Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mpaye ikaze buri mukunzi wanjye wese muri iyi episode ya 8.
Ubushize twaherutse Fioana aza kwa Arriana arira cyane avuga ko Catherine amaze kwicwa. Ese uyu Catherine ninde ahuriyehe na ba Arriana?
Itonde ushyire umutima hamwe usome witonze kandi utekereze kubyo urimo gusoma.
…………..EP 8……………………..
Arriana byaramugoye guhiya yakira iyo nkuru Fiona aje ababwra maze afata Fiona aramwicaza abanza kumuturisha ati” Fiona tuza ubanze ushyire umutima hamwe maze utubwire neza ibabaye.
Izabella nawe araho ahagaze hafi ku muryango w'icyumba.
Fiona ati” ndimo kubabwira ko Catherine nsanze yapfuye.
Arriana yumva ntarabyumva neza ati” nonese ushaka kuvuga ko yishwe niki? Yararwaye se?
Fiona azunguza umutwe.
Arriana ati” none nyine tubwire bigenze bite?
Fiona n'akababaro ati” Catherine yantumye kumuhanda kugira ibyo ngura, ubwo nagarukaga nasanze agaramye hasi kuzima muri Saro arimo kuva amaraso menshi bitewe ni cyuma yari yaritewe mu mutima mukozeho nzanga yamaze gupfa.
Arriana yarababaye ndetse yumva agiye gusara. Ako kanya yahise ahaguruka vuba na bwangu kugira ngo ajye kureba Inshuti ye imaze kwitaba lmana maze Fiona aramufata.
Arriana ati” kubera iki umfata?
Fiona ati” wikwirirwa ujya murugo ntabwo umurambo we uribuwubone?
Arriana n'agahinda ati” kubera iki?
Fiona ati” nkimara kubona ko yapfuye nahise ntabaza police umurambo we barawutwara kugira ngo bajye gukora iperereza kurupfu rwe.
Arriana ati” ngomba kujya kuri police rero
Izabella areba Arriana ati” kuri police igiye kujya gukorayo iki?
Arriana nawe areba Izabella ati” ngiye kureba Catherine basi musezere musabe n'imbabazi z'ibibi twagiye tumukorera.
Izabella arahigima ati” hanyuma urakeka kujya kumureba haricyo biributange?
Arriana yitegereje Izabella mu maso maze abona Izabella kuba Catherine yapfuye Kandi yari inshuti yabo ntacyo bimubwiye.
Arriana ati” ese kuki wowe urupfu rwa Catherine ntacyo rukubwiye?
Izabella ati” nuko uwavuye mubuzima atagomba kunyerereza.
Arriana y'umvishe igisubizo cya Izabella arumirwa ati” none ushaka kuvuga ko urupfu rwa Catherine ntacyo rukubwiye?
Izabella araseka ati” nonese uragira ngo rumbwire iki? Kuba yapfuye ntabwo ari ibintu birenze byantwarira umwanya kuko twese inzira nimwe natwe tuzapfa. So uwapfuye aba yapfuye ntaba agomba gutwarira umwanya abagifite ubuzima bwo kubaho.
Arriana yegereye Izabella aramureba ati” ese Izabe wajya uvuga uziga
Izabella ati” mbabarira cyane, kuko ntanakimwe mvuga kiba atari ukuri.
Arriana yarumiwe.
Izabella ati” niba urupfu rwe rukababaje ukaba wumva kubabara biri muzure komeza ubabare.
Izabella ahita yigira mu cyumba.
Twiyizire kurundi ruhande muri rwa rugo Sabbe arwariyemo. Ni masaha ya mugitondo Dariya arimo gukorera isuku igisebe cya Sabbe aho bamuteye icyuma kugira ngo yongere aze gusigaho umuti.
Uko Dariya arimo koza Sabbe asinziriye arimo kumwitegereza cyane. Amaze kumwoza aho kugisebe yahise afata umuti atangira kumushyiraho.
Uko amushyiraho umuti, kurundi ruhande hanze mama we na papa we bazindukiye mi murimo yo guhura ibishyimbo cyane ko bari mugihe cy’umweru wabyo.
Baraho barimo guhura Nina yaraje avuye gukura maze ageze aho mu mbuga igifuka k'ibijumba yari yikoreye ahita agitura hasi maze nawe yicara hasi nk'umuntu unaniwe.
Papa Dariya arabibona ati” ariko uba wagira amaki muko?
Nina ati” mba ninaniriwe.
Papa Dariya ati” ariko mwa bakobwa mwe muri abatesi! Ese mubona nimutimenyereza gukora muzabasha kwita ku ngo zanyu?
Nina araseka ati” nones twe tuzita kungo nitwe tuzaba turi abagabo?
Papa Dariya ati” sha nabyaye ibigoryi gusa. Muri ikigihe ninde wakubwiye ko urugo rukitabwaho n'umugabo gusa? Ubuse ntubona ko mama wawe turimo gufatanya?
Nina ati” nuko ari mwebwe nyine. Njye ntabwo nzirirwa n'ivuna umugabo uhari. Icyo nzakora gusa nukumwitaho mbes nkamuha care akazumva hanyuma nawe agakora akita kurugo rwe.
Papa Dariya azunguza umutwe ati” ese Dariya we arihe?
Nina ati” ngo arimo kwita kuri wa murwayi we! Aho uriya muhungu agereye muri uru rugo Dariya yabonye impamvu ituma y'irirwa yicaye akanyicisha imirimo.
Papa Dariya ararakara ati” nabyaye ibyana by'ibigoryi gusa, kiriya nacyo cyarangije kwiga kibura akazi ariko nicyanakwibwiriza ngo kinadufashe gukora imirimo isanzwe y'ubuhunzi ahubwo ni ukwirirwa mu nzo ngo kirimo kwita kumuntu ntanazi.
Mama Dariya ati” ariko nkubwo ubwo burakari uba ubutewe niki? Ubu kuba Dariya arimo kwita kumurwayi bibaye ikibazo?
Papa Dariya ati” ariko aravuga ngo arimo kwita kumurwayi aha iwanjye ni kukigonderabuzima. Ubundi ubwo buganga kariya gakobwa kawe gakorera aha katajyana kubitaro ngo bagahe na kazi ni buganga nyabaki?
Mama Dariya ati” ese ko numva kuba umwana kuba atarabona akazi byaratumye umuciraho iteka!
Papa Dariya ahite areba Nina ati” genda ubwire ako gakobwa gasohoke kaze hano.
Twiyizire kwa murugo kwa Arriana. Izabella ahagaze hanze yambaye neza cyane arimo kwisiga fondeti na rabero mbese bisa nkaho uruzindu afite rutoroshye.muri uwo mwanya Arriana nawe yahise asohoka mu nzu aza kumureba.
Arriana aramwitegereza ati” urakeye
Izabella araseka ati” ubu nicyo gihe cyanjye cyo gucya sha uraje umbone.
Arriana ati” wabuzwa niki se sha ko ugiye kwicara mu mafaranga!
Izabella ati” ariko narabiharaniye.
Arriana araseka ati” ariko ntukicyine, uwakumva uvuga ko wabiharaniye yagira ngo ago mafaranga niwowe wayakoreye.
Izabella ati” bisa nkaho nayakoreye kuko kugira ngo ngere aho ari byansabye kunyura mu nzira y'umusaraba.
Arriana aratuza yitegereza Izabella gusa.
Izabella ati” niki ko unyitegereza n'uvuge?
Arriana ati” njya mbona Juluisi aguhemukiye kumunota wanyuma wahita ujya muri nyabarongo.
Izabella ati” sha ibyo bihore w'ikomeza kubivuga ukazantera umwaku.
Twigarukire murugo kwa Dariya. Nina yaje kumuhamagara aho ari mu cyumba asanga aracyarimo kwita kuri Sabbe ndetse yanamutekeye uturyo twiza nubwo Sabbe atarakanguka.
Nina yahise yarura kuri ibyo biryo Dariya yatekeye Sabbe maze yicara kugatebe karaho hafi aba aririra.
Nina uko arya yumvise uburyohe buri muri ibyo biryo maze ariyumvira.
Dariya aramureba ati” iki si?
Nina ati” uwo musore wawe atumye ndya ibiryo biryoshye, gusa bitumye nibaza byinshi?
Dariya ati” wabajije ibiki?
Nina ati” ndimo kwibaza ko uwo musore ushobora kuba urimo kumufata neza kugira nyo azakubere umugabo.
Dariya ati” warasaze ariko! Ibyo se bihuriye he?
Nina ati” umuntu utuma ufata umwanya ungana utya ukamwitaho gutya bene aka kageni si gusa.
Dariya ati” ntabirenze uko ndimo kumwitaho niko nakwita no kundi wariwe wese.
Nina ati” hanyuma kuki twe ntamunsi uradutekera nkuko wamutekeye?
Dariya abura icyo avuga
Nina ati” gusa nkurikije uko urimo kumwitaho naramuka akize ntakwiture ibyo wamukoreye uzababara cyane.
Dariya ati” ibi ndimo kumukorera ntabwo ari ideni ndimo kumuguriza azanyishura.
Nina araturika araseka ati” utambwira ko ibi byose urimo kubikorere ubusa?
Dariya ati” kugira neza ntibigombera igiciro cyangwa inyishu. Ibi ndimo kumukorera ntabara ubuzima bwe nanjye ibyamubayeho byambaho Kandi nkakenera abamfasha.
Nina ati” sha uko mbibona urimo guta umwanya wawe wubusa.kuko namara gukira azava aha yigendere ndetse ntabwo azongera kuba akikwibuka ukundi.
Dariya ati” jya ufungura amatwi yawe yumve neza. Nakubwiye ko ineza ndimo kumugirira atari ideni ndimo kumuguriza nashake azabyibuke cyangwa ntazabyibuke ikingenzi nuko njyewe nzaba naragize neza nk'umuntu ufite umutima wa kimuntu.
Bakirimo kuvuga amagambo yabo Sabbe yarakoroye maze aba arakangutse.
Dariya aramureba ati” urakangutse? Urumva umeze ute?
Sabbe akamureba gusa ntagire icyo amusubiza.
Ubwo Dariya yahise amusukira igikoma vuba na bwangu.
Twigarukire murugo kwa Arriana. Isabella amaze kwitunganya Arriana hari agakweto gato kumwana yahise umuhereza.
Izabella aragafata ati” aka wagakuye he?
Arriana ati” nagatoraguye munsi y'igitanda
Izabella ati” naragashatse ndakabura nako mba naragatwitse.
Arriana ati” ariko ako ni agakweto k'umwana wawe?
Izabella ati” ibi byabaye amateka yanjye yahise.
Arriana ati” ese ntabwo ujya ukumbura umwana wawe?
Akimubaza atyo ako kanya Methode yaraje.
Arriana ati” nizereko uje kutubwira ko Sabbe yagarutse?
Methode ati” ntawe
Izabella ati” ariko ubundi uba uje gushaka iki hano?
Gusa Arriana arimo kwitegereza Methode akabona yarakaye cyene
Methode ati” nje kureba umwana wa Sabbe ngo umumpe njye kumurera wowe yarakunaniye
Izabella araseka ati” none ko wumva ari uwa Sabbe ni uwawe? Urajya kumurera nkande?
Methode ati” Sabbe kurinjye ni umuvandimwe wanjye, ibye nibyo byanjye rero mpa umwana we njye kumwitaho kuko n'ubundi wowe warabihakanye.
Izabella ati” wa musore we niba wasaze ushake ahandi ujye gusarira.
Arriana yabonye ko aho hashobora kwiduka intonganya z’ikomeye arangije ati” Methode humura umwana wa Sabbe yiguhangayikisha. Ubu umwana afitwe na mama wa Sabbe.
Methode aratungurwa ati” Sabbe nta mama we agira, umuryango we wose wahitanwe na Genocide yakorwe abatutsi. None nigute muvuga ko umwana yaba afitwe na mama wa Sabbe Kandi ntawubaho?
Arriana y’umvishe atunguwe cyane maze areba Izabella yibuka umunsi aza amubwira ko umwana avuye kumushyira iwabo wa Sabbe.
Methode areba Izabella ati” ndashaka umwana ntakindi cyanzanye hano?
Izabella aramureba aramusuzugura ati” niba ari wowe wanteye inda umwana ndaza kumuguha.
Methode ati” ese ubundi ko umwana mutari kumwe wamushyizehe?
Izabella ati”aho ari hose ntabwo bikureba wangegera we!.
Methode ati” ese wasanga umwana waramutaye?
Izabella arikanga na Arriana arikanga………….
Izabella ahita yigira mu nzu afata isakoshi arasohoka ngo yegendere iyo yaragiye maze Methode aramwitambika.
Methode ati” mbere yuko ugenda ndashaka ngo ubanze umpe umwana wa Sabbe.
Izabella ati” ese wa muhungu we ntunshakaho akamunane?.
Arriana areba Izabella ati” Izabe ese ibyo Methose avuga ni ukuri, ntabwo Sabbe agira ababyeyi?
Izabella ntiyagira icyo asubiza.
Arriana abonye Izabella atamusubije yatangiye gukeka ko Izabella ashobora kuba yarataye umwana.
Methode nawe yakomeje kumwitambika ati” niba utanbwiye aho umwana wamushyizengiye guhamagara police kandi yo iramenya ukuri?
Arriana nawe ibintu byakomeje kumucanga.
Methode ati” ese kuba utambwira aho umwana wamushyize ntibyaba bihamya ko ibyo ntekereza ari ukuri? Uko mbibona umwana ushobora kuba waramutaye.
Arriana arumirwa.
Methode nawe yahise akuramo telephone ngo ahamagare police. Izabella abonyeko byarangiye Methode agiye kumuteza Police yarebye kurugande abona ahantu Methode ahagaze ni hafi y'ibuye ry’urutugu maze acunga Methode aba aramusunitse, Methode akubita umutima kuri ryo buye maze Izabella yikomereza urugendo arigendera .
Arriana we yagwanyirije no kujya kureba ko Methode ntakintu yaba abaye amukozeho atungurwa no gusanga Methode yumye kare. Methode yahise apfa.
Arriana byaramurenze atangira kurira atabaza uwamufasha. Muri ako kanya nkakoguhumbya Police yahise ihasesekara maze ihita ifata Arriana vuba byihuse bamwambika amapingu. Ubwo niko Arriana arimo gutungurwa nibibaye avuga ko atariwe wishe Methode.
Ariko byaranze biba ibyibusa birangira bamwurije pandagari baramutambikana.
Izabella nawe yageze muri gare afata imodoka imwerekeza iyi cyaro. Uko arimo kugenda muri bus yatangiye guseka cyane maze arivugisha mu mutima ati” urabeho nshuti yanjye Arriana ibikubayeho nibyo byari bikwiye……………..
….,…………………… ……………………………..
Ese byaba bigenze bite kugira ngo Arriana abe ariwe utwawe nk'umunyabyaha mu cy'imbo cya Izabella kandi ariwe uhiritse Methode kubuye?
Ahaaaa isi yubu bavandi…….
Utazacikwa gusa Episode ya 9
Hanyuma rero kugira ngo inkuru itazongera kubacika mubimenyere izajya itambuka saa moya za mugitondo.
Muzajya muyisanga aha hakurikira:
Inkuru z’urukundo na story zisekeje
Imbamutima love story
Chris Nandi Ishimwe
Chris nandi stories
Comments