logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize muri Episode 36, Izabella asubiye iwabo kuvuko. Papa we yamukubise amaso arihamwe n’ibikapu bye aratungurwa. Lavie we yabonaga ari umuntu uraho atazi.
Murajye mureba rero munabashe kwiga byinshi kubyo mubona.
.
Umwanditsi we ni wawundi: Chris nandi ishimwe.
Wambona kuri phone: 0781955794 yewe inaba kuri whatsapp.
.
Turatangiye na Episode yacu ya 37,
Izabella yakiriwe na se ndetse bicaye muri saro, papa Izabella ntawuvugana n’undi. Lavie we arimo kubitegereza byamucanze.
Hashize akanya lavie areba Pawulo ati” sogoku kutaganiriza umushyitsi nkaba mbona murebana gusa mutavuga?
Pawulo ntiyavuga ahubwo akomeza kwitegereza Izabella, Izabella nawe ntacyo yavuga n’ikimwaro cyinshi afite.
Lavie arabareba ati” ukuntu mwembi murebana wagira ngo mufitanye ikibazo cyo kuba mwadikanyije amasambu.
Pawulo ati” bwanyuma na nyuma ibyo wirukiye byose biragucanze, uravuga uti reka ngarukire data niwe muntu nsigaje  wenyine wanyakira. Cyakora sinkurenganye kuko ibyaye ikiboze irakirigata ntakundi nabigenza, gusa ibyo wabayemo biratangaje muko!
Izabella araturika ararira ati” umbabarire papa nakubereye umwana mubi nanga kumva inama zawe.
Lavie sasa biramucanga ati” sogoku uyu ni umukobwa wawe?
Pawulo arikiriza
Lavie arikanga ati” kuki utariwarambwiye ko ufite umukobwa?
Pawulo ati” uyu mukobwa wanjye namubaraga nkudahari, uyu ntanirimwe yigeze yemera kuba umwana wanjye.
Lavie ati” kubera iki uvuga amagambo ameze atyo sogoku?
Pawulo arababaye cyane ati” sinarikumwita umwana wanjye igihe cyose atumviye inama zanjye nk’umubyeyi.
Izabella ararira ati” papa ndakwinginze mbabarira nabaye umupfapfa sinagira ubwenge ngo mbashe kwita kunama wangiraga.
Pawulo ati” noneho ubu urikubibona?
Izabella akomeza kurira
Pawulo ati” haribyinshi nifuza kuvugana nawe
Pawulo arangije areba Lavie amusaba kubaha umwanya bakavugana nk’umwana na se. Lavie arasohoka abaha umwanya ngo baganire.
Amaze gusohoka basigara aho mu nzu barebana.
Pawulo aratangira ati” nigiki gitumye wahukana ukava mu rugo rwawe?
Izabella ati” Juluisi yarambeshye, twashingiranwe ntazi ko yarafite undi mugore yataye mu bubiligi.
Pawulo ati” ese koko urahamya ko yakubeshye?
Izabella arikiriza 
Pawulo ati” ese basi niwowe wamubwije ukuri?
Izabella ati” oya, twese twarabeshye
Pawulo aramwitegereza ati” mwana wanjye wigize umururumba w’ibyisi none dore birangiye byangije ubuzima bwawe.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Jacque, Sabbe ari mu cyumba arimo kwirebera amafoto ye Dariya bagiye bifotozanya. Jacque ahita aza kumureba mu cyumba asanga arimo kureba amafoto araseka
Jacque ati” mwana ntujya urambwirwa guhora ureba uwo mukobwa?
Sabbe ati” wapi amaso yanjye ntajyarambirwa kureba ubwiza bwe kuko ibyishimo byanjye biba muri we.
Jacque ahita yicara kuburiri ati” cyakora sha nyuma ya marira watwe na Izabella, Imana yahise igusumbusha uwari ugukwiriye. Dariya niwe mugore pe ugukwiriye.
Sabbe ati” ni byiza kuba ubizi
Jacque ati” rero hari ikintu kimwe nifuza ko wamfasha muvandimwe
Sabbe ati” niki?
Jacque ati” ndifuza kuvugana na Ariana.
Sabbe araseka ati” sha nakuvumbuye! Usigaye ukunda Ariana!
Jacque arisetsa ati” sinkubeshye Ariana nsigaye mukunda
Sabbe araseka ati” uragura akantu rero mbahuze. Uretse ko bitanagoye, Ariana ni umukobwa mwiza kandi ubasha kumva umuntu. Ikindi kuva yava gereza akeneye umuntu baba barikumwe.
Jacque ati” unteye akanyabugabo
Sabbe ati” byaba aribyiza uramutse ubanye na  Ariana. Abagore bacu baba bameze nk’abavandimwe kandi natwe turi abavandimwe.
Jacque ati” ibyo nibyo kweri
Sabbe ati” ahubwo se we ko amasaha yagiye turarya gute?
Jacque ati’’ niwowe wabyukiye mu mafoto kandi yari wowe ugezweho guteka.
Sabbe ati’ ariko warikuba warwanyeho ugateka
Jacque ati” are weeee!!!!!!
.
Bakiraho bumva ukomanga, Sabbe arahaguruka ajya gufungura asanga na ba Dariya baje kubareba bafite n’igikapu kirimo ibintu.
Sabbe arabareba ati” bakobwa bite ko mutugendereye
Dariya asunika Sabbe yinjira mu nzu ati” ntabwo mwashakaga kutubona se?
Sabbe ati” ntabwo twashakaga mwe aya masaha.
Dariya ashyira kumeza igikapu baribazanye ati” niki mwashakaga kubona?
Sabbe ati” ibitabara igifu
Ariana araseka ati” inda yawe ntiyihishira muhu!
Dariya areba Ariana ati” utantukira umugabo muko! Ahubwo icyo nibaza ese Jacque koko ntabwo mwarimukeneye kutubona?
Jacque areba Ariana mwibuke aramukunda ati”twaritubakenye rata!
Dariya areba Sabbe ahita amwicira ijisho aseka ati” siwumva undi mwana? Rero uko bimeze Sabbe kuva wowe utarukeneye kutubona, ibyo dusanye tugiye kubisangira na Jacque gusa, ikiza wowe rero waba wigendeye.
Dariya afungura cya gikapu akuramo ibisorori bimeze neza ashyira kumeza, akuramo na masahani ashyia kumeza. Arangije afungura ibisorori,  umuhumuro  w’ibiryo bikaranze neza usanganira Sabbe aho ahagaze inzara irushaho kumurya.
Ifiriti, makoroni, isamaki n’udushyimbo turimo karoti nibyo byokurya ba Dariya bazanye.
Dariya, Ariane na Jacque baricara batangira kwirira Sabbe ahagaze abareba.
Jacque aramureba ati” mwana w’ihangane niwowe wasubije uhubutse.
Sabbe ati” sha ntacyo utanyeretse kbsa! Ubu uratinyutse ungambanira ku pura? Ubwo se ari mu ntambara byagenda ute?
Jacque araseka ati” ariko hano nyine si mu ntambara!
Dariya areba Cher maze ahita ahaguruka aramusanga amutamika agafiriti gato yaramusanze afite.
Dariya ati” honey ntakintu na kimwe cyabanziriza wowe imbere yanjye, ngwino tujye kwirira n’ubundi niwowe byose nateguye mbitegurira.
Dariya azana Sabbe baricara nabo bararya.
Ni umuryango wishimye nyuma bihe birushya buri wese yagiye acamo.
Dariya aratangira ati” turabatunguye ariko twifuzaga kusangira namwe. Cyane cyane ko narinkeneye gutekera umugabo wanjye.
Baraseka!
Ariana arti” ariko nawe ukina umugabo wawe ugakabya!
Dariya ati” urantangaza kweri! Ubwose ntakinnye umugabo wanjye nakina nde?
Ariana ati” utankikubitira ma ! ntawubikubujije.
.
Twiyizire muri Gereza aho maki afungiwe. Arimo gukina ikarita n’izindi mfungwa hari umucungagereza waje, amubwira ko afite umushyitsi. Maki aza kureba uwariwe asanga ni Jennifer uje kumueba.
Maki ati” niki gitumye uza kundeba?
Jennifer ati” umuryango wawe ukuntumyeho.
Maki araseka ati” barikuza kunyirebera aho kugutuma.
Jennifer ati” ubuzima bwa mama wawe buri ahantu habi ararwaye cyane niyo mpamvu  atagishoboye kuza kukureba.
Maki arikanga ati” mama wanjye ameze nabi?
Jennifer ati” ararwaye cyane bikomeye. Rero yansabye kuza kukureba mu cyimbo cye.
Maki kumva ko mama we arwaye byaramubabaje ati” ndakwinginze mbikuye kumutima fasha mama wanjye umwiteho.
Jennifer ati” nubundi humura mama wawe ndimo kumwitaho kandi azakira.
Maki ati” urakoze cyane!
Jennifer ati”rero kuva ndimo kwita kuri mama wawe haricyo nawe ugomba ku nkorera.
Maki ati” nabimenyeko ushaka ko nzaba ikimenyetso kizashinja Izabella mu rukiko
Jennifer arikiriza
Maki ati” kubwa mama ibyo nzabikora.
Jennifer ati” urakoze kuba ufashe umwanzuro muzima
Arangije arahuguruka arajyenda.
.
Tugaruke kwa Jacque. 
Barangije kurya, Sabbe arimo kuvugana na dariya, Jacque nawe yahise aprofita amahirwe yo kuvugana na Ariana.
Dariya ati” honey ejo nzajya murugo, Nina yampamagaye ambwira  ko papa arwaye.
Sabbe aratungurwa ati” papa ararwaye
Dariya ati” yego,ejo ngomba kujya mu rugo kumureba.
Sabbe ati” honey ejo twakajyanye kubareba ariko urabizi ko ejo hari akazi dufite gakomeye ko guhura n’abashaka kugura imigabane.
Dariya ati”  wigira impungenge, ejo njye ninjyayo bizaba bihagije.
Sabbe ati” ugomba gushaka ibyo uzabashyira rero hakiri kare.
Dariya arebye kuruhande abona Jacque na Ariana bahuje urugwiro barimo guseka cyane.
Dariya ati” bisa nkaho Jacque yamaze gufatisha Ariana
Sabbe ati” urabona bataba baberanye?
Dariya ati” byaba bikeye baramutse bahuje. Ahubwo honey reka ndebe Ariana tujyende njye gushaka utwo nzashira ababyeyi ejo
Sabbe ati” ntakibazo, kandi wakoze kunyitaho cher!
.
Tuze mu cyaro kwa muzehe Pawulo,
Izabella arikumwe na Lavie barimo guhata ibirayi bagiye guteka.
Izabella ati” watangiye kubana na papa kuva ryari?
Lavie ati” kuva navuka
Izabella biramucanga ati “  nonese waje kubana na papa uri uruhinja?
Lavie ati” yego
Izbella yumva ntabyumva neza ati” ababyeyi bawe barihehe icyo gihe kuburyo bakuzanya kubana na papa uri uruhinja?
Lavie ati” njyewe ntababyeyi……………
Atararangiza kuvuga Pawulo yahise aza amuca mu jambo abonye agiye kubwira Izabella ukuri.
Pawulo ati” Lavie namwatse ababyeyi be akiri muto aza kubana nanjye.
Izabella ati” byaribyantangaje kumva ukuntu yaje kubana nawe akiri uruhinja.
Lavie we igisubizo pawulo ahaye Izabella cyaramucanze ati” ese sogoku uravuze ngo wanyatse ababyeyi banjye kandi bara……..
Sogokuru nanone amuca mu ijambo atararangiza kuvuga.. ati” lavie kuriya nakubnye naho bitaniye no kuba narakwatse ababyeyi bawe.
Lavie ati” biratandukanye sogoku.
Izabella yumva uko baterana amagambo abyibazaho. Pawulo ahita afata Lavie ukuboko amujyana kuruhande.
Pawulo ati” singombwa ko umukobwa wanjye yamenya ko ababyeyi bawe bagutaye.
Lavie ati” kuva ariko Izabella ari umukobwa wawe bivuze ko ari umuryango wanjye. Kuba rero namubwiza ukuri ndumva ntakibazo kirimo.
Pawulo yarikanze kumva Lavie yamenye amazina y’umukobwa we.
Lavie ati” ninabyiza nasanze yitiranwa na mama!
Pawulo ati” ibyo ni bibi kuri wowe
Lavie ati” kubera iki?
Pawulo ati” wavuze ko uzajya w’umvira inama zanjye, Izabella ntagomba kumenya ibyawe.
Arangije ahita yijyendera.
.
Amasaha yakomeje kwicuma burira buracya.
Dariya mugitondo cyuwo munsi yazindukiye iwabo mu rugo, ageze ku marembo y’iwabo abona ibintu byarahindutse iwabo harimo kwaka cyane hasa neza. 
Arakomeza ageze imbere  mu rugo abona ntamuntu numwe abona, akoze kurugi rwo muri saro asanga rurafunguye ararusunika arinjira. Mukugera muri saro yaguye mu kantu kubyo arimo kubonesha amaso.
Yabonye saro yose iteguye neza yuzuye imitako n’indabo zihumura cyane. Dariya byaramucanze ndetse atangira kwibaza kucyaba kirikuba aho murugo.
Mugihe arimo guhamagara ababyeyi be ako kanya yahise abona Sabbe aturutse mu cyumba yambaye costume nziza cyane aberewe bifatika. Dariya kubona Sabbe yarikanze agira ubwoba ariko Sabbe ahita amusatira aramuhumuriza.
Sabbe ati” honey humura wigira ubwoba ndetse ibyo urimo kubonesha amaso ni ukuri ntabwo ari inzozi.
Uwo mwanya Sabbe yahise atera ivi hasi akurayo impeta, uwo mwanya ababyeyi ba Dariya, na ba Jacque na Ariana bahise baza baririmba.
Dariya byaramurenze maze Sabbe nawe ahita afatiraho ati” Dari! Ese wambere umugore?
Dariya yahise asuka amarira y’ibyishimo……….
.
Ese Dariya buriya arabyemera ra!!
.
Episode 38 is lauding kandi inkuru yacu turimo kujyenda dusatira umusozo.
.

Comments