logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse muri Episode 27 Izabella amaze kubwira Juluisi amazina ye nyakuri.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe, ushobora guhamagara kuri 0781955794/0725152848.
.wibuke no kuzajya ukirikira story zanjye  kuri page yanjye Chris Nandi stories.
.
Juluisi akimara kumva amazina nyakuri ya Izabella yaratunguwe cyane,Izabella we amarira akomeza kumubana menshi.
Juluisi aramwitegereza ati” Kubera iki wambeshye?
Izabella arira ati” nuko nagukunze.
Juluisi arumirwa ati” ese umuntu ukunda uramubeshya?
Izabella ati” umuntu wese ukeneye urukundo akora ibishoboka byose ariko akabona urwo rukundo ashaka. Rero kugira ngo mbashe kukubona nuko nagombaga kukubeshya ariko umbabarire ndakwinginze ntunyirukane, byose nakoze nabikoze kubw'urukundo nkukunda.
Juluisi aramureba ati” bivuze ngo wahinduye Sabbe umusazi kubwanjye?
Izabella arakiriza ati” yego 
Juluisi ati” none Sabbe ntimwakundanaga ?
Izabella yumva ikibazo maze ariyumvira ati” Sabbe yarankundaga, ariko yankundaga urukundo rwo kumpatiriza njyewe sinamwiyumvagamo. Yahoraga anyiruka inyuma akora ibishoboka byose ngo anyigarurire ariko njye numvaga atariwe muhungu unkwiriye.
Juluisi niko amureba.
Izabella arakomeza ati” rero muri icyo gihe nibwo waje ndakubona umutima wanjye uhita usimbuka mpita mbona ko ari wowe musore narintegereje mu buzima.
Juluisi ati” none niba utarakundaga Sabbe ni gute waje kubyarana nawe?
Izabella arikanga…….
.
Kurundi ruhande kuri ayo manwa muri gereza. Ariana na Marina bapfukamye imbere y'umuyobozi mukuru wa Gereza.
Umuyobozi arabareba ati” mwembi ndashaka kumenya ikibazo mufitanye gituma muteza akaduruvayo n'intambara muri Gereza?
Ariana ati” Marina arashaka kunyica, mwamubaza impamvu ahora anshozaho intambara ashaka kunyica.
Umuyobozi areba Marina ati” kuki uhora uhiga Ariana ushaka kumwica?
Marina abanza kureba Ariana ati” uyu mujyinga impamvu nshaka kumwica nuko mwanga.
Umuyobozi arikanga maze agira umujinya ahonda kumeza ati” ariko warasaze? Wibagiwe amategeko agenga aha hantu muri? Niki gituma wanga Ariana?
Marina ati” nuko amaraso yanjye atigeze amukunda.
Umuyobozi wa Gereza areba Ariana ati” kuki wowe uhitamo intambara yo gushaka guhangana aho kuza gutanga ikibazo ufite?
Ariana areba Umuyobozi ati” impamvu ntqza kubareba nuko mwebwe mutabasha gukemura n’ubundi ikibazo mfitanye nawe.
Umuyobozi ati” kubera iki ubona ko tutagishobora?
Ariana ati” nuko n'ubundi mwamfunze ndengana ntimubibone. Marina yatumwe kunyica n'umujyinga witwa Izabella wangambaniye agatuma nzanwa hano muri gereza mu cyimbo cye.
Umuyobozi areba Marina ati” ese ibyo Ariana avuga ni ukuri waratumwe?
Marina ati” njyewe ntamuntu wanyumye.
Umuyobozi arabareba ati” rero mwese kubwo akavuyo n'intambara mwatehe hano muri Gereza mugiye guhanishwa kuzajya mukora isuku mu ma wese yose yahano muri Gereza mugihe kingana ni cyumweru cyose uhereye uyu mwanya nyibivuga.
Ariana araburana ati” ariko njye urandenganyije.
Akiburana umuyobozi ahamagara abacungagereza barabafata barabajyana bahita bajya no kubaha ibikoresho by'isuku ngo batangire….
.
Tugaruke kwa Juluisi na Juluisi. Izabella ikibazo yabajijwe gisa nicyamuremaje umururimi ntarabasha gusubiza Juluisi.
Juluisi aramureba ati” ko utansubiza?
Izabella ati” iyo nkuru ni gihuha ntabwo nigeze mbyarana na Sabbe. Urumva wowe ari gute narikubyarana nawe kandi ntamukunda?
Juluisi aramwitegereza ati” ahari ibyo numvise na makuru y'ibihuha. Ariko nanone maze igihe ni baza niba koko ukunda njyewe cyangwa ahubwo ubutunzi mfite akaba aribwo bwatumye unkunda?
Izabella yigira nkaho yumiwe ati” honey urantunguye cyane ariko nanone sinakurenganya. Ibi byose ni amagambo yababa bashaka kudusenyera. Mukuri wenda babonye dukundanye ufite amafaranga ahari bakeka ko naje nkurikiye amafaranga. Ariko cher ibyo ntabwo ari ukuri naje nkurikiye urukundo rwawe, naje nkeneye wowe gusa.
Juluisi arumva.
Izabella apfukama hasi ati” gusa honey nubwo nakubeshye nkaguhisha ahahise hanjye ndakwinginze umbabarire ariko ntunyirukane mu buzima bwawe. Byose nakoze nubwo ari amakosa kwari ukugira ngo mbashe kugera kurukundo rwanjye nahoze nifuza.
Juluisi aramureeeeba , ataragira icyo amusubiza hari telephone yahise imuhamagara, ayirebye arikanga ahita asohoka ajya kuyitabira hanze. Izabella biramucanga.
.
T wigarukire muri Gereza. Ariana naarina batangiye igihano cyabo barimo gukora amasuku ya za toulle. Ndetse abacungagereza barimo kubacungira hafi kugira ngo batongera kuba basakirana bakongera kurwana.
Uwo mwanya Umuyobozi wa Gereza nawe yaje kurungurukaho ngo arebe uko barimo gukora. Umucungagereza umwe ahita amuvugisha ati” ese kuba twabashyize hamwe ntibiributume bongera kurwana?
Umuyobozi wa Gereza araseka ati” burya abarabanzi iyo baje kugira ikibazo kimwe bahuriyeho kandi bagomba gutsinda birangira babaye inshuti. Kuva twabahaye igihano nkakiriya kimwe kuri bose Kandi kibagoye, ikirakurikiraho nuko bagomba kwihuza bagahuza imbaraga kugira ngo bashobore kwivana mugihano bahawe. Rero urumva ko mbere y’uko bahuza imbaraga barabanza basenye urwango bafitanye.
Umucengagereza yumva umuyobozi we ni umuhanga maze araseka ati” nyakubahwa mufite ubumenyi bwinshi.
Umuyobozi nawe araseka arangije ahita yijyendera.
.
Tugaruke murugo kwa Izabella. Izabella yabonye Juluisi asohotse kujya kwitabira hanze maze nawe arahaguruka yomboka bucece ajya kumwumviriza. Mukumviriza Umugabo we, yumvise atongana n'uwo muntu wari umuhamagaye kuri telephone ati” byose niwowe wabiteye wishaka kuntesha umutwe uzajyende ukore ibyo ushaka kandi inama na kugira nuko wajyenda ukanyibagirwa.
Izabella ibyo arabyumva ariko biramucanga. Juluisi amaze kuvugira kuri telephone aragaruka. Izabella abonyeko arimo kugaruka asubira mu nzu yiruka arongera arapfuka nkutigeze ahagaruka na rimwe.
Juluisi mukugera mu nzu araza aramuhagurutsa ahita amuhobera aranamusoma Izabella biramucanga.
Juluisi amureba mu maso ati” ndagukunda mugore wanjye.
Izabella bikomeza kumucanga ati” nonese Cher urambabariye?
Juluisi aramwenyura ati” jyenda untekere wa mureti mwiza ujya untekera.
Izabella yumva ko uko biri kose kuba Juluisi amuhagurukije akanamuhobera yamubabariye maze ajye gutegura uwo mureti y'ishimye. Ariko akimara kuva Aho Juluisi ahindura isura.
.
Tugaruke muri Gereza, Ariana na Marina barimo gusoza isuku y'umunsi wabo wa mbere w'igihano. Gusa uko bakora barakora bacungana bameze nk'injangwe n'imbeba bahurije mu nzu imwe. Ako kanya Ariana yahise ahamagarwa bamubwira ko afite umushyitsi. Aje kureba asanga ni Jennifer maze aricara ngo baganire.
Jennifer ati” ubu umutekano wawe umeze Ute hano muri gereza?
Ariana ati” niba ntagikozwe ubutaha uzagaruka usanga ndi umurambo.
Jennifer ati” umbabarire kubona ikintu cyishinja Izabella biracyari kure. Gusa nafashe Maki.
Ariana arishima ati” Maki wamufashe?
Jennifer ati” yego, gusa kugeza ubu yanze kugira icyo yavuga .
Ariana ati” ndakwinginze Kora iyo bwabaga utume Maki avuga kuko ndambiwe kuba muri iyi Gereza.
Jennifer ati” ntabwo byoroshye ariko ndacyagerageza.. Harya warambwiye ngo Sabbe yarabuze?
Ariana ati” Izabella akimara gutandukana nawe hashize igihe gito Sabbe aburirwa irengero. Gusa Izabella ashobora kuba yaramwicishije.
Jennifer ati” Sabbe iyo aza kuba ahari nicyo kimenyetso cyatura cyadufasha gufatisha Izabella nk'umuntu bakundanye. None ubwo nawe yarapfuye byararangiye. Amahirwe make ahari nuko Maki yakwemera gushinja Izabella ariko sinzi ko Maki ahari aza kwemera kumushinja.
Ariana ariheba ati” bivuze ngo Maki nk'ikimenyetso cyanyuma gihari nadashinja Izabella ubwo nzahera muri Gereza burundu.
Jennifer y'ubika umutwe, Ariana ahita abonako amaherezo ariko bizagenda maze amarira amuzenga muso.
Jennifer aramureba ati” biramutse bidakunze uzambabarire. Gusa wenda reka nkomeze ngerageze.
Ariana abura nikindi yarenzaho .
Maze Jennifer arahaguruka aramusezera arajyenda. Gusa Jennifer atarajyenda, Ariana haricyo yabonye imbere twe tutazi maze aba nkutunguwe cyane ndetse anahita anahuguruka aho yariyicaye. Jennifer nawe arebye ikintu Ariana abonye nawe aratungurwa……….
……….
Ubuse we niki babonye?
Utazacikwa na Episode ya 29.
.

Comments