Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Muri Episode 33 twasize Juluisi ashwana na Izabella, uwo mwanya hari umugore wahise ubinjirana n'ibikapu Juluisi amukubise amaso arikanga ahita aba nk'umushwi waguye mu mazi. Wikwabaza ngo uwo we ninde kandi?
.
Writer: Chris Nandi Ishimwe inshuti ya bose.
Dushobora no kuganira kuri 0781955794/ 0725152848.
.
Uwo mugore akimara kwinjira mu nzu n'ibikapu bye ndetse anaherekejwe n'abana babiri, Izabella yarabirebye biramucanga. Juluisi we kubona uwo mugore yaguye mu kantu arumirwa.
Uwo mugore amaze kurambika ibikapu hasi yaje asatira Juluisi maze Izabella ahita amwitambika asa n'ushaka kumusohora amusubiza hanze.
Uwo mugore areba Izabella ati" wa mugore ntabwo unzi nanjye sinkuzi so va muri bi wishaka kubyivangamo.
Izabella nawe yihagararaho ati" kuba ntakuzi niyo mpamvu nshaka kukubaza impamvu unyinjirira mu nzu nk'uwinjira mu soko?
Uwo mugore aramuseka arangije areba Juluisi ati" ese buriya mugabo muri kumwe yahamya ko nakwinjiriye mu nzu? Cyangwa ahubwo niwowe ugomba gutanga ubusobanuro bw'impamvu wanyinjiriye mu nzu?
Izabella kandi biramucanga.
Uwo mugore atera intambwe ashaka gukomeza asatira Juluisi nanone Izabella aramwitambika ati" umva wa ndaya udashaka kuzana akamenyero hano mu rugo rwanjye.
Uwo mugore areba Izabella ararakara ahita amusunika nkiriya ati" indaya niwowe yanyuriye Umugabo nkaba narimaze iyi myaka yose ntazi Aho mugabo wanjye aba.
Izabella birangira kumuyobera ati' ibyo ni ibiki uvuga ngo nagutwariye umugabo?
Uwo mugore ati" reba aba bana turikumwe uracyeka nabyaye kugiti.
Izabella atangira kumizwa nibyo arimo kubona.
Uwo mugore yasatiriye Juluisi aba amuteye urushyi n'uburakari bwinshi ati" wa ndaya we y'umugabo! Ese wakekaga ko ntazakugeraho?
Juluisi aradidimanga Izabella areba, kandi ibirikuba arabona bimeze nka film
Uwo mu mama yatangiye kuvugana ikiniga cya marira ati" Juluisi gute watinyutse gufata imitungo yose ukayigurisha maze ukantana abana ukijyendera? Ese wacyekaga ko abana bazabaho bate? Gute wabaye umugabo utagira umutima? Niba harikibi nagukoreye utarikubasha kumbabarira basi kuki utababariye abana bawe?
Izabella kumva ko uwo mugore yita Juluisi byaramucanze maze yegera wa mudamu ati" mada ushaka kuvuga ko Juluisi umugabo wanjye yaba kandi umugabo wawe gute?
Uwo mudamu areba Izabella ntiyagira icyo amusubiza ahubwo akomeza gutonganya Juluisi ati" Juluisi ndashaka ko umbwira iyi myaka yose icyo watekerezaga kuri twe? Ese wumvaga tubayeho dute iyo mu mahanga wadutaye?
Izabella areba Juluisi ati" Cher uyu mugore ni ibiki arimo avuga ?
Uwo madamu aha Izabella gasopa ati" ndakwiyamye nawe wandaya we! Ndimo ndavugana n'umugabo wanjye.
Izabella nawe si ugushinga ati" umva we gabanya iyo mitwe ushaka guteka ku mugabo wanjye.
Uwo mudamu ahita ajya mu gikapu hari ibipapuro gakuyemo n'amafoto abihereza Izabella ati" ibyo byandiko nibigaragaza ko nasezeranye na Juluisi ndetse urabona na mafoto dusezerana mu bubiligi. Ndumva rero ntarindi Jambo ugomba kugira imbere yanjye mvugana n'umugabo.
Izabella yarabirebye biramurenga yitegereje Juluisi abona yabaye nk'imbeba yafatiwe mu mutego. Ibintu byahise bigaragaza ukuri uwo mudamu avuga.
Izabella ati" ariko nanjye twaraseseranye
Uwo mudamu ati" yagukinnye imitwe rero akubeshya ko ari umusore nyamara ni igisambo cy'umugabo cyarigitaye urugo rwe.
Izabella yacitse intege yumva abaye nk'umusazi.
Uwo mudamu areba Juluisi ati" cyakora Imana iragutamaje kuko ntiwari uziko nzigera nkugeraho ariko make kugira ngo njye nawe duhangane imbonankubone.
Juluisi yarebanye na bana be isoni riramwica.
Uwo mudamu yarebaga Juluisi akumva umujinya uramwishe ni nkaho yagafashe icyuma akacyimutera.
Uwo mudamu ati" Juluisi ndashaka kumenya impamvu wafashe imitungo yose y'abana ukaza kuyipfusha ubusa mu ndaya ushaka abagore bose ushaka. Ese wumvaga uri mugabo nyabaki utita ku maraso ye?
Izabella yabonye ari ntakundi yitambika uwo mudamu ati" umva mada mbabarira umvire mu rugo, umugabo wita uwawe yaragutaye ashaka njye so ubu si umugabo wawe ni umugabo wanjye.
Uwo mudamu ahita ahindukirana Izabella n'uburakari bwinshi kandi avugira hejuru cyane ati" ndukura wa ndaya we! Niki kugaragaza ko uri umugore w'umugabo wanjye? Ese niki kigaragaza ko uru rugo ari urwawe ? Iyi nzu waryamagamo uko wishakiye iriho amatafari yawe angahe? Umva Izabella kimwe cyo maze kubona nuko wowe n'umugabo wanjye mwahuye muhuje. Ariwowe waje umukurikiyeho imitungo ari nawe yibye imitungo navunikiye yitwaje urukundo namukundaga arampemukira. Urugo rero witaga urwawe ni urugo rwanjye ndetse rw'abana banjye.
Izabella biramurenga arakanura areba Juluisi ko yagira icyo avuga araheba.
.
Sasa twiyizire mu kazi. Dariya akazi amaze kukamenyera. Muri uwo mwanya Ariana aza kumureba mwibuke barakorana.
Ariana ati" akazi kakugezehe cher!
Dariya ati" hano facture z'abakiriya zenda kunyica.
Ariana ati" bihore njyewe stock yenda kunsigamo imvune, buri kanya ni ukwinjiza ibintu mukandi kanya bikaba birasohotse.
Dariya ati" ikigaragara nubwo akazi kabaye kenshi nibyo kwishimira kuko birimo kugaragaza ko akazi karimo kujyenda neza.
Ariana araseka ati" iki ni kimenyetso kigaragaza ko wowe na Sabbe mwazanye umugisha muri iyi company.
Dariya ati" umva ye!
Ariana ati" ariko cher ndifuza kugusaba ikintu kimwe kandi gikomeye.
Dariya ati" icyo kintu se niki ushaka kunsaba?
Ariana ati"ndimo ndagusaba nkwinjyinga kuzagarurira Sabbe ibyiringiro by'urukundo. Akeneye urukundo nyarwo rutavangatiranyijwe nikindi kintu cyaricyo cyose.
Dariya yafashe mu kiganza cya Ariana ati" ibyo nzabikora mbiguhayemo isezerano. Kabone nubwo Sabbe yabura byose afite ariko njye ntazigera ambura kugera mu mwuka we wanyuma. Ikindi nkushimiye ko nawe uba umwitayeho cyane.
Ariana ati" Sabbe ari mu bahungu bake bariho bintangarugero muri byose ndamukunda rero kuko azi guha agaciro abo yita umuryango we.
Dariya yahise yakira aka sms kavuye kuri chch we Sabbe kavuga kati"honey amasaha yo kubaka umubiri arageze rekeraho gukora uze tujye kumeza.
Ariana abona Dariya arimo kwisetsa ati" Sabbe niwe ukwandikiye
Dariya ati" ntawundi wanyandikira aya masaha anyitayeho atariwe.
Ariana arahaguruka ati" tujyende ndabizi yakubwiraga ko amasaha yo kurya ageze.
.
Tugaruke kwa Juluisi ho ikibazo cyakomeye nk'intambara y'isi. Wa mugore arimo gupanga ibintu bye byose mu nzu anategurira abana. Izabella we ibirakuba byamucanze arabona isi irimo kumwikaragiraho neza neza.
Izabella arimo kubaza Juluisi ibiri kuba ariko nawe akanwa kagobwe kukabumbura ngo agira icyo avuga byanze.
Izabella ati"Cher siwowe mbaza?
Juluisi aramureba ati" wimbaza ubusa niba ufite amaso abona ntacyo utabona.
Izabella arababara ati" bivuze ngo iyi myaka yose tubanye warambeshye warankinnye? Kuki wampemukira begeze aha?
Juluisi ati" mbabarira wishaka kwigira inzirakarengane ngo wigire umwere mu makosa twese twakoze. Tuza rero niyo atangiye kutugaruka.
Izabella amarira arameneka ati" Juluisi ibyo nibiki uvuga?
Juluisi ati" naraye umugore wanjye nawe uta umugabo wawe Sabbe ndetse unamuhindura umusazi izuba riva.
Izabella arikanga ntabwo yarazi ko Juluisi yaba yaramumenyeho ukuri kose yagiye ahisha.
Juluisi aramureba ati" utunguwe no gusanga naramenye ibyawe. Gusa utongera kuvuga ko nagunemukiye kuko nawe warampemukiye.
Uko bashwana abana ba Juluisi barabareba
Izabella ati" none bivuze ngo ugiye kunyirukana mve hano murugo rwanjye?
Juluisi ati" ahari ntabwo wabyumvise, njyewe ntarugo ngira iyi mitungo yose twabagamo yari iyabana banjye.
Izabella yahise yumva azungereye isi imwikaragiraho.
Uwo mugore yahise anamuzanira ibikapu bye arabimuhereza ati" akira ibyawe kandi ndagushimiye iyi myaka yose kuba warakoze akazi kawe neza ukita mu mugabo wanjye. Gusa niba kandi ukinashidikanya ko ari umugabo wawe ubitegure tuzajye murukiko ruzagaragaza ukuri.
Izabella isahani ye yicuritse abireba.
Uwo mudamu agiye gusubira mu cyumba aragaruka ati" cyakora hari andi mahitamo ufite. Ndabizi birakugoye gusohoka hano rero ushaka wakwigumira hano tukumvikana nka guha akazi ko murugo.
Izabella yumva arasuguwe.
Uwo mudamu ati" byose ni amahitamo yawe.
Arangije araseka ahita yijyendera. Izabella weeee. haaaaa!
.
Kurundi ruhande mu cyaro kwa muzehe Pawulo. Muzehe Pawulo n'umuhungu we Lavie barimo kwanika inkwi bavuye gusenya gutashya.
Pawulo yarebye umuhungu we Lavie ati" ese Lavie witeguye guhura na babyeyi bawe bagutaye?
Lavie ati" sogoku n'ubwo bantaye ariko ni ababyeyi banjye. Mbere y'uko nabacira urubanza ndifuza guhura nabo nkababaza impamvu yabibateye. Ahari numara kumenya iyo mpamvu nibwo nzamenya igikurikiyeho..
Pawulo asekamo ati" ariko impamvu yose yaba yarabibateye uzababarira?.
Lavie ati" ni nsanga ari impamvu z'umvikana wenda urugero nk'ubukene cyangwa nkwangwa n'imiryango yabo aho n'ababarira ariko ninsanga ari impamvu za mafuti imbabazi zanjye zizajya kure yabo.
Muzehe arikanga ati" bivuze ngo icyo gihe ntuzababarira?
Lavie ntaguca kuruhande ati" yego
Pawulo ati" ese waba utekereza ko baba baragitaye bari hamwe?
Lavie ati" oya, byanze bikunze uwantaye ni umwe muri bo. Kuko bombi barihamwe ntabwo bariguhuza umuhambi wo kunta mu shyamba nkaririya wankuyemo.
Muzehe yumvishe umwana afite ubwenge
Pawulo ati" rero mwana wanjye ndagira ngo unsezeranye ikintu.
Lavie biramuyobera ati" urashaka ko nkesezeranya iki papa?
Pawulo ati" mwana wanjye ndashaka ko unsezeranya ko icyaba cyose utazigera utandukana nanjye?
Lavie araseka ahita anamuhobera ati" mubyuri ndamutse nkwihakanye nkaguta naba mbaye nka wa mwana w'ikirara ndetse w'indashima. Ubuzima bwanjye mbukesha wowe muze. Rero sinshobora kwirengagiza ahavuye ubuzima bwanjye.
Muzehe kumva umwana amuhaye asezerano arishima. Maze bakomeza kwanika baganira.
.
Tugaruke mu tawuni amasaha yo akomeje kujya mbere. Izabella ari mu mujyi rwagati ajyendesha ibirenge nyamara yasimburanyaga imodoka uko yishakiye. Ari kurugendo rutamworoheye kuko ntazi aho arimo yerekeza n'ibikapu bye, agahinda kuzuye n'intimba byuzuye umutima arabona ubuzima bwe intangiro yo kurangira itangiye.
Nubwo imvura irimo kugwa ariko we arimo arumva izuba ryamucaniriye. Yatambutse maze ajya ahantu mu kaduka kamwe ajya gushaka icyo yanywa ngo basi nyuma aze gukomeza urujyendo. Gusa uko araho Jennifer yamukurikiranye ari mu modoka ajyenda amufotora.
.
Twiyizire hakuno kurundi ruhande amasaha ageze saa moya z'umugoroba. Sabbe acyuye ba Dariya na Ariana murugo rwe babamo barimo gutaha batera igiparu birumvikana.
Dariya ati" honey umva ubuhanuzi Ariana yaduhanuriye?
Sabbe araseka ati" niba ari ubuhanuzi bwa Ariana ubwo simbwemeye
Ariana ati" ariko kuki umpinga kandi ni kuva na kera?
Sabbe ati" nuko uri umutubuzi
Ariana amukubita umupira
Dariya ati" cyakora ibyo ibintu nanjye yavuze byacanze.
Sabbe ati" uyu mutubuzi yavuze se niki yakubeshye?
Dariya ati" Uzi ngo ibintu ngo yeretswe?.
Sabbe ati" nyine nibiki ngo numve?
Dariya ati" ngo yeretswe ngo njye nawe dukundana cyane.
Sabbe yahise aseka koko! Ati" sha nagize ngo n'ikindi kintu?
Dariya ati" urumva bidatangaje Cher !
Sabbe ati" kimwe cyo mbonye mwembi muri utugoryi !!!!
Dariya araseka ati" kuva njye nawe turi umwe ubwo nawe uri akagoryi ntacyo
Bidatinze abageza murugo
Sabbe ati" kwanza musohoke dore twahageze.
Bava mu modoka
Ariana ati" Sabbe iki kizu cyawe nikinini kijya kidutera ubwoba
Sabbe arabaseka ati" wowe ni kuva na kera.
..
Twigarukire kuri Izabella aho yararimo anywera fanta baje kumwishuza arishyura. Atangira kwibaza aho agiye kujya yerekeza.
Akirimo kuhibaza yahise y'ibuka umunsi Sabbe agaruka bakabonanira mu nzu ya Sabbe.... Uwo munsi Sabbe yamubwiye ko urukundo bakundanye rwashoye imizi mu mutima we kuburyo byari bigoye ko yamwibagirwa. Ndetse uwo munsi Sabbe yongeye abwira Izabella ko umunsi azaba agikeneye kumugarukira azagaruke ngo azasanga amutegereje.
Izabella amaze kubyibuka yakuyeye telephone ashakisha numero ya Sabbe arayihamagara..... Nwe mundebera icyo bita amatakirangoyi.
.
Sabbe aho ari arimo gufasha ba Dariya kwinjiza mu nzu ibyoguteka baribatahanye telephone ye yarasonnye mukureba abona ni Izabella. Ashyira ibyo yarafite hasi maze aritaba.......
.
Izabella niki noneho ugiye kuvugana na Sabbe?
.
Episode 35 is lauding don't miss.
.
Comments