Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Muri Episode ya 6 twaherutse Izabella yuzuye agahinda na marira yo gusanga ibimenyetso aho yagombaga guhurira na Juluisi bagaragazako yaba arimo kumuca inyuma. Yafunguye urugi rw'icyumba agira ngo abagwe gituma maze afunguye haribyo yabonye arumirwa……. Ese nibiki yabonye?
…….iyi ni Episode ya 7 dutangiye……….
Izabella mugufungura akeka ko agiye guhita abafata, yarafunguye arebye aho mu cyumba abura umuntu n'umwe ahubwo asanga icyumba kiratatse kirarabagirana. Uburiri bwuzuyeho indabo nziza kandi z'amoko yose. Izabella yaratunguwe cyane nibyo arimo kubona agira ngo ari mu za nzozi zimwe zidasanzwe.
Akiraho yumvise ijwi ry'inanga ni jwi ryiza ry'umuririmbira, ahindukiye asanga ni Juluisi uje wambaye neza cyane amuririmbira. Izabella byaramurenze cyane amarira y'akababaro yarafite ahinduka amarira y'ibyishimo. Juluisi nawe yakomeje kuza amusatira buhora buhoro intambwe kuyindi ari nako amuririmbira amugeze imbere arahagarara bararebana.
Juluisi amaze kumuririmbira aramuhobera n'utu bizou twinshi, amaze kumuhobora ahita akora mu mufuka maze aba akuyeyo impeta Izabella ayikubise amaso aratungurwa.
Juluisi ati” ese Catherine wanyemerera ukemera tugashyiranwa ukambera umugore nkakubera unugabo?
Izabella byaramurenze ariko kubera ko aribyo nawe yashakaga yahise abyemera ntakujijinganya maze ahereza Juluisi akoboko aba amwambitse impeta maze barahoberana karahava.
Kurundi ruhande ahantu kure cyane hari abakobwa babiri bari mu kigero cy'imyaka 19 na 20 barimo koga mu mugezi munini w'amazi atemba. Uko barimo koga, umwe muri bo arimo kogera hagi kunyengero haricyo yabonye maze arikanga atabaza mugenzi we. Uwo mugenzi we nawe yahise aza kureba icyo kintu. Mukureba neza kumbe ni Sabbe amazi yariyatembenye maze aramumanura araza amuta aho ku nkombe. Abo bakobwa batunguwe no kubona umuntu aho ku nkombe z'umugezi.
Umwe ati” Dari tuve ahangaha ushobora gusanga ari umuzimu?
Dariya ati” Nina ntabwo umuzimu wawubonesha amaso, ahubwo wasanga uyu muntu yarapfiriye ahangaha.
Nina n'ubwoba bwinshi ati”niba yarapfiriye aha rero tuve aha tugende.
Dariya aho kwemera igitekerezo cya Nina cyo kugenda ahita yegera Sabbe amukorakoraho amwumvuriza aba ashyize n'ugutwi kumunwa
Nina ubwo niko arimo kwitegereza gusa we yifitiye ubwoba.
Nina ati” ariko ibyo urimo ni biki waza tugataha?
Dariya mugukomeza kumviriza yumvise Sabbe asa n'ugihumeka. Anamwitegereje neza abona n'igikomere cy'icyuma bamuteye mu nda.
Dariya areba Nina ati” uyu musore aracyahumeka.
Nina ati” none urashaka ngo dukore iki?
Dariya ati” uyu musore tumutabare tumujyane murugo.
Nina arahakana ati” ariko Dari uri umusazi? Ubwo se urumva turasobanurira mu rugo ko tumukuyehe? Ese wasanga ari umugizi wanabi dushaka gutabara?
Dariya yerebye Nina ati” umva mbere na mbere reka dutabare umuntu ibindi by'ubusobanuro uvuga biraza nyuma.
Nina ati” ibyo njye simbigufashamo rwose!
Dariya ati” Nina jya ugira umutima wa kimuntu. Uyu musore urabona afite igikomere kinini cyane arimo kugenda apfa buhorobuhora ndetse bisa nkaho amaze umwanya munini hano. Ese ibaze aramutse ari wowe uri hano byagenda bite?
Nina ati” kugira neza simbyanze. Ariko uwo muntu ushaka ko dufasha ntitumuzi ashobora kuba ari umugizi wa nabi.
Dariya ati” nonese niki kikwereka ko yaba ari umugizi wanabi? Ese uramutse usanze ahubwo atari umugizi wa nabi?
Bakomeje kujya impaka baterana amagambo.
Twigarukire kuri Izabella na Juluisi bicaye kuri bwa buriri butatswe n'indabo z’amoko n'utwoko barimo kwirira baninywera mbese urukundo rurahari.
Izabella ati” ese honey kuki washatse kunkorera surprise ubanje kuntera ubwoba?
Juluisi araseka ati” nashakaga kubanza kureba kwizera kwawe.
Izabella ati” rero muri make washatse kungerageza?
Juluisi ati” cyane
Izabella ati” none nyuma yuko ungerageje niki wabonye cyatumye ukomeza ukanyambika impeta isaba ko dushyingiranwa?
Juluisi araseka ati” amarangamutuma yawe yanyeretse ko unkunda. Iyo uza kuba utankunda uba wahise w'ivumbura ukagenda ukibona ibimenyetso byagaragazaga ko ndimo kuguca inyuma.
Izabella ati” ntinya kubabarira murukundo. Impamvu nakomeje kuguma hano kugeza ubwo nageze hano nshaka kukwifatira nuko numvaga nkikwizeye ntemera ko wowe wakora ikintu cyo kumpemukira ukaba wambabaza.
Juluisi arabyumva
Izabella ati” cyakora uri umusore wa mbere untungute mu mateka.
Juluisi ati” nyemerera rero nanjye ntuzambaze, kuko biramutse bibaye najya kumusozi nkirukanka
Izabella araseka arangije ahita amutamika ati” humura njye nzakubera ubwugamo buhoraho.
Bombi baraseka
Twiyizire kurundi ruhande ni mukayira gato kanyura mu gashyamba k'ibiti byiza bitandukanye, Dariya na Nina bari muri ako kayira bataha. Gusa Dariya yanze gusiga Sabbe aramuhetse nubwo arimo kugenda ahirimanga mu nzira kubera ibiro by'inshi bya sabbe. Nina arimo we kugenda imbere ntacyo bimubwiye kuba Dariya arimo kurwana no gutabara ubuzima bwa Sabbe.
Uko bagenda Dariya yegeze imbere kubera ibiro by'inshi bya Sabbe baba baguye hasi Nina areba ariko we arimoreza.
Dariya aramureeeba ati” ariko Nina umutima wawe uteye ute?
Nina aho yarageze arahindukira aramureba ati” urabona warabaye ute?
Dariya ati” ndabona warabaye uwinyamanswa.
Nina araseka ati”niba ari uko ubibona, rero ntukambaze ibyo ubona.
Dariya ati” ese basi wowe ntabwo wagirira uyu muntu impuhwe?
Nina ati” njyewe ntambaraga mfite zo kugenda mpetse uwo muntu ntazi. Ikinda ujya kwiyemeza kumutwara ntawabiguhase rero iyemeze umutware dore ko ukunda kwigira intwari.
Dariya ati” gutabara umuntu uri mu bibazo ntabwo ari ukwigira intwari.
Nina ati” none niba utashakaga kwigira intwari iyo umureka abandi ntibari kuzamutabara?
Dariya yabonye ko Nina ntagahunda afite yo kumufasha maze arahaguruka ariyemeza arongera ashyira Sabbe mu mugongo nubwo birimo kumugora.
Sasa twigarukire kuri Juluisi na Izabella. Nyuma yo gusangira bishimye noneho bari muri Saro barimo kubyinana utuziki tw'utuzuke buri wese anafite ikirahuri cya juice. Mbese ubuzima Izabella yahoze yifuza basa nkaho yatangiye gukandagizamo ibirenge.
Uko babyina niko banamwenyura murabizi ibyabakundana.
Juluisi akomeza kubyinisha Izabella amureba mu maso ati” honey ndumva nshaka kukumenyaho by’inshi uyu munsi.
Izabella ati” niki kindi ushaka kumenya kuri njye?
Juluisi ati” kuva twakundana nzi izina ryawe rimwe gusa, rero ndifuza kuyamenya yose
Izabella yikangamo asa n'utinze kumusubiza Juluisi nawe abyibazaho gusa nyine ntiyabitindaho.
Izabella amaze kubitekerezaho arisetsa ati” biratangaje kuba utaruzi amazina yanjye yose
Juluisi ati” bibaho cher! Kubera ko namenyereye kukwita honey gusa.
Izabella ati” amazina yanjye yombi ni Uwase Catherine
Juluisi araseka ati” noneho ndakumenye uri uwaso Koko ariko vuba aha ugiye kuba uwa Juluisi Catherine.
Izabella araseka ati” bivuze ngo vuba aha ndahindurirwa izina.
Barakomeza barabyina gusa uko babyina umutima wa Izabella watangiye kujya kure cyane atangira kubunza umutima y'ibaza by'inshi ati” Juluisi wihangane naguhishe amazina yanjye nyakuri kuko aribwo buryo bwonyine bwo kungeza kucyo nahoze nifuzq kuva kera. Sinshaka ko wazamenya amateka yahahise.
Amaze kubyivugisha mu mutima arakomeza y'ishimana n'umukunzi
Kurundi ruhande mu kabari. Methode ntagisiba mu kabari kuva aho aburiye Sabbe. Uko arimo kunywa aho mu kabari yicaye wenyine arimo kureba na kagafoto ka Izabella Sabbe yahoraga afite arimo kureba
Methode uko akareba yatangiye kwibuka rya joro ubwo bari barikumwe barimo kubara udufaranga bakoreye. Icyo gihe Sabbe yabwiye Methode ko arimo gukora cyane kugira ngo azagarure Izabella we wari waramucitse.
Methode amaze kubyibuka arivugisha ati” none wagiyehe wamusenzi we utaragera ku nzozi zicyo wari warifuje kuzageraho?iteka mpora ngutegereje mba nibaza igihe uzangarukira.
Twiyizire kuri Dariya na Nina amaherezo bageze iwabo murugo. Iwabo ni urugo rudakize ariko rutanakennye rutunzwe n'ubuhinzi.
Dariya na Nina bagihinguka iwabo basanze papa na mama wabo barimo guhura ibishyimbo. Papa Dariya aba abonye wa muntu Dariya aje ahetse azanye mu rugo.
Papa Dariya ati” uwo ninde?
Dariya ati” tumukuye kumugezi
Papa Dariya ati” none umuzanye hano gukora iki?
Dariya ati” papa amaze nabi akeneye ko tumuha ubufasha.
Papa Dariya ati” wa mukobwa we uri ikigoryi, hano iwanyi wabonye ari kwa muganga cyangwa mukigo gitabara imbabare?
Dariya ati” ariko papa kumufasha ndumva ari ntakibazo kirimo.
Papa Dariya ararakara
Nina ubwo arimo kureba ati” papa ibyo nabimubwiye kuva kare ariko yica amatwi
Papa Dariya ati” subiza icyo kintu aho ugikuye
Dariya ati” papa uyu ni umuntu ntabwo ari ikintu, ndabinginze mureke tumufashe
Nina ati” papa ntimwumve ibyo bintu bya Dariya, uriya muntu ntitumuzi ashobora kuba ari n'umugizi wanabi.
Papa Dariya guhura aba arabiretse yegera Dariya ati” ndakubwiye ngo icyo kintu gisubize aho ugikuye.
Dariya areba se ati” papa ndakwinginze reke tugire ineza maze dufashe uyu muntu naramuka akize azava hano y'ikomereze inzira ze.
Papa Dariya yitegereza Sabbe arangije areba Dariya ati” ese niki kirimo gutuma uta umwanya kumuntu nkuyi wapfuye kera?
Dariya ati” papa ndizereko uyu muntu akiri muzima nabyumvise
Papa Dariya ati” none ukeka ko arinde umufasha hano rero!
Dariya ati” njyewe ndabasha kumwitaho.
Mama Dariya yakomeje kubyitekerezaaa arangije araza yegera umugabo we ati” papa dari reka uyu mwana tumuhe amahirwe abashe gukora ikintu yatekereje.
Papa Dariya ati” ariko mfite ubwoba ko uyu muntu ashobora kuba ari ibandi.
Mama Dariya ati” wivuga gutyo kuko ushobora no gusanga ari umuntu mwiza kuruta uko wabikekaga. Rero ikingenzi reka tumufashe bwa mbere na mbere.
Papa Dariya ageze aho aremera. Dariya akomezanya Sabbe mu nzu……….
Iminsi ikomeza kwihirika. Sasa mu masaha yanimugoroba Izabella na Arriana bari mu cyumba Izabella arimo kwipima ikanzu azambara mu murenge dore ko habura iminsi ibiri gusa maze bakajya mu murenge. Uko Izabella ayipima niko bafite ibiparu by'inshi bidashira.
Arriana ati” sha ndabona amaherezo inzozi zigiye kuba impamo.
Izabella araseka ati”cecekaho sha wikomeza kuzivuga ukazisubiza inyuma.
Arriana araseka ati” ndumva watse kabaye!
Izabella ati” bihore sha! Sinjye uzarota dusinye imbere y'amategeko. Arriana ubuzima bwanjye bwahoze buciriitse bugiye gutumbagira maze bukabakabe kubicu.
Arriana ati” ndabyumva ugiye kuzajya ugendera muri metero 100
Izabella araseka ati” bihore, nakandagiraga isi nkayibabaza ntamafaranga ndagira none wibaze uko nzayigenza ubu ngiye kuboho ndi umunyamafaranga?
Arriana ati” ese nkubaze? Kubera iki n'ubundi amafaranga ariyo ugushize imbere kuruta kumva ko ugiye kubaka urugo rugakomera?
Izabella ati” iteka uhora ufite ibitekerezo by'abana. Ubundi amafaranga ni rwo rugo,
Arriana ati” Izabella mba mbona wishuka cyane
Bakiri miri byo bumvise umuntu uba komangira muri iryo joro. Arriana arahaguruka ajya kureba iwariwe. Mugufungura hari umukobwa wahise winjira mu nzu arimo kurira cyane bidasanzwe.
Izabella nawe ahita asohoka mu cyumba aza muri saro.
Arriana areba uwo mukobwa ati” Fiona bigenze bite ko uje iri joro urino kurira?
Fiona na marira menshi ati” ni Catherine
Arriana arikanga ati” Catherine bimugendekeye bite?
Fiona ati” Catherine nsanze yishwe
Arriana na Izabella kumva iyo nkuru barikanze…………
………utazacikwa na Episode ya 8…….
Ese uyu Catherine upfuye yaba arinde?
Niba ushaka kuvugana nanjye hamagara 0781955794.
Wananyandikira kuri whatsapp kuri iyo numero.
Ushaka wananyandikira kuri Facebook account yanjye Chris Nandi ishimwe.
Ndabakunda cyane…….
Comments