logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Juliusi na Izabella basomana maze Juluisi agakuramo Izabella imyenda nawe akayikuramo ahita amuterura aramujyana. Gusa ntimumbaze ibyakurikiyeho.
Inkuru yahimbwe na Chris Nandi Ishimwe.
Ushaka kumvugisha wahamagara 0781955794//0725152848.
……………….Episode 4………………….
Episode yacu tuyitangiriye kwa Juluisi. We na Izabella bari mu buriri baramfumbatanye birumvikana ko dutangiye gahunda yabo bayisoje kare. Uko baraho  bapfumbatanye barimo kuganira twa tugambo tw’urukundo bagacishamo bagasomana baseka!!!! Murabyumva iby’abakundana.
Izabella aryamye mugituza cya Juluisi ati” I love u honey
Juluisi ati” I love u too 
Izabella areba Juluisi mu maso ati” wakoze uyu munsi kumpa ibyishimo bihagije cher.
Juluisi araseka ati” kuguha ibyishimo niko gaciro mfite mubuzima bwawe.
Izabella ahita ahaguruka aho mu buriri n’ubusa butarika ntanokwambara ajya kuzana imbuto ngo babe birira. Azizanye Juluisi aramureba araseka.
Izabella ati” kurimo kunseka cher?
Juluisi ati” ndimo kwishimira y;uko utangiye kumenya inshingano nk’umugore wanjye n’ubwo tutarabana.
Izabella ahita aha Juluisi pome ati” ndimo gushaka gutangira gukabya inzozi zanjye.
Juluisi ati” inzozi zawe?
Izabella ati” nahoze mfite inzozi zo kuzahura n’umugabo mwiza uzankunda nanjye nkamukunda akambere ibyishimo bihororaho tukibanira imyaka ibihumbi ikazashira. None inzozi zanjye ntangiye kuzikoreshaho imitwe y’intoki, inzozi zanjye ndimo ndazireba imbere yanjye.
Juluisi araseka ati” utambwira yuko arinjye nzozi zawe uvuga?
Izabella araseka maze ahita amuha agasomyo ko kwitama ati”  akanwa kanjya ntikabumbuka atari wowe kavuga. Ni wowe nzozi zanjye nzahoze nkubwira.
Mugihe Izabella yibereye mu munyenga w’ibyishimo n’umukunzi we mushya, Sabbe uwahoze ari umukunzi we ari mu mirimo myinshi we na Mathode barimo gukora amasuku batondeka ibintu mu ka getto gato bagiye guturamo. Gusa uko Sabbe akora ari kure mu ntekerezo, Methode arimo kuzajya amureka akabibona ariko ntakintu yabikoraho.
Twigarukire kuri Juluisi na Izabella bo bibereye mu munyenga w’urukundo barimo kurwumva koko rurimo ruratembera mu mibiri yabo bombi.
Juluisi ati” honey ndashaka ngo umbwire inkuru ya wa musore Sabbe nawa mukobwa witwa Izabella watumye asara?
Izabella arikanga ati” honey nigute wabashije kumenya amazina y’uriya musore?
Juluisi ati” kubera ko nshaka kumenya neza iriya nkuru yamubayeho byatumye nshakisha amazina ye ndabona.
Izabella ati” nonese honey kubera iki inkuru ye urikumva igushishikaje cyane?
Juluisi ati” Catherine urabizi urukundo ni cyo kintu cyambere kiza ariko ninacyo kintu cyambere kibi cyangiza ubuzima bw’umuntu igihe ahemukiwe murukundo. Inkuru ya Sabbe intera agahinda, ndumva nshaka kuzahura n’uriya musore tukaganira nkareba ko haricyo namufasha.
Izabella kumva ibyo byatangiye kumutitiza, agira ubwoba bw’inshi cyane mu mutima kuko akeka ko Juluisi naramuka ahuye na Sabbe imbonankubona bizarangira Juluisi avumbuye ukuri kose.
Julluisi yarebye izabella mu maso abona asa n’ugiye kure cyane ati” honey ko uhise ujya mubitekerezo?
Izabella areba Juluisi ati” Honey niba unkunda sinshaka ko ujya guta umwanya ukurikirana ibintu by’abandi bitanatureba aho  kwita kurukundo rwacu.
Juluisi ati” ariko honey ntekereza ko byaba ari byiza turamutse tumenye neza inkuru y’uriya musore kuko haricyo byafasha mukubaka urukundo rwacu?
Izabella ati”  honey inkuru za bandi n’amateka yabo kubimenya ntacyo byamarira urukundo rwacu. Urukundo rwacu ntabwo rugomba kubakirwa ku mateka yabaye kubandi. Honey reka twebwe ubwacu twubake urukundo rushingiye kuri twe banyirarwo.
Juluisi ariyumvira ati” honey wamugani wawe reka ibyo byekudutwarira umwanya ahubwo twinjoing urukundo rwacu.
Izabella abonye ko Juluisi aretse igitekerezo yarafite arishima cyane.
Hakuno kurundi ruhande iminso yo ikomeje kwicuma ntihagarara. Sabbe na Methode baje kubona akazi ko gukora mu garaje. Gusa Sabbe yicaye aho mugaraje ntatana no guhora areba agafoto ken a Izabella ka cyera bagikundana, Sabbe yakundaga Izabella by’ukuri.
Uko araho arimo kureba ako gafoto, yatangiye kwibuka kera umunsi wa mbere ahura na Izabella bakamenyana bikaza no kubaviramo gukundana.
Wari umunsi umwe mu masaha ya nijoro imvura yaririmo igwa kandi ari nyinshi cyane, icyo gihe Izabella yararimo kwirukanka cyane ndetse anafite ubwoba bwinshi yariyambaye isutiye yonyine hejuru anambaye ibirenge, inyuma ye hari abasore babiri bamumezeho barimo kumwirukankaho.
Izabella uko yirukankaga cyane ashaka kubacika nibwo yagonganiye mu nzira na Sabbe kuko atamurebaga maze bose babandagara hasi. Izabella yahise ahaguruka vuba kugira ngo akomeze kwiruka ariko Sabbe ahita amufata ukuboko aramugarura.
Sabbe aramureba ati” ye muko kubera iki urimo kwirukanka gutya ufite ubwoba?
Izabella ahita amwereka babasore barimo kumwirukankaho
Sabbe ati” wakoze iki gituma bakwirukaho?
Izabella ataramusubiza ba basore babiri bahita bahagera.
Abo basore bareba Sabbe bati’’ wa musore niba uri umugenzi w’ijyendera komeza urugendo rwawe ureke kwivanga mu byacu n’iyo ndaya ?
Sabbe yihagararaho ati’’ sinagenda ntaramenya impamvu irimo gutuma mugenza uyu mukobwa ?
Abo basore bati’’ uwo mukobwa n’igisambo atwibye amafarana ibihumbi makumyabiri 20k turashaka ngo ayadusubize kuneza bitaba ibyo arayaduha kunabi.
Izabella azunguza umutwe ati ‘’rata barambeshyera !
Sabbe ati’’ ntabwirwa niki niba ibyo muvuga ari ukuri ? cyangwa ahubwo murashaka kumuhohotera mukamuafata ku ngufu ?
Abo basore bahita bajugunya imyenda ya Izabella hasi bari bafite bati” icyo gikobwa twagiye kuvuga ko kigiye kuduha maze tukacyishyura bitanu 5k naho kumbe yari imitwe cyatetse kugira ngo kitwibe.
Sabbe ati’’abasore mungana mutyo muvuga mute ko uyu mukobwa yabibye ?
Abasore bareba Sabbe bati ‘’niba utararyamana n’umugore ntabwo wowe ushobora kumenya imitwe yabo. Icyo gikobwa tumaze gukuramo imyenda cyatwatatse kiragira maze kidushyira muri mood kirangije kirabeshya ngo reka kibanze kijye kuri toilete turategerezaaa tugiye kureba dusanga cyadukokoye.
Sabbe ahita areba Izabella ati’’ bahe amafaranga yabo muko bakureke ugende.
Izabella ararira ati’’ barimo kumbeshyera 
Sabbe ati’’ none ko ntayo afite biragenda bite ?
Abasore bahita bakuramo ibyuma Sabbe ahita abona ko ibintu biri serie maze arisakasaka udufaranga yemera kutubahereza maze abasore barigendera.
Sabbe ahita areba umukobwa ati’’njyenda ufate iriya myambaro yawe ujye murugo.
Izabella yafashe imyenda ye arayambara arangije ati’’witwa nde ?
Sabbe ati’’nitwa byiringiro  Sabbe, wowe bakwita nde ?
Izabella ati” nitwa Mahoro Izabelle. Kandi urakoze gutabara ubuzima bwanjye.
Sabbe ati’’ ngaho taha jya murugo kandi ntuzongera gusubira mu bagabo.
Ubwo Sabbe amaze kubyibyuka yasanze Methode amuhageze hejuru afite isupana arimo kumureba.
Methode ati’’ va mubitekerezo sha uze turangize gukora imodoka y’abandi ?
Ubwo uko Sabbe y’ibukaga uko yahuye na Izabella  na Izabbella nawe niko aho yicaye  muri saro yabyibukaga. Uwo mwanya Arriana yazanye ibyo kurya kumeza arebye Izabella abona asa n’umuntu ufite imibare myinshi mu mutwe.
Arriana ati’’ ese Izabe kubera iki muri iyi minsi ibitekerezo byawe biri kure cyane ?
Izabella ati ‘’ sha nibyo pe ! ndahangayitse cyane.
Arriana ati’’ nonese kandi uhangayikishijwe niki ko wamaze kubona umusore ufite amafaranga washakaga ?
Izabella ati ‘’ Juluisi atangiye kumpangayikisha sana.
Arriana ati’’ gute se kandi ?
Izabella ati ‘’ uziko Juluisi yamaze kumenya amazina ya Sabbe? None ngo arashaka no kumenya inkuru ye yose ?
Arriana ati” Izabe singaho ibyo nakubwiye bitangiye gusohora, ibaze noneho ikizaba naramuka amenye ukuri kose wamuhishe?
Izabella araseka ati” ariko urandeba ukabona ndi umwana? Nkuko nabikubwiye ubuzima turimo bumeze nk’umukino w’ikarita kandi uyu mukino ngomba kuzawutsinda uko byamera kose.
Arrriana ati”” ahaa nzaba mbarirwa! Ngwino turye njyewe ndisonzeye.
Ubwo amasaha yaricumye bigeze mu ma saa moya z’ijoro Izabella hari abasore babiri yaje guhura nabo  ahantu hari agashyamba ahageze asanga bo bahageze kare.
Izabella ahita abahereza ifoto ya Sabbe. Nabo barayifata barayireba.
Izabella ati” ibyo mugiye gukora byose mubikorane ubwenge, hatagira ikimenyetso nakimwe musiga inyuma cyazagaragaza ko arinjye wari unyuma y’urupfu rwa   Sabbe.
Abasore barikiriza maze bahita bacaho………..
Izabella asigara ahagaze aho arangije arisetsa ati” urabeho Sabbe wanjye???????????????
………Izabella afashe umwanzuro wo guhitana Sabbe akamukura mu nzira ye………..
Utazabura kuri Episode ya 5……..
Dushyigikira utanga inkunga ingana na cash 50 gusa kuri mobile money 0781955794 cyangwa tigo cash 0725152848….
ndabemera

Comments