logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse muri episode 26 Sabbe aha ikaze Izabella mu nzu nziza ati” ikaze mu nzu yahoze ari indoto zanjye nawe. Maze Izabella y’itegereje ubwiza bw’iyo nzu arikanga.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe 
.
Mpamagara cyangwa unyandikire kuri 0781955794/ 0725152848.
.
Sabbe akomeza kuzengurutsa Izabella  amwereka ibice byose bitandukanye by’iyo nzu, Izabella nawe uko ajyenda y’itegereza ubwiza bw’iyo nzu akarushaho gutungurwa cyane.
Sabbe ati” dore ngiyi inzu yahoze ari inzozi zacu twifuzaga kuzaturamo njye nawe. Imana yaramfashije cyane ibasha kuzuza icyahoze ari icyifuzo cyanjye.
Izabella ahita atangira kwibuka kera agikundana na Sabbe. Wari umunsi umwe basohokanye nyine nk’abakundana. Aho bari basohokanye baribishimye cyane ubona ko ari bantu banyuzwe n’urukundo. Uko barimo basangira niko baganiraga ku nzozi zabo z’urukundo nuko bifuza kuzaba bameze mugihe kizaza.
Icyo gihe Sabbe yitegereje Izabella cyane mu maso, Izabella amurebye nawe agira isoni.
Izabella araseka ati” cher kubera iki urimo kunyitegereza cyane ukaba urimo kuntera amasoni?
Sabbe ati” hari ikibazo nifuza kukubaza
Izabella agira amatsiko y’icyo kibazo ati” nigiki cher?
Sabbe amwitegereza mu maso ati” ese buriya hari ntihari igihe kizagera ukansiga?
Izabella ati” kubera iki umbajije gutyo cher? Ese uko ubibona ubona koko naguta koko nkijyendera?
Sabbe ati” ikibazo nk’ubajije ntikikurakaze ariko nyine umbwize ukuri.
Izalla yabanjye guturisha umutima we ati” Sabbe ndagukunda cyane urabizi kandi nawe urankunda. Nonese ko urukundo rwacu ruduhagije niki kindi cyantera kugusiga?
Sabbe araseka ati” bivuze ko umpaye isezerano rya burundu ko utazigera unsiga uko byaba bimeze kose.
Izabella araseka ati” cyane cher!
Uwo munsi nibwo Izabella yahise akora mu sakoshi ye maze akuramo ifoto nziza cyane y’inzu ayihereza Sabbe.
Sabbe ati” iyi photo umpaye niyiki?
Izabella ati” reba iyo nzu neza.
Sabbe arayitegereza ati” ndabona iyi nzu ari nziza cyane.
Izabella areba Sabbe ati” cher ndifuzako njye nawe twazatura mu nzu imeze gutya, tukayiremeramo umuryango wacu.
Sabbe nawe yaramurebye ati” honey nubwo biba bitoroshye ariko  kubera urukundo rwacu Imana izabidufashamo iyi nzu tuzayibamo.
Izabella ati” gusa nubwo iyi nzu nkweretse nyifuza cyane ariko mbona bisa nk’inzozi, kuko sinzi niba ubushobozi dufite uyu munsi bwazatuma tuba muri iyi nzu.
Sabbe yaramwitegereje mu maso ati” umva witakaza ibyiringiro, guhera uyu munsi iyi nzu ibaye inzozi zacu kandi tuzayigeraho ndabigusezeranyije.
.
Izabella yarangije kwibuka ibyo amarira arimo atemba kumatama.
Sabbe aramureba ati” igihe watangiraga gusa n’unshyira kure yawe  nibwo nanjye natangiye gukorana imbaraga nyinshi nkajya niyima by’inshi nyeneye kugira ngo mbashe kuzigama nzabone ubushobozi butuma mbona inzu nkiyi wahoze wifuza kuzaturamo.
Izabella araho arimo arumva.
Sabbe ati” ukimara kwerura ukanta kumugaragaro ugatangira kwikundanira na Juluisi, nibwo nabwo nabonye akanya gahagije ndakora cyane amanwa na nijoro. Imana yanjye yaje kumpira impa umugisha mu byo nakoraga byose mbasha kugura iyi nzu yahoze ari inzozi zawe.
Izabella umutima watangiye kumurya.
Sabbe abonye Izabella agahinda gasa naho gatangiye kumwica ahita amufata amwicaza hasi mu ntebe.
Sabbe ati” nyimara kugura iyi nzu, umunsi nagombaga kuyigutunguza nkayiguhamo impano ngo nongere nkwigarurire ,  nibwo wohereje abasore bawe baza kunyica  biba bipfuye utyo!
Izabella ikiniga cyiramurenga ati” rekeraho Sabbe. Ese niba wampamagariye kugirango untere agahinda?
Sabbe ati” oya sibi naguhamagariye ariko nanone wagombaga kumenya amateka y’iyi nzu twicayemo.
.
twiyizire murugo kwa Bosco yirirwanye n’umuryango we barishimye. Ateruye akana ke gato arimo kukarembera mugihe nyina ari mutundi turimo twaho murugo. Uko Bosco akina na kana hari uwakomanze maze ajya gukingura asanga ni Maki ubagendereye.
Gusa ntabwo Bosco azi Maki. Nubwo atamuzi yamuhaye ikaze aramureka arinjira, undi nawe y’injira mu nzu yitegereza ibice bitandukanye by’iyo nzu.
Bosco aramwitegereza ati” nyakubahwa ntabwo twabamenye.
Maki arisetsa ati” yego ntabwo mwahita mumenya. Ariko njye ndi mubyara wa Juluisi. Yambwiye ko rero ari wowe nshuti ya mbere magara afite niyo mpamvu nje kuba nakureba ngo tuvugane.
Bosco araseka 
Maki aramureba ati” ko bigutangaje?
Bosco ati” ni ubwambere mbashije  kubona undi muntu wo mu muryango wo kwa Juluisi. Ubundi Juluisi twaritumuzi nkanyakamwe ku kazi.
Maki araseka ati” Juluisi ntabwo akunda kuvuga ibyerekeye umuryango we cyane.
Bosco ati” ario nishimiye kuba menyanye nawe. Juluisi ni inshuti yanjye magara nziza mbese kurinjye yamaze kuba nk’umuvandimwe.
Maki araseka ati” nanjye yahoraga akundatira cyane avuga ukuntu ari wowe muntu yizera kandi abana nawe, numva ngize amatsiko yo kuzaza tuganira.
Bosco araseka ati” ntakibazo rwose urisanga.
.
Twigarukire kuri Sabbe na Izabella baracyari muri ya nzu baganira. Gusa aho bigeze Izabella ibintu bisa n’ibyamurenze.
Sabbe ati” niki cyatumye uta umwana wacu mushyamba?
Izabella ati” umwana wari wanze kumufata  kandi uri se, urumva ari iki kindi nagombaga gukora?
Sabbe aramureba arumirwa ati” ese ubwenge bwawe n’umutima nama wawe byahise bikwereka ko ntakindi wakora uretse kujya guta umwana w’ibyariye mushyamba?
Izabella ati” icyo gihe uburakari bwinshi n’umujinya mwinshi. Sinabashaga kuba natekereza neza kubyo ngiye gukora.
Sabbe arababara ati” none umwana wacu yarapfuye ibye byabaye amateka.
Izabella abura icyo avuga
Sabbe aramureba ati” hanyuma niki Methode yagukoreye cyatumye we umwica?
Izabella ati” yaramabangamiye cyane.
Sabbe ati” kuba yarakwerekaga ubuhemu bwawe nibyo uvuga ko yarakubangamiye?
Izabella ataragira ikindi avuga ahita yakira sms kuri telephone ivuye kuri Maki amubwirako yageze kwa Bosco ubu barikumwe. 
Sabbe ati” urangije icyaha cyo kwica Methode ukigereka kuri Ariana ajyanwa muri Gereza mucyimbo cyawe.
Izabella ati” kiriya gihe nagombaga gukora igishoboka cyose ariko basi nkabona ubuzima nahoze nifuza kuva kera.
Sabbe asekamo ati” ese basi nyuma y’ibyaha by’ubuhemu n’amaraso wakoze ubuzima washakaga warabubonye ubu uratuje?
Izabella abura icyo avuga
.
Kurundi ruhande kwa Bosco bamaze kwishimira Maki cyane bamwakiriye care zose z’ishoboka bazimuhaye bo bazi ngo koko ni mubyara wa Juluisi. Bamaze kurya umugore yatunganyije ameza ahita afata n’umwana bo baragenda  maze Bosco asigara aganira na Maki.
Maki ati” impamvu nyamukuru yatumye nza kukureba ni ukugira ngo tuganire kuri Catheline umugore wa mubyara wanjye Juluisi.
Bosco ati”kubera iki ushaka ko tumuganiraho?
Maki ati” uriya mugore ntabwo mwizera ariko Juluisi we mbabazwa nuko amwizera.
Bosco ati” kubera iki wowe utamwizera?
Maki ati” nuko kugeza magingo aya atarabasha kubyarira umuryango wacu. Nyeka ko kandi uriya mugore ariwe ufite ikibazo none akaba yarabeshe mubyara wanjye.
Bosco ati” nanjye nahoze mbwira Juluisi ko uriya mugore amubeshya  ariko akanga kunyumva. Ariko vubaha naganiriye na Doctor wamukoreye ibizame maze ampa akuri kose ko Catheline ariwe ufite ikibazo cyo  kutabyara.
Maki yigira nkaho bimutunguye ati” nonese ko ibisubizo byaje bigaragaza ko ari ntakibazo afite?
Bosco ati” catheline yapanze na muganga ibisubizo barabihindura.
Bosco ati” none wabibwiye Juluisi?
Bosco ati” ntabyo narinakamubwiye. Ariko ejo mfite gahunda yo kuzamubwira ukuri kose.
Maki aho yumva ni ingingo ikomeye yo guhita yica Bosco nkuko Izabella yariyamubwiye. 
.
Sabbe na Izabella nabo baracyavugana byinshi muri ya nzu ya Sabbe
Sabbe areba Izabella ati” ese ubona ibyo wavunikiye byose mu nzira mbi bitazarangira ubibuze byose?
Izabella ahita ahaguruka nkushaka kujyenda na Sabbe ahita ahaguruka ati” ushaka kujyahe tukivugana?
Izabella at” ndambiwe gukomeza kumva ubwo busa bwawe.
Sabbe ati” ariko kuba twahuye ngo tuganire ntabwo ari ubusa.
Kumbe uko baganira, hanze haparitse imodoka ya Juluisi basa nkaho aje aho ku nzu ya Sabbe, hashize akanya ahita asohoka mu modoka aza agana aho bari.
Twigarukire mu nzu.
Sabbe ati” ese buriya tuvuge ko Juluisi umukunda cyangwa umukundiye ibyo afite? Ese niba ubasha gutekereza neza buriya ahantu hari ibintu hatari urukundo habyara iki?
Izabella areba Sabbe ntiyagira icyo amusubiza.
Sabbe amufata ikiganza ati” Izabella ndifuza kukubaza ikibazo cyanyuma….. ese uracyankunda?
Izabella arikanga umutima uramurya ariko  yihagararaho ati” kubera iki umbajije utyo?
Sabbe ati”  wowe nsubiza ntakindi 
Izabella ataramusubiza uwo mwanya Juluisi ahita abinjirana, Sabbe aramubona arabyirengagiza ariko Izabella we ntiyamubona.
Sabbe arenzaho abaza Izabella ati” ese utekereza ko hazaba iki umunsi Juluisi yavumbuye ko amazina wiyise atari ayawe nyakuri?
Izabella ati” ntacyo bizahindura kuko twamaze gusezerana cyane ko aribyo nashakaga.
Juluisi abyumva
Sabbe aramureeeba ati” ese nkuhaye amahirwe nkagusaba kungarukira wakwemera kungarukira?
Izabella abitekerezaho akanya abura icyo yahita asubiza uwo mwanya. Ahindukiye ngo ajyende aba abonye Juluisi ahagaze imbere ye………umutima urikanga wenda kumuvamo..
.
Kwa Bosco naho Maki yahise akuramo imbunda ya pistori maze ayitunga Bosco maze ahita akora mu mbarutso ararasa………………………………….
Utazacikwa na Episode ya 27

Comments