logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Bantu  banjye nyuma y'inkuru nyinshi zanjye mwagiye mukunda ubu turimanukiye niyi nkuru  nshyashya kandi mumaze kumenyera ko mbategerura ibyiza. Rero ndizerako tugiye kuzabana muri iyi nkuru kuva itangiye kugeza irangiye.
Inkuru yahimbwe na Chris Nandi ishimwe.
Nukenera kumvugisha uzahamagara 0781955794/0725152848.
…………….. Episode 1……………..
Dutangiye inkuru yacu mu masaha ya mugitondo cya kare kare hari umukobwa uhetse umwana w'uruhinja arimo gukomanga ahantu ku muryango w'inzu nto zimwe mu maze kumenyera nka Gatto, gusa uwo mukobwa arimo gukomangana umujinya bigaragara ko atagenzwa nakamwe.
Hashize akanya gato uwo yakomangiraga yarakinguye maze uwo musore arasohoka ageze arebye hanze asanga ni umukobwa wamukomangiraga. Ako kanya wa mukobwa yahise amwinjirana mu n Izabella zu ntagutindiganya.
Uwo musore yitegereza umukobwa ati” Izabella niki gitumye unzindukira aya masaha ukaza unakomanga mu buryo bubi nkaburiya?
Izabella ati” nkuzaniye umwana wawe umwirerere.
Uwo musore arikanga ati” ngwiki?
Izabella ati” niba amatwi yawe atumva reka mbigusubiriremo. Ndakubwiye ngo nkuzaniye umwana wawe.
Uwo musore Koko abona Izabella ari serie ati” nonese honey niki gitumye ushaka gukora ikintu kibi nkicyo?
Izabella araseka ati” Sabe nkunda ko burigihe uba ushaka kwigira mwiza! Ariko ndimo kwibaza niba utazi impamvu itumye nkuzanire umwana wawe.
Sabbe ati” nyine niyo mpamvu ndimo kukubaza itumye ushaka gufata umwanzuro mubi.
Izabella yegera Sabe aramureba ati” ndambiwe kurera uyu mwana wawe mugihe utampa ubushobozi buhagije bwo kumwitaho, ikindi ndambiwe nigisebo cyo guhora abantu banserereza bavuga ko nabyariye iwacu.
Sabe azunguza umutwe ati” ariko Cher ngira ngo urabizi neza ko mbasha kukwitaho wowe n'umwana mu bushobozi bucye mba mfite. Ese uragira ngo mbashe kwiba kugira ngo njye nguha ubwo bushobizi buhagije wifuza?
Izabella ati” none kuki wateye inda Kandi wari uziko ntabushobozi ufite?
Sabbe ati” Honey wishaka kunyurira kuko urabizi ko ibyabaye twese twabigizemo uruhare.
Izabella ararakara ati” oyaaa! Njye ntaruhare nabigizemo ahubwo warunshutse unyiyereka uko utari, wanyerekaga ko uri umusore ushoboye Kandi wihagazeho naho kumbe ntazi ko nawe uri imbwa rubebe.
Sabe arumirwa ati” honey niwowe urimo kunyita imbwa rubebe?
Izabella ati” nonese niba utabasha kwita kumwana wabyaye uko bikwiriye urumva utaniyehe nazo?
Sabbe arababara ariko ariyumanganya yemera guca bugufi imbere ya Izabella ati” honey nibyo ibyo uvuga Koko ndi umukene ndetse wowe na bebe ntabwo mbasha kubaha ibikwiriye mukeneye ariko basi ngerageza kubitaho mubushobozi buke mbona.
Izabella ati” mbabarira wintera impuhwe, hanyuma niba unanirwa kwita kumwana akigusaba ibuntu bike namara gukura noneho akeneye ibintu byinshi nibwo uzabasha kumwitaho?
Sabbe ati” honey ndimo gukora cyane kugira ngo nshake uko mpindura ubuzima bwawe na bebe ariko ni nzira itoroshye niyo mpamvu ntarabigeraho ariko nzahatana mpaka.
Izabella ati” rero njyewe narambiwe ubuzima bwo kubaho mpambiranya. Nkuzaniye umwana wawe umufate uzamwiteho uko ubishaka ariko njyewe ntandukane nawe kuko ntabwo ubwo buzima nshoboye kubwihanganira.
Sabbe abona ko Izabella yakaniye cyane.
Sabbe ati” ariko honey ibintu urimo gushaka gukora urabona bisobanutse? Ni gute ushaka kunsigira umwana w'umwaka umwe kandi yaragikeneye kwitabwaho na mama we?
Izabella ati” nturi se? Uzamwiteho nawe aragukeneye.
Sabbe ati” honey wishaka guhemuka gutya uhemukira ubusa ndakwinginze, ibyo ushaka gukora ni uguhemukira umwana wacu. Bebe akeneye urukundo rwawe no kwitabwaho nawe.
Izabella aramureba agiye gusohoka asize umwana ngo y’igendere Sabe ahita amukurura aramugarura.
Sabbe ati” sinshobora ku kwemerera ko untana umwana ungana utya muri ubu buryo. Icyammbere wowe na bebe ntubwo ntabaha ibirenze ariko basi ngerageza kubitaho uko nshoboye.
Izabella ati” bakubwiye ngo njyewe ibyo byogupfundikanya kwawe sinyishoboye kubyihanganira.
Sabbe ati” honey ihangane umfashe turere uyu mwana basi namara gukura bihagije niba ushaka gutandukana nanjye uzabone ugende.
Izabella aramureba arangije ahita yongera aheka umwana maze arasohoka aragenda ntakindi kintu avuze.
Sabbe nawe asigaraho mu nzu yiruhutsa mu mutima akirimo kwiruhutsa ako kanya inshuti ye yitwa Method yahise iza kumureba.
Method abonye ukuntu Sabe ameze arimo kwiruhutsa ati” Sabe bikujyendekeye bite ko mbona wiruhutsa?
Sabbe ati” ni Izabella!
Methode ati” Izabella Cher wawe si?
Sabbe ati” yego, mukanya avuye aha ngo yaranzaniye bebe ngo abe arinjye umurera?
Methode araturika araseka ati” nonese yashakaga ko aba ariwowe uzajya wonsa bebe, ukamukarabya, ukamugaburira uka……. Hanyuma se we nka nyina w'umwana agakora iki?
Sabbe ati” we yambwiraga ko arambiwe ashaka gutandukana nanjye ngo kuko ntacyo mbamarira we na bebe.
Methode ati” nyamara Sabe utangiye kubona ibyo nahoze nkubwira kuva na kera, Izabella ntabwo ari umukobwa woroshye wari ukwiriye gukundana nawe. Utabona warabashije kubyarana nawe ukagira ngo yarahindutse kuba, kuba yaranemeye kubyara iriya nda akemera no kurera uriya mwana nuko yarabuze uko agira.
Sabbe ati” ariko nabonaga Izabella yarahindutse sinzi ibintu noneho byamuteye guhinduka kuriya.
Methode araseka ati” Sabe uracyari mu mandazi kubera urukundo ukunda Izabella, ariko ubwo yatangiye uraje umusobanukirwe noneho akwiyereke uwariwe.
Sabbe ati” metho wishaka gukomeza guharabika umukunzi wanjye imbere ya maso yanjye 
Methode ati” Sabe ntabwo ndimo guharabika umukunzi wawe, ariko Izabella ndamuzi cyane kurusha uko wowe umuzi.
 Twiyizire kurundi ruhande muri Getto imwe ariko ubona ko ari nziza. Izabella yicaye aho muri saro Arriana yahise aza azaniye Izabella ikirahuri kirimo amazi arayamuhereza undi nawe aranywa.
Arriana ati” Izabella umwanzuro urimo gufata ntabwo ari umwanzuro wa kibyeyi.
Izabella ati” mbabarira sha ntabwo nabona andi mahirwe mbonye ngo nshake kuyatera inyoni.
Arriana ati” ese ayo ni mahirwe nyabaki ashaka gutuma uhemukira Sabe ugahemukira n'umwana wawe?
Izabella ati” gukomeza kwihambira kuzabana na Sabe w’umutindi utazagira ni cyo angezaho ni ugutakaza umwanya w'ubusa.
Arriana ati” ariko Sabbe murakundana Kandi ni we papa w’umwana wawe kuki utakwihangana mukazafatanya mugashakira hamwe iterambere ry'umuryango?
Izabella ati” umva Arria ntamwanya mfite wo gutakaza ku mutindi nka Sabe kandi mfite undi musore mwiza urimo kunyirukaho ufite amafaranga mbese ufite ubuzima bwose nifuza.
Arriana arumirwa ati”burya bwose ntabwo urahinduka uko waruri kera nanubu niko ukimeze. Ubu amafaranga ni raha ry'ubutunzi bigiye gutuma uhemukira Sabe umusore wagukunze utaranakwihakanye akimara kugutera inda mugihe abandi babihakana n'urangiza uhemukire n'umwana koko mwabyaranye?
Izabella araseka ati” ibyo byose uvuze biburizwamo imbere ya mafaranga.
Arriana ati” urantunguye cyane. Ukimara kubyara naketse ko noneho ugiye kwemera ukaba umubyeyi ukarera umwana wawe igihe cyanagera ukazabana na Sabe.
Izabella ati” n'ubundi nzaba umubyeyi humura, ariko nyine nzaba umubyeyi mwiza ari uko ndi mu rugo rufite amafaranga.
Arriana ati” none ubundi ko Sabbe yanze gufata umwana uzabigenza ute?
Izabella ati” Sabbe yaketse ko yampimye ariko yibeshye kuko umwana ndaza kumujyana iwabo aho avuka mama wa Sabbe azamurere.
Arriana ati” ndumva wamaramaje ariko ntanarimwe nzabura kukubwira ko wahemutse.
Arriana ahita ahaguruka aragenda Izabella asigara yicaye aho arimo kureba bebe.
Sasa mugitondo cya kare kare Izabella yazindutse yitegura anazinga n'imyenda yose ya Bebe arangije arasohoka asanga Arriana arimo gucana imbabura, Arriana nawe aramubona.
Arriana yitegereza Izabella ati” Koko Izabe uranze uramaramaje ugiye kwitandukanya n'umwana kubera uwo musore w'undi ntazi watumye ucana maremare ?
Izabella ati” iyo nafashe umwanzuro nkufata nkufashe Kandi Arria nuko utarimo kunyizera ariko ibyo ngiye gukora nibyo byiza kubuzima bwanjye. Niba iwacu twaravutse turi abakene ntabwo njye ariko ngomba kuzabaho ubuzima bwanjye bwose.
Arriana ati” Izabe nubwo ushaka kuzabaho neza ariko urimo gushaka kubigeraho mu nzira mbi.
Izabella ati” sinzi impamvu wowe ubonako uri uburyo bubi.
Arriana ati” ubu wanze kurera bebe wawe umujyaniye mama wa Sabbe ngo aba ariwe umurera.
Izabella ati” cyane rwose!
Ubwo Izabella afata inzira aragenda. Agera aho atega n'imodoka ajya kure cyane. Sasa Izabet aho kujya mu rugo kwa Sabbe aho avuka yaje mu shyamba Kandi ubona ko ari inzitane cyane, arigezemo akuramo bebe abanza kurambura igishoro hasi amaze kukirambura ahita aryamishaho bebe arimo kurira cyane.
Ubwo Izabella yitegereje Bebe bwa nyuma ndetse nawe amarira azenga mu maso arangije ati” mwana wanjye ubabarire mama wawe ibyo agiye kugukorera, nsanze kugira ngo mbashe kubaho ari uko natandukana nawe. Sinzi niba uzabasha kurokoka aha ahantu ariko nunaramuka uharokotse mwana wanjye ntuzigere unshaka uzahige uko ubaho wenyine kuko nanjye ngiye kukwibagirwa burundu nkutarigeze akubyara.
Izabella arangije kubwira umwana ayo magambo yahise ahaguruka arigendera asiga umwana aho mushyamba wenyine arimo kurira cyane…………..
Turimo gutangira utazacikwa na Episode ya 2…………
.
- waba ushaka iyi nkuru? Nyandikira nkubwire ibisabwa uyihabwe.
- wanyandikira kuri Facebook acount yanjye ni chris nandi ishimwe
- kuri whatsapp 078195579
- abarundi namwe ubu mwashyiriweho uburyo bwo kubona inkuru ( namwe nimunyandikire rwose tuvugane).
.

Comments