logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S06E06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye Sonia avuga ko agiye kugarura boss we maze bagategeka isi yose n ibiyituyeho byose. Noella we yarimo apanga gucika uwamutabaye akeka ko ari umuntu mubi nkabandi yagiye ahura nabo. Charlene we yari akurikiye umusore atazi ngo arashaka urukundo nkurwa Jack na Rose yari yabonye muri film. ESE BYAGENZE BITE ? TWIKOMEREZE


Kanda hano winjire muri vip whatsapp group



Charlene uko yagakurikiye umusore baje muri geto y’umusore. Amuha kalibu yicara kugitanda.

Umusore aramubaza ati “ese niki wankundiye ?”

Charlene ati “ni uko nabonye uri umusore witonda nka Jack”

Umusore mumutima aribaza ati “uyu mukobwa arakomeye cyangwa ni umusazi ? Gute ubuzima bwe abufata akabushira mubyago ari kugereranya film na reality”

Charlene abona umusore ari gutekereza byinshi arangije amukora kugitugu ati “Blaise uri gutekereza iki ?”

Blaise arahindukira bahuza amaso , sibwo batangiye gutwarwa bagakebuka iminwa irimo gusatirana ! Haaaa

Kumbe uko Charlene yigiriye muri ibyo niko murugo kwa Prince bamushatse inzu yose bamuhebye. 

Prince ati “birashoboka ko yaba yasohotse kuko nubwo kare twamubujije nabonaga atanyuzwe”

Gisele ati “ariko Mana yanjye ibi turabikemura dute ? Ibaze ko atanazi umugi neza”

Prince ati “ndabona dukwiye kubwira polisi ikadufasha kumushaka bakoresheje camera zo kumuhanda”



Nkuvane aho nkuzane kuri Isabella yahuye na Sonia nyuma y’igihe kinini.

Sonia ati “akazi kawe wagakoze neza ?”

Isabella ati “yego nagakoze neza , Lily arimo kudukorera atabizi kubera imitungo ye twamugaruriye no guhorera nyina”

Sonia ati “byiza noneho ,ukomeze umuhate Lily ababuze kuryamana batari bakora ubukwe gutyo biduhe umwanya wa boss wacu kugaruka ubundi ariwe baryamana bwambere”

Isabella ati “ndabikora !”

Sasa nyumvira inkuru , Isabella ni mubyara wa Gisele ariko nawe akorera Lathifa nubwo tutari twamenya ibyo bamusezeranije. Lily ntazi ko uri inyuma ya byose kugura imitungo ye igarurwe ndetse na mama we ahorerwe ari Lathifa yibutse kera. Isabella ari kumubwira ko impembo yaho bamukoreye ibyo byose ari kuba hafi ya Prince na Gisele ngo batabana batari bakora ubukwe gusa ahubwo ari ukugira Lathifa abashe kugaruka umupangu wabo ucemo !!!!Mwibuke Prince niwe wagombaga kuba urufunguzo rw iciza kuri Gisele akaba urufunguzo rw ikibi kuri Lathifa.


Kurundi Ruhande Noella we yabashije gucika wa musore agaruka mumugi , gusa mukugaruka kwe aragenda yambaye inkofera ndetse anambaye n’ipantaro noneho , amabere yagiye arayaboha kuburyo utabona ko ari umukobwa ndetse n’imisatsi yayogoshe kuburyo utakeka ko ari n’umukobwa.

Sasa Munzira agenda yavanyeyo telephone ye atayatsa agira uwo ahamagara bavugana ahantu bazahurira. Kumbe uko aahamagaue gusa Brian mwibuke yari yaraahakimze phone ye atabizi, ntakindi yakoze yahise yoherereza data kuri polisi nabo bahita bahamenya bajya kuhamutegera nawe atabizi.



Bidatinze bwarije , turabona Charlene aryamye kwa wamusore byanze ko abyuka.

Blaise ati “Charlene bikomeje kwanga nkujyane kwamuganga ?”

Charlene ati “cyane ndi kubabara”

Umusore ubwoba buramwica atangira kwibaza uko ari bubigenze umwana w’abandi agize icyo aba . Nibwo yasohoka ahanuza bacuti be nabo bati “twe abastar nta stress tujya twiyeza ,munige apfe ubundi tugufashe kujya kujugunya umurambo we”

Blaise ati “ariko ni inzirakarengane ntanikintu yarazi mubyo yarimo akora”

Bati ati “vana ubujinga ngaho wana ,ubwo se ni uwambere ? Uwo atabashije no gukwiriza wewe maze ngo natwe dushikirwe wumva amaze iki ?ica inzererezi”

Blaise asubira inyuma gusa mumutima yibaza aho ari buhere yica Charlene biramuyobera. Ageze iwe yahasanze abantu bashungereye agira ubwoba ,umwe mubaraho ahindukiye aramubona ahita atunga agatoki ati “afande dore ni uriya!”

Sibwo ahise yiruka polisi nayo ikamumeraho inyuma !!!



Nkuvane aho nkuzane mugitondo bukeye, Noella yazindutse kuri location bari baraye bavuganye nawamuntu yahamagara. Yaraje yikinga kunzu arangije abona wamuntu yicaye hirya muka jardin aho bagombaga guhurira. Avayo ngo agende amwegere gusa hari uwamukuruy ati “shiii”

Kumbe ni wamusore wigeze kumutabara umukweze ahita amubwira ati “gute winjira mugatego kumwanzi byoroshye ?”

Noella ati “akahe gatego”

Blaise amwereka uri hirya arimo kwotsa inyama ati “uriya urimo kwotsa inyama urabona ko atari akazi amenyereye ,bivuze ngo si uwotsa inyama ahubwo ni umupolisi. Uriya urimo gusoma ikinyamakuru ,ukurikije uko ari guhita azingurura indi page biragara ko atari gusoma ngo arangize page ahubwo ari kwigira usoma. Uriya uri hirya urimo gukinisha abana biragaragara ko atai uwo abana basanzwe bamenyereye usanzwe ubikora ,kuko ntibamwisanzuyeho. Ndakeka nawe niba uzi ubwenge uhise utahura icyo nshatse kuvuga”

Noella koko arebye abona nibo kuko ntibisanzwe , afata phone ahamagara wamuntu  bariguhura ariko phone ifatwa n’undi nawe ahita abona ko yatezwe abwira umusore ati “tuve hano”

Umusore ajya imbere umukobwa inyuma arakurilira gusa polisi yari yabateze ibona basubiye inyuma nayo uhita ibakurikira batangira kwiruka mumuhanda , ndakubwira Noella ari guhirwa sinakubwira !!!



Nkuzane kwamuganga , Charlene bamugejejeyo abaganga bamwitaho byihuse ,nyuma bazanira ibisubizo Prince na Gisele aho bari bategereje hanze.

Dr ati “uriya murwayi mupfana iki ?”

Gisele ati “ni murumuna wanjye”

Dr ati “murumuna wawe koko ?”

Gisele ati “yego ,hari ikibazo dr ?”

Dr ati “ntakirenze ariko nka mukuru we wakabaye waramuhanuye ntajye kwangiza ubusugi bwe abikoranye n’umusore wamenyereye abasanzwe babikora”

Gisele na Prince barikanga 🙄🙄🙄……LOADING EPISODE 07


Comments