Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka ubushize Maki amaze kwivugana Musafiri, arimo gusohoka ngo acike aba abonye Jenifer arimo kugaruka.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe
Ukeneye kuvugana nanjye 0781955794 ukampa igitekerezo. Ikindi vuba muratangira kubona film zanjye ziri kurwego rwiza.
……………..EP 22……………
Maki mugusohoka yagize amahirwe aba abonye mbere Jennifer arimo kugaruka. Igitekerezo gihise kiza mu mutima we ni ugushaka uko atambuka kuri Jennifer atamumenye. Kubera ko yambaye ingofero yahise afata furari yariyambaye mwijosi maze maze ahita ayambara nkagapfukamunwa kamuhisha mu maso maze ubundi arakomeza anyuranaho neza neza na Jennifer, Jennifer ntiyamumenya.
Maki abonye amaze kumutambukaho yahise yongeze umuvuduko agenda atareba inyuma. Jennifer ariko nawe yageze imbere bimwanga munda arahagarara y’ibaza kumuntu umunyuzeho yiyoberanyije ntabiteho. Yarahindukiye ngo arebe awari umunyuzeho abona Maki arimo kurengarenga yagiye kare.
Ntiyabyitaho cyane ahita y’ikomereza aza mu cyumba babarizamo aho yariyasize Musafiri kare, ahageze asanga Musafiri y’ubamye kumeza ntiyabitindaho afata agatebe aricara.
Yitegereza Musafiri arangije arambika ibipapuro yarazanye kumeza ati” ndabona wasinziriye, ariko nuramuka usinye ko uzaba umutangabuhamya uzashinja Izabella murukiko ndakureka utahe ujye kuruhuka.
Jennifer abona Musafiri ntakoma, yitegereje neza abona amaraso arimo gutonyanga munsi ya meza arikanga. Arahaguruka akoze kuri Musafiri asanga yapfuye kare.
Byaramurenze maze atekereje neza y’ibuka umuntu kare wamunyuzeho y’iyoberanyije ahita akeka ko ariwe waba umuhitanye. Ntakindi yakoze yahise afata imbunda nto ya pistori ahita y’urira moto ya giporisi akurikira Maki.
Kurundi ruhande Sabbe we na Muzehe barimo kurebana cyane, byabatunguye cyane kuba bongeye guhura nyuma y’igihe kirekire cyarigishize. Dariya bisa n’ibyamutunguye kubona Sabbe aziranye na Muzehe Paulo.
Dariya yarabitegereje ati” nonese mwarimusanzwe muziranye?
Sabbe ati” uyu niwe papa wa Izabella
Dariya aratungurwa agwa mu kantu!
Paulo ati” ahubwo se niki wapfuye na Izabella cyatumye mutana akishakira undi mugabo?
Sabbe ati” Izabella umukobwa wawe yanjijije ko ndi umukene.
Paulo nubwo yarasanzwe abizi arababara ati” numvaga ko ariwowe uzambera umukwe,ariko kubera umutima wa Izabella w’’ubugugu no gukunda ibintu byose yarabyangirije.
Dariya araho arumva ati” ese Izabella nuko mwamureze?
Paulo ati” umuco wo gukunda ibintu, yawutangiye mama we akimara kwitaba Imana. Ntaho ubundi si uko nareze Izabella.
Uko baganira Lavie yabaciye imbere ajya mu nzu maze Sabbe aramwitegereza cyane. Akirimo kumwitgereza Paulo yahise amureba aramubaza ati” nonese ahubwo umwuzukuru wanjye ameze ate?
Sabbe areba muzehe ati” umwuzukuru wawe nanjye ntamakuru ye mfite. Izabella tugitandukana yanze kumpa umwana wanjye nanjye kugeza ubu sinzi uko umwana ameze.
Paulo arikanga ndetse y’umva aranatunguwe ati” nonese Izabella ntiyambwiye ko yaguhaye umwana?
Sabbe ati” yarakubeshye
Muzehe yarikanze ati” nonese umwana wawe yaba arihe niba ataramuguhaye?
Dariya nawe yumvise arikibazo.akibyibazaho abona Lavie ahagaze mu muryango
Dariya ahita areba Muzehe ati” ese buriya Lavie ntiwasanga ariwe mwana wa Izabella?
Sabbe abyumvise nawe agatima n’amaso bihita bireba Lavie.
Paulo ati” oya, Lavie ni umwana natoraguye mushyamba, kandi icyo gihe Izabella yabaga mu mujyi.
Dariya ati” nonese niba Izabella atariwe ufite umwana, na Sabbe ntabe ariwe umufite ubwo umwana yaba arihe?
Kurundi ruhande Maki aracyirukanka ndetse Jennifer yamumezeho kuri moto. Maki yageze ahantu aritsimba maze aritsimba afata telephone ye ahamagara Izabella. Izabella aho yarari mu cyumba arimo kuzinga imisatsi ye yahise abona Maki ariwe umuhamagaye maze aritaba.
Maki ahita amubwirako akazi yakarangije ariko ko arimo guhigwa na Jennifer yamumezeho. Izabella yahise yumva ko bari mu bibazo maze iby’imisatsi ahita abivamo yambara ipantaro vuba vuba n’umupira hasi yambara inkweto za timber ahita anafata umubano mukabati afunga umusatsi. Arangije aba yeguye matera akuramo imbunda ya pistori ayikenyereraho maze arasohoka ngo ajye gutabara.
Gusa agisohoka mu cyumba ahita agongana na Juluisi agarrutse murugo. Izabella yahise afata feri na Juluisi aramwitegerezaaaa.
Juluis ati” ko wambaye uko ugiye he?
Izabella ati” hari umubyeyi w’inshuti yanjye ngiye kureba.
Juluisi aramwitegereza ati” nonese ugiye kureba uwo mubyeyi,wowe mbona utambaye nk’ababyeyi?
Izabella Catheline aracceka
Juluisi aramureba ati : cyakora usigaye untungura cyane,
Atararangiza kuvuga Izabella abona Maki yongeye kumuhamagara abura uko amwitabira imbere ya Juluisi
Juluisi arakomeza ati” ndimo kureba ukuntu urimo kwitwara bigatuma nibaza nia waremeye guserana nanjye ngo umbere umugore warabanje kubitekerezaho?
Izabella Catheline ati” iyo nza kuba ntarabitekerejeho ntabwo tuba twarabanye.
Juluisi ati” none kubera iki ndimo kubona udatuje nk’umugore uri murugo? Muri iyi minsi sinzi ibintu uhugiyemo byakubujije amahoro bisigaye bituma uhora umeze nk’umusazi.
Kurundi ruhande Maki ahantu yihishe Jennifer yamugezeho maze batangira kurwana umugeri kumugeri.
Juluisi we yitegereje Izabella ahita amugarura ati” uwo mu mama wari ugiye kureba mureke
Izabell arikanga ati” kubera iki?
Juluisi ati” nshaka kwirirwana nawe, uyu munsi ntabwo nkora. Rero ntiwagenda ngo unsinge njyenyine hano murugo.
Izabella areba kuri telephone abona Maki aracyamuhamagara amusaba ubufasha.
Juluisi aramureba ati” mada wibanza kubitekerezaho, kuko ndi umugabo wawe ntakindi kintu wakumvira kurusha umugabo wawe. Ahubwo subira mucyumba ukuremo iyo myambaro.
Tayali izabell byaramurenze ashaka icyo agiye guhitamo gukora, ari ugutabara maki cyangwa kutajyayo agasigarana n’umugabo we.
Kurundi ruhande Maki yakomeje kurwana yy’ihagararaho maze aba abonye andi mahirwe yo gucika maze arakurura arirukanka. Jennifer ashaka iyo arengeye aba aramubuze.
Twagarukire kwa Paulo
Sabbe yarebye muzehe ati” muze wihangane, ngiye kubaza Izabella aho yashize umwana wanjye, niyanga kuhambwira nzamujyana murukiko
Paulo ati” mwana wanjye ufite uburenganzira bwo kuburanira umwana wawe.
Gusa Sabbe yakomeje guhanga amaso Lavie
Dariya yahise ahereza Paulo ya Eneloppe ati” hataho papa nubwo butumwa yaraduhaye ngo tukuzanire.
Paulo arabufata maze arishima ati” mu mubwire ngo ni umuntu w’umugabo
Sabbe na Dariya bahise basezera barataha. bataha buhoro buhoro baganira
Dariya ati” Izabella banza atari umuntu ari inyamanswa.
Sabbe ati” Izabella igihe twamaranye cyose yampishe umutima we.
Dariya ati” honey! Kuva wamaze kwemera kunyakira mubuzima bwawe, ubu ngiye gufatanya nawe kurwana urugambo rwose urimo. Umwana wawe akaba n’umwana wanjye tugiye kumushaka kandi agomba kumubona.
Sabbe yumvise amagambo Dariya amubwiye aramushimisha ati” ese koko nindamuka mbonye umwana wanjye uzemera kumubera mama!
Dariya ahita amufataho aramwenyura ati” niba nkukunze biba bivuze ko nkunze n’ibyawe byose, ngize icyo nsiga inyuma cyawe, ubwo naba nkubeshya naba ntagukunda.
Sabbe yumva Dariya amubwiye interuro yuzuye ubwenge.
:::: kuba nandika n’inganzo indimo ariko nanone nandika kubera mwe. Niyo mpamvu nkeneye imbaraga zanyu zishigikira ibyo mbaha mu buryo bufatika. Inkunga rero ni 50 gusa rwose utanga buri cyumweru kuri Mobile money 0781955794 inkuru ikajya ikugeraho neza cyane.
Twikomereze, Izabella Catheline nyuma yuko Juluisi amugaruye ngo birirwane, bicaye hanze mu busitani bwo murugo barimo kwinjoininga namwe murabyumva. Gusa ubwo n’ubwo barimo kwenjoinga umutima wa Izabella ari kure cyane.arabizi ko igihe n’igihe ibyo yakoze byose aramutse ititonze neza bishobora kumugaruka.
Bakiraho hari uwabakomangiye kugipangu maze zamu wabo ajya kumufungurira. Uwo mugabo arinjira aza aho ba Izabella bari.
Izabella agikubita amaso uwo mugabo yarikanze icyuya kiramanuka nk’amazi, ashaka iyo arigitira araheba…………………
Ese uyu muntu ninde uje kwa Izabella umubijije icyuya?
Comments