Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka ubushize Sabbe arimo gusohoka mu nzu agiye guhita agera hanze agahura n’umwana we.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe
Ushaka wamvugisha kuri 0781955794/ 0725152848
Ba ukore like kuri page uzaba uzigamye umwanya wawe wo kubura inkuru.
Ubwo Sabbe arimo gusohoka habura gato ngo agree ku muryango usohoka hanze, Nina yahise amauhamagara. Arahagarara arahindukira areba Nina.
Nina ati”Sabbe hari ikintu nshaka kukubwira.
Sabbe ahita agarukira Nina ngo yumva icyo ashaka kumubwira.
Hanze ho ibiganiro hagati ya pawulo na ba papa dariya birarimbanyije. Nyamara Sabbe ntazi ko umwana we ari aho hanze.
Papa dariya ati” ese uyu mwuzukuru wawe yaba ari umwana wa wamukobwa wawe Izabella?
Pawulo ati” uyu mwana n’Imana yamunyimpereye, naho umwuzukuru wanjye nyirizina abana na se iyo mu mugi.
Mama Dariya ati” nonese uyu mwana wamukuyehe?
Pawulo ati” uyu mwana namutoraguye mushyamba. Twashakishije mama we arabura birangira ahindutse umwana wanjye.
Mama Dariya ati”” yooo! Ese uyu mwana nawe yarajugunwe? Cyakora abana babakobwa biyiminsi bazabazwa by’inshi.
Pawulo ati” wahora niki! Abakobwa bikinyejana turimo barimo kwishora cyane mubusambanyi maze inzirakarengana z’inda bahakatwarira zikahatitirira.
Mama Dariya ati’’ abakobwa biyi minsi ntamitima bagira.
Dariya yarebye Lavie ukuntu arimo gukina ati” kandi uzasanga nyina nabona umwana yarakuze azaza guteza inagaru ngo umwana wanjye/
Mama Dariya ati” yaba atagira urusoni koko!
Papa Dariya areba Dariya ikijisho ati” nawe ubwo uratinyuka ukavuga? Sejo nawe ukabyara maze ukamuta muri wese cyangwa iyo mubihanamanga!
Dariya ati’ ariko papa nkubwo ibyo nibiki uba unyaturiraho?
Papa Dariya ati” nakubwiraga ko nawe nutinyuka ukagarama maze ugatandaraza bizarangira ubaye nkuyu mukobwa urimo guseka….
Mama dariya areba papa Dariya ati” toka toka winyaturiraho umwana wanjye uwo muvumo. Dariya n’umukobwa nirereye ntabwo yakwiyandarika bene ako kageni.
Papa Dariya araseka ati’’ n’abandi babikoze baribarerezwe. Ahubwo ubwenge bw’abana babakobwa barimo gukura muri ikigihe burikuba ari hafi yanabwo. Ubuzima bwabo barimo kuburebera muri cm 1 gusa.
Twiyizire mu nzu. Sabbe arimo kurebana na Nina ariko ntanumwe uvuga.
Sabbe ati” Nina kutavuga? Umpamagaye uvuga ko haricyo ushaka kumbwira?
Nina arangije yitegereza Sabbe mu maso ati” umbabarire!
Sabbe ati” urashaka ngo nkubabarire iki?
Nina ati” nansinzwe. Ubwo wabimbwiraga nabitekerejeho nsanga nkwangira ubusa. Ntampumvu nimwe nasanze mfite ituma nkwanga umbabarire!
Sabbe arangije aramwegera cyane amureba mu maso ati” urebye kure cyane! Kuko urwango ruzana ikibi ariko urukundo rurema ubuzima bushya. Reka njye nawe dufatanye dukomeze kuba umuryango ufatanyije tuzagera kubyiza.
Bombi bahise baseka barishima cyane, barahoberana biyemeza guhashya urwango rwari hagati yabo maze bagatangira ubuzima bushya.
Ubwo bombi bamaze kumvikana bahise basohoka, ariko bagera hanze basanga Pawulo na Lavie nabo barimo kurengarenga batashye. Sabbe amahirwe yo kuba yahura na bebe we aba arayabuze.
Dariya na mama Dariya babonye Sabbe asohokanye na Nina kandi bazi ko badacana uwaka maze birabatangura
Dariya ahita abyiringira amaso ati” ibyo ndimo kubona ni ukuri ra! Cyangwa ndi mu nzozi?
Nina araseka ati” oya urimo kwerekwa !
Twiyizire murugo kwa Izabella ari kumwe na Rosine inshute magara, bahagaze mukabaraza barimo bankwa na kantu.
Rosine ati” ikibazo cyo kuba utabyara kirakomeye cyane. Twarahanganye cyane ariko iki cyo baza kiraza kudutsinda.
Izabella ati” ntabwo nava kwizima. Ibyo naruhiye byose ntabwo nakwemera ko birangira bimbereye imfabusa.
Rosine ati” none se turakore iki?
Izabella ati” ikintu cyambere ngomba gukora nuko Juluisi atagomba kumenya ko ntabyara…..
Kurundi ruhande kuri Station Jennifer akomeje akazi ke ko gushakisha abihishe inyuma y’urupfu rwa Catheline. Uko araho yicaye mu biro bye. Yatangiye kwibuka ukuntu ubwo yari kwa Izabella Catheline, Izabella yagiye ajijinganya kumazina ye. Arongera aribuka nanone Ariana amubwira ko Izabella yahinduye amazina maze akiyita Catheline.
Amaze gutekereza ibyo byose ahita afata telephone ye ashaka ya numero yanditseho ngo x yariye kopi muri telephone ya Izabella maze arayihamagara…………..
Twiyizire mu cyaro kwa Dariya ibihe bikomeje kwicuma. Sasa Dariya, Sabbe na Nina bari mugitari ni mugihe cy’izuba bagiye gushaka inkwi (abatabizi byitwa gutashya) uko batashya niko ni giparu ari kinshi.
Sabbe uko arimo atashya Dariya yaramwitegereje maze araseka, Nina arabibona.
Nina ati” ariko nkubwo uba urimo useka ibiki?
Sabbe ati” Nina jya umureka aseka kuko afite agihe.
Dariya we akomeza kwisekera ati” birashimishije rwose kubona Sabbe atashya!
Sabbe arahagarara aramureba ati” kubera iki bitangaje/
Dariya ati” gutashya ni imirimo yo mucyaro ntabwo narinziko abana nkamwe mwakuriye mu mugi wabibashya.
Sabbe araseka ati” ngomba kubibasha kuko aho ndi uyu mwanya ni mucyaro. Umuhanga rero ushaka kubaho yiga kumenya kuba mubuzima bwose agezemo.
Nina ahita aseka ati” Dari baraguhaye!!! Burya Sabbe ni umuhanga cyane ntabwo wapa kumwisukira.
Dariya areba Nina ati” ariko ubundi hari inkuru ntigeze menya! Kuva ryari usagaye warabaye umwunganizi wa Sabbe?
Nina ati” ibyo ntabwo wabimenya kuko ni ubwiru bwacu.
Dariya arahindukira areba Sabbe, Sabbe we aho kumureba ahita yiyurira agiti……
Dariya ati” cyakora ndabona mukomeje kundagira nkagatama. ariko rero nyuma y’igihe gito ndaje mbereke ukuntu nkora nkumu agent wa CIA,ubundi ibyo mumpisha ndaje mbivumbure.
Nina aramuseka
Dariye abona Sabbe yamaze kugera mu giti hejuru….
Kurundi ruhande Juluisi ari mu kazi mu biro bye hari undi mugabo wamuzaniye report, undi nawe arazisinya. Amaze kuzisinya uwo mugabo akomeza kumwitegereza ageze aho afata agatebe aricara.
Juluisi aramureba ati” Bosco ko wicaye nikihe kibazo?
Bosco ati” Juluisi ndumva nkuhangayikiye cyane!
Juluisi ati” kubera iki?
Bosco aramwitegereza ati” Juluisi nuko wenda wabyita amatiku, ariko ariko uriya mugore wawe Izabella mbona atari umuntu mwiza.
Juluisi arikanga ati” uvuze nde?
Bosco ati” ndavuga Izabella umugore wawe!
Juluisi ati” ntamugore witwa Izabella mfite
Bosco ati” none uriya mugore wawe yitwa nde?
Juluisi ati” yitwa Usanase Catheline. Ariko ubundi kubera iki abantu mukomeza kwitiranya umugore wanjye mu mwitirira icyo kizina?
Bosco araseka ati” Juluisi fungura amaso yawe urebe neza. Uriya mugore yaragukinnye kuko nayo mazina yiyitirira siko yahoze yitwa.
Bosco ahita ahaguruka arisohokera, Juluisi asigara aho yibaza cyane.
Twigarukire mu cyaro kubagiye gutashya. Bageze aho bananirwa baricara.
Dariya yarahindukiye areba Sabbe
Sabbe nawe aramureba ati” kubera iki uba undeba buri kanya.
Dariya aramwenyura ati” nuko nkukunda
Nina na Sabbe birakanga
Dariya arabareba maze arabaseka ati” mwebwe ikibi cyanyu mwumva imbusane z’icyo umuntu avuze.
Nina ati” none ushaka kuvuga ko turi ibipfamatwi?
Dariya ati”ntabwo mvuse ko Sabbe mukunda nkumu cher, mukunda nk’umuvandimwe.
Sabbe araseka ati” ibyo ntakibazo wana
Dariya ati” ese Sabbe? Buriya ntiwasanga Izabella kuba yarakuretse akigendera nawe warabigizemo uruhare?
Sabbe ahita ahinduka bazanye inkuru za Izabella maze areba Dariya ati” Izabella nubwo yankundaga ariko yampishe umutima we. Mukuri ntacyo nakoze mubushobozi bwose narimfite ngo mugeze kubyishimo yashakaga…….
Dariya na Nina bamutega amatwi
Sabbe arakomeza ati’ Izabella yarafite imitima ibiri. Umutima umwe warankundaga undi ugakunda ikindi kintu ntazi kandi cyari kirenze ubushobozi bwanjye.
Dariya ati” ese wari umukene bingana iki byatumye Izabella akwanga akaguta?
Sabbe ati” ntabwo nahoze ndi umukene ukabije kuburyo ntagombaga kubasha kumwitaho. Nkimara gukundana nawe no kumva ibibazo yagiye ahura nabyo, nafashe amafaranga yose narimfite kuri conte mushingira Alimantation. Ariko nyuma y’igihe gito aho gukora cyane yagiye yifuza ibyumurengera maze amafaranga yose aragenda ayakoresha nabi kugeze ubwo mu meze atatu gusa alimentation ya milioni imwe nigice yarimaze guhomba.
Dariya na Nina barumirwa
Sabbe ati” kuva icyo gihe amafaranga amaze gushira nibwo Izabella yatangiye kunsha amazi no kunyereka ko ndi umukene tudakwiye kubana.
Nina ati” uwo mukobwa yari materialist ntarukundo yagiraga.
Kurundi ruhande mu masaha y’umugoroba Juluisi yacunze Izabella Catheline arimo guteka maze aza mu cyumba cyabo ahita ajya muri mare ya Izabella atangira kumusaka, aramucakaza gusa ntituzi icyo arimo kumusaka….
Sasa arimo kumusaka…. Yaguye kuri cyagipapuro Izabella yaguye kwa muganga aba aragifashe arakireba ako kanya Izabella nawe ahita amwinjirana asanga arimo kureba icyo gipapuroooo??????????????
Ibaze kweri ikigiye kuba niba Juluisi amenye ukuri ko kwa muganga?
Utazacikwa na Episode ya 19
Comments