logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize muri Episode ya 29 Lavie atungurwa ni kintu kidasanzwe yarabonye kuri furari. Wakwibaza ngo niki abonye?.
.
Welcome again in our Episode 30, byinshi mubyo mwibazaga nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi Episode yacu.
.
Lavie  akimara kubona icyo kintu kuri furari twe tutaramenya, yaratunguwe ibintu biramurenga. Uwo mwanya yahise ahaguruka yiruka arasohoka ajya mu murima aho Muzehe Pawulo yararimo ahinga.
Lavie ageze aho Pawulo arimo guhinga yahise amuhereza ya Furari muzehe biramucanga.
Lavie ati” itegereze neza kuri iyo furari urebe ibyo mbonye.
Pawulo arebye kuri furari yaguye mu kantu ndetse ibintu biramurenga. Lavie yabonye Pawulo nawe bimutunguye maze abyibazaho.
Lavie yitegereza muzehe ati” ese ko ubonye ayo mazina yababyeyi banjye ugatungurwa ubonye wari usanzwe ubazi?
Pawulo kugira icyo asubiza biramunanira 
Lavie ati” sogokuru niwowe mbaza? Ese Sabbe na Izabella wari usanzwe ubazi?
Pawulo areba Lavie ati” oya mwana wanjye
Lavie ati” none kuki ubonye amazina yabo bikagutungura?
Pawulo ati” ntunguwe nuko nyine birangiye uvumbuye amazina y'ababyeyi bawe.
Lavie n’ibyishimo ati” kuva mvumbuye amazina y'ababyeyi banjye bibaye intambwe ikomeye igiye gutuma binyorohera Kuba nabashaka Kandi amaherezo nzababona.
Pawulo aramwitegereza.
Lavie ati” rwose ndumva mfite amatsiko yo kureba mama na papa wanjye amaso kuyandi. Nkeneye kumenya uko basa. Kandi ntimpura nabo nzababaza impamvu yabateye kunta.
Pawulo aramureba ati” ese mwana wa urumva ubu witeguriye kuba wahura n'ababyeyi bawe bagutaye uri uruhinja?
Lavie ati” burya sogoku! Buri mwana wese yishimira kubana n'ababyeyi be.  Baba ari babi cyangwa beza ikingenzi nuko baba are ababyeyi bawe. Rero nkeneye kubamenya nkanababa impamvu yabateye kunjugunya.
Pawulo yahise afata Lavie aramwiyegereza ati” mwana wanjye nibyo igihe kizagera uhure n'ababyeyi bawe…
.
Tuze kurundi ruhande ni kuri station police aho Maki afungiye mbere yuko yashikirizwa ubutabera. Ari muri cya cyumba babarizamo, Jennifer yagarutse kumureba araza aricara ubundi barebana ijisho kurindi.
Jennifer ati” Maki nkeneye kumva umwanzuro wawe wanyima wafashe. Ese urakomeza guhishira nyokobuja utanakwitayeho nagato wemere kujya muri Gereza mu cyimbo cye? Cyangwa ahubwo uravuga ukuri kose uzi kuri we maze tukurekure witahira ujye kwita kumuryanho wawe?
Maki abanza gutekereza cyane, muri uko gutekereza kwe yatangiye kwibuka cyera muri ya minsi yaramaze guhitana Musafiri. Igihe kimwe muri iyo minsi hari ahantu hamwe yaraparitse imodoka ndetse ayirimo maze uwo mwanya Izabella aza ayimusangamo.
Izabella yaje yitegereza Maki cyane, Maki nawe aramureba ati” mabuje ko unyitegereza cyane?
Izabella ati” Maki ndashaka ko uba umukozi w'umwizerwa kuri njye hamwe niyo waba wenda wakwemera ko baguca ijosi aho kungambanira.
Maki araseka ati” nonese Mabuja kubera iki unsabye ikintu nkicyo?
Izabella ati” wiseka ibyo ndimo kukubwira biri serie cyane. Ibyo nkusabye nubikora nibwo uzaba ubashije kurinda umuryango wawe. Ibaze rero icyaba uramutse ungambaniye?
Maki arikanga 
Izabella arabibona ati” ntampamvu yuko wahinda umushitsi. Nuramuka irinze irijambo nkuhaye umuryango uzarushaho kuramba ariko ntiwibeshya gato ugashaka kunkora mujisho umuryango wawe wose uzarimbuka.
Maki ati” humura Mabuja kandi ngirira ikizere.
Izabella ati” ibyo ngezeho byose nabigezeho nyuze mu nzira igoranye cyane kandi yamaraso, rero sinakwihanganira umuntu wese washaka kubihundura ubusa.
Maki amaze kwibuka ibyo yagaruye amaso asanga Jennifer aracyamuhanze amaso.
Jennifer ati” Maki ndashaka kumva umwanzuro wawe. Gusa njye nakugira inama imwe iruta izindi. Musafiri yari umukozi mwiza kuri Izabella ndetse akazi kose yagakoraga yitanga ariko ibyo ni byabujije Izabella kugutuma kuza kumuhitana ese wowe urakeka Izabella yaba akwitayeho?
Maki ati” nkuko nagusubije mbere hose ibyo nagiye nkora byose nabikoraga kugiti cyanjye. Izabella uvuga simuzi ntanahantu nigeze mpurira nawe.
Jennifer araseka ati” wa musore ufite ubwenge ariko butagira amaso. Ese reka nkubaza niba waragiye wica abantu kubushake bwawe niki cyatumye wowe na Musafiri mwica Catheline?
Maki ati” ibyo singombwa ngo mbivugire aha?
Jennifer aramuseka ati” bivuze ngo wemeye kujya kuborera muri Gereza mu cy’imbo cya Izabella? Gusa urikigoryi cyane n'ubundi n’ubwo wibwira ko umukingiye ikibaba bizarangira agusanze muri Gereza.
Jennifer arangije ahita yihagurukira arajyenda ageze hanze abwira aba police kuza kumucunga cyane.
.
Tukiva kuri station ya Police twiyizire hakuno kwa Jacke ni muri weekend we na Sabbe ntibakoze kuko ni igihe cyo kuryohereza mu rugo no kuruhuka. Bari kumuziki na ma juice Ari nako Sabbe atetse ibyo baza gufungura. 
Sabbe uko arimo guteka Jacke yibereye muri Telephone ya Sabbe ngo arimo kurebamo amafoto. 
Sabbe uko arimo gukaranga akaboga bamwe mwita inyama yafashemo imwe ngo yumve urukarango rwazo maze ayitamiye iramwunura nako iramwotsa aba ayiciriye hasi maze Jacke abibonye aramuseka aratembagara
Sabbe aramureba ati” Sha uri umugome pe! Wowe umuntu arapfa aho kumutabara ugaseka?
Jacke amaseka yaramwishe ati” Sha cyakora urupfu rwawe rwarikuba rutangaje kuburyo nabarikuba kuba baje ku kiriyo bariguseka bamaze kumenya ko wishwe ni nyama!!!!
Sabbe nawe araseka 
Jacke ati” nkurikije ukuntu iyo nyama ikokeje ishobora kuba itarihiye neza.
Sabbe ati” gabanya amagambo sha njyewe ndateka.
Jacke akomeza kwirebera amafoto ati” ahaaaa!! Ntacyo mvuze komeza uteke.
Sabbe ati” tegereza mpishe icyo nzi cyo uraza no kwiruma iminwa.
Jacke ati” teka nyine ureke ayo magambo ntabwo aribyo birungo ukeneye.
.
Twiyizire hakuno mu cyaro kwa Dariya, ni kugihe cya kazuba korohereye. Mama Dariya, mama Dariya na Nina barimo guhungura ibigori byo kwanika baganira.
Nina ati” iyo Sabbe aza kuba akiri hano ibi bigori twarikuba twabirangije.
Papa Dariya ati” have winyubatsa Sabbe umuhungu wanjye sha! Nakundaga ibakwe rye yakoranaga akazi.none ibihe byaradutandukanyije.
Nina ati” njyewe namukundiraga ko yaduteraga morali agatuma akazi katworohera.
Mama Dariya ati” ese ntamakuru ye muheruka?
Uko bamuganiraho Dariya we ari hirya muri dushe arimo koga ariko yumva ibyo bavuga.
Nina ati” amakure ye mwayabaza Dariya Cher we niwe badahwema kuvugana.
Bakiraho hari umusore waje aho uwabo aza ahatse na gakapu arabasuhuza baramwakira arangije abahereza ako gapu.
Uwo musore ati” nitwa Claude icyo gikapu ni ubutumwa Sabbe ampaye ngo mbashikirize.
Bacyimva ko ari ubutumwa Sabbe aboherereje bose bagize amatsiko maze bose bahurira muri icyo gikapu ngo barebe ubutumwa Sabbe yaba aboherereje.
Claude yabonye ibyabo atabivamo ahita asezera we arajyenda abanddi basigara mu bikapu byabo buri wese ashaka kurebamo mbere.
Papa Dariya afata igikapu ati” mwitonde mugabanye ubwira tubashe kureba neza ubutumwa Sabbe atwoherereje.
Ibyo aho Dariya ari muri dushe yabiteye mugutwi maze kumva ko ari Sabbe uboherereje ubutumwa ubwira buramufata kwihangana biramunanira maze ahita asohoka muri dushe yirukanka atanarangije koga.
Ageze hanze igitenge yarakenyeye cyaramutamaje kirahambuka kigwa hasi asigara yambaye ubusa buri buri abandi mukubibona si ukumuseka karahava.
Nina ati”ubwo bwose ni ubwira ma! Butuma uza kwanika urwo buno hanze?
Dariya arongera arakenyera ati” namaze di!
Nina ati” ibaze iyo Sabbe iyo aza kuba ariw wiyiziye maze akabona urwo rubuno?
Dariya araseka ati” none ukumva ko ibyo byari kuba bitwaye iki n'ubundi ko ibyanjye byose bizaba ibye ko namwihaye wese?
Nina ati” eeeeh cyakora urashoboye ndabona urukundo rwawe rugurumana.
Dariya ati” umva rekeraho amagambo mufungure tubashe kureba Cher wanjye icyo atwoherereje.
.
Twigarukire kwa Jacke na Sabbe. Jacke aracyarimo kureba amafoto muri telephone ya Sabbe mugihe Sabbe arimo gusonga ubugari.
Jacke ati” Sabbe inkura yawe na Izabella igeze he?
Sabbe ati” ubu Izabella ndamufite mubiganza byanjye nsigaje kumukoresha nshaka.
Jacke ati” ese ubona imipangu yose ufite kuri Izabella uzayishobora?
Sabbe ati” Izabella ngiye kuzatuma arira amarira akubye ayo narize inshuro icumi. Nshaka kuzamuha isomo rizabera n'abandi bakobwa bose batagira umutima bindyarya urugero.
Jacke akirimo kureba amafoto hari ifoto yagezeho ayirebye arikanga, ahita ahaguruka aho yicaye aza aho Sabbe atekeye.
Jacke ati” Sabbe ibi ndimo kubona nibiki?
Sabbe ati” nibiki ubonye?
Jacke aramwereka maze unde araseka
Jacke ati” ubu bwiza  se bubaho hano mu Rwanda?
Sabbe aramwenyura ati” uwo mukobwa niwe Dariya nakubwiraga
Jacke aratungurwa ati” byashoboka se ko umukobwa wiyo mu byaro yaba afite ubwiza bumeze gutya?
Sabbe ati” ntabwo abeza baba mu mujyi gusa. Kandi ubwiza bwa Dariya ni karemano subwo ahimba nk'abinaha bahora bashakisha. Kandi uko umubona asa kumubira niko asa no kumutima.
Jacke yarumiwe ati” bro aha ndavivuye. Ahari guhura kwawe n'Imana yashakaga kuguhoza amarira.
Sabbe ati” uwo mukobwa afite agaciro kanini mu buzima bwanjye, mbese gutera kumutima wanjye byabakiye muri we. Dariya yatabaye ubuzima bwanjye yongera kungira umuntu mugihe Izabella yariyanshiriyeho iteka.
Jacke ati”muvandimwe warashubijwe. Ineza uyu mukobwa yakugiriye uzakomeze kuyandika ku nkomangizo z'umutima wawe.
Sabbe ati” ibyo sinteze kunyibagirwa kuko byaba bimeze nko kwiyahura.
.
Twigarukire kwa Dariya bose baracyarimo kureba ubutumwa Sabbe yaboherereje . Papa Dariya yasanze Sabbe yamwoherereje ikoti ryiza cyane rigezweho na kandiko gato kumushimira kuba yaramubereye umubyeyi w'umumaro.
Mama Dariya nawe yabonye Sabbe yamwoherereje igitenge kiza kimwe muri ibi bigezweho na kabaruwa kuzuye amagambo meza amushimira nk'umubyeyi wemeye kumubera nyina. Nina nawe agezweho asanga yamwoherereje amakanzu meza atatu amwe agezweho ni nkweto zayo maze Nini sikwishima karahava. Nawe afunguye ya makanzu asangamo akandiko maze si ugutarukira hejuru muramuzi Nina ni umusazi.
Nina ati” mureke nanjye mbasomere imitoma itagira ukwisa Sabbe bro wanjye yanyandikiye 
Mama Dariya ati” reka ariko na Dariya abanze arebe impano umukunzi we yamwoherereje 
Nina ati” nabe aretse mubanze mwumve nanjye icyo yanyandikiye.
Baremera bamutega amatwi 
Nina aratangira ati” Sabbe yanyandikiye ngo ku mukunzi wanjye muto wigikundiro amakuru yawe? Nishimiye kugezaho impano yanjye nakugeneye y'umutima ndizerako iza kugushimisha. Mubyukuri nubwo bitaribyoroshye ariko ngushimiye ko wabashije kunyakira ukampa ikaze mu muryango wanyu. Nubwo uri agasazi ubusazi bwawe buranyubaka kuko bunyubakira ibyishimo byanjye by'umunsi ndagukunda cyane.
Nina arangije gusoma arishima cyane n'abandi bagaseka.
Dariya niwe ugezweho kureba ngo niki Sabbe yamugeneye nk'umukunzi abaraho bose buzuye amatsiko yo kumenya ngo niki Sabbe yoherereje umukunzi we Dariya.
.
Hakuno aho Sabbe na Jacke bari, barimo kurya ari nako bakomeje ibiganiro kuri Dariya.
Sabbe ati” buri uko ngiye kuvuga kuri Dariya wanjye mbura amagambo natoranya kubanziriza ayandi ndetse iyo nifuje kumushimira mbura mbura ishimwe rihwanye n'ubuzima bwe yatanze kubwanjye na mushimira.
Jacke ati” ndabyumva uyu mukobwa biragoye kubona icyo umwitura gihwanye no kuba yaritanze agakomeza amagufa yawe.
Sabbe ati” nubu impano namugeneye mfite amatsiko yo kuza kumva uko yayakiriye.
.
Uko Sabbe afite amatsiko yo kuza kumenya  uko Dariya aza kwakira impano yamugeneye, kwa Dariya naho buri wese amatsiko yende kumwica.
Dariya mbere yo kureba mugikapu umutima we wabanje gutera cyane. Nyuma ya kanya gato arikomeza maze afungura imishini y'umufuka w'igikapu urimo impano ye yagenewe cyane ko buri wese impano yariganewe yari mu mufuka utandukanye n'uwundi buri wese ahe hari handitse amazina ye.
Dariya yakozemo maze bwa mbere aba akuyemo agapapuro kanditseho ngo gafungure agafunguye asangamo memory card. Asomye kuri kagapapuro yarifunyitsemo asanga handitseho ngo shyira iyo memory muri telephone yawe maze urebe.
Dariya arabikora arangije afungura memory card abonaho video arayifungura, bose bareba babona ni Sabbe.
Dariya amarangamutima ahita amufata. Gusa yihagararaho aratuza Kugira ngo yumve icyo Sabbe avuga.
Video barayikinnye video itangira Sabbe avuga ngo mbere na mbere umutima wanjye ubanje kugusuhuza rukundo rwanjye. Wowe nahisemo kuguha ibaruwa ya mashusho Kugira ngo Imboni za maso yawe zibashe kumbonamo neza ibyo mvuga.
Dariya areba 
Sabbe ati” umutima wanjye umenekeye imbere yawe ugushimira kuko ngukesha ubuzima mfite uyu munsi. Iyo hataza kuba wowe narikuba naribagiranye nkuko abanzi banjye babyifuzaga. Uyu munsi nshimishijwe nuko ari wowe rukundo rwanjye ruzima  kandi kuva ari wowe buzima bwanjye nuzuye ibyiringiro byo kuzabaho. Ndagukunda nkongera nkagukunda. Guhura nawe byabaye nko kuvuka kwanjye kwakabiri Kandi nkushimiye ababyeyi b'umugisha lmana yawe yaguhaye. Ubu narakwiyeguriye wese reka icyo umutima wawe usaba aricyo kibaho kubw'urukundo rw'intangarugero. Reba mugikapu cyawe maze urebe impano yawe nakugeneye.
Video yarangiye Dariya yewe cyo cyimwe n'abandi amarira y'ibyishimo abatemba kumatama.
Dariya yarebye mu gikapu impano  yagenewe n'umukunzi we, mukuyireba yasanze…………….
.
Yasanze ari iki ko muzi guforo?
. Don’t miss our next Episode 31.
Ngira ngo reka mbabwira ko ikintu kimwe cyo mutazi……iyi nkuru????????
.


Comments