logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S02E01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Season yambere yarangiye dusigaranye ibibazo byinshi Kumpande zombi .

Ese niki cyakurikiye ?

Dukomeze …



Dutangirane Lily na Gisele barimo gufata agafanta ,

Gisele ati” Niki cyatumye untumaho kandi mbere wari wanze kumva igisabo cyanjye ? “

Lily ati “ Yego birumvikana ! Gusa uyu musi ndaha ntandukanye “

Gisele ati “ Ndagutegereje “

Lily ati “ ndashaka kuguhuza na musaza wanjye nka Gift ariko ugomba kuba umeze nka nyamuragi !!

Gisele ati “ Nyamuragi ? Gute mba nyamuragi imbere y’umuntu nkunda ?“

Lily ati “ Ntushaka kongera kumubona Se ? Cyangwa nkwime amahirwe ? ”

Gisele ati “ Kubera iki ubundi udashaka ko mpura nawe kandi narakubwiye neza ko ariwe muhungu nkunda ?? “

Lily ntiyasubiza ahubwo ahita avanayo business card ye asiga kumeza ati “ Niwaba wemerana n’ibyo naguhaye inyuma y’amasaha 6 Unsange kwiyo adress “

Aranigendera Gisele asigarana ibibazo gusa !!!



Tuze kuri John ,

Aryamanye  na Noella umukunzi we mucyumba .

Noella ati “ Cheri ,habuze iki ngo na Gisele asinye ?”

John ati “ Rwose nanjye aha ubona nacanganyikiwe …”

Ahita atangira kwibuka umusi umwe yigeze gusanga Gisele hamwe arwariye amuha impapuro ngo asinye ariko Gisele aho kuzisinya ahita azicagagura Azigira ubunwenwe arangije araseka neza nkumusazi !!

John agira umujinya ahita ahaguruka ngo amukubite urushyi ariko Muganga umwe w’inshuti ya Gisele amufata akaboko ati “Reka reka udakubita umurwayi “

John ati “ Uzi impapuro aciye izarizo ?”

Muganga ati “ Reka reka ,Gisele amaze kugera kurugero rurenze asara  ,ahubwo burya nawe wirebe ntukomeye kuko ntabwo wari kuzana ikintu cyagaciro imbere y’umusazi nkuyu ?“



Nkugarure kuri Gisele mukigo asanzwe atuyemo nkumusazi ariko twe tuzi neza ko atariwe , Ntayindi nshuti agira uretse Uyu muganga.

Muganga ati “ Uyo Prince yahoze ari inzozi zawe , kandi niba ari icyagenwe cyawe agomba kukugarukira .

Wowe emera uhure nawe nka nyamuragi “

Gisele ati “ Ariko nintavuga ngo mwibwire azanyibuka kandi atigeze ambona ?“

Muganga ati “ Gisele jya wizera Imana ko itazigera igutenguha , wowe mumasaha yaguhaye fata amasaha 2 Uri imbere y’Imana maze uve hano ujye guhura nawe ibindi Bizikora “

Gisele ati “ Koko uranyizeza ko azanyibuka ?”

Muganga ati” Ashobora kutakwibuka uwo musi ariko Imana igira inzira ibihumbi niyo izi aho izabinyuza “



Hakuno John yamaze Kwiganira Noella uko byagenze mbese ko yanatakaje impapuro Noella ahita aseka.

John ati “ Inkuru ibabaje nkiyo gute uyiseka ? “

Noella ati “ si nsetse kuko nishimye ahubwo nsetse uburyo uri gukoramo ibintu byawe “

John ati “ Urasobanura iki ? “

Noella ati “ Ikibazo cyawe uba wanciye amazi ariko nyamara uwo muri gukorana arakubesha Niwe ari gutuma umugambi utarangira !”

John ati “ uwo turi gukorana ??”

Noella ati “ Ndavuga James ! James niwe uri kwangiza byose “

John ati “ Cherie , James niwe bufasha mfite imbere n’ Inyuma ,gute umbwira uko kandi uzi nawe ukuri ?”



Reka nkuzane inyuma y umwanya , Mama Lily ndetse na Lily bamaze kwitegura mbese bagiye kwerekeza kwamuganga ubanza ariwo musi wa Prince kubona kwambere kwe !!

Barasohotse gusa bageze hanze bahasanze imodoka iparitse nzinza imbere yayo hahagaze Gisele Mumyenda myiza ( Gusa twe tumubona yambaye neza nkuko yari yambaye bwambere bahura na Prince ) ,

Gisele ati “Nditeguye “

Mama ati “ Wowe urinde ?”

Lily ati “Mama duhe umwanya muto !!”

Mama abaha akanya maze Lily aregera ati “ Nizere ko atakosa uri bukore !”

Gisele ati “ Nkuko condition zawe zibinsaba niko ndi bubikore “

Lily ati “ Byiza ,kuki waje n’imodoka yawe ?”

Gisele ati “ Yego ndifuza ko ariyo tugendamo “

Gusaa iyi modoka yazanye ni imwe yajyanye mucyaro bwambere bahura na Prince ubwo yamukangaga !!



Kuri James nawe hari aho ari , Yafashe phone agira uwo ahamagara ati “ Chr bimeze bite murugo ?”

Phone ati “ Wapi wowe waduhebye gira vuba ugaruke murugo dore abaye amezi 7 Utadusura “

James ati “ Ndabizi chr kandi vuba ndabaha gahunda “

Phone ati “ Gahunda zawe iteka zihora zihinduka gira vuba cyangwa umukobwa wawe ugira 3 utigeze ukubona azakwirukane “

James ati “ Chr ndi munzira pe ,ntamisi isigaye mutambonye “

Phone ati “ Sawa ndagutegereje !!”

Haaaa uyu wo kuri phn we ninde ??



Tugaruke kuri Noella na John ,

Noella ati “ signature ya muzehe ndetse niya Gisele abibitse mumadosiye ye ndetse n’iye ubwe ,

Mwice anakuvire mumipangu undi nkwereke icyo dukora “

John arikanga ati “ Noella ibyo uvuga ni ibiki ?”

Noella ati “ Niba unyizera ica James ubundi ibindi byikore ,Gusa nutabikora uzaba utanyizeye kandi nzaba ndi tayali kugusiga nge aho utazapfa unambonye ukundi “

John ati “ nugenda umwana wanjye nawe utwite ?”

Noella ati “ Umwana nzamurera Ubwanjye ariko ntuzapfa unamubonye isura !!”



Tuze kwamuganga ,

Prince tayali umusi wo kumufukura agatangira kubona wari wageze mbese muganga yaje kumufukura ariko Prince aranga ati “ muga tegereza mushiki wanjye Ashike”

Muganga ati “ Ariko bakagombye basanga uri kubona ariko”

Prince ati “ Mushiki wanjye amfitiye impano yambere ngomba kubona bwambere rero ngomba gutegereza “

Muganga ati “ Ariko…”

atari yakomeza Lily inyuma yaravuze ati “Nibyo bro Impano ndayishikanye !!”

Dore ngo sasa baratangira kumufungura  kwisura nawe afite amatsiko  yo kureba na Gisele 😳😳

Baramupfukuye akomeza gufunga amaso arangije ayafungura bukebuke abona ibirenge by’umukobwa arazamura mpaka ageza kwisura !!

Atanabajije ahita ahaguruka ahobera Gisele amarira atemba kumaso na Gisele ubwe aratemba nawe azamura amaboko amufata mumugongo !!

Prince mukiniga ati “ Gisele warakoze !!”

Gisele ntiyasubiza akomeza guceceka !

Prince aramurekura ati “ Gisele ko utavuga ?”

Gisele aho gusubiza ahita atangira kumucira amarenga neza nkaho ari umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga (Umuragi) !

Prince ati “Gisele wabaye iki ko utavuga kamdi wahoze uvuga kera”

Lily kuruhande ahita avuga ati “Ni birebire ahubwo tugende ndaza kubikubwirira murugo”

Prince biramucanga !!



Barasohoka bagera hanze ahari imodoka igomba kubacyura, Gisele we yari yaje niye akata ngo yinjire mumodoka yigendere maze Prince amufata akaboko ati “ turajyana”

Lily kuruhande ati “Uwo nubwo wamureka ndakeka akazi ke karangiye”

Prince ati “akazi ?Ushatse gusobanura iki?”

Lily ati “ nyine kwari ukugira icyifuzo cyawe kigerweho kandi byabaye, wamureka akagenda”

Prince ati “Hoya, uyu ni impano wanzaniye kandi dufitanye amateka menshi rero ngomba kugenda nganira nawe”

Lily ati “umwanya wo kuganira muzawubona yewe niba ari n’ibyo umubaza ingo tujyane”

Mama lily kuruhande abona bisa naho biri kubatinza ati “Prince mwana wanjye ugende muyo ushaka, Lily nawe ndabona kuri musaza wawe udashaka ko akujya kure. Noneho ubwo ngewe ndagenda mwiyi yatuzanye nawe ubabere shoferi maze Prince na Gisele bagende baganira inyuma”

Prince ati “Urakoze mama”

Lily arabyemera gusa mumutima ntabyarimo gusa nyine apfa kubyemera…..LOADING EPISODE 02





Comments