
Bantu banjye nyuma y'inkuru nyinshi zanjye mwagiye mukunda ubu turimanukiye niyi nkuru nshyashya kandi mumaze kumenyera ko mbategerura ibyiza. Rero ndizerako tugiye kuzabana muri iyi nkuru kuva itangiye kugeza irangiye.Inkuru yahimbwe na Chris Nandi ishimwe.Nukenera kumvugisha uzahamagara 0781955794/0725152848.…………….. Episode 1……………..Dutangiye inkuru yacu mu masaha ya mugitondo cya kare kare hari umukobwa uhetse umwana w'uruhinja arimo gukomanga ahantu ku muryango w'inzu nto zimwe mu maze kumenyera nka Gatto, gusa uwo mukobwa arimo gukomangana umujinya bigaragara ko atagenzwa nakamwe.Hashize akanya gato uwo yakomangiraga yarakinguye maze uwo musore arasohoka ageze arebye hanze asanga ni umukobwa wamukomangiraga. Ako kanya wa mukobwa yahise amwinjirana mu n Izabella zu ntagutindiganya.Uwo musore yitegereza umukobwa ati” Izabella niki gitumye unzindukira aya masaha ukaza unakomanga mu buryo bubi nkaburiya?Izabella ati” nkuzaniye umwana wawe umwirerere.Uwo musore arikanga ati” ngwiki?Izabella ati” niba amatwi yawe atumva reka mbigusubiriremo. Ndakubwiye ngo nkuzaniye umwana wawe.Uwo musore Koko abona Izabella ari serie ati” nonese honey niki gitumye ushaka gukora ikintu kibi nkicyo?Izabella araseka ati” Sabe nkunda ko burigihe uba ushaka kwigira mwiza! Ariko ndimo kwibaza niba utazi impamvu itumye nkuzanire umwana wawe.Sabbe ati” nyine niyo mpamvu ndimo kukubaza itumye ushaka gufata umwanzuro mubi.Izabella yegera Sabe aramureba ati” ndambiwe kurera uyu mwana wawe mugihe utampa ubushobozi buhagije bwo kumwitaho, ikindi ndambiwe nigisebo cyo guhora abantu banserereza bavuga ko nabyariye iwacu.Sabe azunguza umutwe ati” ariko Cher ngira ngo urabizi neza ko mbasha kukwitaho wowe n'umwana mu bushobozi bucye mba mfite. Ese uragira ngo mbashe kwiba kugira ngo njye nguha ubwo bushobizi buhagije wifuza?Izabella ati” none kuki wateye inda Kandi wari uziko ntabushobozi ufite?Sabbe ati” Honey wishaka kunyurira kuko urabizi ko ibyabaye twese twabigizemo uruhare.Izabella ararakara ati” oyaaa! Njye ntaruhare nabigizemo ahubwo warunshutse unyiyereka uko utari, wanyerekaga ko uri umusore ushoboye Kandi wihagazeho naho kumbe ntazi ko nawe uri imbwa rubebe.Sabe arumirwa ati” honey niwowe urimo kunyita imbwa rubebe?Izabella ati” nonese niba utabasha kwita kumwana wabyaye uko bikwiriye urumva utaniyehe nazo?Sabbe arababara ariko ariyumanganya yemera guca bugufi imbere ya Izabella ati” honey nibyo ibyo uvuga Koko ndi umukene ndetse wowe na bebe ntabwo mbasha kubaha ibikwiriye mukeneye ariko basi ngerageza kubitaho mubushobozi buke mbona.Izabella ati” mbabarira wintera impuhwe, hanyuma niba unanirwa kwita kumwana akigusaba ibuntu bike namara gukura noneho akeneye ibintu byinshi nibwo uzabasha kumwitaho?Sabbe ati” honey ndimo gukora cyane kugira ngo nshake uko mpindura ubuzima bwawe na bebe ariko ni nzira itoroshye niyo mpamvu ntarabigeraho ariko nzahatana mpaka.Izabella ati” rero njyewe narambiwe ubuzima bwo kubaho mpambiranya. Nkuzaniye umwana wawe umufate uzamwiteho uko ubishaka ariko njyewe ntandukane nawe kuko ntabwo ubwo buzima nshoboye kubwihanganira.Sabbe abona ko Izabella yakaniye cyane.Sabbe ati” ariko honey ibintu urimo gushaka gukora urabona bisobanutse? Ni gute ushaka kunsigira umwana w'umwaka umwe kandi yaragikeneye kwitabwaho na mama we?Izabella ati” nturi se? Uzamwiteho nawe aragukeneye.Sabbe ati” honey wishaka guhemuka gutya uhemukira ubusa ndakwinginze, ibyo ushaka gukora ni uguhemukira umwana wacu. Bebe akeneye urukundo rwawe no kwitabwaho nawe.Izabella aramureba agiye gusohoka asize umwana ngo y’igendere Sabe ahita amukurura aramugarura.Sabbe ati” sinshobora ku kwemerera ko untana umwana ungana utya muri ubu buryo. Icyammbere wowe na bebe ntubwo ntabaha ibirenze ariko basi ngerageza kubitaho uko nshoboye.Izabella ati” bakubwiye ngo njyewe ibyo byogupfundikanya kwawe sinyishoboye kubyihanganira.Sabbe ati” honey ihangane umfashe turere uyu mwana basi namara gukura bihagije niba ushaka gutandukana nanjye uzabone ugende.Izabel...
Ibihe...