gisele arumirwa gusa , yibaza icyo yakora ngo Charlene ave mubugoryi arimo ariko biramusiga.
Nkuzane kurundi ruhande , Wamusore yabashije kongera nanone gucikisha Noella ntiyafatwa na Polisi . Bageze aho umusore atuye umusore ahita aza imbere y’ikirahuri atangira kwikuramo isasu bari bamurashe kurutugu arimo acikisha Noella.
Umusore arakuramo isasu ntakinya ,ntanugushinyiriza mpaka na Noella arikanga ! Umusore yakuyemo isasu arangije arahapfuka maze Noella uhagaze inyuma ye ati “umbabaraire kuba nagushize mubyago nanone ukaba wanabirasiwemo!”
Umusore ati “ikibazo si weho ,ikibazo ni umutwe wawe ufunze” Arahaguruka yegera Noella ati “niwongera gukora ubugoryi nkaburiya ntabwo ndi bugutabare kandi ahubwo ndaza kukwishakira nkwice kuko uzaba urimo kwangiza Plan zanjye ?”
Noella arikanga arangije arabaza ati “plan ? Nonese usanzwe unzi cyangwa ?”
Umusore ati “cyane ndakuzi neza !”
Tuve aho Sasa tuze kuri Sonia , Yafashe wamudari arangije aragenda awushira hagati mubyuma .
Sonia abaza urimo kumufasha ati “urizera ko biri bugende neza ?”
Undi ati “cyane ,gusa birateza akajagari mumugi kuko amashanyarazi y umugi wose turayatwara mugihe cyamasaha 3 yose”
Sonia ati “nubwo byaba umusi wose ,igikuru ni Uko Lathifa agaruka ntakindi . Weho komeza Process”
Undi ati “sawa mabuja”
Process zirakomeza ariko basuzuma neza ko ibyuma bimeze neza kuburyo igihe cya operation ntakintu kiri bwangirike bigatuma haba ikosa.
Tugaruke kuri Noella na wamusore wamutabaye, umusore yamuzanye mucyumba cy ibanga asanga hamanitsemo kugikuta amafoto menshi harimo aya Gisele ,Prince ,Lily ,Isabella ,Afande ,Beatrice, Murumuna wa Afande ndetse niya Noella ubwe. Hejuru ya zose hari indi foto y’umwana w’uruhinja.
Noella yaritegereje arangije ati “izi foto zirakora iki hano ?”
Umusore ati “aba bantu bose uko ubabona kugikuta bose mbafitiye akazi kandi bagomba kukankorera kugira ngere kuri Result yanyuma arirwo uru ruhinja”
Noella ati “akazi kameze gate ,”
Umusore atangira kumwiganira amusobanurira buri nyiri foto azakora gusa twe ntitwabyumva!!
Noella nyuma yo kumva amerekezo yose ati “none ngewe ko umaze kumbwira icyo ukeneyeho abandi ngewe unshakaho iki?”
Umusore ati “ndakeka Beatrice umuzi neza cyane kuko mwakoranye byinshi”
(Mwibuke Beatrice asigaye ari madam James yahoze ahabwa amafaranga na Noella ngo nabyara azatange umwana kwa Noella)
Noella ati “ndamuzi ni umwanzi wanjye mukuru”
Umusore ati “byiza!”
Twiyizire murugo kwa James na Beatrice , umunezero waragiye uba wose kuva James yava mubugambanyi. Arava kukazi yagera murugo akakirwa nkumwami yewe ntanubwo acyifuza no kuba yajya mukabari nkabandi kubera umunezero aronka murugo.
Kuri iyi nshuro yaratashe yakirwa n’umukozi gusa nkibintu atamenyereye ati “Jose , mama wawe ko ntamubona yaba ari he ?”
Joselyne ati “hari ibarwa yaje kumanwa , kuva yayibona yiyugaraniye mucyumba ntashaka no gusohoka ahubwo arimo kurira gusa”
James akibyumva ahita yiruka mucyumba kureba Umukunzi …
Sonia na team nabo bari basoje gutunganya ibyuma byabo maze bambara inkofero na Lunette bibarinde urusaku ndetse n ‘ umwanga barangije batsa machine. Dore sasa ngo amashanyarazi araka agashusha wamudari . Amashanyarazi yaragiye aba menshi kuburyo mumugi jose amatara yatangiye kuge.da avaho kubera imbaraga z amashanyarazi bari gukoresha imbaraga nyishi ! Wamudari umaze kwatswa bihagije wahise nawo wohereza urumuri rwinshi mukirere rurebga isi rugera mwisanzure !! Urwo rumuri ntanumwe utarubonye mumugi.
Aho Charlene arwariye kwa muganga akibona urwo rumuri yahise abyuka byihuse acomora Serium yari imuriho ati “ibyo kumpanura mube mubiretse , haguruka urugamba ruratangiye”
Gisele ati “urugamba ruhe ? Kubera amatara acitse se ?”
Charlene ahita ahindukirana isura ikaze ati “tuve hano tugomba gushaka Prince byihuse mukagumana ishyano ritari ryarwira isi”
Ahita amusohora kwamuganga byihuse bageze kumodoka barinjira Charlene aba ariwe wifatira volant Gisele arikanga umwana yari azi ko yakuze wenyine atazi no kuba yatwara abona uko atwara ahubwo ni expert mugutwara imodoka n’uburwayi yari afite bwashize!!🤣🤣
Kumbe koko uko atwaye Ninako ahari ba Sonia hacaniwe rwa rumuri Rwazimye maze hamwe hari wamudari hakagaragara Lathifa uje wambaye ubusa ariko arasinziriye nkuri muri Coma ! Sonia amubonye yarasetse maze abamufashaga bose bati “congratulations inzozi uzigezeho”
Sonia araseka arangije yigira imbere akandaguza Ya computer maze imbunda utamenya iyo ziturutse zihita zibarasa bose ntanumwe uhavuye !! Abispje arivugisha ati “ntamakuru y’ibyabereye hano akenewe, uzahagera wese azarimburwe”
Akivuga atyo we Na Lathifa bahita babura ya super computer nayo itangira kubara imanuka neza yiteguye kurangiza buri kimwe……LOADING EPISODE 08
IKIBI TAYALI KILAHIGEREYE KANDI GISELE NTABWO YARI YANIMENYA. ESE BIZACURA IKI ? UTAZACIKWA NA EPISODE ZIKURIKIRA
Comments