Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubushize twaherutse Izabella amaze guta umwana mu shyamba arigendera.
.
Inkuru yanditswe na Chris Nandi Ishimwe.
.
Ushaka kumpa igitekerezo wahamagara 0781955794.
.
( Niba wifuza gukurikirana iyi nkuru neza cyane agace ku kandi, wayisaba ukayihabwa inbox ku giti cyawe yose kandi ku giciro gito cyane.)
Wowe nyandikira kuri Facebook yanjye inbox no kuri whatsapp 0781955794 tuvugane.
Wanahabwa izindi nkuri zose waba wifuza..
.
……….. Episode 2………………..
Episode yacu tuyitangiriye mu shyamba hashize amasaha ane Izabella amaze guta umwana muri iryo shyamba. Ndetse umunsi utangiye kwira urimo kugenda ugera mu kabwibwi. Wa mwana Izabella yataye aracyarira ndetse yageze naho guhogora, Sasa muri uwo mwanya haje imbwa y'ishyamba ibona wa mwana maze yiruka cyane ishaka kumurya imugezeho irasama igiye kugashinga amenyo ako kanya hari umusaza wahise utabara arayitungura aba ayikubise igiti mu mutwe ihindukiye ngo imwatake arayacunga abarana nayo aba ayikubise ikindi giti cyo mu mutwe maze imbwa aba ayigaritse aho atabara akana.
Umusaza yaraje areba akana maze atangira kwibaza umuntu mubi utagira umutima waje guta umwana w'uruhinja mu shyamba. Umusaza ntakindi yakoze yahise aterura akana aragatwara.
2. Kurundi ruhande muri ayo masaha Arriane yitekeye mu gikoni ibyanimugoroba yagiye kubona abona Izabella amugezeho.
Arriana aramwitegereza ati” ndakubona ubu bebe uvuye kumutanga iwabo wa Sabbe ngo bamurere wowe ugaramyeho uri nyina?
Izabella ati” none! Wagize ngo se njye ndakina? Iyo niyemeje ikintu ndagikora.
Arriana akomeza kumureba ati” ariko ubwo urumva umutima utagucira urubanza Koko?
Izabella araseka ati” unshira urubanza rwiki se? Umwana namushyiriye se ngo amurere aramwanga rero nagombaga kumushyira nyirakuru we akamurera ntakundi. Ubundi nanjye nkatangira page y'ubuzima bushya.
Uko avuga Arriana akomeza kumwitegereza.
Izabella ati” Arriana ntabwo naba naravukiye mu cyaro ahantu mu gahegeni ngo nindangiza nkomeza kwemera kubaho mubukene kandi narimbonye amahirwe yo guhindura ubuzima.
Arriana ati” ese guhindura ubuzima buvuze guhemuka?
Izabella araseka nanone ati” Arriana ntibazakubeshye, ubuzima tubayeho uyu munsi bumeze nk'umukino w'ikarita kandi muri uwo mukino w'ikarita. Kandi muri uwo mukino ufite iturufu niwe utsinda kandi bwana arya ufite seti.
Arriana yumva amagambo ya Izabella arumirwa.
Arriana akomeza kwikarangira utuboga twe ati” Izabe ibintu ukoze nubwo wowe w'ibwirako ntacyo bivuze ariko bishobora kuzarangira wicujije ubuzima bwawe bwose. Uriya mwana utereranye na se uhemukiye ngo nuko ari umukene ushobora kuzabyicuza ugasanga urabakeneye utakibabonye.
Izabella ati” umva wishaka kuntega iminsi kuko ntuzi icyo imbere hanjye hahatse.
Arriana ati” ahaaa reka nceceke utazagira ngo ni iyanjye.
3. Twigarukire mu cyaro. Wa musaza amaze gutwara wa mwana muri iryo joro yamuzanye kwa mudugudu. Mudugudu akubise umwana amaso arumirwa nawe.
Mudugudu ati” pawulo uyu mwana umukuyehe?
Umusaza pawulo ati” mutoraguye mushyamba.
Mudugudu ati” nonese yaba yatawemo nande?
Pawulo ati” simbizi niyo mpamvu mutoraguye muzana hano kugira ngo mushakishe mama we.
Mudugudu ati” ubuse turamumenya gute? Cyakora ababyeyi batagira umutima bamaze kugwira muri ikigihe.
Pawulo ati” ndumva mwashakishiriza mu bakobwa bose babyaye mu mudugudu mukareba ko bose bakibana na bana babo.
Mudugudu ati” icyo uvuze ni cyo, ariko dushobora no gusana uwataye umwana atari umuturage wacu hano mu mudugudu wenda ari uwahandi.
Pawulo ati” nyine urumva mu maze gushakira hano mu mudugudu nyina akabura mwahita mushakishe ubundi buryo mushakamo mama w'umwana.
Mudugudu ati” ibyo wenda biraza gukorwa ariko se uyu mwana araba arimo kubaho ate mugihe tugishakisha.
Pawulo ati” umwana ndamutwara ndaba ndimo kumwitaho ntakibazo.
Mudugudu ati” muze ntabwo wabasha kwita kuri uwo mwana.
Pawulo ati” nubwo nshaje ariko ndi umubyeyi wabyeye akarera. Kuba nshaje rero ntibyatuma ntabasha kwita kuri uyu mwana.
Mudugudu ati” n’ubundi niwowe wamutabaye mujyane ube umwitaho mugihe tugishakisha nyine akabazwa n'impamvu yataye umwana.
Ubwo pawulo yahise ajyana umwana murugo.
Sasa twiyizire kurundi ruhande iminsi yo ikomeje kwicuma. Ni mumasaha ya mugitondo Izabet na Arriana barimo kwitegura bidasanzwe bitera ibirungo bitandukanye abakobwa ubwo murabyumva. Nk’urikije uburyo barimo kwiteguramo bisa nkaho hari gahunda bafite ikomeye ibyo abiyi minsi bita (ikimapu).
Ubwo Arriana arimo kwitera pudere yareba mu kirahuri yarahinduye abona Izabella arimo kumwambarira ikariso maze kwitera pudere ahita abihagarika.
Arriana ati” Izabella kombona unyambarira ikariso narinateguye kwambara?
Izabella ati” ihangane sha njyewe amakariso yanjye yanze kuma
Arriana ati” nawe uramvangira ubuse ndambara iki noneho?
Izabella ati” jyana iyo wararanye wana.
Arriana ati” ariko uziko ntasoni ugira! Ubwo urumva Koko nasohokana ikariso narayemo ?
Izabella araseka ati” hari ubwo se ugenda uyigaragaza ngo wenda hari uribuyibone amenye ko ariyo warayemo)
Arriana ati” umuhumuro wayo uraba wumvikana.
Izabella araseka ati” ni umuhumuro nyine! Si wowe urara urimo………..
Reka aba tubareke twiyizire mu cyaro muri icyo gitondo ni kazuba kagasusuruko muzehe Pawulo yicaye hanze arimo kuranjika bebe. Uwo mwanya hari undi mugabo ukuze w'inshuti ye waje kumureba asanga arimo araranjika umwana maze araseka.
Pawulo ati” Byusa kubera iki urimo urenseka?
Byusa ati” ndimo ndaseka ifoto yawe ukuntu uri umusaza ariko ukaba urimo uranjika umwana.
Pawulo ati” ariko ibi ntabwo bitangaje, kuko nubwo ndi umusaza ntabwo byasimbuye kuba naba umubyeyi cyane ko nahoze ndiwe imyaka itaranjyana.
Byusa ati” ariko muze hari ibintu biba bikabije ndetse binateye isoni, ubu wambwira ukuntu urimo kuranjika uwo mwana nyamukobwa wawe Izabella agaramye mu nzu?
Pawulo araseka ati” uyu mwana ntabwo ari uwa Izabella.
Byusa aratungurwa ati” mbonye uwo mwana ngira ngo Izabella ari hano?
Pawulo ati”Izabella kuva yasubira kujya kwibera mu mugi hashize igihe kinini ataranatekereza kuba yagaruka hano ndetse sinakeka ko azagaruka.
Byusa ati” none uwo mwana wamukuye he?
Pawulo ati” uyu mwana namutoraguye mu shyamba. Ubu bamudugudu ni zindi nzego barimo gushakisha nyina w'umwana.
Twigarukire kubakobwa bacu Izabella na Arriana noneho barimo gusoza kwitegura murabizi iby'abakobwa bitegura amasaha abiri.
Arriana arangije yatangiye gushyira udukoresho twabo ngendanwa dutandukanye mu gasakame arangije ati” cyakora Izabe ndumva mfite amatsiko yo kuza kuboba uwo Jiliusi wawe wagutwaye umutima agatuma wemera gutandukana n'umwana wawe.
Izabella ati” urabivuga urabizi si! Si umusore ahubwo ni igisore cyiza gifita amafaranga ajojoba Kandi n'iwabo urabyumva ni babakire bambere. Ahubwo ndaje ngukirane w’umirwe.
Arriana ati” ahaaa gira tugende, ariko sinabura kukubwira ko ibishashagirana byose atari uko ari zahabu ibyo ukora byose ujye witonda.
Izabella ati” gabanya amagambo sha tujye guhura na Juliusi wanjye, icyo nzi cyo nawe turajyahehe gutaha wamaze kwemera.
Ubwo bahita basohoka bambaye bigezweho namwe murabyumva.
Kurundi ruhande ho Sabbe amerewe nabi na nyiri nzu waje kumwishyuza amafaranga y'inzu.
Nyiri nzu ati” umva Sabbe ndashaka amafaranga y'inzu kuko inzu yanjye sinayiguhereye Ubuntu.
Sabbe ati” nanjye nakubwiye ngo nyihanganire iminsi mike kuko mu kazi ntibaranyishyura.
Nyiri nzu arasara ati” mbabarira! Mu masezerano twakoranye ntabwo twigeze tuvugana ko uzajya unyishyura ari uko ku kazi bakwishyuye. Wishaka kuzana ibyakazi kawe hano ntabwo bindeba.
Sabbe abona nyiri nzu yakamejeje ati” none se ko nkubwiza ukuri ko n’amafaranga mfite urashaka ngo nkore iki? Uragira ngo bigende bite?
Nyiri nzu ati” niba udashoboye kwishyura inzu yanjye urayivamo.
Karabaye kuri Sabbe mureke twiyizire kuri Izabbella na Arriana bageze kare ahantu heza muri imwe muri hoteli zigezweho bategereje uwo Juliusi akaba na Cher wa Izabbella. Gusa bamutegereje bari ku kantu.
Bidatinze nawe yahise ahagera aza aha Izabella utu bizou twinshi nk'abakundana nyine arangije anasuhuza Arriana maze aricara.
Juliusi amaze kwicara areba Izabella ati” Catherine mu mbabarire kuba nabatindiye
Arriana yumvise ukuntu Juliusi arimo kwita Izabella Catherine maze biramucanga ariko ntiyabitindaho cyane.
Izabella araseka ati” ntakibazo Juliusi ntabwo watinze cyane.
Juliusi araseka ati” urakoze gikobwa kiza.
Izabella ati” uyu mukobwa ubona yitwa Arriana turabana mu nzu numwe nakubwiraga.
Arriana agira udusonisoni.
Juluisi araseka ati” nishimiye guhura nawe no kumumenya.
Izabella arahindukira areba Arriana ati” Arriana uyu mutipe w’ibogari niwe Juliusi nakubwiraga!
Juliusi yumvise ukuntu Izabella avuze araseka ati” Catherine nawe urakabya cyane rwose ntabwo ndi ibogari.
Sasa Arriana akomeza gutungurwa no kumva ukuntu Izabella arimo kwitwa Catherine. Izabella nawe ahita abona ko Arriana yabigizeho ikibazo maze amwicira isiri asa n'umubwira ngo aze gutuza atarabura.
Juliusi ati” Catherine nizereko watanze commander ifatika kugira ngo dusangire twishimane.
Izabella ati” nayitanze rwose ntakibazo.
Juluisi areba Arriana ukuntu yitonze ati” Arriana ko utishimye ukaba ukonje utavuga bimeze bite?
Arriana araseka ati” ntakibazo rwose ndaza kuvuga.
Twigarukire kuri Sabbe nyiri nzu arimo kumuha igihe agomba kuba yamaze kumwishyura bitaba ibyo akamuvira mu nzu.
Bakiri muri byo we na nyiri nzu uwo mwanya Methode yahise aza kureba Sabbe aca ibiti na mabuye.
Sabbe amubonye ati” Metho ko uza uca ibiti na mabuye ni kibazo ki?
Methode ati” umwana wawe ari hehe?
Sabbe yumva biramutunguye ati” umwana arikumwe na Izabella.
Methode asekamo ati” urahamya neza ko umwana arikubana na Izabella?
Sabbe yumva akomeje gutungurwa ati” ese ko umbaza utyo ufite ikihe kibazo?
Methode ati” uko mbibona nawe ubwawe ntiwitaye kumwana wawe ndetse ushobora no kuba utazi uko umwana wawe abayeho.
Sabbe ati” ariko umwana arikumwe na mama we ntakibazo afite mbaha amafaranga make make yo kubafasha.
Methode ati” nkurikije uko Izabella ndimo kumubona ashobora kuba atitaye kumwana wawe.
Sabbe ati” ibyo uvuga se ubishingira kuki?
Methode ahita aha Sabbe telephone amwereka amafoto. Sabbe amaze kureba ayo mafoto yahise aba nk’umusazi maze yihina mu nzu afata agakoti ahita agenda yiruka.
Hakuno kuri hoteli abandi barimo gushwanyaguza inkoko bishimye cyane. Juliusi arimo gucishamo agatamika Izabella. Izabella nawe agafata ikirahuri kirimo ve maze agasomesha Juluisi Arriana abareba.
Gusa uko baraho bishimye Arriana yatangiye gutekereza maze atangira kwibaza mu mutima impamvu Juluisi atarimo guhamagara Izabella mu izina rye ahubwo akaba arimo kumwita Catherine, Arriana yakomeje kubyibazaho.
Ako kanya Sasa bakiraho Sabbe yabatungutseho ameze nk’umusazi, Izabella amubonye ubwoba buhita buzamuka. Na Arriana yarahindukiye aba aramubonye. Sabbe yitegereje Izabella maze arababara uburakari buramurenga. Maze araza n'uburakari bw'inshi ntanibyo kuvuga afata Izabella aramukurubana abandi bareba amugejeje hirya Izabella aramwishikuza.
Juluisi nawe yabonye Izabella bamutwaye barimo kumukurubana maze arabakurikira,Arriana nawe yabonye atasigara aho wenyine nawe arabakurikira.
Sabbe yarebye Izabella n'umujinya ati” umwana wanjye arihe wamusigiye nde?
Izabella araceceka.
Sabbe asubiramo asakuza cyane ati” Izabella ndimo ndakubaza umwana wanjye wamusize he kuburyo uza gusohokana na bagabo bawe umwana wanjye wamutaye wenyine?
Izabella arebye abona Juliusi yabakurikiye arimo kubareba no kubumva
Izabella ahita atangira guseka ati” wa musore we ushobora kuba ibisazi byawe bimaze gukura cyane kuburyo ugeze aho utangira kwitiranya abantu.
Sabbe yumva Izabella atangiye kumwihakana arumirwa ati” Izabe ugeze aho utangira kunyihakana? Basi noneho niba bigeze aha nshaka umwana wanjye ubundi ujyende wowe ujye kwikora ibyo ushaka.
Arriana nawe araho arimo arareba.
Izabella ati” ese wa musore we nubwo ntakuzi reka nkwibarize? Ese wabasha kubyara ute kandi mbona warasaze? Ese uwo Izabella uvuga yaba ari umukobwa mwakundanaga maze akakurogesha?
Sabbe yabonye ukuntu Izabella amwihakanye akamuhindura umusazi arababara cyane. Sabbe umujinya waramurenze maze azamura urushyi agiye kurukocora Izabella ako kanya…………………..
Izabella yihakanye umukunzi we wa kera banabyaranye. Ese biraza kugenda bite?
……..Utazacikwa na Episode ya 3………….
Comments