logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Ngira ngo muribuka neza ko twasize muri episode 34 Izabella nyuma yuko ibintu byose bimucanze bimurangiriyeho,,afata telephone bwa nyuma na nyuma ahamagara Sabbe. Mwibaze namwe?
.
Inkuru ya chris nandi ishimwe inshuti ya bose.
Ushobora kuba wamvugisha kuri 0781955794/0725152848.
.
Dutangiriye muri wa mugoroba Sabbe yararimo afasha ba Dariya kwinjiza ibyo baribahashye mu nzu. Amaze kuvugana na Izabella kuri phone Dariya yagize amatsiko amubaza uwo bavuganaga.
Sabbe ati”ni Izabella.
Dariya aratangara ati” arashaka iki?
Sabbe ati’arashaka yuko tubonana. Kandi ibi nibyo nahoze nifuza bigeye gutuma nawe yishyura amarira yose yanteye.
Ariana abyumva ati” jyenda muhure kuko nanjye ndifuza ko uburibwe narimfite muri gereza mfunzwe ndengana yakumva ubwaribwo.
Sabbe ati” ahubwo haricyo nshaka ngo dupange  mbere yuko njya guhura nawe.
Bahita bicara aho muri saro ngo bagire ibyo bapanga.
.
Twigarukire mu ka restaurant Izabella yicayemo n’ibikapu bye aho ategerereje kuza guhura na Sabbe. Yatangiye kumva abantu barimo kurira muri ako ka restaurant basa nk’abamuzi barimo kumunegura bati” we uriya si wa mugore wari umukire?noneho se ko asa nkuwasaze yaba yabaye iki?
Akumva abandi bavuga bati” wasanga yakennye ibyo yarafite byose byamushizeho.
Akumva n’abandi kurundi ruhande basubiza bati” uriya mugore ubutunzi yarafite ntibwari ubwe.
Sasa Izabella kumva ayo majwi yose yabo bantu yamuriye mu mutwe ahita asara arahaguruka avugira hejuru akanga abari aho muri Restourant bose ati” muceceke mwikomeza kumvugaho ubwo busa bwanyu.
Abantu baramureba barumirwa.
Izabella akomeza kubarebana uburakari ati” mwinkiniraho koko mwese ntimunzi kandi  ntimuzi nibyo naciyemo. Rero mungabanyeho amagambo.
Abaraho baramuseka
Umugabo umwe aramureba ati” wa mugore ahari wasaze ikiza nuko wajya kwivuza uburwayi bwawe butaragera kure. Hano ntawakuvuze.
Izabella ati”ariko nagiye numva amajwi yanyu mu ntegura.ariko ibyo mwavuga byose ntanumwe unzi muri mwe. So mwitonde rero kubyo muvuga.
Baramuseka.
Uwo mugabo arongera ati” ariko wa mugore ufite ibibazo. Ubundi umugore nkawe yakabaye ariwe murugo arimo gutekera abana. Noneho wowe turakubona hano saa mbiri z’ijoro uri n’ibikapu by’imyenda. Ese ubwo urumva ibyawe arishyashya?
Izabella yumva aratsinzwe abura nicyo yakongeraho.
Uwo mwanya hari umugabo warangije kurya arahaguruka ngo asohoke ageze imbere ya Izabella arahagarara areba Izabella mu maso ati” wa mugore n’ubwo wavuze ngo ntamuntu ukuzi unazi ibyawe, ariko njye ndakuzi kandi nkuzi neza. Iyo utaza kwikunda no gukunda cyane by’iyi sin go bitumen ugera naho uhemuka ntabwo amateka yawe aba yisubiyemo guty? Ngo usubire nkuko wahoze mbere.
Uwo mugabo arangije aramuseka ati” ese noneho uracyahamya ko ubuzima bw’isi ari nk’umukino w’ikarita?
Izabella kumva ayo magambo y’uwo mugabo yaratunguwe ndetse agwa mukantu arumirwa.
.
Izabella amagambo abwiwe yaramukorogoshoye ahita acika intege guhangana yarahagurukanye acabugufi yicara hasi.
Yaributse umunsi umwe igihe yariyagiye gusura Ariana muri gereza agamije kumwishongoraho, icyo gihe Ariana yamubwiye amwitegereza mu maso ati” Izabella Izabella! Ibyo urimo gukora byose ndashaka ko uzirikana ko igihembo cy’ubugambanyi ni ukumanikwa.
Izabella yitegereje Ariana ibyo amubwiye abica amazi Ariana areba.
Ariana arongera aramubwira ati” uyu munsi urimo gutera amarira menshi inshuti zawe ariko wowe umunsi umwe  uzabura byose wirukira mu buzima  maze uzarira akubye ayo watumye barira. Izabella ubu butunzi bwisi urwanira si ubwawe hari abandi bahoze babufite ariko baragiye barabusiga.
Izabell aramureba ati” ese basi usoje kuntega iminsi?
Izabella uko y’ibuka ibyo byose ikiniga cyaramufashe atangira kurira.
.
Akiraho yahise abona Sabbe ahingutse aje kumureba maze ahaguruka yihuta aramuhobera. Barangije baricara.
Izabella areba Sabbe ati” n’ubundi narimbizi ko muri ibi bihe bikomeye ndimo ariwowe muntu wenyine wagombaga kuza kundeba. Urakoze cyane.
Sabbe ati” none kuri aha byagenze bite?
Izabella amarira aramanuka ati” Juluisi ni umubeshyi. Yambeshye ko ari umusore kumbe yarafite undi mugore yariyarataye iburayi aza amwibye iriya mitungo wabonaga. None umugore yaje bahita banyirukana.
Sabbe ati” pole! Ariko nawe uri umugore wa Juluisi byemewe n’amategeko wagombaga kuhaguma.
Izabella ati” juluisi we byashobokaga ko twagumana wenda, ariko ntitwarikuguma muri ruriya rugo kuko si urwa Juluisi n’imitungo y’umugore we yari yaribye.
Sabbe arabyumva.
Izabella ati” Juluisi rero yabonye aho kubura byose yandeka akagumana n’umugore we wa mbere.
Sabbe ati” ihangane. Basi se haricyo wabashije kuba warya hano muri restaurant?
Izabella ati” byananiye
Sabbe ati” oya gira akantu urya n’ubwo ubabaye ufite ibibazo ntugomba kwiyicisha inzara.
Sabbe ahita ahaguruka ajya kumwarurira anamuzanira nicyo kunkwa.
Izabella aramwitegereza ati” uracyari Sabbe nzi wa kera wankunze urukundo rw’ukuri.
Sabbe ati” ariko urwo rukundo wowe wahisemo kurugambanira.
Izabella ati” umbabarire nabaye impumyi.
Sabbe ati” Izabella narakubabariye
Izabella yishimamo ati” ndabizi kubwo urukundo unkunda ntiwarikunanirwa kumbabarira. Niyo mpamvu uyu mwanya uraha waje kumfasha.
Sabbe akababara ariko ntabimwereke.
Izabella ati” Sabbe  nafashe umwanya nitekerezaho n’ibuka ibintu byinshi nibwo amaso yanjye yahumutse maze mbona neza urukundo rwawe wahoze unyereka.
Sabbe ati” nibyiza kuba wabibonye.
Izabella ati” Sabbe?
Undi ati”karame
Izabella ati” Sabbe ndifuza kongera kwakira amahirwe yawe. Nagukoreye amabi menshi ariko byose twabikosora tugarura ibihe byacu bya mbere.
Sabbe ati” ese ibyo urimo kuvuga urakomeje ni ukuri?
Izabella ati” nkurahiriye ukuri! Niba arishuri ndaryize kandi rinkigishije byinshi. Kandi nawe uribuka ko ukigaruka wambwiye ko igihe cyose nzashaka kugaruka nzakugarukira kandi ko nzasanga ukintegereje.
Sabbe aramureeeba abura nicyo yamubwira
.
baraho barimo kuvugana uwo mwanya Jennifer yahise yinjira muri ako ka Restourant maze yicara hafi y aba Sabbe aho araba arimo kubareba neza. Sabbe yaramubonye baryana amasiri Izabella ntiyamenya ibyaribyo.
Sabbe areba Izabella ati”ese ko utarya? Nshaka kurya ugashyira inzara.
Izabella ati” muri uyu mwanya kurya sicyo nkeneye nkeneye wowe.
Sabbe aramureba ati” ese ko umbwira ibi byose iyo nza kuba narapfuye nkuko wabishakaga?
Izabella ati” ariko ntiwigeze upfa! Imana yaraziko urukundo rwacu rutagomba kuzangira gutyo maze irakurinda. 
.
Hhhhhhhh  Murajye mwumva ubwenge bucye bw’abantu.
.
Twikomereze,
Jennifer yahise akurayo telephone akurayo n’agafata amajwi atangira ku recordinga kwibanga ikganiro cya Sabbe na Izabella. Gusa abiziranyeho na Sabbe.
Sabbe ati” nonese Izabella ubu niki cyatuma nongera kukwizera n’ibibi byose wankoreye nzi nibyo ntazi?
Izabella aramureba ati” urashaka ko nkora iki cyatuma ungarurira icyizere?
Sabbe ati’’ ndashaka ngo wicuza
Izabella ati” nibyo ushaka?
Sabbe ati” ndashaka wicuza kandi ukambwiza ukuri kose kubibi byose wakoze?
Jennifer afata neza camera telephone
Izabella ikizinga cy’amarira kiramufata ati” byose nakoze nabikoze kubwo kwikunda ngira ngo nibwo ndengera ubuzima bwanjye ariko naribeshye.
Sabbe ati” kuki wanyise umusazi warangiza ugahindura n’amazina yawe?
Izabella ati’ nagira ngo Juluisi atamenya ko nigeze nkundanaho nawe. Naho guhindura amazina nkiyita catheline nashakaga guhisha Juluisi amateka yanjye yahahise.
Sabbe ati” none kuki wishe catheline?
Jennifer arimo gukurikirana byose
Izabella arikanga ati” ariko ibyo bintu urimo kumbariza aha si aha wakabimbarije.
Sabbe ati” umva mbwiza ukuri niba ushaka gusubirana ikizere cyanjye ibyaho ndimo kukubariza sibyo bifite agaciro.
Izabella ati” namwishe kuko nashakaga gukoresha ibyangombwa bye ndimo gusezerana  mu murenge kubera ko narinariyitiriye amazina ye. 
Sabbe ati” kubera iki ariwe wahisemo kwica?
Izabella ati” usanase catheline twarasaga cyane.njye nawe neza neza twasaga nk’abavukana. Rero niwe niyitiriye kubera ko ntawashoboraga kuba yavumbura ko dutandukanye.
Sabbe arumirwa ati” kuki wishe methode warangiza ukagereka icyaha kuri Ariana?
Jennifer araho arimo arumva ibyaha byose Izabella arimo kubyemera. Nyamara ntazi ko bamuteze ibikurura amajwi n’amashusho.
Izabella ati” Methode na Ariana nibo bantu baribasigaye bazi ukuri kwanjye niyo mpamvu bose nabishe nkoresheje ibuye rimwe. Methode ninjye wamusunitse kubuye nkora ibishoboka byose kugira ngo icyaha kizahame Ariana mbe nawe ndamurangije.
Sabbe ati” nyuma waje no kwicisha musafiri wagukoreraga?
Izabella ati” nanze ko yamvamo maze akantanga
Sabbe ati” none nihe wataye umwana wanjye?
Izabella abanza kwitsa umutima n’agahinda kose ati’ umwana namutaye mu shyamba rya mazane.
sabbe n’umubabaro wuzuye uburakari yitegereje Izabella.
Izabella nawe yaracyemesheje hahandi utakira gutabarwa nuwo wataye.
.
Izabella areba Sabbe ati’’ ndakwinginze winjugunya nkuko nagutaye,mbabarira ibyanjye maze umfate ukuboko unkure muri uyu mwijima w’icuraburindi narindimo.
Sabbe aramureeeba ati” ese  uratinyuka akavuga ayo magambo? Ese waba uzi uko njyewe nabashije kuva mu rwobo wantayemo?
Sabbe arangije arahaguruka Izabella areba
Izabella ati” nonese ko uhagurutse urashaka kunsiga?
Akivuga atyo Dariya na Ariana bahise basesekera aho maze Sabbe afata Dariya aramwiyegereza.
Sabbe amaze kwiyegereza Dariya areba Izabella ati” Izabella njyewe ntandukanye nawe, sinabasha kugambanira uwakuye ubuzima bwanjye mu cyobo wabujugunyemo.
Izabella arikanga ati” niki ushaka kuvuga?
Sabbe ati” amaso yawe naguhe kandi umutima wawe utekereze. Uyu mukobwa ubona duhagararanye niwe wamfashe akaboko igihe wowe wantaga. Yitwa Dariya niwe rukundo rwanjye.
Izabella byaramurenze arasakuza cyane hafi yo gusara.
Baramureeeeba!
Sabbe ati” Izabella ubu baga wifashe cyakora icyo nakubwira nuko hari ubundi buzima bugutegereje ukwieye kuzabamo kandi nibwo bwawe.
Barangije bahita bijyendera bamusigaho atakamba adafite uwo atakambira.
.
mwa bantu mwe ntimukajye mwiyumva maze ngo mwishongore. Kuko niba mubizi neza iyi si yacu ntasakaro ifite.
.
Mwibaze cyane kandi mutekereze kuri Izabella.
Reka tuzarebere hamwe Episode 36

Comments