logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S06E04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 04



Episode 03 yarangiye Noella arashwe nyuma yo kwanga kumvira polisi nabwo abikoze nkuwiyahura. Ese niki cyakurikiye ?TWAKOMEJE….


Dutangiriye neza aho twagarukiye uko bakarashe  Noella hari imodoka yahise yitambika hagati amasasu afata kuriyo ndtse ntiyanayitobora maze umuryango wo hirya uhita ukingurwa ati injira mumodoka Noella ahita yinjira maze uwaje ahita azinga imodoka ayiha umuriro maze polisi nayo irakurikira ! Sibwo Plaque y’Imodoka icikishije umunyabyaha itanzwe ahari hose polisi mumugi umutekano bagahota bawukaza birenze !! Sasa twe turabona utwaye imodoka yambaye mask ndetse turebye mugituza ni umukobwa gusa ni umutwazi mwiza kuko aragukatisha polisi bagashiduka birenze ,abandi bakagongana. UYU NINDE SASA ??



Mwisanzure Team yageze kuri cyakibuye Barahashika babona hari umwobo urya mubuvumo. Sibwo bihaye kuba bakinjiramo bakareba niba Boss atarimo ari. Dore ngo barinjira mubuvumo batazi ikirimo mbese bwo mwisanzure. Mubuvumo indani bagenda banyura kuri za Spider web zishaje , bo ntibabyitaho bakomeza imbere. Bagezemo bisanga ahantu hameze nko mukibuga kandi hari umuco migihe ahandi banyuze hose bakoreaha amatara ari kumitwe yabo ariko aho bageze hafite umuco nkuwo dufite aha kwisi . Hatangiye kumvikana amajwi ateye ubwoba maze abasirikare bahita bishira hamwe ari 4 bane  baterana imigongo umwe wese arinda undi ! Amajwi ateye ubwoba yakomeje kwiyongera maze umurwi wambere ugizwe na 4 bahise banyuruzwa hakoroka amaraso yonyine abandi ubwoba burabafata !!!



Twigarukire kwisi , Noella akomeje gucikishwa ndetse uwamucikishije yaciyse polisi bakatira ahantu polisi irababura gato maze Wamukobwa ahita ava mumodoka araza inyuma ahindura Plaque arangije agaruka mumodoka akanda amabuto atandukanye imodoka ihita ihinduka irangi iryari ryarabura rihinduka umutuku maze ubundi  banyura mumahanda bemye bananyura kuri polisi atakibazo nakimwe bafise . Noella ati “urinde ?”

Undi ntiyasubiza ahubwo akura Mask aramwiyereka gusa ! Sasa ndebera ,afite amabere ariko isura ni umugabo, Noella akimubona yahise ahwera gusa twebwe nibwo bwambere twamubona. UYU NINDE ?



Mwisanzure abasirikare bamaze kubona bari buhashirire bahisemo guhunga bahasiga Sonia wenyine gusa nawe ntabwo asanzwe ubanza yaje hano hantu ahazi . Kuko bakimara guhunga yavanyeyo Badget ibyarimo kubica bihita bihagarara bigaraga ko yahaje ahazi. Dore ngo ibisimba birahita byigaragaza ko kuza hano yari ahazi atari giturumbuka!! 



Tugaruke kwisi , Noella yagejejwe aho uwamutabaye atuye arangije amuvana mumodoka  amwinjiza munzu . Yamuryamishije kugitanda arangije arasohoka aza mucyumba cye cy ibanga akoreramo arabanza akuramo imyenda yari yambaye arangije akuramo n’amabere ya fake yari yashizemo yigira umukobwa ata aho. Arangije atasohoka yinjira mukindi cyumba afata imiti aza aho yaryamishije Noella atangira kumwambura imyenda !!!



Twigarukire mwisanzure Noella akimara guturisha ibisimba byahise bimuha inzira arangije akomeza mubuvumo indani . Agezemo yahasanze umukuru wabyo yicaye kuntebe arangije yikora kumutima yunamika umutwe . Batangira kuganira mukirimi kitavurwa kwisi najye ubwanjye ntazi. Basoje Noella bamuhaye indi Badget arangije ayihuza niyo yari afite maze hagaragara umwanga mwinshi kuburyo nawe yikinze kumaso . Abisoje ibisimba bimeze nkabantu byamuhaye inzira aratambuka asubira mucyogajuru.

Agezemo yigira nkaho yahahamutse ati “hita muhindukiza icyogajuru dusubire hasi aha hantu hateye ubwoba !!”

Bahita bahindukiza Tayali gusubira kwisi .



Prince na Gisele bo bibereye mumunyenga w’urukundo murugo rwabo rushasha , Gisele aryamye kubibero bya Prince undi nawe amukorakora kumaso .

Prince ati “none se cherie wambwira impamvu wasaze kubera umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ?”

Gisele ati “utongera kuntukira umukunzi wanjye, Prince nubwo wari gumeza ufite buriya bumuga ngewe nari niteguye kugukunda uko uri”

Prince ati “kweli Imana nawe ijya itererana uwayo , ibaze ukuntu wavuye mumugi ukaza mucyaro tugahita duhura”

Gisele ati “niyo mpamvu iteka tuba dukwiye kuyisingiza , kuva kera ntamuhungu nigeze nkunda narimwe gusa ubwo nabonaga weho umutima warasimbutse mera nkufashwe n’amashanyarazi pe , ntabwo nongeye kuryama kugeza ubwo nagarutse kukureba iwanyu ngo ntuze nkasanga iwanyu harahiye”

Prince ati “ usanze harahiye hakurikiye iki ?”

Gisele ati “ chr kuva ubwo natangiye urugendo rw’uburibwe ngushakisha ahantu hose ndakubura ariko ntabwo nacitse intege kugeza ubwo bambonyemo umusazi bantwara mubarwayi ariko nubwo nariyo nakomeje kugushakisha”

Prince ati “pole chr warahangayitse cyane ,ariko kuva noneho umfite komeza wiryamire  kubinero byanjye uruhuke”

Gisele ati “Chr ndagukunda!”

Barasomana iruhande rwabo hari uwakoroye bose barikanga bahindukirira rimwe 🙄

Kumbe ni ka Charlene gafite Tablet muntoki kati “ko mwikanze ? Wagirango ni Jack and Rose narimo kureba muri iyi film !”

Prince ati “warimo kureba Film ?”

Charlene ati “yego , narimo niga kuba nanjye nkabandi ndangije ngera kucyigwa cy’urukundo ndavuga nti ese urukundo rumera rute. Ninjiye kuri internet mbona uko Jack na Rose bari bishimiranye nje kubibabwira nsanga namwe niko bimeze . Nanjye ndashaka umukunzi uyu munsi kabisa!”

Kabivuga kishimye nkaho bamutora mwisoko Prince na Gisele barumirwa !!!.......LOADING EPISODE 05

Comments