
Episode 04
Web yacu EDDY STORE
Kanda hano WHATSAPP VIP GROUP
Episode 3 yarangiye Noella atabawe n undi mugabo tutari twamenya, Sonia we na Equipe ye bari bamaze gufata umwanzuro wo kuva mwisanzure bagasubira inyuma kwisi. Naho Charlene wacu we wakuriye mwishamba arikumwe na Nyirakuru gusa yari yiyemeje kurara aronse umukunzi nkuko yabibonye muri film. ESE NIKI CYAKURIKIYE ? DUKOMEZEEE…..
Dutangiriye kuri Noella inyuma y umwanya asizniriye . Yaje kwikangura yikangura asanga aryamye ahantu atazi mbese imyenda yambitswe indi , aho yakomeretse hapfutswe . Yabanje kwibuka umuntu yabonye bwanyuma amutabara arangije ahita yeguka asohoka hanze asanga wamusore hanze arimo guhanagura pisto yipoweye ntakibazo nakimwe afite arangije ati “ wakangutse ?”
Noella ati “yego ! Wakoze kuntabara”
Umusore ati “urakoze gushima”
Yikomereza akazi ke , Noella ati “ese namenya uwo uriwe n’impamvu wantabaye ??”
Umusore ntiyasubiza ahubwo arahaguruka arahindukira arebaNoella ati “iki ntabwo aricyo gihe banza ukire”
Amunyuraho yikomereza munzu Noella nawe aramukurikira.
Twiyizire mumugi , Beatrice ,James we n’umukozi urera mwana turi kubabona muri market imwe bari guhahaha. Gusa uko bakomeza kuyizengukamo hari urimo kugenda abafotora bo batabizi mugihe bo urukundo ruba rwabatwaye.
James ati “chr utu uratubona ute ?”
Beatrice ati “wapimbona katabereye pe”
James ati “koko ra ?” Abaza umukozi ati “nawe Jose niko ubyumva ?”
Umukozi ariwe Jose ati “Boss ndi kubona mabuja ari mukuri wenda mwahitamo irindi rangi”
James ati “noneho muhisemo kumfatanira ?”
Beatrice ati “oya Cheri ,Joselyne aravuga ukuri pe dukwiye kuba twahindura irangi, wenda 100% ndagushigikira kuri product ariko irangi oya pe”
James ati “ahaaa, ko muri babiri nkaba umwe nakora iki? Ubwo ndabyemeye”
Bose baraseka bigaragara ko umukozi,boss ndetse na nyirabuja bisanzuranaho atagukumirana (nabandi mubyitoze ,umukozi wo murugo aba ari umwe muri famille , ntampamvu zo kuba wabona agukorera ngo nurangiza umuce amazi ngo ni uko umuhemba. Ibaze ko aramutse ashatse kukwica ni akanya gato nkako umugore yakoresha ashatse kwica umugabo we ,ariko ni uko abagore bacu rimwe na rimwe badukunda bigatuma batwihorera n’ubwo twaba twabarakaje).
Twigarukire kuri Lily, kuva yasubizwa company ari gukora cyane ngo arebe noneho ko yagera kuri byinshi. Abashoramari bakomeje kuza kwifatanya nawe mbese urebye ibintu bimeze neza. Isabella we kurundi ruhande we n’uwahoze ari umurara akaba murumuna wa Afande urukundo barugeze kure aho bari kurya kubuzima kumucanga bishimye gusa nabo ubwabo barimo gufotorwa. IBI BIRASIGURA IKI SASA ?
Kuri Noella we yabonye umusore wamutabaye arimo kumubaza byinshi ntamusubize ahitamo kwicara agatuza ubona ko wamugani umubiri we wari ukinaniwe nyuma yo kumara hafi umunsi wose arimo guhirwa na Polisi nawe agerageza kuyicika. Umusore yaratetse arangije azana ibiryo kumeza arangije aha ikaze Noella araza baricara , Umusore mukurya we ntabyinshi araryana akayabagu ntanamagambo , Noella we aracari mumiteto imwe y abana bo mumugi .
Noella aramubaza ati “kuki wantabaye ?”
Umusore yegura amaso ati “wabanje ukarya umubiri ukabona imbaraga ?”
Noella ati “nimfungura nyuma uraza kumbwira ?”
Umusore ntiyasubiza akomeza kwirira arangije arahaguruka ati “nurangiza umbwire nze nkora amasuku kumeza”
Noella akomeza kwibaza mumutima ati “uyu muntu nubwo yantabaye wasanga nawe hari ikindi anshakaho ,namara kukibona azangambanira nkabandi bose . Ngomba kumucika nkagenda ukwange”
Sonia na Equipe ye bidatinze bageze kukirindiro cyabo maze buri wese ahabwa amafaranga ye nkuko bari basezeranijwe ndetse n’abapfiriye kuri mission amafaranga yabo yohererezwa imiryango yabo. Sonia yasigaye wenyine n’abakora kuri machine ze maze nawe aza hahandi muri cyacyumba kirimo ya Super computer yari yamunaniye gufungura ndetse iyi ikaba arinayo yari butume Lathifa agaruka . Yavanyeyo wamudari avanye igice kimwe mwisanzure akaba yari yagihuje n’icyo yari asanganwe akikivanayo ahita atangira kwibuka mumyaka ya Kera , Rimwe wamurozi wa Lathifa yigeze kumutumaho aramubwira ati “ Umwamikazi niweho yizera ,ngiye kukubitsa ibanga nawe atazamenya ariko rikaba ariyo rizomufasha . Akira uyu mudari . Haba uyu munsi cyangwa ahazaza igihe uzahura n’umwami w’ikibi uzamwereke uyu mudari . Azahita akumenya narangiza aguhe ikjndi gice cawo maze ubihuze byombi icyo gihe uzaba ufite ububasha bwo kugarura Umwamikazi kabone nubwo azaba yapfuye cyangwa ari ahantu kure cyane . Nagaruka azaba afite imbaraga zo kuba yakontorora ingabo zose z’umwijima zikaba arizo zizamufasha kuyobora isi”
Amaze kwibuka ibyo yahise aseka ati “Mwamikazi wanjye nicyo gihe ngo ugaruke wongere uyobore ,noneho utayobora ubwami bumwe ahubwo isi yose , atari abantu gusa ahubwo ari buri kiremwa cyose cyaba igihumeka cyangwa ikidahumeka”
Turaziwe noneho !!!
Tuze kuri Charlene , Sasa nyuma yo kuva murugo aho atuye kwa Prince na Gisele batabizi yaje mumihanda hahandi haba abarara. Mumutima ari kugenda yivugisha ati “ngewe ubu ndi Rose ndashaka uwaba nka Jack kandi ndamukura mubakene kuko na Jack yari umukene ariko yakuze byanyabyo Rose” (Mwibuke ibi yabirebye muri film ya Titanic)
Sasa uko atambuka abasore batangiye kugenda bamwitegereza mbese banibaza igituma umukobwa mwiza nkuyu arimo kwitemberana mwikaritiye y’abarara nkuku. Sibwo abonye umwe akumva ramwishimiye arangije araza amukura mubandi aamushira kuruhande ati “nitwa Charlene . Nawe witwa nde ?”
Undi arikanga gusa arasubiza ati “nitwa Blaise”
Charlene ati “byiza kumenyana nawe ,hama Blaise ndashaka ko dukumdana urukundo rwacu rukamera nkurwa Jack and Rose”
Umusore yarikanze gusa abitekerejeho ati “nkurikira”
Aja imbere Charlene nawe arakurikira …..LOADING EPISODE 06
REKA SASA YISHIRE MUMENYO YA RUBAMBA .
Comments