Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Muri Episode 24 twaherutse Izabella akimara gutongana na Sabbe bapfa umwana maze Sabbe agahinda karamwica ahita yigendera. Izabella ahindukiye ngo azubire mu nzu aba agonganganye na Juluisi bisa nkaho yahoze abumviriza. Ese koko yaba yarabumvirije?
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Ushobora kumvugisha kuri 0781955794/0725152848.
.
Kubatazi page yanjye yitwa… Chris nandi stories… niho ushobora kubona inkuru neza muburyo bukoroheye.
.
Episode yacu ya 25 tuyitangiye murugo kwa Jacke ni mu masaha y’igitondo. Jacke yiyicariye muri saro ari mu maraporo ya kazi kiwe kuri machine. Uwo mwanya Sabbe yaje aturutse mu cyumba bisa nkaho aribwo acyibyuka.
Jacke aramureba ati” kubera umubabaro ufite watumye uryamira cyane.
Sabbe ati” nanubu ndumva nkinaniwe cyane, ndetse ndumva nyifite isereri.
Jacke ati” birumvikana, aka kanya ntabwo wahita upfa kwakira ibintu nkabiriya Izabella yakoze byo guta umwana wawe.
Sabbe ati” Izabella ntabwo ari umuntu.
Jacke ati” nonese ahubwo niki urimo gupanga gukorera Izabella hejuru y’ibyo yagukoreye byose?
Sabbe ati” sindabasha kumenya ikintu ndibukore.
Jaceka aramureba ati” mujyane murukiko aryozwe ibyaha yakoze byo guta yarataye umwana wawe ndetse nawe akaba yaragerageje kukwica.
Sabbe azunguza umutwe ati” Izabella ntabwo namujyana murukiko kuko kabone nubwo bamukatira bakamujyana muri gereza, ntabwo gereza yamugeza kuburibwe nkubwo yanteye.
Jacke ati” none niki upanga kumukorera kitaricyo?
Sabbe abanza gutuza ati” Izabella ngiye kumuteza uburibwe bungana n’akababaro yanzaniye mubuzima.
Jacek aratungurwa yibaza kuri icyo kintu Sabbe yaba agiye gukora, ariko ntiyabitindaho.
.
Kurundi ruhande Izabella arimo kuzenguruka akabaraza kiwe murugo burikanya anafite phone mu ntoki bisa nkaho ibintu byatangiye kumucanga. Uwo mwanya Rosine yahise ahagera nkutabaye, asanga Izabella arikwizengurukaho.
Rosine aremureba ati” bite ko umpamagaye nk’impuruza, ukaba wizengurukaho ibintu byagcanze niki cyabaye?
Izabella ati” gake gake ntangiye kubona ko ibi bintu ntamugisha mbifitemo.
Rosine arikanga ati” nyine niki kombona byagucanze?
Izabella catheline ati” Sabbe narinziko yapfuye yagarutse.
Rosine arikanga
Izabella ati” nyuma y’igihe kirekire nibwira ko ibye byarangiye, nongeye kumubona aza hano murugo. Nkimukubita amaso umutima wendaga kumvamo.
Rosine ati” ndabyumva yahise agutamaza imbere y’umugabo.
Izabella ati” oya ntabwo yahise antamaza. Ariko ndatekereza ko impamvu ahari atahise antamaza ashaka kwihorera agiye kunjyana murukiko.
Rosine yumva n’ikibazo ati” none ubu tugiye gukora iki ko isi igiye kukwikaragiraho?
Izabella ati” niyo mpamvu nkuhamagaye vuba nabwangu kugira untabare ungire inama y’icyo nakora mu maguru mashya Sabbe ataranshyira hasi…..
Bakirimo kuganira babona Juluisi araje maze bahita bajijisha batangira kuganira ikindi kiganiro bisetsasetsa. Juliusi amaze kubasuhuza no kwigira munzu Izabella ahita ahindukira areba Rosine ati” mbwira nkore iki?
Rosine ataramusubiza ako kanya Izabella ahamagarwa na Maki kuri telephone aritaba. Izabella mu kwitaba hari amakuru Maki yamubwiye tutazi maze arikanga arangije ahita asubiza Maki ati” bikore.
Rosine ati” uwo yarinde?
Izabella ati” yari Maki, aka kanya tuvugana ngiye kumureba
Rosine ati” none urava hano ute umugabo wawe ahari?
Izabella njye kugira icyo mubeshya ubundi nze tujyende.
.
Izabella ajya munzu kuvugana n’umugabo. Sasa ageze hafi y’icyumba cyabo yumva umugabo we hari umuntu barimo gutongana kuri telephone kandi bikomeye cyane. Agerageje kumwumviriza yumva ntabyumva neza maze ahite yisubirira hanze we na Rosine bahita bijyendera.
.
Twiyizire kurundi ruhande Sabbe ari mu kazi aho amaze kumenyera gucunga no gukurikirana neza Alimantation zose za Jacke. Kandi akazi agakora neza nk’uwikorera. Araho mu biro ari muri report boss we Jacke yaje kumureba.
Jacke ati” Sabbe nubwo gukora cyane kugira ngo dutere imbere ari ngombwa, ariko jya ufata akanya unaruhuke.
Sabbe araseka ati” ntakibazo nyakubahwa.
Jacke araseka ati” wapi ntabyanyakubahwa, njyewe ndi umuvandimwe wawe.
Sabbe ati” nibyo uri umuvandimwe wanjye, ariko mukazi uri umukoresha wanjye ngomba kubikubahira kandi n’ubuvandimwe burakomeza munyuma.
Jacke araseka ati” kuva kera wahoze ufite ibitekerezo byagutse cyane.
Sabbe ati” ibyo nkubwiye ariko nibintu bisanzwe. Gusa usanga muri ikigihe abantu bitwaza icyo bapfana mu kazi ugasanga ibyo byishe akazi. Ibyo rero si ukuri.
Jacke ati” yego rata! Gusa hagataho Methode washakaga ko duha akazi nakiriye amakuru ye mabi.
Sabbe ati” amakuru mabi?
Jacke ati” Methode yarapfuye
Dore ngo Sabbe biramurenga umubabaro ukataka umutima we.
Jacke ati” umbabarire kuba nkubwiye inkuru nk’iyo kunshuti yawe ariko wagombaga kubimenya. Gusa amakuru y’urupfu rwe nabashije kumenye, ngo Ariana umwe wabanaga na Izabella ngo niwe wamwishe ubu nawe yakatiwe burundu arafunzwe.
Sabbe ati” uwo mukobwa yarabeshewe. Byanze bikunze Izabella niwe wishe Methode agira ngo ahishe ibimenyetso byo kuba yaranyishe.
Jacke ati” yego rata nanjye niko nabikekaga.
Sabbe yarababaye ati” aya mabi yose Izabella yakoze niyo agiye gutuma ntamworohera maze muzanire umubabaro ukomeye yateje abandi.
Jacke ati” Izabella agomba guhagarikwa.
.
Hakuno kurundi ruhande mu muhanda unyuze hagati y’agashyamba hari imodoka ihaparitse. Ndetse hari abarimo baganira. Izabella, Maki na Rosine nabo barimo kuvuganira muri iyo modoka.
Maki ati” Bosco yamaze kuvumbura amakuru yawe ayabwiye na Doctor.
Izabella ati” bivuze ko Bosco yahoze aneka ankurikirana kuva kera ntabizi?
Maki ati” ahari niko kuri.
Izabella ati” none byarangiye na Doctor angambaniye abwira Bosco ko nahinduje ibizame byo kwa muganga?
Maki ati” yego, akabari baganiririyemo narinkicayemo.
Rosine ati” ahubwo se buriya Bosco ntiyaba yaramaze kubwira Juluisi umugabo wawe ukuri?
Izabella ahita areba Maki ati” shaka aho Bosco aba ujyende umenye niba yaba yaramaze kubwira umugabo wanjye ukuri. Nusanga ntacyo aravuga umwice hanyuma nusanga yarabimubwiye umutoteze kugeza ubwo ajya gupfukama imbere y’umugabo wanjye akamubwira ko yashakaga kuduteranya.
Maki ati” ibyo ngiye kubyitaho ntakibazo
Izabella ati” ntiwongere gukora ikosa nk’iryo mwakoze mumbeshya ngo Sabbe mwaramwishe none akaba yidegambya hano hanze.
Maki kumva ko Sabbe akiriho arikanga ati” Mabuja ushaka kuvuga Sabbe yazutse?
Izabella ati” ntabwo mwamwishe ngo mu muhamye neza ko apfuye.
Maki ati’” ikosa ryabayeho ntabwo risubira
Maki ahita asohoka mu modoka ya Izabella arajyenda.
Izabella akiraho na Rosine ahita ahamagarwa kuri telephone arebye abona ni numero ya Sabbe imuhamagaye.
Izabella ati’ Sabbe arampamagaye
Rosine ati”mwitabe
Izabella yitaba Telephone avugana na Sabbe ibintu tutumvise arangije ava kuri telephone.
Rosine ati” niki yakubwiraga?
Izabella ati” arashaka kubonana nanjye.
Rosine ati” Sabbe ashobora kuba akigukunda. Kandi aramutse akigukunda byaba bibaye iturufu yacu nanone.
Izabella at” none urashaka?
Rosine ati” ntakibazo emera muhure wumve neza icyo agushakira.
.
Twiyizire mucyaro ahantu mu shyamba rinini ry’ibiti. Lavie yagiye gutashya cyangwa se gushaka inkwi n’abandi bana babaturanyi. Lavie amaze gukura bigaragara yuriye igiti arimo guca inkwi hejuru mugiti maze akaziterera abandi bana bari hasi.
Akiri mugiti uwo mwanya haje umuyaga mwinshi maze utangira kuzunguza cyane igiti arimo hejuru mubushorishori. Abana bari hasi batangira kumugirira ubwoba kuko babonaga ko byanze bikunze ashobora kuza kwitura hasi.
Umuyaga wakomeje kwiyongera Lavie nawe atangira kwirwanaho agerageza kumanuka vuba vuba mugite maze kubw’amahirwe aba ageze hasi.
Umwana umwe aramureba ati” Lavie utabawe no kuba uzi kugenda mu biti nk’inyende.
Lavie araseka ati” wa muswa we ntabwo ndi inyende
Umwana umwe witwa clever ati” ntakuntu utamenya kugendera mu biti kandi n’ubundi waravukiye mushyamba
Lavie ararakara
Clever arabibona ati” Lavie washaka kurakazwa n’ubusa kuko n’ubundi ibyo mvuze ni ukuri. Urabizi neza ko Paulo atari papa wawe ahubwo yagutoraguye aha muri iri shyamba
Lavie yaramurebye uburakari buramwica agiye kumusingira ngo barwane undi mwana witwa Didos ahita yitambika arabakiza.
Didos ati’ sibyiza ko turwana kandi turi inshuti. Intambara yose yaba hagati muritwe ntiyakemura ikibazo ahubwo yarushaho kudutanya.
Merisa na Lavie bararebana.
Dido sati” twese uko turaha twavutse muburyo butandukanye, kandi ntawahisemo aho avukira.rero ikingenzi saho twavukiye ahubwo ikingenzi nuko twese turiho.
Didos arangije yitegereza merisa ati” kuba Lavie yaratoraguwe aha mushyamba icyo si ikibazo, kuko n’ubundi ishyamba siryo ryamubyaye ahubwo hari ababyeyi bamubyaye bahamutaye ari uruhinja. Nkabavandimwe aho kumubona nk’ikibazo twakabaye tumufasha gushakisha ababyeyi tukamenya n’impamvu yabateye kumuta.
Merisa areba Lavie ati” umbabarire kumagambo nkubwiye ariko ntamutima mubi narimbivuganye
Lavie ati’’ ntakibazo ariko ntuzongere
Didos areba Lavie ati” haricyo ndimo gutekereza ahari gishobora kutugeza kubabyeyi bawe.
Lavie arabareba ati” bivuze ko mwemeye ko mugiye kumfasha gushaka ababyeyi banjye?
Didos ati” cyane rwose
Lavie yarishimye cyane .
.
Twiyizire kwa murugo kwa Izabella, Izabella ari muturimo dutandukanya murugo, yahise yakira aka sms ka Sabbe amubwira ko ahagaze hanze yasohoka akaza bakavugana. Izabella ahita areka ibyo yakoraga maze arasohoka.
Akigera hanze y’’igipangu cye yahise abona imodoka nziza iparitse ruguru y’ipangu cye, akibona iyo modoka Sabbe ahita amuhamagara kuri telephone amubwira ko ari muri iyo modoka arimo kureba imbere ye.
Izabella arakomeza agera kuri ya modoka asanga koko ni Sabbe uyirimo wenyine, maze Sabbe arafungura undi arinjira.
Izabella akomeza kwitegereza ubwiza bw’imodoka Sabbe arimo kugendamo.
Izabella ati” kubera iki aho kunjyana murukiko uhisemo yuko tubanza guhura?
Sabbe ati” ese urumva kukujyana murukiko aricyo kintu cyambere kibanze gikenewe?
Izabella ati” none uranshakira iki? Niki ushaka kuvugana nanjye ?
Sabbe ati” hari ikintu gikomeye nshaka kuvugana nawe, niba bitakugoye wanyemerera nkagira icyo nkwereka.
Izabella ariyumvira ati” ntakibazo
Sabbe ahita yatsa imodoka baragenda. Uko bagenda mu nzira Izabella akomeza kujyenda yitegereza Sabbe. Bagera ahantu hatuje cyane hataba ingo nyinshi maze bageze imbere gato bagera ku rugo rwiza cyane ruri ahantu harwonyine rukikijwe n’indabo nziza cyane za moko. Maze Sabbe aparika imodoka bavamo.
Izabella abonye ubwiza bwaho hantu buramutangaza.
Sabbe aramureba ati” ni karibu.
Barakomeza Sabbe afungura iyo nzu barinjira, Sabbe acana amatara maze Izabella atangazwa cyane n’ubwiza bwiyo nzu.
Sabbe aramwitegereza ati” karibu munzu y’inzozi njye nawe twahoze turota kuzaturamo.
Izabella arikanga ati” nonese iyi nzu niyawe?......????????????????
Ntuzabure muri Episode ya 26….
Comments