Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubushize twaherutse Sabbe agiye gukocora Izabella urushyi bitewe n'ukuntu yaramaze kumuhindura umusazi akamwihakana.
Iyi nkuru yahimbwe na Chris nandi ishimwe.
Mpa igitekerezo cyawe kuri 0781955794//0725152 NB kubipa ntabirimo. Cyangwa se nyandikira kuri Facebook account yanjye.
………………………Episode 3………………………
Sabbe yazamuye urushyi agiye kurukocora Izabella Juluisi aba yabibonye maze aza yihuta aba afashe Sabbe ukuboko arangije amuterera nkiriya. Sabbe nawe kubera uburakari yabuze contorle maze atangira kurwana na Juluisi ariko kubera umujinya agakubigwa. Murabizi mwese ko umujinya ukubitisha.
Juluisi yarebye Sabbe ati” wa musore sinkuzi ariko ntutitonda ngo ujye gusarira ibyo bisazi byawe hirya ndagukubita inkoni zikurenge.
Sabbe yarahagurutse aho yagiye cyane ko Juluisi yari yamukomerekeje maze yitegereza Izabella mu maso bararebana arangije ahita atata inzira aragenda.
Juluisi ahita aza hafi ya Izabella ati” Catherine wihangane kuba uriya muginga yaragiye kwica umunsi wacu.
Izabella ati” Ahubwo wowe wihangane.
Juluisi ati” ese ubundi kuki uriya muginga ari wowe aje arimo gusariraho?
Arriana niko abareba.
Izabella ati” honey uriya muhungu hari umukobwa bakundanaga witwa Izabella uwo mukobwa yari inshuti yanjye. Nyuma rero uwo mukobwa yaje gukatira uriya muhungu maze uwo mukobwa ahita ajya kwibera hanze birangira uriya muhungu asaze. Rero kubera ukuntu uwo Izabella twasaga bituma buri gihe uriya muhungu anyitiranya nawe.
Arriana yumva ko Izabella abeshye.
Juluisi ahita afata Izabella akaboko ati” reka twisubirire kumunsi wacu twishime turekane n'abasazi.
Basubira kwicara. Ariko Arriana akomeza guhanga amaso Isabella.
Juluisi ati “ ariko se ko numvaga akubaza umwana uwo mukobwa baba barigeze babyarana?
Izabella ahita arebana na Arriana.
Izabella ati” yego barabyaranye ariko uwo mukobwa yangaga kwereka uriya musore umwana we ndetse biza kurangira uwo Izabella ajyanye umwana iyo hanze.
Juluisi ati” noneho ndimo kumva impamvu uriya musore yasaze akaba kuriya, wasanga uwo mukobwa yaramuhemukiye cyane.
Izabella ati” nabonaga ibyabo bitoroshye ariko reka tunabyihorere byidutera umwanya w'ubusa ntanicyo twabikoraho.
Juluisi araseka ati,” wamugani uravuga ukuri.
Ubwo bakomeje gusangira baryoshya umunsi amasaha nayo si ugukura aragenda ye!
2. Kurundi ruhande amasaha amaze gusatira ijoro. Murugo muri Getto ya Sabbe. Sabbe na Methode basinze barimo kunywa amayoga menshi. Sabbe arimo kunywa cyane kugira ngo abashe kwiyibagiza ibyamubayeho kare.
Methode yarebye Sabbe ati” Sabbe n’ungutse igitekerezo kandi kizima.
Sabbe ati” ushaka kumbwira ngo nkore iki?
Methode ati” umva wikomeza kwiruka kumwana reka Izabella arere umwana kuko n'ubundi urabizi ntacyo ufite cyatuma ubasha kwita kumwana.
Sabbe azunguza umutwe ati” no no! Ntabwo natuma umwana wanjye arerwa n'undi mugabo.
Methode ati” kuba yererwa n'undi mugabo ntacyo bitwaye ikingenzi nuko umwana yaba ahantu heza abasha kwitabwaho akazakura neza. Sabbe reba ubu ntakazi ufite mukanya ushobora na nyiri nzu aje kuguturumbura mu nzu ye, ese urumva Izabella naguha umwana uzabasha kumwitaho ute?
Sabbe Koko yumva Methode amuteye ingingo .
Methode ati” nubwo Izabella yanze kubana nawe kubera ko uri umukene ariko basi murekere umwana amurere maze nawe uze twishakire amafaranga hasi hejuru hanyuma umwana namara gukura nawe waramaze kubona amafaranga azaza utangire uburanire umwana wawe. Kuko umufiteho uburenganzira mu mategeko.
Sabbe ariyumvira ati” nubwo bigoye ariko inama umpaye ni nzima reka mureke abane n'umwna amurere nanjye mbone akanya ko gushaka amafaranga maze nyuma nzongera nubure dosiye mpabwe umwana wanjye.
Methode ati” uwo mwanzuro ufashe ni muzima kuko burya ubu ntacyo ufite cyagufasha kurera umwana wawe neza.
Bakiraho hari uwabakomangiye Sabbe afunguye asanga ni nyiri nzu.
Twiyizire hakuno kwa Arriana ni mugitindo Izabella arimo gukoropa akora amasuku aho mu nzu Arriana nawe arimo guhanagura ibintu abitunganya neza. Gusa Arriana arimo gukomeza kwibaza impamvu Juluisi yitaga Izabella Catherine.
Izabella yarahindukiye abona Arriana kure mu bitekerezo maze aramukanga undi nawe arikanga maze Izabella araseka.
Izabella ati” Ariana ko mbona uri kure cyane mu bitekerezo haba hari akandi gahungu katwaye ibitekerezo byawe?
Arriana ati” oya, ahubwo ndimo kwibaza kubera iki Juluisi akwita Catherine?
Izabella ati” Juluisi azi ko nitwa Catherine.
Arriana ati” kubera iki utamubwiye amazina yawe y'ukuri?
Izabella ati” sinashakaga ko Juluisi yamenya amateka yanjye yose cyane cyane sinshaka ko azanamenya ko nigeze kubyaraho ariyo mpamvu wabonye ejo nihakanye Sabbe nkamwigarama muhindura umusazi.
Arriana ati” narumiwe, cyakora Izabe ibi bintu urimo mbona bitazaguhira.
Izabella araseka ati”Arriana usigaye wigira akajiji. Ariko narakubwiye ngo ubuzima turimo uyu munsi bumeze nk'umukino w'ikarita. Wowe tuza urebe uko nkukina.
Arriana ati” nonese Izabe Juluisi wasariye wasanga nawe agukina kurusha uko wowe umukina wazabyitwaramo ute? Njyewe nabonaga Sabbe ari umusore mwiza ukubereye mwagambaga gufatanya mukazubaka urugo rugakomera ruvuye mu maboko yanyu kurusha uko wirirwa inyuma y'ubutunzi utashatse.
Izabella areba Arriana ati” nakubwiye ngo wowe tuza uhame hamwe urebe uko umukino ukinwa kandi insinzi yanjye uzayenyweraho icupa upfa kutazamvamo uko wiboneye.
Arriana ati” ahaaa ngaho kina uzahirwe mama!
Izabella aramureba araseka ati” cyangwa wumva umfitiye ishyari kubera ko utajya uhirwa murukundo?
Arriana aramureba nawe maze ahita yisohokera hanze.
Twiyizire mu cyaro kwa muzehe Pawulo arimo guha umwana amata n'ubwo ataramenya ko uwo mwana yatoraguye ari umwuzukuru we.
Ubwo arimo kumuha amata umuyobozi w'umudugu yaje kumureba.
Mudugudu ati” ndabona umaze kumenyera kongera kuba umubyeyi?
Pawulo ati” aka kana ni umugisha wanjye kuko sinkicwa n'irungu kamara irungu.
Mudugudu ati” noneho kubana nako kana urumva ntacyo bigutwaye?
Pawulo ati” kubana naka kana biruta gukomeza kubaho njyenyine.
Mudugudu ati” hanyuma kugeza ubu twabuze mama wuwo mwana kuko abakobwa bose babyariye iwabo baba mu mudugudu twasanze babana na bana babo.
Pawulo ati” ntakibazo ubwo uyu mwana wasanga Imana ari uwo kunsajisha neza yanyihereye.
Mudugudu araseka ati” niba ari ntacyo bigutwaye uwo mwana urakomeza ubane nawe hanyuma ubuyobozi buzajya bugufasha kumwitaho.
Pawulo ati” ntacyo bintwaye.
Kurundi ruhande hari imodoka nziza yaje ahantu nanone mu gipangu kiza igezemo irahagarara maze ako kanya Juluisi asohoka muri iyo modoka ahita ajya gufungura urugi rw'imodoka rwo kurundi ruhande maze Izabella aba arasohotse.
Izabella amaze gusohoka aho mu modoka yatunguwe n'ubwiza bw'icyo gipangu ni nzu nziza itabonerana irimo.
Juluisi ati” honey karibu iwanjye.
Izabella arishima ati” urakoze mukunzi wanjye wibihe byose
Juluisi araseka ati” uravugisha ukuri ndi uwibihe byose cyangwa nanjye bizangira utumye nsara nka wa musore wasarishijwe n'umukunzi we?
Izabella ati” uretse no kuba ntabikora sananabirota kuko wowe burya uri inzozi zanjye ukaba ni cyizere cyanjye cyahazaza.
Juluisi araseka ati” urakoze umpaye ikizere cyo kuzaba umugore mwiza.
Baraseka barakomeza baninjira mu nzu. Juluisi atembereza Izabella inzu yose. Mbese nuko atarimwe murimo kuyitembera ngo mwirebere ariko inzu ni nziza ntimwabyumva yujuje ibisabwa byose bituma inzu ihenze cyane.
Izabella hari aho yageze muri yo nzu arimo gutembera aba aburanye na Juluisi maze atangira kumushaka ariko kubera ukuntu ari nini aramubura. Izabella yatangiye kugira ubwoba ndetse akikanga ni gicucu cye. Sasa sinzi uko yasubiye inyuma maze yumva hari ikintu agonze aratabaza ariko arebye asanga Juluisi.
Juluisi aramuseka ati” Catherine ntabwo narinziko ugira ubwoba bungana utyo?
Izabella ati” jyenda nawe urankanze.
Juluisi ahita amuhereza imbuto yaramuzaniye ati” ese iyi kombona wagize ubwoba ubwo iyi nzu uzabasha kuyibamo igihe ntahari?
Izabella ati” nuko ari ubwambere naringezemo ariko ninyimenyera nzayibamo.
Juluisi ahita akomeza kumutembereza baba bageze mu rwogero hamwe bogera bicayemo heza cyane.
Izabella ahageze arahatangarira cyane.
Juluisi ati” ndashaka ko wambera umugore vuba maze njye nawe tukajya twogeramo hariya.
Izabella araseka ati” Juluisi njyewe namaze kukwiha wese igisigaye na mahitamo yawe.
Juluisi araseka ati” ese ushaka kwemeza ko wamaze kwakira kuzaba umugore wanjye?
Izabella araseka ati” honey njyewe namaze kukwimika mu mutima kugira ngo uzambere umwami w'umutima wanjye.
Juluisi ati” mbega umutoma!
Izabella araseka ati” urumva ntagutomoye?
Juluisi ati” reka nguhembe nanjye kugutamika ka pome.
Izabella arasama Juluisi nawe aruma pome maze atamika Izabella akoresheje akanwa. Uko batamikana bakoresheje umunwa ibyari gutamikana byavuyemo gutangira gusomana. Barasomana karahava.
Uko basomana batangiye gutwarwa, kurundi ruhande ho Sabbe yaje kwirukanwa mu nzu yabagamo nawe arimo gutunda ibintu abikura muri yo nzu akabijyana aho Methode aba. Ubwo Sabbe arimo gupakira ibintu bye abivana muri yo nzu hari agafoto ka kera arikumwe na Izabella bagitangira gukundana yabonye maze aragafata arakareba.
Uko akareba Izabella we na Juluisi kurekurana byanze baracyasomana. Juluisi yatangiye gukaramo Izabella imyenda buhoro buhoro birangira ayimukuyemo yose maze nawe ayikuramo arangije atarura Izabella amujyana muri rwa rwogero…………………………….
……Hatagira umbabaza ibigiye gukurikira……mwe gusa ntimuzacikwe na Episode ya 4………
Nkuko bisanzwe inkunga irakenewe Kandi umuntu atanga uko yifite ni 50 gusa buri cyumweru kuri mobile money 0781955794 cyangwa Tigo cash 0725152848
Ndabakunda
Comments