logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Izabella atumye abasore 2 ngo bajye guhitana Sabbe. Ese Izabella biraza kumuhira?
Kurikira neza witonze Episode ikurikiyeho.
Iyi nkuru yahimbwe na Chris Nandi Ishimwe ushobora no kuba wamvugisha kuri 0781955794 cy 0725152848. Ariko kubipa ntabirimo. Ndetse wanantandikira kuri WhatsApp tukavugana.
…………………. Episode 5…………….   
Muri iryo joro Izabella amaze gutuma abo basore we yahise yagarukira mu rugo yicara muri Saro atagereza ko abasore yatumye baza kumubwira ko missio yabahaye bayirangije. Gusa uko yicaye aho muri Saro ntatuje arimo guhaguruka burikanya akazenguruka aho muri Saro akongera akicara, ubundi agafata telephone akayicana akongera akayizimya. Mbese urabona ko ari ntamutuzo afite muri we.
Yahise ajya mu kabati azana icupa ry'inzoga n'ikirahuri asuka inzoga ngo abe yinywera. Uko anywa yatangiye kwibuka nanone wa munsi ubwo Sabbe yaramaze kumukiza ba basore bamwirukankagaho maze Sabbe akamwishyurira amafaranga bamushinjaga bavuga ko yabibye. Kumbe Koko Izabella amaze gutandukana na Sabbe yageze imbere arahagarara maze akora mu kariso aba akuyeyo y'amafaranga bamushinjaga bavuga ko yayibye bivuze ko yariyayibye koko nubwo yarigize umwere.
Amaze kubyibuka yakomeje kwinywera inzoga ye gusa kuruhande Arriana yarahagaze mu muryango arimo kwitegereza ukuntu Izabella yabuze amahoro.
2. Hakuno kurundi ruhande Sabbe na Methode barimo kubara udufaranga bakoreye uwo munsi. 
Methode ati” uko mbibona uyu munsi Imana yadusekeye.
Sabbe ati” bajya bavuga ngo Imana irebera imbwa n'inyoni ntihumbya.
Methode araseka ati” Sabbe ushaka kuvuga ko turi imbwa?
Sabbe ati” nashakaga kuvuga ko turi abakene baciriritse cyane ariko Imana ikaba buri munsi iba izi uko tabaho.
Methode agiye kuvuga aba abonye ya photo ya Izabella Sabbe akunda guhora afite yayishize kumeza.
Methode ahita yitegereza Sabbe mu maso ati” ese Sabbe uyu mukobwa uhora ugendana uzamwikuramo ryari?
Sabbe ati” uyu mukobwa kumwikuramo birangora kubera ko mukunda cyane.
Methode ati” ariko we yaragukatiye yaragutaye we ntakigukunda.
Sabbe ati” niba we yarabishoboye njyewe byarananiye kumwikuramo, ikindi yambyariye umwana bivuze ko njye nawe tugifite isano riduhuza.
Mathede asekamo ati” man nk’urikije uko nkubona nudacunga neza bizarangira ubaye umusazi hejuru yuyu mukobwa.
Sabbe ati” icyatumye Izabella anyanga ni ubukene. Ubu ndimo gukora cyane nizigamira kugira ngo nshake iterambere maze nzigarurire umukunzi wanjye.
Methode ati” ibyo urimo gutekereza, we yarabirenze ntateze kuzakugarukira narimwe.
Sabbe akiraho yumva ibintu bishiririye ati” ahubwo ndumva wa muceri wawe ushiririye jya kureba.
Methode ahita ahaguruka ajya kureba. Agihaguruka uwo mwanya hari uwakomanze Sabbe arahaguruka ajya gufungura. Mugufungura ni babasore ba Izabella bahise bakubita Sabbe igiti cyo mu mutwe arahwera maze bahita bamuterura bamujyana mu modoka baramutwara.
Methode yagarutse muri saro y’ivugisha utugambo twinshi mukuhagera abura aho Sabbe arengeye.
Twigarukire kwa Arriana na Izabella. Arriana aho ahagaze mu muryango w'icyumba aracyarimo kwitegereza ukuntu Izabella asa n'uwataye umutwe. Izabella nawe niba ariiki yataye umutwe arimo kunywa inzoga cyane yiruhutsa buri kanya. Araho yahise abona Arriana arimo kumwitegereza cyane.
Izabella aramureba ati” Arriana wincungera niba ushaka inzoga ngwino tunywe dusinde kahave.
Arriana ahita aza maze yicara hafi ya Izabella, Izabella agiye kumuha inzoga Arriana aranga maze Izabella araseka.
Izabella arakomeza araseka ati”  sha nubwo ushaka kwigira umurokore ntabwo bizakubera.
Arriana yitegereza Izabella ati” ese kombona wataye umutwe wabaye iki?
Izabella ati” ndashaka kurangiza amateka yanjye na Sabbe akarangira burundu nkatangira ubuzima bushya.
Arriana ati” ariko n'ubwo ushaka gusiba amateka yawe na Sabbe nawe ndabona byakugoye.
Izabella ati” Sabbe yarankerereje afata ubuzima bwanjye umwanya munini niyo mpamvu byangoye ariko too amaherezo ndamuforumata burundu mubuzima bwanjye.
Arriana ati” Sabbe niwe musore nabonye wagukundaga byukuri. Ese Izabe koko ubona ibi bintu urimo gushaka gukora wihakana burundu umukunzi wawe n'umwana w'ibyariye mu nda bizaguhira?
Izabella yinywera inzoga ati” burya amahirwe akubera amahirwe kubera ko wagerageje kuyashaka. Ibyo ndimo gukora nibitabara ubuzima bwanjye kugira ngo nzabashe kubaho. Arriana uranzi wese murugo turi abakene ndetse na mama wanjye yapfuye kubera ubukene bwo kubura amafaranga yo kumuvuza. None urashaka ngo nanjye nzasazire mubukene?
Arriana ati” ingingo uvuga ndayumva pe ariko nyine warikwihangana ugafatanya na Sabbe mukishakira ubukire bwanyu bushingiye kurundo.
Izabella ati” wivunika nabonye ubundi buryo bwiza bwo kuzabaho neza ntaciye mu nzira za kure zo gushakisha.
Arriana ati” ese utekereza ko nubwo Juluisi afite amafaranga azabasha kuguha ibyo ukeneye byose mu buzima?
Izabella araseka ati” ikinaniye amafaranga ntabwo kiba kibaho.
Uko baraho hakuno kurundi ruhande ba basore Izabella yatumye bazanye Sabbe ahantu kumpanga y'umusozi munsi yawo hari isumo rya mazi menshi cyane. Ni mugicuku Sabbe ntarimo kubasha kubona mu maso yabo ngo amenye abamushimuse abaribo.
Abo basore bakongeje amatabi yabo batangira kuyanywa Sabbe areba. Gusa azaritse bikomeye kuburyo ntaburyo buhari yabasha kubacikiramo. Batangiye kumukubita ingumi zo munda bakamuseka cyane.
Umwe yamwegereye mu maso ati” waba uzi izina ryanjye?
Sabbe ati” ce
Uwo musore amutera indi ngumi ati” wamuginga we ndimo kukubaza ngo nitwa nde?
Sabbe ati” sinkuzi
Sabbe arakubitwa.
Uwo musore ati” ndashaka ko upfa umaze kumenya izina ryanjye?
Sabbe akomeza kureba
Uwo musore ati” nitwa Musafiri ndi umwijima uzana urupfu. Uyu munsi niwo wanyuma ubayeho.
Sabbe ati” ninde wabatumye kunyica?
Baramuseka. Uko bamuseka bagakubita. Uko Sabbe akubitwa yatangiye kwibuka umunsi wa mbere abwira Izabella ko amukunda ubwo muhise mubyumva ko bari bamaze igihe baramenyanye nyuma yo kumukiza.
Uwo munsi Izabella yarahagaze mukayira gato kari hagati mukibaya gihinzemo icyayi byasaga nkaho hari umuntu wingenzi yarahategerereje ariko bisa nkaho yarambiwe kuko yarebaga kusaha burikanya. Agitegerereje aho nibwo yabonye umuntu uturuka nkiriya kure uko uwo muntu yagendaga amusatira yaramwitegereje neza abona ni Sabbe uza umusanganira afite indabo mu ntoki.
Sabbe ageze kuri Izabella bararebanye maze Sabbe aha Izabella indabo arangije ati” I love u 
Izabella yirikanze ariko aramwenyura n'umutima utuje ahita ahobera Sabbe ati” I love u too
Sabbe araseka ati” utumye umutima wanjye ugabanya guhinda umushitsi ndetse urinze intabwo z'ibirenge byanjye ngo zidakomeza gutentebuka. Urakoze mukunzi mwiza.
Izabella nawe araseka ati” wambereye umutabazi mwiza ndetse umbere inshuti y'umumaro ukiza ubuzima bwanjye. None ni gute nakwanga urukundo rwawe.
Ibyo byose nibyo Sabbe arimo kwibuka buri uko arimo gukubitwa.
Kurundi ruhande Izabella nawe arimo gutwika impano zose yagiye ahabwa na Sabbe bagikundana, amafoto menshi bagiye bifotozanya nayo ntayarebera izuba nayo yarayafashe ayaterera mu muriro. Mbese ikintu cyose cyamuhuzaga na Sabbe aragitwitse. Arriana yarabirebye arumirwa.
Arriana ati” cyakora Izabe niwowe mukobwa wambere mw'isi unyumuje pe! Umutima wawe ukomeye nk'urutare.
Izabella araseka ati” iyo ushaka guhanagura amateka y'ibyahise nuku ubigenza. Umuriro uratwika kandi urakongora. Ikintu umuriro watwitse nticyongera kubaho kundi.
Arriana ati” ubu Sabbe uramutwitse burundu ntazagaruka mubuzima bwawe?
Izabella ati” amaso yawe arabikweretse.
Arriana arumirwa ati” cyakora Imana izagufashe ubuhemu ukoze ntubuzqkugaruke.
Izabella areba Arriana araseka ndetse aratembagara  ati” wowe iturize kandi uzamfashe ntuzabwize ukuri Juluisi. Ikindi nawe jya umpamagara Catherine kuko Juluisi namubwiye ko nitwa Catherine.
Arriana ati” ubu na mazina yawe urayahinduye bburundu.
Kurundi ruhande aho Sabbe ari arimo gukubitwa. Musafiri yahise akurayo icyuma kinini cyane maze yegera Sabbe araseka.
Musafiri ati” vuga ijambo ryanyuma kuko ubuzima bwawe burangiriye aha?
Sabbe arareba abura icyo avuga ahubwo amarira atangira gushoka kumatama.
Musafiri yaramurebye maze aramuseka cyane.
Izabella nawe kurundi ruhande yahise azana n'umkufe Sabbe yariyaramuhaye arawureba maze nawe ahita awuterera mu muriro.
Mukuwuta mu muriro byahuriranye na Musafiri nawe arimo gutera Sabbe icyuma munda barangije bahita bamusunika muri ya mpanga agwa muri ya sumo ya mazi.
…….Izabella mission yo guhitana Sabbe banza ayirangije….
…..Ariko se Sabbe Koko yaba apfuye ubuzima bwe bukaba burangiriye hariya?
Utazacikwa na Episode ya 6……..
.Inkunga yanyu ni umusingi ukenewe  kuritwe ni igiceri cya 50 gusa buri cyumweru kuri 0781955794 cy tigo cash 0725152848.
Kandi mwihangane Kuba narimaze iminsi mpuze pe!

Comments