Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse muri Episode 31 Ariana amaze gushikirizwa urwandiko rumukura muri Gereza nyuma y'imyaka irindwi yose yaramaze muri Gereza. Ese ubundi byagenze bite kugira ngo Ariana abe agiye gusohoka muri Gereza?
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe/ 0781955794 twiganirire umbaze nkubaze.
.
Nyabona niba uatarakora like kiri page yanjye Chris Nandi stories urimo kwohemukira. Arimo nanone nkomeje gushima buri wese unyereka ko turikumwe akantera ingabo mubitugu. Burya nimwe musingi w'ibyo mbateganyiriza.
.
Ubwo Ariana mu kwakira urwo rwandiko rumuhamiriza ko akuweho ibyaha byose ko yarenganaga ndetse anahise arekurwa. Byaramurenze kwiyumanganya biranga maze atangira kurira amarira y'ibyishimo ahobera buri wese mu bari baje kumureba.
Ariana yitegereza Sabbe na Jennifer ati” mbashimiye ubwitange mwangaraharije mushaka kundenganura none dore murashize mubigezeho. Imana izabagororere.
Sabbe ati” Ariana ntampamvu yo gushima, kuko n'ubundi wagombaga kurenganurwa kuko wagiye muri Gereza ku kagambane. Ushimire Rosine cyane kuko yabigizemo uruhare rufatika.
Ariana arahindukira yitegereza Rosine.
Rosine nawe ntagutindiganya ahita Ariana aciye bugufi ati” umbabarire Kuba mbere naragambaniye ineza wangiriye maze nkayirengagiza nkakwitura ikintu kibi nkicyi.
Ariana ahita amuhumuriza ati” humura rwose ntampamvu yo kunyingingira kuguha imbabazi. Imbabazi urazikwiye kuko burya buri muntu wese mw’isi arakosa. Inyangamugayo rero nibasha kumenya ko yakoze nabi maze igasoza ikibi yakoze mugukora ikiza. Rero ndakubabariye kuko basi ukoze ikintu kizima.
Jennifer na Sabbe bashimishijwe n'umutima mwiza usanzwe uranga Ariana.
Sabbe ati” urakoze kuba ubabariye Rosine. Kuko nanjye yemeye kuntega amatwi no kumva icyo na musabaga umunsi njya kumureba.
Reka dusubire inyuma gato. Wa munsi twasize Sabbe ageze murugo kwa Rosine, twaherutse bombi bicaye muri saro. Rosine yarafite amatsiko yo kumenya ikintu cyarimo kigenza Sabbe. Sabbe nawe yarazanwe na byinshi yumvaga ashaka kuganira na Rosine.
Rosine yaramwitegereje ati” Sabbe niki kikuganza hano?
Sabbe ati” nje hano kugira ngo tuganire kuri Ariana.
Rosine asekamo ati” kuki tugomba kumuganiraho?
Sabbe atuzamo ati” nuko Ariana ariwe wari inshuti yawe magara ndetse inasobakuye by'inshi mu buzima bwawe.
Rosine aramuseka ati” niba aribyo bikuzanye araruhira ubusa kuko Ariana njye nawe twaratandukanye.
Sabbe ati” nubwo mwatandukanye ariko icyo kuba ariwe ukesha ubuzima ufite uyu munsi ntibyigeze bivaho.
Rosine abitekerezaho maze ati” ariko niki unshakaho ubundi?
Sabbe ati” wagambaniye inshuti yawe magara uyigerekaho ibyaha by'ibihimbano. Ndashaka ko wibuka icyaguhuzaga na Ariana mbere y’uko umushinja muri kiko ugatuma ajya muri Gereza maze uze ujye gutanga ubuhamya bwuko wamushinjije ibinyoma arekurwe.
Rosine ariceceka.
Sabbe aramureba ati” ese urumva ushimishijwe nuko uwakugiriye neza we yagirirwa nabi? Ibuka neza Ariana yari umuvandimwe wawe kuruta Izabella wagushutse ikibi. Ibuka neza basi bwarimwe ukore ikintu kizima.
Rosine yahise atangira kwibuka kera. Wari umunsi umwe hari mu ma saa tatu z’ijoro icyo gihe ndetse imvura yarimo igwa. Rosine yariyicaye hanze y'igipangu cy'iwabo yiwabo yariyicaye hasi arimo kurira imvura irimo imunyagira.
Muri ryi joro nibwo Ariana, Izabella na Sabbe bamunyuzeho batashye gusa ntanumwe muribo wari umuzi. Bamugezeho Ariana yaramubonye arimo ararira maze abona atakomeza atamuvugushije niko gukata aza kumureba. Sabbe na Izabella bo barimaze kugera kure bahindukiye nabona Ariana yasigaye maze nabo baragaruka baza kumureba.
Ariana yaciye bugufi abaza Rosine ati” muko bite ko urihanze muri iri joro ukaba urimo kurira wabaye iki?
Rosine n'agahinda kenshi ati” simfite iyo njya. Papa yashwanye na mama none yanyirukanye ngo ntanshaka murugo rwe ngo kuko sindi umukobwa we.
Izabella aramuseka ati” cyangwa sha warananiranye niyo mpamvu so agutaye hanze?
Rosine areba Izabella
Ariana nawe areba Izabella ati” Izabella wishaka gukina uyu mwana w'umukobwa afite ikibazo ndetse arababaye.
Izabella ati” none ibibazo afite urumva wabikoraho iki si?mu mureke tujyende we igihe nikigera we na se baraza gukemura ibibazo bafitanye.
Ariana ati” ntabwo twasiga undi mwana mu nzira iri joro, reka tumutware ajye Kuba ari kubana natwe.
Izabella ababazwa n'umwanzuri Ariana afashe.
Sabbe arabibona aramwegera ati” honey wibabazwa n'umwanzuro mwiza Ariana afashe wo gufasha umuntu ukeneye ubufasha. Ndetse nawe niwo mutima ukwiye kukuranga.
Izabella Kubera Cher we arenzaho arabyemera.
Icyo gihe Ariana yacyuye Rosine murugo aho babaga ndetse uko iminsi yagiye ishyira yagiye abisangamo nk'abavandimwe. Icyo gihe Ariana yakoraga ibishoboka byose akita kuri Rosine.
Rosine amaze kubyibuka.
Arebaba Sabbe ati” niki ndibukore nkakosora ubuhemu nagiriye Ariana wambereye umubyeyi?
Sabbe arishima ati” uraza gutanga ubuhamya imbere y'umucamanza ugaragaza ko Ariana wamushinjije ibinyoma.
Rosine yumvishe agiye gukora ikintu kizima maze arishima.
.
Tugaruke uyu munsi wa none.
Sabbe yitegereje ibyishimo Ariana afite ati” Ariana warekuwe ubu tugiye gutahana imuhira
Ariana n'ibyishimo yarahindukiye yitegereza Gereza yarafungiyemo imyaka irenga irindwi yose,maze abona Marina baribamaze kwiyunga no Kuba inshuti ahagaze hirya maze ahita yiruka ajya kumusezera basezeranaho mu mahoro maze aragaruka.
Bahise bafata inzira basohoka gereza barataha. Mu nzira bajyenda Ariana yakomeje kujyenda yitegereza Dariya.
Ariana ati” ariko Sabbe hari umuntu mutigeze mumbwira uwariwe?
Sabbe araseka ati” uwo mukobwa wigikundiro ureba yitwa Dariya niwe nkesha kuba ndiho uyu munsi ndetse ubu asobanuye by’inshi kuri njye.
Ariana nk'umuntu mukuru yahise yumva ibyo Sabbe avuze maze araseka ati” ooooh wawooo nabimenye disi! Ubu menye neza impamvu wababaye kumbi Imana yagiraga ngo igutegurire ibigukwiriye. Ndimo ndabona urukundo rw'ukuri ku maso yanyu.
Jennifer araseka ati” ugira igikabyo!
Ariana araseka areba Dariya ati” rata Cher uhawe ikaze mu muryango wacu kandi njyewe nakwikundiye bitumye nkuha umutima wa Sabbe burundu.
Baraseka
Ariana yatashye yumva ibyishimo bimwuzuye nyuma y'igihe kirekire ari mugihome.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu cyaro. Rutsiye yaje gusura Muzehe paulo.
Rutsiye ati” niki gitumye untumaho igitaraganya.
Paulo ati” ndashaka ngo umfashe nashobewe.
Rutsiye ati” byagenze ute?
Paulo ibintu bisa nibyamurenze ati” Lavie ni umwana w'umukobwa wanjye Izabella.
Rutsiye yirikanze n'itabi yarafite mu kanwa rigwa hasi
Paulo ati” nanjye nkibimenya nakubiswe n'inkuba.
Rutsiye yarumiwe ati” gute se Lavie yaba umwana wa Izabella?
Paulo ati” nanjye nubu sindabisobanukirwa neza. Gusa Lavie ubwo yarebaga mu bishura na mutoraguyemo ari uruhinja yasanzemo furari yanditseho amazina y'ababyeyi be bose.
Rutsiye yarumiwe ati” bivuze ngo Izabella niwe mukobwa wataye umwana mu shyamba?
Paulo ati” ndimo kwibaza ukunta ndasobanurira Lavie ko mama we ari umukobwa wanjye wamutaye mu shyamba.
Rutsiye ati” ubuse urakora iki?
Paulo ati” byanshanze. Ese mpamagare umukobwa wanjye aze ansobanurire ibyo yakoze? Ese naza bwo umwana araza kubyakira ate?
.
Uko baganira kurundi ruhande nanone who mu cyaro Lavie hari umwana w'inshuti ye yagiye kureba iwabo, bidatinze Claude yaje kureba Lavie.
Lavie ahita amuhereza ya Furari ati” ubu namenye amazina y'ababyeyi banjye.
Claude arebye kuri furari nawe arayabona ati” ibi ni byiza haricyo bigiye kudufasha.
.
Twigarukire kuri ba Sabbe. Nyuma y'urugendo ruva kuri gereza bageze murugo kuri ya nzu ya Sabbe maze basohoka mu modoka. Ariana arebye iyo nzu abona asa n'uyizi.
Ariana areba Sabbe ati” Sabbe utambwira ko iyi ari ya nzu yahoze ari nzozi zawe na Izabella?
Sabbe araseka ati” byaribigoye ariko amaherezo nayigezeho.
Ariana arumirwa ati” mbega Izabella w'umupfapfa wirukiye ibitaribye agasiga ibye!
Sabbe ati” Izabella ubu nanjye naramushyinguye niyo mpamvu urufunguzo rwiyi nzu rufiye Dariya ninawe ugiye kuduha ikaze mu nzu ye.
Dariya nawe yarebye ubwiza bw'inzu arumirwa ariko atera intambwe ajya gukingura abaha ikaze.
Mu kw’injira bakirijwe surprise na Jacke. Kumbe urugo n’ubwo twari rufunze Jacke yararimo imbere yabiteguye basanze inzu iteguye neza kandi y’uzuye ibyo kurya no kunywa.
Jacke ati”mwese muhawe ikaze.
Jennifer ati” Sabbe arategura ndemeye
Sabbe areba Dariya ati” my everything uhawe ikaze murugo rwawe.
Arongera areba Ariana ati” ikaze nawe muvandimwe ukaba na mushiki wanjye w'igikundiro. Byose ubonaha twabikoze mu rwego rwo kongera kuguha ikaze nyuma y'igihe kitari gito wari umaze uri muri gereza.
Ariana araseka ati” murakoze.
.
Tugaruke mu cyaro kwa Muzehe paulo we na Rutsiye bashobewe barimo kwibazo icyo baribukore.
Rutsiye ati” rero n'ubundi umwana azamenya ukuri kandi nibyo byiza kuri we. Muhuze n'ababyeyi be kuko urabazi.
Paulo ati” Lavie umwana wanjye naramuka amenye ukuri arahita ava hano ansige ndetse namara kumenya neza ko Izabella wamutaye ari umukobwa wanjye azatwanga twembi. Mfite ubwoba ko Lavie wanjye atazongera kuba inshuti yanjye.
Rutsiye ati” uko byamera kose umwana agomba kumenya ukuri kuko nukomeza kukumuhisha akazamenya ko wari uzi ababyeyi be maze ntubamubwire nibwo azakwanga kurushaho.
Muzehe arumva.
Rutsiye ati” ariko ubundi kuko Izabella yataye umwana?
.
Kurundi ruhande niko Claude na lavie bagikora ubushakashatsi. Claude yakomeje kwitegereza Furari areba amazina ariho akabona si ubwa mbere abonye ayo mazina.
Claude akomeza kugerageza kwibuka maze areba Lavie ati” Lavie hari ikintu nibutse?
Lavie ati” nigiki?
Claude ati” mu minsi yashize ibuka umukobwa n'umuhungu bigeze kuzana iwanyu?
Lavie arabibuka ati” ndabibuka.
Claude ati” amazina y'uriya muhungu waje iwanyu nawe yavuze ko yitwa Sabbe ndabyibuka, ese buriya ntahantu yaba ahuriye na papa wawe?
Lavie abyibazahoo…..
.
Amasaha yakomeje kwicuma bigera mu masaha y'umugoroba. Kwa Sabbe ikirori cyo kwakira Ariana cyo kwakira Ariana na Dariya cyo kirarimbanyije. Barimo bararya banywa, banarya umuziki. Buri mwe wese arishimye.
Hashize akanya Sabbe yafashe ijambo abandi nabo bihutira kumureba amatwi.
Sabbe aratangira ati” twese twishimiye kwakira umuvandimwe wacu Ariana warenganuwe akava muri gereza. Ikindi nanone cy'umugisha kuri njye bishimiye kwakira umukunzi wanjye akaba n'ubuzima bwanjye.
Dariya aho ari araseka .
Sabbe ati” nishimiye kubamumurikira mukamumenya nawe akabamenya nk'umuryango wanjye. Amazina ye yitwa Umutoni Dariya wantabaye akansubiza ubuzima.
Bamwakirana amashyi menshi.
Sabbe ati” gake gake muzarushaho kujyenda mubona kandi musobanukirwa ubwiza bwe.
Ariana akarebana na Dariya maze bombi bagaseka.
Sabbe ati” nibyiza kuba intambara twarwanye turimo kujyenda tuyitsinda. Reka twishimire ko twateye intambwe ikomeye tukavana Ariana muri gereza, ariko tunazirikane ko akazi aribwo gatangiye. Hari inyamanswa tugomba kunesha ituye mu bantu nyamara idakwiye kubabamo. Ndagirango mureke dufatanyirize hamwe turwanye kandi tunahane abantu bose bafite imyitwarire y'ubunyamanswa nka Izabell.
.
Uko bamuvuga nawe ariwe aryamye mu ntebe muri Saro ategereje ko umugabo we Juluisi yataha ariko yahebye dore ko amasaha yo akomeje gukura.
Akiraho yumvise ukomanga ajya gufungura abona ni Juluisi umugabo we atashye yasinze ibintu atajyaga akora. Izabella yaramurebye arumirwa undi amucaho yinjira mu nzu.
Izabella arababara ati” utangiye kuzajya urara amajoro warangiza ugataha wasinze?
Juluisi aramureeeba ati” ubundi se niki umbabaza? Ubutunzi washakaga nabukugejejemo dore ubwicayemo.
Izabella arababara ati” ariko ntabwo ari ubutunzi naje nshaka, naje kubwo urukundo nkukunda.
Juluisi araseka ati” ese uziko ikinyoma wabasha kugihishira imyaka ijana? Niba ari urukundo uvuga kubera iki wataye Sabbe?
Izabella buri uko Juluisi avuze kuri Sabbe arikanga ibintu bikamurenga.
Juluisi ati” ahubwo se waba uzi impamvu nihanganiye ikinyoma cyawe? Niko njye nawe duteye kimwe kandi turibamwe.
Izabella yumva ibintu Juluisi biramucanze
Juluisi ati” njye nawe ibikorwa byacu ni bimwe, banza ariyo mpamvu twamenyanye tukabana. Gusa reka nkuhe gasobo guhera uyumunsi ntuzongera kuza umbaza ubusa. Inzoga nywa mba naziguze mu mafaranga yanjye wirirwamo urya, kandi ntuzongera kumbaza amasaha ntahiye kuko hano ni iwanjye si uwawe.
.
Uko bashwana twigarukire kwa Sabbe aracyavuga ijambo.
Sabbe ati” aka kanya hari umuntu women’s ngira ngo dutumire mukirori cyacu. Naza kugera hano ashobora kwishimana natwe.
Jennifer areba Sabbe ati” uwo muntu mutumire aze.
Sabbe ati”uwo muntu ndangira ngo tumukorere surprise ahure na Ariana yakekaga ko azapfira muri gereza. Ndumva nshaka gikomeza guhana Izabella gake gake.
Sabbe arangije afata telephone ahamagara Izabella. Izabella nawe aho ari ntameranye neza n'umugabo we yahise yitaba telephone maze Sabbe amubwira ko akeneye gusangira nawe, Izabella n'ubundi abona umugabo we yasinze maze arabimwemerera.
Izabella yahise ajya mu cyumba aritegura ahita y’isohokera arajyenda… asiga Juluisi aryamye aho mu ntebe.
Izabella we azi ko disi agiye gusangira na Sabbe inshuti ye ya kera….
.
Ibaze ikigiye kuba Izabella bakubitana na Ariana amaso kumaso?
Don’t miss Episode 33 is lauding.
Sha nuko mbakunda nyine…..
Comments