Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Muri Episode 28 twaherutse muri Gereza Ariana ubwo yaramaze kuvugana na Jennifer, ndetse amaze kwiheba ko kuzava muri Gereza kwe bitari ibyahano hafi. Muri uwo mwanya hari uwo yabonye aza abasanganira aratungurwa. Ese uwo ninde?
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe. 0781955794/0725152848
Ubu noneho nagarutse hehe no kongera kubura.
.
Ariana kubona uwo muntu aba nkuguye mukantu na Jennifer wari ugiye yamukubise imaso kongera gutera intambwe biramunanira akwamira aho yarageze.
Ariana ikizinga cy'amarira gihita cyuzura amaso aye akomeza kureba uwo muntu uza abasanganira ati” Sabbe kumbe uracyariho?
Sabbe araza ahobera Ariana bashirana urukumbuzi arangije anasuhuza Jennifer. Jennifer yahise agira ibyishimo mu mutima kuko yaramaze kubona Indi turufu ikomeye igiye gutuma agera Izabella mu buryo bworoshye.
Bahise bongera baricara ikiganiro gutangira bundi bushya.
Ariana arebana Sabbe amaso y'imbababazi ati” Sabbe narinziko wapfuye
Sabbe ati” umwana w'umuntu yashakaga ko napfa ariko Imana nyiribihe yabonaga ataricyo gihe cyanjye maze irantabara.
Ariana arishima ati” hashimwe Imana itegeze ikurekura mubiganza byayo.
Sabbe ati” nanjye mpora nyishima.
Jennifer ati” nanjye nishimiye kuba uri muzima, bigiye kudufasha gushyira hanze Izabella tumutamaze yishyure ibibi byose yakoze.
Sabbe ati” Izabella ntabwo ari umunyu ni umurozi wica.
Jennifer ati” rero haguruka umfashe dufatishe Izabella kuko amaraso y'inzirakarengane yakarabye nimenshi.
Sabbe areba Jennifer ati” wikongera kuvunwa no guhora wiruka inyuma ya Izabelka. Izabella we ubwe ngiye kuzatuma yizana hano muri gereza ntawumukuruye.
IJennifer ati” ibyose bizashoboka bite?
Sabbe ati” wowe mpa akanya ubindekere cyangwa unyemerere tujye mu mwanya umwe Izabella tuzamuzane hano muri gereza mu buryo bwanjye. Ndashaka ngo Izabella aze hano muri gereza amaze kwicuza ubuhemo bwose yangiriye nk’abandi bose yagiye ahemukira.
Ariana areba Sabbe ati” nonese ubwo buryo bwawe ko numva buzatinda kandi ndambiwe kuba hano muri gereza ndengana?
Sabbe ati” bitarenze ejo uraba wasohotse muri iyi Gereza.
Jennifer arikanga ati” gute aza kuva hano muri Gereza?
Sabbe ati” Rosine niwe rufunguzo ruraza guhambura iyi minyururu igifungiye muri gereza.
Jennifer ati” ibyo biraza gushoboka bite rero?.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu cyaro. Lavie we na bagenzi be barimo gukina umupira, uwo mwanya Cyusa yaje ahamagara Lavie, maze Lavie amubonye areka umupira aza kumwitaba.
Lavie ati” niki umpamagariye?
Cyusa aramwitegereza ati” hari ikintu maze kuvumbura ahari gishobora kuba cyagufasha kumenya ababyeyi bawe.
Lavie arikanga ati” niki uvumbuye?
Cyusa aramureba ati” uko biri kose niba uriya musaza yaragutoraguye mu shyamba ntabwo yagutoraguye wambaye ubusa. Mama ntabwo yarikuguta wambaye ubusa mu shyamba.
Lavie yumva ntabyumva neza ati” none ubwo niki ushaka kuvuga?
Cyusa ati” icyo mvuga ni jyenda ubaze uriya musaza aguhe ibyo yagutoraguyemo bigufubitse uko biri kose hari icyo ushobora kuba wakuramo cyagufasha kuba wamenya ababyeyi bawe.
Lavie aramuseka ati” ibyo ni ubusazi ntacyo byamfasha.
Cyusa ati” nyamara ntugapfe guca ibintu byose amazi.cyereka niba udashaka gushakisha ababyeyi bawe.
.
Tugaruke kuri Gereza.
Jennifer na Ariana bahanze amaso Sabbe barimo kumwitegereza bose.
Jennifer ati” nyine tubwize ukuri? Gute Rosine aza kuba urufunguzo ruza gutuma Ariana ajya hanze ya gereza?
Sabbe ati” Rosine nk'umuntu watanze ubuhamya bwatumye Ariana afungwa ninawe ugomba nanone ugomba kuza gutanga ubuhamya bumufungura.
Jennifer araseka ati” izo ni nzozi ibyo ntabwo byashoboka.
Sabbe ati” birashoboka cyane, ahubwo wowe fasha Ariana kubona ubujurire noneho njyewe ngiye gutuma Rosine aza murukiko gutanga ubuhamya avuga ko ibyo yashinjije Ariana byari ibinyoma ko yabikoze kubera iterabwoba yariyashizweho.
Jennifer yumva aho nibyo kandi bishoboka cyane.
Ariana yarebya Sabbe ukuntu agiye kumufasha maze aramwishimira cyane ati” urakoze cyane, urakoze cyane.
.
Twiyizire mu kindi gipangu mu masaha y'igicamunsi, imodoka ya Izabella yaje muri icyo gipangu agezemo araparika asohoka mu modoka. Uwo mwanya Rosine yahise asohoka mu nzu aza asanganira Izabella n'ibyishimo barahoberana.
Rosine ati” birantunguye kubona ugera hano mu rugo?
Izabella araseka ati” rega wibuke ko uri inshuti yanjye ibi ntabwo byakagutunguye!
Rosine ati” ariko ni ubwambere ugeze hano mu rugo. Ahubwo bitumye ngira amatsiko menshi yo kumenya inkuru nziza itumye uza kundeba.
Izabella aramureeeeeba
Rosine ati” ahubwo ni karibu
Bajya mu nzu.
Rosine yitegereza Izabella ati” ariko ndabona wishimye cyane, niki cyabaye?
Izabella araseka ati” ahari ubu nicyo gihe ngiye kugira ibyishimo birambye nyuma y'igihe kinini nirirwa mu bibazo bitanyoroheye.
Rosine ati” Sha mbwira wintera amatsiko!
Izabella ati” Juluisi namubwije ukuri musaba imbabazi arazimpa. Ubu wumve ko noneho tubanye ntacyo nishisha.
Rosine aritungurwa ati” uravugisha ukuri? Ubu Juluisi wamubwiye amabi yose wakoze arayazi?
Izabella araseka ati” cyane.
Rosine ati” ndumva ntangaye cyane
Izabella ati” rega urukundo ntacyo rudakora. Urukundo rurihangana kandi rukababarira. Ikindi kirenzeho urukundo rutuma urwanirira uwo ukunda.
Rosine araseka ati” ariko urwawe ntirwigeze rwihanganira ubukene bwa Sabbe byarangiye umutaye.
Izabella ababaramo ati” Sabbe si?
Rosine ati” mbabarira ntabwo nashakaga kubibutsa ibyanyu. Ariko nyine wamugani niba wabwije ukuri kose Juluisi akaba yanakubabariye ubu urugo rwanyu rugiye kuzuramo ibyishimo.
Izabella araseka ati” bihore sha!
.
Uko baganira hakuno kurundi ruhande ku kazi aho Juluisi akorera. Juluisi ari mu kazi ariko asa nurikure cyane mubitekerezo. Bosco yaramwitegereje maze arahaguruka aramwegera.
Bosco ati” muvandimwe byakujyendekeye ute kombona uri kure?
Juluisi ati” ibyanjye ni birebire muvandimwe.
Bosco ati” ese ni ukubera Izabella ?
Juluisi areba Bosco ati” ndikumva naniwe cyane umutwe wanjye wikoreye imitwaro indemereye cyane.
Bosco ati” nyine nikihe kibazo wagize ngo nkufashe?
Juluisi ati” ibibazo mfite n'ibyinshi kandi ntanicyo wabihinduraho.
Bosco aramureba
Juluisi ati” hari ibyo naje mpunga ngeze inaha noneho nza kwiyongerera ibindi birenze. Aho menyeye ukuri kwa Izabella numvise ubuzima bunshaririye.
Bosco aramureba ati” nahoze nkubwira kuby'umugore wawe Izabella ariko nkabona udashaka kunyumva. Ikindi naje no kumenya amakuru ko burya umugore wawe yakubeshye. Ibisubizo byo kwa muganga yaguhaye ni binyoma kuko yarabihinduje.
Juluisi arikanga ati” ushaka kuvuga iki?
Bosco ati” Izabella niwe utabyara. Doctor yarambwiye ngo kera Izabella hari imiti yagiye akoresha ituma adasama ariko iyo miti yakoreshe ntabwo yabaga yujuje ubuziranenge kuko yayibonaga muburyo bwa majyendu.
Juluisi aratungurwa
Bosco ati” n’ubwo wibwira ko Izabella yakubwije ukuri kwe kose, aho waribeshye kuko Izabella ndahamya neza ko aribyinshi bimwerekeye atakubwiye.
.
Twigarukire kuri Izabella na Rosine.
Rosine areba Izabella ati” ariko n’ubwo wumva ubu wishimye hari undi mutego ushobora kugushibukana ukagutura hasi.
Izabella araseka ati” oya ubu ntamutego numwe nzongera kugwamo.
Rosine ati” nonese ubu waba uziko Maki yafashwe?
Izabella ati” ibyo ndabizi
Rosine ati” Maki rero ashobora kukuvamo akagutanga.
Izabella araseka ati” Maki ameze nk'imbwa yanjye kandi imbwa yariyo yose yemera kwitangira sebuja wayo.
Rosine arikanga ati” ushaka kuvuga ko Maki aza kwemera kujya muri Gereza hejuru yawe?
Izabella arikiriza.
.
Tuze kuri station ya Police. Jennifer arimo guhata ibibazo maki.
Jennifer ati” ese nanubu ntushaka ugutuma kujya kugira nabi?
Maki ati” nakubwiye kuva kare ngo ntamuntu untuma.
Jennifer araseka ati” muri make ubwicanyi bwose wakoze wabikoze kugiti cyawe?
Maki arikiriza
Jennifer ati” abasore bari nikigera cyanyu murantangaza cyane, ba Sobuja babakoresha baba barabagize nk’imbwa zabo aho mwe muba mutakitekerereza. Ubu ugiye kwemera kujya gupfira muri gereza uwagutumye yicaye yigaramiye arimo kurya ibyo wowe wavinikiye umuhereza. Ikintangaza nuko ubu tuvugana yamaze no kukwibagirwa kuri we wamaze kuba nk'ikirayi kiboze.
Maki aramureba
Jennifer ati” n’ubwo udashaka kwemeza ko Izabella ariwe nyokobuja wagiye ugutuma guhemuka ariko twe turabizi. Rero ngiye kuguha amahirwe yanyuma witekerezeho umwanya muto. Uremera gutanga ukuri kose kuri Izabella cyangwa se uze kwemera ujyanwe muri Gereza mu cy’imbo cye. Amahitamo ni ayawe.
Jennifer ahita yihagurukira arajyenda.
.
Kurundi ruhande mu cyaro kwa Muzehe Pawulo. Nyuma y'inama Lavie yagiriwe na Cyusa arimo gushakisha amakuru mu bintu yatoraguwemo ari uruhinja ngo arebe ko haricyo yabona cyamuha amakuru kubabyeyi be.
Uko ashakisha muri ibyo bintu bamutoraguyemo ari uruhinja hari furari yabonye arayifata ayirebyeho neza haricyo yabonye …………..
.
Don’t miss Episode 30 is lauding………..
I love u so much ️️
Comments