logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse ubushize Maki akora mu mbarutse ararasa. Ese koko Bosco yaba yararashwe?
.
Inkuru ya chris nandi ishimwe
.
Kora like page yanjye “ chris nandi stories”
.
Episode yacu ya 27 tuyitangiriye murugo kwa Bosco. Cyagihe ubwo Maki yakoraga mu mbarutso ngo arase Bosco, Jennifer yahise ahagoboka bitunguranye maze atungura Maki amurasa ukuboko imbunda ye igwa hasi atarabasha gukora mu mbarutso neza ngo yivugane Bosco maze Maki aba afashwe atyo.
Jennife araza amwambika amapingu. Bosco aratungurwa cyane kubwo gusanga umuntu yaramaze kwizera bitabaho ari umwicanyi.
Bosco areba Jennifer ati” urakoze gutabara ubuzima bwanjye
Jennifer ati” ubutaha ntugapfe kwizera wari we wese utazi.
Jennifer arangije aca bugufi yitegereza Maki mu maso arangije araseka ati” Musore wari warigenje ariko none dore  iminsi yawe y’ubwicanyi  nyishezeho iherezo.
Maki yaratunguwe cyane kuko yarazi ko yaje kwa Bosco kwibanga rikomeye ntamuntu numwe ubizi.
Jennifer aramureba ati” ndabizi utunguwe no kubona nkugeraho kandi nyamara wari uziko ibyawe wabikoze kwibanga. Burya nubwo wishe musafiri mwakoranaga, wamwishe amaze kumbwira ibyawe bgyose nuko ukora. …. Nyuma rero ubwo Bosco na Doctor bari mukabari baganra kubya Izabella  nanjye icyo gihe narimpari ndetse numvirizaga ibyo barimo bavugana.
Maki araho arumva…
Jennifer arakomeza ati” rero ubwo bamaraga kuvugana bagasohoka nakubonye ubasohokaho nanjye kuva icyo gihe ntangira kugukurikirana. Ninabwo natekereje ko byanze bikunze ugiye kuzakorera umuryango wa Bosco nabi, nibwo nahise mfata umwanzuro wo kuzajya mpora hano mbacungiye umutekano kwibanga.
Dore ngo Maki arumirwa kubera ubwenge bwa Jennifer.
Uwo mwanya hahita haza ikipe ya police bafata Maki baramutambikana. Bakimara kuva aho umugore wa Bosco warurimo atungurwa nibibereye iwe yegera Jennifer aramushimira ati” urakoze gutabara ubuzima bw’umugabo wanjye
Jennifer ati” ntampamvu yo gushima mama! Kurunda ubuzima bwanyu nk’abaturage ni ishingano zitureba.
.
.kurundi ruhande kwa Sabbe naho Izabella yumiwe yatunguwe no gukubitana na Juluisi nawe araho kwa Sabbe.
Izabella yarebanye na Juluisi ati” urakora iki hano?
Julusi asa n’umwenyamo ati” ahubwo nakabajije wowe icyo ukora hano murugo rwuyu musazi?
Sabbe arabitegereza maze araseka.
Izabella wasaga nkufatiwe mucyuho abanza kureba Sabbe ati” naje hano nje kwiyama Sabbe ngo ntazongere kuza anyitiranya kuko mbirambiwe.
Juluise araseka arangije aramwegera ati” ese koko ni ukuri icyo umbwiye nicyo cyaricyakuzanye kwa Sabbe?
Sabbe arabareba.
Izabella ati” yego
Juluisi ati”  nanjye numvaga kuba murugo njyenyine udahari bindambiye maze mpitamo kuza gushaka umugore wanjye w’igikundiro.
Izabella ati” none nigute wamenye ko naje hano kwa Sabbe?
Juluisi arebana na Sabbe maze bombi  batangira kwibuka, hari umugoroba umwe Sabbe yasabye Juluisi ko babonana bakaganira. Icyo gihe uwo mwanya Juluisi yemeye kuwuha Sabbe maze baza kubonanira ahantu mugakantine basangira icyayi.
Juluisi ati” Sabbe mbwira ndashaka kumva ikintu  wansabiye umwanya ushaka ko tuvugana?
Sabbe ati” ndashaka kugira ngo umenye ukuri.
Juluisi ati” ukuhe kuri?
Sabbe ati” ndashaka kugira ngo umenyeko umugore wawe yangize umusazi kandi ntari umusazi.
Juluisi araseka ati” ibyo ushaka kumbwira ni ukuntera umwanya wanjye no kunteranya n’umugore wanjye nkunda.
Sabbe araseka ati” ese uramutse usanze nawe yaragukinishije nkuko nanjye yankinishije?
Juluisi arikanga ati”ibyo uvuga umugore wanjye ntiyabikora.
Sabbe ati” Izabella ukubeshya ko yitwa catheline nawe yakugize ikigoryi nkuko yangize.
Juluisi ahita yihagurukira
Sabbe ati” ndabizi bitewe n’urukundo ukunda uriya mugore rwakugizi impumyi bituma utabasha kubona ubumara bwe. Ariko reka nkusabe ikintu kimwe kizakwereka ukuri kose kumugore wawe.
Juluisi ati” icyo nigiki?
Sabbe ati” reka umugore wawe nzamutumire mubwire ko nshaka kuvugana nawe kandi icyo gihe nzamujyana iwanjye. Niba koko ahamya yuko ndi umusazi atanzi ntabwo azamera kuza kuvugana nanjye. Ariko niyemera kuza kuvugana nanjye kandi mukuye murugo iwawe uzamenyeko anzi kandi ko twagiranye amateka. Icyo gihe uzadukurikirane uzamenya  ukuri kose.
Sabbe na Juluisi bamaze kubyibuka ukuntu bapangiye Izabella Catheline……..
Juluisi ntiyamubwiza ukuri ahubwo araseka ati” nk’umugore nkunda ntabwo kumenya icyerekezo waje uganamo byanyobera. Gusa uretseko umukozi yambwiye ko yakubonye urikumwe na Sabbe.
Sabbe  niko abitegereza 
Juluisi ahita afata Izabella Catheline kurutugu ati” uyu muginga Sabbe niba wamaze kumuha gasopo reka twigejyendere.
Ubwo bahita basohoka baragenda, Sabbe asigara aho mu nzu ye aseka.
.
.
Kumanywa muri gereza. Imfungwa nyinshi zakoze igikundi kinini cy’umuzenguruko zirimo gufana kandi zogeza cyane. Zimwe ziri kuruhande rwa  Ariana izindi ziri kuruhande rwa Marina cya kigore kinini Izabella yahaye mision yo kuzica Ariana. 
Uko Ariana na Marina bari aho hagati mu cyibuga, bisa nkaho neza neza bagiye kusakirana. Marina yitwaje intwaro yakuma gato gacyaye cyane mugihe Ariana we araho yiringiye ingumi ze gusa.
Marina areba Ariana ati” amasengonda abiri yonyine ngiye kugukukataguramo uducece nkuhindure ibyo kurya by’inyoni.
Ariana aramureba ati” reka amagambo niba   koko uri undwanyi unyatake. Ndashaka ko ucyo unshakaho cyose tukirangize uyu mwanya.
Hashize akanya bacungana barasakiranye maze intambara iratangira, abafana barafana. Uko barwana Marina yatangiye kunyuzamo Ariana ka kuma. Mu mwanya muto ushinzwe umutekano wa gereza yahise avugira kundangururamajwe za gereza asaba ko abarwa babihagarika.
Ariko abarwa bo amatwi yariyamaze kuziba batumva. Uwo mwanya hahise haza batayo yabacungagereza iza baza barasa mukirere intambara barayihosha maze Ariana na Marina baba barabafashe babapfukamisha hasi.
.
Kurundi ruhande kugicamunsi muri gereza. Maki yicajwe mu ntebe agomba nawe guhatirwamo ibibazo. Jennifer arimo kumurebana umujinya mwinshi bitewe n’abantu benshi binzirakarengane Maki yagiye ahitana.
Jennifer aramureba ati” Maki reka twumvikane mu mahoro, ntuze kungora cyane nguze kwemera ibyo ubazwa ari uko mbanje kugukoraho.
Maki aramureba aramwihorera.
Jennifer ati” ubu noneeho twatangira. Ngiye kugusomera dosiye yawe yose ukubiyemo ibyaha tukurega. Icyambere uraregwa kuba uri mubishe  Catheline. Icyakabiri uraregwa kwica Musafiri, icyagatatu uraregwa gushaka kwivugana Bosco, uraregwa gukoresha ibyangombwa mpimbano, uraregwa kuba warinjiye hano kuri sation uze kwica Musafiri mu buryo bwa majyendu.
Maki yumva ibyaha byose aregwa.
Jennifer ati” reka noneho tworoshye ibintu byanze bikunze ibyo wakoze hari uwagutumaga. None ndashaka ngo umbwire ninde wagutumaga/
Maki aho kumusubiza amucira mu maso
Jennifer arihanagura arangije arahaguruka akuraho camera zose zarebga aho mucyumba cy’ibazwa  maze aragaruka aba arebeye Maki urushyi rwiza rwiza aratembaga agwa nk’iriya. Jennifer aramwegura.
Jennifer ati” ahari iyi niyo nzira uhisemo nziza yibazwa. 
Maki aramureba gusa
Jennifer ati” ndimo ndakubaza ninde wagutumaga?.
.
Muri ayo masaha nanone murugo kwa Izabella. Izabella ari aho muri saro hari season nziza igezweho arimo kureba yiteretse n aka Juice imbere ye. Muri uwo mwanya Juluisi yaje amusanga aturutse mu cyumba maze ageze muri saro aricara amaze kwicara ahita arambika indangamuntu ya Izabella Catheline aho kumeza. Izabella ayibonye arikanga.
Izabella Catheline areba Juluisi ati” kubera iki uzanye irangamuntu yanjye hano?
Juluisi ati” ndashaka ngo tubwizanye ukuri niba dukundana koko! Ukaba uri umugore wanjye nkaba ndi umugabo wawe.
Izabella arikanga y’umva ibintu bimwirukanze mu maguru ati” ukuri ushaka kumenya ni ukuhe cher?
Juluisi aramureba ati” numvishe byinshi igihe nkusanga kwa Sabbe. 
Izabella ubwoba buramwica.
Juluisi aramureba ati” niba unkunda byukuri ndashaka ko umbwiza ukuri utigeze umbwira. Ese koko amazina yawe nyakuri  ni Catheline cyangwa ahubwo ni  Izabella? 
Izabella amarira atangira gushoka, ibitekerezo bimubana byinshi.
Juluisi aramwitegereza ati” mbwiza ukuri ntacyo ngutwara urabizi ndagukunda kandi ndi umugabo wawe.
Izabella amarira amubona menshi ndetse abona ko ntacyo agifite cyo guhisha umugabo we, maze ariyumvira ati” ese koko urankunda?
Juluisi ati” yego ndagukunda nawe urabizi.
Izabella arangije ati” umbabarire narakubeshye. Ntabwo amazina yanjye ari Catheline.
Juluisi agwa mu kantu ati” bivuze ko amazina yawe ari Izabella?
Izabella n’amarira menshi arikiriza 
Juluisi byaramurenze ahita ahaguruka aho muri saro asohoka hanze………….
.
Ibaze nawe Juluisi  amenye amazina nyakuri ya Izabella, ese uracyeka ari iki Juluisi aribukore?
Nonese buriya ra Maki we araza gutanga Izabella?
.
. byose ni muri Episode 28.
Inkuru mutegurirwa na Chris nandi ishimwe.
.
Hanyuma ntimukajye muvuga yuko ntatinze ahubwo mujye muha agaciro umwanya nafashe wose mbitegura. Ikindi izi nyandiko zisaba ubushobozi. Abanditsi bose mubona bandika ntabwo dupfa kwandika duta umwanya nkaho tuba twabuze ibindi dukora. 
 Ahubwo urukundo tubakunda no kuba ari impano zitembera muritwe nibyo bituma twandika.
.
Mbasabe rero niba koko uha agaciro ibyo dukora ukumva haricyo bikumarira mubuzima jya nawe ufata imbaraga zawe basi  mudutere inkunga mubushobozi bwose mwaba mufite. Kuva kuri 50 ukageza kuyo ushoboye wadutera inkunga.
.
Ushaka gutanga inkunga yawe wayinyuza kuri mobile money 0781955794 uba ukoze cyane maze tukibera mwisi y’inkuru z’uburyohe.
Ndabakunda cyaneeeeee!!!!!!!!!

Comments