logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 32 twasize Izabella agiye kwa Sabbe ngo basangire nkuko yari yamutumiye,nyamara ntazi ko ari agakino Sabbe yamupangiye. Namwe mwibaza ngo ni ibiki bigiye gukurikira.
.
Inkuru yahimbwe na Chris Nandi ishimwe.
Wamvugisha kuri 0781955794/0725153848.
.
Kora like, comments and share kuri page yanjye"Chris nandi stories"maze ubundi twimanukire.
.
Ibirori kwa Sabbe byo kwishimira ko Ariana yavuye muri gereza byararimbanyije, maze mu mwanya muto Izabella aba arahasesekaye. Mukuhagera kwe atungurwa no gusanga ikirori cyashyushye kandi nyamara yaraziko aje kubonana na Sabbe gusa.
Agihagaze aho mu muryango Sabbe yaramubonye ahita amuha ikaze ati" Izabella kaze neza urisanga, ngwino wifatanye natwe mubyishimo dufite.
Izabella yateye intambwe arakomeza aza yibaza mu mutima impamvu y'ibyishimo biraho, mugihe akibyibazaho uwo mwanya Ariana yaje aturutse mu cyumba cyimwe baba bahuje amaso Izabella arikanga yumva umusatsi umuvuyeho..ibintu atakekaga ko Ariana yaba ari hanze ya Gereza.
Ariana nawe kongera kubona Izabella mu maso ye byaramurenze uburakari buba bw'inshi muri we maze ahita aza asatira Izabella, Sabbe arabibona ko hashobora guhita ikibazo ahita afata ijambo.
Sabbe ati" bantu nanjye rero mureke twakire Izabella twaridutegereje ngo aze yifatanye natwe kwakira umuvandimwe wacu Ariana wari umaze igihe kirekire muri gereza.
Izabella aho yicaye umutima urushaho kumurya.
Sabbe nawe buri uko agiye kuvuga akabanza akareba Izabella ati" uyu mwanya rero reka duhe umwanya Ariana atubwire inkuru y'ubuzima yabayemo muri gereza.
.
Ariana yegera imbere Izabella areba gusa umutima we ntutuje uri kure cyane. 
Ariana mbere yo kuvuga yabanje kwitegereza buri muntu wese uraho ati" ndabashimiye kubwo urukundo mutahwemye kunyereka nk'abavandimwe banjye. Nanone mbashimiye umwete n'umurava mwagize kugira ngo mve muri gereza.
Abaraho bose bateze amatwi.
Ariana ati" kuvuga ubuzima nabayemo muri gereza biragoye cyane. Gufungwa muri gereza urengana, uba umeze nk'ufungiwe ahantu mu mwijima hamwe amaso yawe aba atabasha kubona ikintu nakimwe.  Buri uko nibukaga ko nagambaniwe nk'umuvandimwe wanjye wakabaye andengera, agahinda karushagaho kunyica cyane.
Izabella akibuka ko ibyo byose ariwe wabikoze.
Ariana ati" nikigera muri gereza naketse ko umuvandimwe wangambaniye aza kunsura muri gereza basi akansaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze ari amakosa ariko igitangaje nuko uwo wanyishe akangambanira n'ubundi ndi muri gereza yahoraga yifuza kunsogota inkota. Ntanarimwe yigeze yifuza ko nanabaho.
Sabbe na ba Dariya bakomeza gutega amatwi.
Ariana ati" cyakora nubwo uwo yanciraga icyobo Imana yo yaririmo incira icyanzu maze ikoresha abavandimwe nkamwe none dore navuye muri gereza. Nishimiye kuba ngaragiwe namwe mwaje kunyakira.
Ariana amaze kuvuga Dariya ahita ahaguruka ati" Ariana biratangaje kumva uwari umuvandimwe wawe ariwe wakugambaniye. Ese niki cyatumye akugambanira bigatuma ujya muri gereza?
Ariana mbere yo gusubiza ahuza amaso na Izabella ati" uwo muvandimwe wanjye yangambaniye kubera ko yikundaga akagira niraha ryo gukunda ibintu.
Izabella umutima uramurya.
Dariya ati" ntabwo byumva neza? yakundaga ibintu kugeza ubwo yemera kugutanga nk'umuvandimwe?
Ariana n'ubundi abanza kureba Izabella arangije agarura amaso kuri Dariya ati" uwo muvandimwe wanjye yakundaga kumbwira ko ubuzima bumeze nk'umukino w'ikarita. Rero ntanakimwe atagombaga gukora kugira ngo agree kucyo ashaka.
Izabella koko aribuka ayo magambo yakundaga kuyabwira Ariana.
Dariya ati" cyakora mbashije kumirwa abantu ntibakigira umutima basumbwa n'unyamanswa.
.
Mwibuke aha Ariana arimo kubagaburira inkuru y'ubuzima yabayeho muri gereza.
Jacke nawe abaza Ariana ati" Ariana njyewe uko mbizi uko turi aha nitwe twari abavandimwe bawe. None ndimo ndibaza ninde muritwe waba wararenze kukuba turi abavandimwe maze akakugambanira?
Sabbe yumva ikibazo Jacke abajije gishobora guhita gitamaza Izabella kandi sibyo ashaka maze ahita yitambika ati"singombwa ko yamuvuga ikingenzi nuko yasohotse muri Gereza.
Dariya ati" ariko nibyiza ko atubwira uwo muvandimwe wamugambaniye agahanirwa hagati  mu muryango tugaca ubugambanyi.
Izabella dore ngo umutima uramurya.
Ariana mbere yo gusubiza ikibazo cya Dariya ahuza amaso na Izabella ati" umuntu wese muri mwe udafite amahoro mu mutima kandi utishimiye kuba navuye muri Gereza niwe muvandimwe wangambaniye. Ikindi kandi ntabwo yabasha guhuriza ibiganza nanjye kumeza kandi yaransize amaraso y'inzirakarengane kugira ngo ubuzima bwanjye burimbuke mucyimbo cye.
Izabella kumva ayo magambo yaramutsinze maze afata isakoshi ye ahita asohoka y'ihuta,Sabbe aramukirikira. Abandi basigara bumiwe.
Jennifer ati" Ariana ukoze neza. Umutego wacu wo gutangira kwemeza Izabella ibyaha bye urafashe.
.
Sasa twiyizire hanze Izabella mugusohoka yageze ku modoka ye atangira kurira. Sabbe aba amugezeho atangira kwigira nkaho amuhumuriza.
Sabbe ati" niki ko uhise usohoka w'ivumbuye Izabella?
Izabella ati" ese umpamagara ngo nze dusangire nibi washakaga kunyereka?
Sabbe ati" nyine nk'umuntu wabanye na Ariana wagombaga kuza kwifatanya natwe kumunsi nkuyu wo kumwakira avuye muri gereza.
Izabella ati" watekerezaga ku magambo aribuze kuvuga ameze gutya?
Sabbe ati" ariko yavugaga iby''inkuru y'ubuzima yabayemo muri Gereza. Kandi ntacyo utazi ibyo yavuze byose ni ukuri.
Izabella yarebye Sabbe ati" njyewe naketseko icyimfitiye urukundo ariyo mpamvu wari umpamagariye gusangira nawe, sinarinziko umpamagariye kugira ngo nshinjwe ibyaha muruhame.
Izabella ahita y'ivumbura yurira imodoka ye arataha, Sabbe yigarukira mu nzu.
.
Amasaha aricuma Izabella ageze mu rugo asanga Juluisi umugabo we ari muri saro arimo kwiyongeramo izindi nzoga. Izabella amucaho yikomereza mu cyumba.
Agezemo atangira kwibuka amagambo yose Ariana yagiye avuga, maze aratabaza asakuza cyane.
Uwo mwanya Juluisi ahita amusanga gusa yasinze ati" niki ko utabaza cyane? Aho uvuye ni ibihe bisazi baguteyemo?
Izabella areba umugabo we umujinya uramwica abura nicyo yamusubiza.
Juluisi ati" akenshi amateka y'ibyatubayeho mubuzima aratugaruka. Hari igihe kigera maze ibyo wakoze byose bikakugaruka.
Izabella kumva amagambo umugabo we arimo kuvuga biramucanga ati" ibyo bigambo wowe urimo kuvuga ubundi ni byiki?
Juluisi araseka yanisindiye uwabandi ati" ushobora kuba utabyumva ariko urabizi. Gusa njye nawe ikiza turasa tumeze kimwe, ibyaba byose ntawuzicuriza muri bi.
Izabella yumva ibyo umugabo we avuga ntabyumva maze amuta mu cyumba yiyizira muri saro.
.
Twiyizire mu cyaro cyo kwa Dariya ni mu masaha ya mugitondo. Papa Dariya na mama Dariya muri icyo gitondo bafite amasuka bazindukiye mu murima. Gusa mama Dariya arimo guhamagara Nina umwuka wenda kumushiramo ngo asohoke aze bagende ariko wagira ngo Nina ntarimo kubumva.
Nyuma ya kanya mama yahamagaye yarushye Nina yasohotse mu nzu.
Mama Dariya aramureba ati" ese ubwo wakoraga iki mu nzu.
Nina ati" narindimo nitegura.
Mama Dariya arumirwa ati" cyakora muko uribona! Nihe wabonye umuntu ujya mu murima ubanza kwimakiya?
Nina ati" ariko mama jya umenya ko turi mukinyejana cyo kwimenya, Aho ugiye hose uba ugomba kubanza wikoraho
Papa Dariya aramureba arahigima 
Mama Dariya ati" funga tujyende sinshoboye kuburana nawe.
Bakiraho bataragenda Lavie na Claude babagezeho.
Papa Dariya ati" Lavie amakuru yanyu?
Lavie ati" ni meza
Papa Dariya ati" muzehe n'amahoro ko abatumumye muriki gicuku?
Lavie ati" ntabwo muzehe ariwe udutumye.
Papa Dariya ati" none ninde ubatumye?
Lavie ati" Hari amakuru tuje kubabaza?
Papa Dariya na mama Dariya bararebana 
Papa Dariya ati" amakuru ameze ate?
Lavie ati" ndimo gushakisha ababyeyi banjye.
Mama Dariya ati" nonese Lavie uracyeka ko baba hari aho duhuriye n'ababyeyi bawe?
Lavie ati" oya! Ariko hano iwanyu habaye umuntu ufite amazina asa neza naya papa umbyara.
Papa Dariya arikanga ati" amazina ya so ni ayahe ?
Lavie ati" papa wanjye yitwa Sabbe naho mama wanjye yitwa Izabella.
Nina kumva ayo mazina yombi yarikanze ndetse ahita y'ibuka ko umunsi umwe Sabbe akiba iwabo yigeze kubabwira iby'umukobwa bakundanaga ngo witwaga Izabella akaza kumwanga amujije ubukene. Arongera y'ibuka Sabbe ababwira ko yabyaranye nuwo mukobwa n'ubwo atazi aho umwana we ari.
Nina amaze kubyibuka yahise yitegereza Lavie cyane ati" kumbe niwowe Sabbe yatubwiraga?
Sasa mama Papa Dariya na mama Dariya bo bacanzwe n'amagambo Nina arimo kuvuga.
Papa Dariya ati" Nina ibyo ni niki urimo kuvuga?
Nina ati" Sabbe niwe se wa Lavie
Papa Dariya ati" ibyo se ubizi ute?
.
Twiyizire kurundi ruhande muri icyo gitondo. sabbe, jacke, Dariya na Ariana barimo kunywa icyayi mbere y'uko bajya ku kazi.
Ariana yagarutse mu buzima kandi arishimye cyane.
Ariana ati" Sabbe rwose n'ishimiye ko wabonye umukunzi mushya uzaguhoza umuvu w'amarira Izabella yaguteye.
Sabbe araseka ati" nibyo se!
Ariana ati" ngaho Dariya nahakane ko atazabishobora ahite yegura hakiri kare.
Dariya araseka ati" umugabo wanjye naje mubuzima bwe kugira ngo mubere icyambu cy'ubuzima.
Jacke araseka ati" abandi bana disi hababaje njye na Ariana.
Sabbe ati" ariko wowe na Ariana mwahuza bikavamo.
Baraseka.
Jacke arebye ku saha abona amasaha yagiye ati" mugire bwangu wangu tujyende mu kazi.
Ariana ati" ikindi kinejeje n'ukuntu tugiye kuzajya dukorera hamwe nka family ndetse turi nk'ikipe.
Dariya ati" bihore sha!
Sabbe ati" bigiye kuzatuma busines yacu yaguka cyane kandi vuba. So rero uko bimeze Dariya na Ariana mugiye kuzajya mubana muri iyi nzu yanjye hanyuma njyewe nzajya mbana na Jacke mu nzu ye. Haricyo bitwaye?
Dariya ati" biragitwaye 
Sabbe ati" ute?
Dariya aripfisha ati" nshaka kuzajya mbana nawe!!!!
Sabbe araseka ati" ntabwo byashoboka Cher ko tubana mu nzu imwe ntaragukwa ngo nkujyane kumugaragaro.
Ariana ati" rata uzi  ubwenge muhungu wacu. Ugomba kuzana n'umukunzi wawe mu buryo bubahesheje agaciro.
Dariya araseka ati" nanjye nivugiraga.  Uziko se njye na kwemera kubana nawe utankoye inka ijana?
Jacke aseka ahaguruka ati" ubu twagiye mu kazi.
Sabbe ati" gusa uko byamera kose kuba nkundana na Dariya bikomeze bibe ibanga Izabella ntagomba kubimenya tutaragera kucyo twiyemeje.
.
Tugaruke kuri Nina na babyeyi be bageze mu murima  guhinga babigeze kure.
Nina arabareba ati" ariko nyamara mwanze ko Lavie mubwiza ukuri kandi ndabizi niwe mwana wa Sabbe.
Mama Dariya ati" jya witonda muri byose ubanze ushishoze. Ese uramutse usanze ibyo w'ibwiraga atari ukuri?
Nina ati" mama ibyo ndimo mbabwira ni ukuri. Kuko Sabbe yatubwiye neza inkuru ye na Izabella. Rero njye ndumva neza neza ifite aho ahuriye nuriya mwana.
Papa Dariya ati" bihuriye he?
Nina ati" Sabbe yatubwiye ko yahoraga ajya kubaza uwo Izabella aho umwana ari maze ngo Izabella akanga kumumwereka. Kandi icyo gihe izalle yarafite undi mugabo yakundanaga nawe. Rero ashobora kuba yarataye uriya mwana Lavie kugira ngo abone yibanira nuwo mugabo.
Mama Dariya abitekerejeho yumva koko ibyo byashoboka ariko nanone yumva byaba ari ugukekeranya.
Mama Dariya ati" ibyo byabanza kwiganwa ubushishozi mbere y'uko wabibwira Lavie.
.
Hakuno muzehe Pawulo nawe arimo kuganira na Rutsiye murugo.
Rutsiye ati" ndumva haricyo wakora ibintu bakajyenda neza.
Pawulo ati" mbwira nkore iki? Kuko kugeza umwana sindabasha kumubwiza ukuri.
Rutsiye ati" mbere yo kubivuganaho nk'umukobwa wawe banza uhuze umwana na se. 
Pawulo arabyumva 
Rutsiye ati" Lavie numuhuza na se,.. Sabbe azatuma umubano wawe n'umwana ikomeza kabone nubwo yakwanga nyina.
Pawulo yumva icyo gitekerezo nicyo....ati" wamugani icyo nicyo cyingenzi ngiye gukora.
Uwo mwanya Lavie na Claude barahagera.........
Pawulo arabereba ati" mwana wanjye mugeze kuki ushakisha ababyeyi bawe?
Lavie ati" Nina yambwiye ko haricyo agiye kumfasha.
.
Igihe cyo gikomeje kwicuma. 
Sasa murugo kwa Juluisi haramutse intonganya hagati ye na Izabella barimo gushwanira mu nzu hose.
Juluisi abaza Izabella ati" kubera iki wankinishije?
Izabella ati" ese niki kigargaza ko nagukinishije? Niba njyewe nkuha ntushobore gukora akazi neza uko bikwiriye uba ugira ngo iyo nda umbaza nyitera?
Juluisi amujinya uramufata ahita asingira Izabella mwijosi aramuniga ati" wa mugore we maze kumenya ko uri ikirumirahabiri. Uracyeka Bosco atarambwiye amanyanga yose wakoranye na muganga?.... Kuki wangize ikigoryi?
Izabella ati" ariko se ibyo ni niki uvuga?
Juluisi ati" wihunduje ibizame byagaragazaga ko ariwowe ufite ikibazo cyo kutabyara.
Izabella arikanga ibanga rye n'umuganga riramenetse 
Juluisi ati" ese wakekaga ko ntazabivumbura?
Bakirimo gushwana hari undi mugore wahise uza yinjira mu nzu afite n'ibikapu byinshi, Juluisi amukubise amaso arikanga ndetse no gukomeza gushwana na Izabella bihita bihagarara aba nk'umushwi wanyagiwe.....!!!!!
.
Ese uyu mugore ninde ukanze Juluisi?
Episode 34 is lauding ...... don't miss 
Momo 0781955794) ube uduteye inkunga ikomeye.

Comments