Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Inkuru yahimbwe na Chris Nandi ishimwe.
Ushobora kumvugisha kuri 0781955794/ 0725152848 ushobora no kunyandikira kuri whatsapp.
.
Niba utarakora like kuri page yanjye uri mu marembera yo kuzajya ubona inkuru.
.
Ababashije kubona inshamake yiyi Episode 24 nabahaye kuwagatanu nijoro. Muribuka ko twasize Sabbe abwira Izabella ko azanywe no kumubaza ikibazo kimwe kiraza guhita gisobanura byose.
.
Sasa rero niho duhise dukomereza ntagutinda.
Izabella akimara kumva iyo nteruro ya Sabbe, ibintu byarushijeho kumurenga. Ubwonko n’umutima byatangiye kumwereka ko byanze bikunze ibye bigiye kurangiriraho uyu munsi.
Sabbe yaramwitegereje arangije araseka maze arikomereza agaruka mubyicaro bye. Byose kandi niko Juluisi abireba. Izabella nawe yahise asubira mugikoni kujya gushaka ibindi byo kurya azana kumeza.
Akigera mugikoni umutima wakomeje kumurya yumva ubwonko bugiye kumusimbuka maze arasakuza cyane. Nyuma yakanya gato atangira gutekereza cyane kucyo agiye gukora basi urwuyumunsi narwo akaza kurucika.
Juluisi na Sabbe bo baraho bicaye muri Saro ntawuvugisha undi kuko Juluisi akibaza byinshi kuri Sabbe cyane ko yagiye yumva izina Sabbe rimugaruka kenshi mu matwi.
Bakiraho Izabella Catheline yazanye ibindi byo kurya maze batangira kurya baganira buhoro buhoro.
Juluisi areba Sabbe ati” ese waje gukira ibisazi ute?
Sabbe abanza kureba Izabella bahuza amaso arangije ati” Imana yanjye yangiriye umpuhwe maze irabinkiza.
Juluisi ariko abona umugore we ntabwo atekanye arangije areba Sabbe ati” ese koko wari umusazi?
Sabbe amwenyamo ati” hari umuntu nakundaga cyane niwe wangize umusazi imbere y’abantu. Gusa ariko ndashima uwiteka nyirimpuhwe wangiriye imbabazi akongera kumpindura muzima.
Izabella umutima uramurya.
Juluisi ariko yumva agisubizo Sabbe amusubije kibumbatiye byinshi.
Barakomeza bararya baganira.
Juluisi ati” rero nizereko utakitiranya umugore wanjye n’uwo mukobwa witwa Izabella mwahoze mukundana akakugira umusazi?
Sabbe agiye gusubiza abanza guhuza amaso na Izabella Catheline ati”ntabwo umugore wawe nyimwitiranya rwose! Ariko nanone kabone n’ubwo nari umusazi ntabwo byatumaga nyoberwa umukobwa mwiza w’igikundiro twakundanaga bikarangira andutishije ubutunzi bwo mwisi.
Izabella yakumva amagambo ya Sabbe akabura aho akwirwa intebe yicayemo akumva yamubanye nto cyane.
Juluisi we akomeza kumva ibisubizo Sabbe arimo kumuha birikuba byuzuyemo ubwiru bwinshi.
Juluisia areba Sabbe ati” nonese niki cyatumye uza hano murugo kutureba? Niki ushaka ko twagufasha?
Sabbe n’ubundi mbere yo gusubiza abona Izabella yamuhanze amaso. Ndetse na Juluisi yitegereje ukuntu barebana abyibazho.
Sabbe arangije asekamo gake ati” naje hano kugira ngo nganire n’umugore wawe ku bya Izabella twahoze dukundana atarahinduka, maze ansobanurire neza ambwire aho uwo Izabella yaba yarashize umwana wanjye twabyaranye.
Izabella akibyumva arikanga ariko nanone akomeza kwibaza impamvu Sabbe atarimo kuvuga amutamaza ahubwo agakoresha imvugo izimije cyane.
.
Kurundi ruhande ahantu mu kabari kamwe, Bosco umwe ukorana na Juluisi arikumwe na Doctor umwe wakoreye ibizamini ba Izabella Catheline byo kuba batabyara, barimo kunywa amayoga basinze ntiwarora.
Doctor ubona ko inzoga zisa nizirimo kumurangiza buhoro buhoro yarebye Bosco ati” harya ni ayahe makuru wambazaga ushaka kumenya?
Bosco aramureba ati” ndashaka ngo umbwire ibisubizo nyakuri wabonye mubizame wakoreye Catheline ?
Doctor araseka ati” ubishakira iki?
Bosco ati” Catheline uko umureba ni mubyara wanjye, rero ndashaka kumenya ukuri kuko yanze kutubwiza ukuri nk’umuryango we ngo tumenye ikibazo afite cyaba gituma atabyara.
Doctor ati”uriya mugore yambwiye ko ntagomba kuzagira umuntu numwe mbwira ibisubizo bye.
Bosco ati” ariko twe turi umuryango we ntabwo waduhisha. Niba nawe ufite umuryango ubwo uzi icyo umuryango usobanuye.
Doctor azunguza umutwe ati” niba wanzanye kungurira inzoga kugira ngo nkubwire ibisubizo bye aho wibeshye cyane. Mugende nuwanyu muzabimwabirize.
Bosco abona Doctor yakaniye maze aba akuyeyo amafaranga ayamutereka imbere. Doctor ayabonye ahita atangira guseka.
Bosco aramwitegereza ati” ese nanubu ntabwo ushaka kumbwira?
Doctor ahita afata amafaranga ati” Catheline niwe ufite ikibazo cyo kutabyara naho umugabo we ni muzima.
Bosco arikanga ati” none kuki watanze ibisubizo ugaragaza ko Catheline nawe ari muzima?
Doctor ati” Catheline niwe wansabye kumuhindurira ibisubizo kubushake.
Bosco yarikanze, ariko anishimira amakuru amenye ku mugore w’inshuti ye.
Bosco arangije ati” hanyuma ntuzigere ubwira Catheline ko wavuganye nanjye ukabimbwira.
Doctor ati” humura
Barangije bahise bahaguruka barataha. barimo gusohoka muri ako kabari, Maki yahise ababona. Kumbe Maki ubwo baganiraga yariyageze mukabari kare arimo abacunga. Bamaze kurenga yahise afata telephone maze arahaguruka arabakurikira..
.
Twigarukire murugo kwa Izabella Catheline barangije kurya.
Juluisi ati” hanyuma rero niba mushaka kuvuga ibyanyu kuri uwo mukobwa Izabella, mwafata umwanya mukajya kuganira. Hanyuna nanjye nkikomereza raporo zanjye z’akazi ndimo gukora.
Sabbe ahita ahaguruka asohoka hanze na Izabella Catheline aramukurikira. Bageze hanze muri jaride barahagarara bararebana.
Izabella areba Sabbe ati” narinzi ko wapfuye
Sabbe araseka ati” n’ubwo wanyishe ntabwo Imana yemeye ko mfa.
Izabella ati” nakubonye uza ngira ngo uzanwe no kwihorera, kubera iki utantamaje imbere y’umugabo wanjye?
Sabbe aramureba ati” nuko ntaburenganzira njyewe mfite bwo kwihorera no guhana abanyabyaha. Uwiteka nyiri juru wenyine niwe ufite ubwo bubasha bwose bwo guhorera abarengana no gucira urubanza abanyabyaha.
Izabella ati” none niba utaje kwihorera niki cyakuzanye hano?
Sabbe yitegereza Izabella ati” nazanywe no kureba ubuzima burimo amafaranga ubayemo wahoze wifuza kuva kera.
Izabella ati” ibyo nakubwiraga urabona ko nabigezeho rero! Wowe ntabwo waribuzabashe kumpa ubu buzima.
Sabbe ati” nonese ubu buzima basi ubayemo urabwishimiye? Bwarakunyuze? Cyangwa nanubu uracyabaho ubunza umutima ndetse unafite ubwoba ko isaha n’isaha ushobora kubibura byose?
Izabella y’ibuka koko intambara ahoramo arwana nuko atabyamburwa, maze abona ko ntamahoro arabibonamo….
.
Twiyizire mu cyaro kwa Dariya. Nkuko bisanzwe ho murabizi bahora mu mirimo y’ubuhinzi. Mama Dariya na Papa Dariya barimo kugosora ibishyimbo. Uwo mwanya mama Dariya abona Dariya asohotse mu nzu yirukanka aseka cyane, Nina nawe asohoka amwirukankaho.
Mma Dariya arabareba ati” ariko nkubwo muba muri mubiki bituma muhora mukimbukana buri mwanya?
Dariya ati” mama bwira Nina amveho
Nina ati” rata mama hari akantu nshaka kureba kuri telephone ye Cher we yamwoherereje.
Mama Dariya ati” ngo cher we!
Nina ati” mam ko utunguwe uraho utazi ko vubaha barabazanira inka?
Dariya areba Nina ati” eeeeh! Icyo uzi n’ukugira urugambo gusa ibyo wabikuyehe se?
Papa Dariya niko areba abakobwa be ibyo barimo maze agaseka
Mama Dariya ati” rata mwana wanjye mpa izo nkuru neza z’uwo mukwe wanjye.
Nina agiye kuvuga Dariya amureba ikijosho
Nina araseka ati” cyakora mama n’ubwo Dariya arimo kundeba ikijisho ngo simbivuge, ariko uwo mukwe ni mumumenya muzamwishimira.
Papa Dariya ati” muvuge
Nina areba Dariya amusaba imbabazi mu marenga no ntabivuge. Papa Dariya arabibona
Papa Dariya ati” ariko urimo kumubuza kumuvuga, nutamutubwira ninde uzamugushingira?
Nina ati” niyihangane muvemo kuko sinabyihanganira gukomeza kumubahisha.
Mma Dariya ati” ninde?
Nina ati” ni Sabbe
Mama Dariya na Papa Dariya kubyumva birabasetsa kuko bumvaga ibyo atari ukuri
Nina ai” mama nubwo mubipinze mugaseka, ariko ni ukuri hashize ikibazo igihe kinini Sabbe akundana na Dariya.
Mama Dariya areba Dariya ati” ese nukuri?
Dariya atuje ati” mama nukuri. Njye na Sabbe twisanze dukundana.
Mama Dariya yahise aseka ati” mwana wanjye umutima wahisemo urukundo ruzima. Rwose njye ndabashigikiye kandi inkuru yanyu iranshimishije….
.
Twiyizire kuri Gereza Jennifer yagarutse kureba Ariana barimo kuganira batuje bibaza icyo bakora kuko Izabella aracyatera intambwe mbere yabo.
Ariana areba Jennifer ati” ese nihataboneka ibimenyetso bifatisha Izabella, nzahera muri gereza burundu?
Jennifer ati”Izabella aramutse afashwe nicyo kintu cyonyine cyatuma uva muri gereza. Noe ndabona kumufatisha biricyiri kure cyane.
Ariana ariheba ati” ahari wenda muzankura aha muri gereza namaze gupfa.
Jennifer arikanga ati” kubera iki?
Ariana ati” Izabella afite abicanyi benshi arimo akoresha hano muri gereza bashaka kunyica.
Jennifer arikanga ati” ihangane ndebe ko hari ubundi buryo dukoresha ahari bwatuma ukurwa muri Gereza.
Ariana aratuza
.
:::: Amaboko yanyu atanshigikiye nanjye sinzabasha kugira icyo nkora::::::::: ndabeshya ra?
.
Twigarukire kuri Sabbe na Izabella baracyaganirira muri jaride.
Sabbe yitegereje Izabella ati” ndashaka kumenya aho umwana wanjye ari.
Izabella ati” mbere naramuguhaye uramwanga byibuke.
Sabbe arumirwa ati” ntabwo nigeze nanga umwana wanjye wibeshya. Impamvu ntahise mufata nuko umwana yarakiri muto yagombaga gukomeza kwitabwaho na mama we.
Izabella ati” nawe rero wagombaga kumufata ukajya kumurera kuko wari se.
Sabbe ati” ngaho mumpe rero niwe naje nje gufata. Ubundi dutandukane neza mu mahoro.
Izabella umwana yaramutaye abura icyo avuga.
Sabbe ati” ko utansubiza umwana wanjye arihe?
Izabella aramanjirirwa abura icyo aribuvugire imbere ya Sabbe wasaze ushaka umwana we.
Sabbe ati” Izabella umwana wanjye arihe? Papa wawe kuki wamubeshye ko wampaye umwana?
Izabella aratuza ati” umwana umaze kumwanga naramutaye, ubu tuvugana ahari niba ataratoraguwe yarapfuye.
Sabbe yarikanze ibintu biramurenga, agahinda karamwica, amarira amubana menshi.
Izabella araho amureba gusa
Sabbe n’agahinda ati” uri inyamanswa ntamutima ugira.
Izabella nawe aririza ati” wishaka kuvuga ubusa, nawe iyo uza kuba umubyeyi ukunda umwana wawe uba waramufashe cyagihe namukuzaniraga.
Sabbe yarebye Izabella ashaka icyo yamukorera arakibura
Sabbe kubera akababaro kenshi yahise ava muri urwo rugo yihuta arigendera. Izabella asigara ahagaze aho.
Hashize akanya agiye gusubira mu nzu aba agonganye na Juluisi nkaho yahoze kare yumva ibyo bavugaga byose.
… Ibaze niba Juluisi yumvishe ibyo bavugaga?
…..Niki ukeka ko Sabbe agiye kuba yakora?
Ntazicikwe na Episode ya 25
ndabakunda
Comments