Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubushize twaherutse Sabbe atewe icyuma munda maze bahita banamusunika muri yampanga ndende agwa iyo hasi iyo kure cyane mu isumo y'amazi. Ubuzima bwa Sabbe buba burangiriye aho……..
Kurikirana neza witonze iyi Episode ya 6
Iyi nkuru yahimbwe na Chris Nandi Ishimwe.
Umuntu uba ukeneye kumvugisha wampamagara cy ukanyandikira kuri 0781955794/ 0725152848.
………….. Episode 6…………………
Dutangiriye nanone muri ryo joro kwa Arriana na Izabella. Bombi bahagaze hafi y'umuriro barimo kureba ukuntu impano zose Sabbe yagiye aha Izabella zirimo gushya. Arriana arigucishamo akitegereza umutima wa Izabella akabona umukobwa yamaramaje Kandi ntabinya afite by'ibyo arimo gukora.
Izabella ahita asubira mu nzu aba agarukanye n'inzandiko zitandukanye Sabbe yagiye amwandikura, Arriana arabibona.
Arriana ati”nutwo twandiko ugiye kufutwika?
Izabella ati” ahari kugeza ubu nturasobanukirwa ibyo ndimo gukora, nakubwiye ngo kugira mbashe gutangira ubuzima bushya nuko nsiba amateka yose y'ibyahise. Izi nzandiko ntagaciro zigifite niyo mpamvu nazo zigomba gushya.
Arriana aramureba
Izabella nawe aramureba ati” iki?
Arriana ati” ndumva ngufitiye umpuhwe n'impungenge
Izabella ati” niba Koko uri inshuti yanjye wakabaye umfasha gukomera ukananshigikira.
Arriana ati” mfite ubwoba bwo kuba nagushyigikira muri iki kintu ukoze.
Izabella atangira guta za nzandiko mu muriro, agiye gutamo urwanyuma abanza kurusoma. “”rwanditseho amagambo Sabbe yamwandikiye agira ati: honey mukunzi wanjye w'ubuzima bwanjye bwose kubera ko watabaye umutima wanjye ukawurinda kumagara, nanjye ndifuza kukubera umurinzi w'ibihe byose amanwa na nijoro. Ndashaka kuzaba amaso y'ibirenge byawe kugira ngo nzahore ndinda intambwe z'ibirenge byawe kugirango batazatentebuka maze ugasitara.
Isabella amaze gusoma ako kandiko abona Arriana arimo kumuhanga amaso.
Izabella ati” utekereza ko aya magambo meza Sabbe yanyandikiraga yari kuzayasohoza?
Arriana ati” iyo uza kumuha amahirwe yari kuzayasohoza.
Izabella asekamo ati” Sabbe yari yarabaye ikimara cyatwawe n'urukundo gusa bigatuma gihora kimbwira amagambo meza asize ubucyi nyamara mu byo yavugaga ntanakimwe yigeze ashobora gushyira mu bikorwa.
Arriana ati” nuko utigize umuha umwanya nkuko yabigusabye.
Izabella ati” rero sinkunda ibintu bituma nkerererwa mu nzira. Iyo amaso yanjye ataza kureba kure ngo n'umutima wanjye ufate umwanzuro ukwiye hakiri kare, kubana na Sabbe byari kuzamunga ubuzima bwanjye amagufa yanjye akabora kandi nyihagaze.
Izabella nako kandiko kanyuma yahise agashyira mu muriro nako karakongoka. Amaze kugaterera mu muriro ahita yakira sms kuri phone ye iturutse kwa Musafiri amubwira ko mission bayirangije kare.
Izabella arishima ahita ajya mu nzu arimo guseka Arriana ayoberwa ikintu cyaba gitumye Izabella yishima cyane agaseka.
Twigarukire mu cyaro. Umusaza Pawulo aracyakomeje umugambi we wo kwita no kurera umwana y'itoraguriye mu shyamba. Muri ayo masaha ya mugitondo arimo koza ako kana. Uwo mwanya hari undi musaza witwa Rutsiye waje kumureba afite na Envelope mu ntoki.
Pawulo amuha ikaze.
Rutsiye asanga Pawulo arimo koza umwana maze araseka ati”burya ntabwo urasaza pe!
Pawulo araseka ati” have wishinyagura sha!
Rutsiye ati” ushaje ntabwo wabasha kwita kumwana biveze aho.
Pawulo ati” uyu mwana ni umugisha wanjye Imana yanyihereye. Imana yashatse kunsumbusha kuko natakaje abana benshi.
Rutsiye ati” cyakora ugiye kuzasaza neza kuko uyu mwana nakura niwe uzasigara akwitaho mugihe uzaba utagishoboye.
Pawulo ati” rwose!
Rutsiye ahita ahereza Pawulo ya Envelope yarazanye
Pawulo araseka ati” urakoze kunzirikana ukanzanira amata y'umwana.
Rutsiye ati” ese ntamakuru y'umukobwa wawe n'umwuzukuru?
Pawulo ati” reka da! Nayobewe imiterere y'umukobwa wanjye kuva mama we yapfa ntabwo Izabella arongera kumfata nka se?
Rutsiye ati” ushaka kuvuga ko kuva yagenda ataragaruka kukureba?
Pawulo ati” kuva yagenda ntarahindukira narimwe.
Rutsiye ati” ameze nka Catherine wanjye. Ahari we banza atakibuka yuko mbaho.
Pawulo ati” Izabella mama we amaze gupfa yaragiye arihindanya aba mubi cyane.
Twiyizire kurundi ruhande kwa Izabella na Arriana ni mugitondo nyine. Izabella arimo kuzinga imyenda neza ashyira muri varise. Arimo kuzinga yabonye agaphoto ka mama we maze aragafata arakareba.
Mukukareba yatangiye kwibuka kera umunsi umwe akiri muto. Yariyicaye hasi yigunze uwo munsi amarira yari menshi kuri we. Yariyicaye mu cyumba cy’ababyeyi be mama we yararwaye indwara ikomeye cyane kuburyo yari mu marembera y'urupfu. Izabella yarari aho arimo kwitegereza ukuntu mama we arimo gupfa kandi ntakindi kintu afite yabikoraho.
Mama we ntayarakibasha kuvuga no kuba yagira icyo afata cyangwa yakora. Yararwaye indwara ikomeye cyane yo mu mitsi, Imitsi ye yari yaribanye amaraso atabasha kugenda mu mubiri.
Izabella araho yicaye iruhande rwa mama we papa we ariwe pawulo yahise aza aho mu cyumba ariko nawe yasaga n'uwacitse intege.
Izabella yaramurebye na marira ati” papa amafaranga urayabonye?
Pawulo nawe aho gusubiza umwana yafashwe nikiniga ahita aza ahobera Izabella ati”umbabarire mwana wanjye nakoze iyo bwabaga ngo nshake uko ntabara mama wawe ariko byanze.
Izabella yarababaye areba se ati” papa sinshaka ko mama apfa ndakwinginze ngende ukore iyo bwabaga ushake amafaranga tuvuze mama!
Pawulo ati” zabella nagerageje ntako nagize. Milioni ebyiri ni amafaranga menshi ntahanu nahamwe twayakura urabizi turi abakene ndetse nabuze n'umuntu numwe wayanguriza.
Izabella ati” jya gusaba ubufasha Nzogera ni umukire ndabizi aragufasha Kandi ni nshuti yawe magara.
Pawulo ati” niho mvuye ampaye amafaranga ibibimbi 30k gusa. Kandi ayo ntiyavuza mama wacu
Izabella yarababaye cyane arangije arahuguruka
Pawulo ati” ugiye he?
Izabella ati” sigara kuri mama njyewe ngiye gushaka amfaranga tumuvuze.
Pawulo ati” ese mwana wanjye amafaranga nubuze ndi umubyeyi ndi umuntu mukuru wowe urayakura hehe?
Izabella areba se maze ahita asohoka arajyenda ajya gushaka aho akura amafaranga
Ubwo Izabella amaze kwibuka arimo arebga agafoto ka mama we yumvise urusaku hanze maze ahita asohoka ajya kureba ageze hanze asanga ni Arriana urimo gutongana na Musatafa maze Izabella arabegera.
Izabella areba Mustafa ati” kubera iki waje guteza akavuye hano?
Mustafa ati” Sabbe yabuze
Izabella y’igira nkaho yikanze ati” none se kuba yabuze uje kumushakira hano?
Mustafa ati” kuva umunsi ukatira Sabbe yabaye nkutaye umutwe atangira kubura gutuza muri we. Rero narinje kugira ngo nkusabe muze mumfashe tumushakishe.
Izabella ati” ntabwo umuntu w’umugabo nkuriya yabura kuko ntabwo ari uruhinja.
Mustafa ati” nyamara ijoro ryose yagiye ntiyagaruka.
Izabella ati” afite aho yagiye ni umusore aba afite gahunda ze. Ikindi ugomba kumenya Sabbe ntakiri umuntu nitayeho kuko twaratandukanye. Niyimenye kuko nanjye ndimo kwimenya so nguhaye gasopo ntuzongera kuza hano uje kumbwira ibye.
Mustafa ati” ariko Sabbe ni umugabo wawe kuko mwarabyaranye?
Izabella araseka ati” ntabwo narinziko nawe uri ikigoryi? Nonese ninde wakubwiye ko kuba twarabyaranye bingira umugore we kandi tutarasezeranye imbere ya mategeko? Ese ubundi niki gituma ushishikaye cyane kuri Sabbe kumbona uri umusore wakwitaye kubuzima bwawe ukarekana nabo batamutwe? Igihe cyawe urimo kugikoresha nabi.
Arriana areba Mustafa ati” nonese Sabbe uvuga ko yabuze ate?
Mustafa ati” twarikumwe mu nzu mwijoro ryahise turimo kubara udufaranga twakoreye, ngiye kureba umuceri ngarutse ndamubura.
Arriana ati” buriya afite ahantu yagiye araza kugaruka ngenda utuze.
Izabella arabereba arangije y'isubirira mu nzu abasiga aho hanze.
Arriana ati” Mustafa Sabbe naramuka akugarukiye uzamwiteho uzamubera inshuti umube hafi Kandi uzamukuremo Izabella kuko Izabella nawe yamaze kukwibagirwa burundu.
Mustafa ati” abakobwa biki gihe muri babi.
Arriana ati” si twese, ariko jyenda ufashe mugenzi wawe umufashe kwiyakira no kwemera ibyabaye.
Musatafa ati” ningira amahirwe akagaruka
Arriana ati” Sabbe ndamuzi ni umusore wahoze ari imfura Kandi ni umugabo ukora igikwiye, niyo mpamvu njyewe ntabwo mfite bwo kuba wamubuze aho yagiye arahazi Kandi azi n'impamvu yagiye arayizi. Genda igihe cye nikigera arakugarukira.
Ubwo Mustafa yahise ava aho aragenda. Arriana nawe agiye gusubira mu nzu ahita abona Izabella asohotse mu nzu yambaye neza cyane.
Arriana ati” ndakubona uraka! Ugiye he?
Izabella arahindukira neza hose ati” ndebera sha neza niba ntaribusebye Juluisi wanjye?
Arriana araseka ati” si ubwiza wikoze pe! Wowe naww muraba musa n'utunyange.
Izabella araseka ati” ubu rero ni igihe cyanjye cyo kwinjoing ubuzima nanjye nkabaho nkabyumva.
Arriana ati” Sha ndumva mfitiye amatsiko y'ahantu Juluisi agitwaye?
Izabella ati” Juluisi yambwiyeko anyeneye cyane ngo arashaka kuvugana nanjye turi twenyine.
Arriana ati” ndabyumva, ahari sha wasanga Juluisi ari serie nyamara!
Izabella ati” niba umushidikanyaho ibyo ni byawe ariko njyewe namaze kubonako urukundo rwanjye ruzima ruhishe mu mutima we. Rero ngomba kumwegera cyane maze nkagera aho urukundo rwanjye ruhishe muri we.
Arriana araseka ati” muko ndumva rwaragurumiye muri wowe!
Izabella ahita ajyenda ati” mbabarira utankereza sha!
Ubwo Izabella yaragiye arinda arenga Arriana arimo kumwitegereza. Izabella amaze kurenga Arriana yahise y'ibuka ni joro ubwo Izabella yatwikaga ibintu byose Sabbe yamuhaye………. Izabella yamubwiye amagambo akomeye ati” Arriana urabizi uranzi wese murugo twahoze turi abakene ndetse byaje no kuviramo mama wanjye gupfa, ese urashaka ko nanjye nazabaho muri ubwo buzima?
Arriana amaze kwibuka ayo magambo ahita y’ivugisha ati”Izabella Koko ukeneye ubuzima bwiza ahari wasanga iki aricyo gihe cyawe cyo kubaho. Gusa uburyo ubikoramo nibubi cyane kandi buntera ubwoba.
Amasaha yarisunitse Izabella nawe aba ageze ahantu Juluisi yamusabye ko baza guhurira. Izabella ageze aho hantu haribyo yatangiye kubona aratungurwa. Izabella yatangiye kurangwa nibyo arimo kubona.
Bwa mbere yabonye inkweto z'umukobwa ziri aho hantu aje guhurira na Juluisi. Izabella amaze kuzibona arakomeza aba afunguye urugi rwaho hantu mukugera mu nzu aba abonye imyenda y'umukobwa yagiye itakara aho mu nzu. Izabella yatangiye gukeka maze atangira kubabara.
Gusa arakomeza ubwo araho muri yo nzu yagombaga guhuriramo na Julusi. Ageze muri korodoro hafi y'icyumba aba aba abonye nanone isutiye y'umukobwa maze noneho si ukubabara yahise atangira gukeka ko Juluisi arimo kumuca inyuma maze amarira si ukwisukiranya ndetse arebye neza aba abonye ni kariso y'umukobwa aho yatakaye hafi y'urugi. Izabella arangije afunga umutima yiyemeza gufungura ngo abafate.
Izabella aba afashe kusereri y'icyumba afunguye abona………………….
……Fora niki Izabella abonye?
…utazacikwa na Episode ya 7….
Wadutera inkunga ni igiceri cya 50 gusa usabwa kucyumweru kuri mobile money 0781955794
Iyo nkunga niyo idufasha gutegura kugira ngo inkuru ikugereho neza cyane.
Hanyuma abashaka kuzajya mubona inkuru binyuze kuri WhatsApp munyandikire kuri WhatsApp mbashyire kuri group ya WhatsApp
Comments