Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ubushize Dariya asuka amarira nyuma yuko Sabbe yaramutunguye akamuterera ivi amusaba ko bashingiranwa. Twese turimo kwibaza kugisubizo Dariya aribuze guha Sabbe.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
Uramutse wifuje kuvugana nanjye 0781955794/0725152848.
.
Turatangiye episode yacu ya 38,
Dariya arimo kurira amarira y’ibyishimo nyuma yo gutungurwa n’umukunzi Sabbe nawe aracyateye ivi hasi ategereje igisubizo cya Dariya.
Sabbe yabonye Dariya amarira yamurenze ati” honey isi yose iduhanze amaso, ikeneye kubona iby’urukundo aho rwerekeza. Ndakwinginze nyemerera maze urukundo rwacu turuhindure agahebuzo.
Iryo jambo ryahise rikomerwa amashyi, maze Dariya abonye ukuntu urukundo rwabo rushigikiwe areba Sabbe maze amuhereza ikiganza, undi nawe aba amwambitse impeta. Abandi nabo bakomera amashyi icyo gikorwa.
Dariya ahita afata Sabbe ibiganza aramuhagurutsa maze barahoberana. Umunezero wahise utaha abantu bose baraho, umuziki mwiza uganjwe n’indirimbo z’urukundo uhita ujyaho.
Jacque ahita afata ijambo ati” Sabbe nawe Dariya tubashimiye kucyemezo kizima mwembi mufashe, mbere yuko mujya kwicara rero hari akandi kazi kabategereje mugiye gukora.
.
Uwo mwanya Nina yahise azana keke nziza cyane itatswe n’amazina ya Sabbe na Dariya, maze arayizana ayitereka aho kumeza.
Jacque ati” mugiye gukata iyo keke maze mudusangize kubyishimo muremye uyu munsi.
Sabbe na Dariya begeye imbere maze bakata keke bafatanyije, ari nako amafoto acicikana kuribo. Barangije bajya kwicara.
Hakurikiyeho gusangira mu byishimo, hashize akanya gato papa Dariya arahaguruka afata ijambo ati” bana banjye nishimiye intambwe muteye mu buzima bwanyu, ndizerako ikinyabupfura n’urukundo mwakuranye bizakomeza umuryango wanyu.
Abandi bakoma amashyi maze Jacque na Ariana bagacishamo bakarebana baseka, Nina arabibona.
Papa Dariya arakomeza ati” rero tukiraho njyewe nk’umubyeyi wanyu mbaye mbahaye inka izahora ibakamirwa.
Amashi ngo kaci kaci
Nina muramuze ni umusazi ati” ahoooooo! N’urusaku rwinshi.
Papa Dariya amaze kuvuga Jacque asubirana ijambo ati” murabona ko ibintu bishimishije. Sabbe yarakeneye umuntu nka Dariya wavura ibikomere bye by’urukundo yaramaze guterwa na Izabella. Dariya nawe kubwo umutima mwiza n’umuco y’igirira yarakeneye umusore w’umutima kandi w’inyangamugayo nka Sabbe. Rero! Njye ndabona ari amata abyaye amavuta.
Ariana ati” ahubwo nagisigaye bagire bwangu batwereke ibirori.
Jacque ati” umwanya turimo rero ni uwo kubaka umubiri, cyakora uragira icyo ashaka kuvuga afate umwanya we ntakibazo.
Hashize akanya Dariya yarahagurutse, abandi tugira amatsiko yukomva ibyiyumviro bikubiye mu ijambo Dariya agiye kuvuga. Twese twamuhanze amaso tumutega amatwi.
Dariya ati” nababeshye ndumva natunguwe cyane, uburyo Sabbe antunguyemo bwandenze cyane. ndifuza ko Sabbe ansobanurira ukuntu yapanzemo kuntungura, kuko njye naje nziko nje kuraba papa wari urwaye arembye cyane nkuko Nina yariyampagaye ambwira.
Sabbe ahita ahaguruka ati’’ reka nkusobanurire mukundwa. Byose twabipanze mu minsi itatu ishize.
.
Dore uko byagenze,
Kuwa kumugoroba wo kuwa kabiri ubwo Jacque na Sabbe bari bari mu modoka batashye bavuye ku kazi, Sabbe yazanye igitekerezo. Jacque niwe wari utwaye imodoka.
Sabbe ati” muvandi ndumva mfite igitekerezo kandi ni inyamibwa.
Jacque araseka ati” ufite ikihe gitekerezo
Sabbe ati” ndumva igihe kigeze ko na propoza Dariya nkamusaba kumbera umugore
Jacque yarishimye ati”mwana icyo kintu ni inyamibwa koko! Wa mugani birakwiye ko ushyira uriya mwana w’igikundiro mu mago.
Sabbe ati” ndimo gutekereza uburyo bwiza nzamutunguramo kandi budasanzwe
Jacque ati” ibyo nibyo gutekerezaho kandi neza cyane.
.
Iminota mike bari bageze murugo barafungura biyambura imyenda maze bajya mu byogutegura amafunguro ya nijoro. Bakomeza n’ikiganiro cyuko Sabbe azatunuramo Dariya
Jacque ati” rero njye ndumva wazashaka ahantu heza cyane ukahategura, noneho tukajyayo n’inshuti zawe. Hanyuma ugapanga na Ariana akazazana Dariya kwibanga aho hantu asa nkaho ariwe umusohokanye maze bahagera ugahita umutungura ukamuterera ivi hagahita hajyaho indirimbo nziza n’abandi baraho tubakomera amashyi.
Sabbe ati” ubwo buryo burasanzwe
Jacque ati” nonese ko ntabundi buryo wapfa kubona?
Sabbe ati” hari ubundi buryo ngiye gukoresha
Jacque ati” ubuhe?
Sabbe ati” ngiye gukoresha ababyeyi ba Dariya. Dariya azahabwa amakuru yuko papa we arwaye ameze nabi, icyo gihe azahita afata umwanzuro wo kujya kubasura. We aza azi ko aje gusura ababyeyi be barwaye maze atungurwe no gusanga arinjye umutegereje.
Jacque arumirwa ati” mwana ikintu utekereje kirahambaye.
Sabbe ati” ejo mugitondo turamanuka kwa Dariya tujye gutegura uko bizajyenda.
.
Mu gitondo cyo kuwa gatatu nkuko baraye babipanze bazindukiye murugo kwa Dariya. Bageze kumuharuro wo kwa Dariya basanga Nina arimo gukubura. Nina mukubona Sabbe nyuma yigihe cyari gishize batabonana yaretse ibyo yakoraga yiruka amusanganira aramuhobera. Biratinda.
Nina abajyana murugo abaganiza ati” Sabbe nukuri ndatunguwe!
Sabbe ati” kubera iki?
Nina ati” wariwaratwanze
Sabbe ati” oya sha! Iyo nza kuba narabanze sinakuba nje
Nina araseka ati” ahubwo mfite amatsiko yo kumenya ikinti kikugenza. Ahari wasanga uje kuvuga ijambo risaba Dariya.
Sabbe araseka!
Begeze mu rugo bakirwa n’ababyeyi n’ibyishimo byinshi cyane ko Sabbe bamufataga nk’umwana wabo.
Papa Dariya ati” urakoze kuba ugarutse kutureba mwana wanjye twaritugukumbuye.
Sabbe ati” muri ababyeyi banjye ntabasha kwibagirwa
Mama Dariya ati” nibyo rwose
Sabbe ati” papa! Uyu musore turikumwe rero niwe Jacque mwumvaga mvuga. Niwe wampaye akazi njye na Dariya atugira abafatanyabikorwa muri business yariyaratangije.
Papa Dariya na Mama Dariya barongera baramusuhuza bati” turakwishimiye mwana wacu.
Jacque ati” murakoze
Sabbe ati” papa rero ikitugenza ndagira ngo mumfashe ndifuza gutungura Dariya nkamusaba ko yakwemera tugashyingiranwa?
Baraseka
Papa Dariya ati” mwana wanjye uranshimishije cyane! Ndetse ibyo sibyo wagombaga kudusaba. Ahubwo urashaka ngo tugufashe iki?
Sabbe ati” murihangana, tugiye gutangariza Dariya ko papa arwaye cyane. Ariko hano tuzaba twahateguye bidasanzwe. Dariya namara kumenya ko urwaye azahita yihutira kuza kukureba, mukuhagera nibwo azatungurwa no gusanga ibyo yaraje kureba atariko bimeze maze mutungure ntere ivi kubwe.
Nina araseka ati” ndumva waje wateguye.
Mama Dariya ati” ahubwo se ibyo bizakorwa bite?
Sabbe ati” uyu mwanya tuvugana Nina agiye guhamagara Dariya amumenyeshe ko papa arwaye cyane. Dariya namara kubimenya arahita apanga ukuntu ejo cyangwa ejobundi azaza kubasura. Hanyuma uyu munsi nejo twe turaba dufatanya na Nina gutegura aha hose neza no gutegura uko igikorwa kizajyenda.
Nina ati” none muhamagare aka kanya?
Sabbe ati” oya uramuhamagara twatashye. Ahubwo najya kuza tuzaba twihishe mu cyumba ariko saro izaba yegetseho gusa, niyinjira mu nzu hashize akanya gato asa n’uwacanganyikiwe nibwo tuzaza maze mpite ntera ivi hasi ataramenya nibirikuba.
Nina akoma amashyi ati” mana! Ndumva mukuru wanjye uzamuriza amarira atagira uko angana! Ndumva unteye ipfa arinjye wakabikoreye.
Umupangu umaze kunozwa Sabbe na Jacque bafashe inzira barataha. Nyuma nibwo wa munsi rero Dariya na Ariana baje aho ba Sabbe baba babazaniye ibyo kurya ngo basangire ari nabwo nyuma Dariya yaganiriye na Sabbe amubwira ko we arwawe ameze nabi.
.
Tagaruke kuri uyu munsi,
Dariya nyuma yo kumva ukuntu Sabbe yamupangiye kumutungura byaramurenze maze arongera aramuhobera aranamusoma. Jacque na Ariana bahita barebana barisetsa, uwo mwanya Ariana ahita asohoka hanze Jacque nawe asohoka amukurikiye.
Bageze hanze bombi bahagaze inyuma y’urukuta rw’inzu barebana.
Jacque ati” kubera wanyitegerezaga cyane?
Ariana ati” ariko nawe wabonye ko nakwitegerezaga ari uko undebye.
Jacque byamwanze mu nda ari nako Ariana nawe ahumeka cyane kubera gutera cyane kumutima maze bombi baba barasomanye.
Barangije Ariana isoni riramwica
Jacque ati” wigira isoni, ibi nibyo niyumvagamo kubera ko nkukunda.
.
Twigarukira mu nzu,
Sabbe araho na Dariya araho, Sabbe yarahamagawe kuri telephone arebye abona ni Pawulo umuhamagaye abanza kubyibazaho maze aritaba.
Pawulo ati” Sabbe banguka mu rugo vuba ndagukeneye kandi uze uriwenyine.
Sabbe arikanga ati” kubera iki?
Pawulo ati” impamvu urayimenya uhageze.
Telephone ihita ivaho.
Dariya areba Sabbe ati” niki pawulo agushakira gitumye agusaba kujyayo uri wenyine?
Sabbe ati” simbizi
Dariya ati”ntabwo natuma ujyenda wenyine cher turajyana
Sabbe ati”ansabye kujyenda njyenyine wowe urasigara.
Dariya ati” oya honey, aho wajya hose dukwiye kuba turi kumwe.
.
Sasa twiyizire kwa muzehe pawulo,
Pawulo amaze guhamagara Sabbe, Izabella yaramurebye ati” papa uwo ninde uhamagaye?
Pawulo ati” nagera hano uramumenya.
Lavie ati”sogoku inama ugiye gukoresha ishobora kuba ari karahabutaka.
.
Hashize umwanya uringaniye bategereje, Sabbe yarahasesekaye Izabella amukubise amaso agwa mu kantu. Pawulo amuha ikaze undi nawe aricara.
Pawulo ati” nyuma y’igihe kitari gito twongeye guhura uwa batatu. Bwa mbere twahuye gutya turi batatu murimo mu mbwira iby’urukundo rwanyu. None twongeye guhura turi bane noneho ariko urukundo rwanyu rwarasenyutse.
Lavie biramucanga.
Pawulo arabareba ati” ese mwaba muzi impamvu noneho duhuye turi bane?
Sabbe ati” oya?
Pawulo ati” urukundo rwanyu mbwembi ubwo rwarangiye ariko rwasize mufite umwana. None ndashaka ngo tubwizanye ukuri nk’abantu babyaye. Umwana wanyu arihe?
Izabella arikanga.
Sabbe ati” Izabella yamutaye mu shyamba.
Lavie kubyumva biramucanga
Pawulo areba umukobwa we ati” koko umwana waramutaye cyangwa umwana wamujyanye iwabo wo kwa Sabbe nkuko wabimbwiye?
Izabella yuzura ikizenga cy’amarira ati” naramutaye.
Pawulo ati” ubwenge bwawe ntakindi bwagombaga kukubwira gukora. Niki cyaguteye umwana aho kumurera cyangwa ngo umushikirize se?
Izabella ati” nashakaga gutandukana na Sabbe burundu.
Pawulo ati” umwana wamutaye he?
Izabella ati” namutaye mu shyamba rya mazane.
Lavie yumva nihamwe muzehe yamutoraguye maze biramurenga ahita avugira hejuru n’ijwi ryuzuye ikiniga ati” bivuze ngo nimwe babyeyi banjye?
Sabbe na Izabella bahise baba nkabatunguwe!
Pawulo ati” nguyu umwana wanyu akaba umwuzukuru wanjye Imana yaramurinze abasha kubaho.
Sabbe yarebye umwana we arumirwa nyuma y’igihe kinini yaraziko yapfuye byarangiye. Izabella nawe byaramurenze kongera kubona umwana we nyamara yaraziko ibye byarangiye. Lavie we byamurenze kurushaho kubona ababyeyi be nyuma y’igihe kinini abashakisha.
.
Izabella yegereye umwana we ahita amwikubita imbere atakamba ati” mwana wanjye umbabarire nabaye umubyeyi gito ndaguta aho kukurera.
Lavie yararize arababara ati” wowe ntabwo ukwiriye kwitwa mama ntanimbabazi zanjye ukwiriye kugira. Uri mubyeyi nyabaki watinyutse guta umwana we mubisamagwe?
Izabella ararira ati”umbabarire
Lavie ati” kubera iki wabikoze?
Izabella ati” nakunze ubutunzi bwisi kugusumbya.
Sabbe yegereye umwana we aramufata undi aramwishikuza ati” ndekura nawe, ubu ntabwo aribwo mwibutse ko muri ababyeyi banjye.
Sabbe ati” mwana wanjye namaze igihe kinini nkushaka. Ibyakubayeho byose ntaruhare nabigizemo. Mama wawe yanyanze nkuko yakwanze aradutanya.
Izabella ati” Lavie papa wawe ntakibi we yagukoreye, ntumurakarire urakarire njye gusa.
Lavie aramureeeba ati” nahoze nifuza kuzabona mama umbyara basi ngo menye impamvu yamuteye kunjugunya. Numvaga ni nsanga ari impamvu ifatika nzamubabarira. Ariko ubu ndimo kwibaza niki muri ibyo byose wirukanseho cyatumye unta?
Izabella ararira ati” ntacyo mwana wanjye. Nabaye umupfapfa sinamenya gukora ibikwiriye.
lavie yamurebanye akababaro n’uburakari ati” sinzi ko nzigera nkwita mama n’umunsi wa rimwe.
Bakiraho Jennifer nikipe ye bahise basesekara anafite impapuro zo guta muri yombi Izabella.
Jennifer avanayo amapingu ayambika Izabella ati” aka kanya utawe muriyombi kubwo ibyaha ukurikiranyweho birimo icyaha cyo kwica, kwiba, gukamabana, guharabika, gukoresha intwaro utabifidiye uburenganzira, kwiyitirira ibyangombwa by’undi muntu, kubeshya inzego za leta no guta umwana. Usabwe kugumya ucecetse kuko ibyo uribuvugire hano byose bizakoreshwa mu bushinjacyaha.
Izabella bamwuriza imodoka Lavie areba, Sabbe nawe yabonyeko basi hagiye kubaho ubutabera bw’abantu bose Izabella yagiye ahemukira.
.
Ubu niki wavuga? Izabella yahoranye inzozi zo kuzabaho ubuzima bwiza ariko none dore birangiye ibyifuzo bimurindimuriye muri gereza.
Ngaho fata n’umwanya muto utekereze ku muryango wa Dariya na Sabbe.
.
Turimo kujyenda tugana ku musozo, nyuma y’iyi nkuru nzabaha indi nziza cyane
.
Izaba yitwa: AMASO ATABONA.
Comments