Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ubushize Izabella abona umugabo wari uje iwabo murugo, akimukubita amaso agira ubwoba atangira kubira icyuya kimanuka nk’amazi,ashaka iyo arigitira araheba. Ese uwo ninde uteye ubwoba Izabella?
Inkuru ihimbwa na Chris Nandi ishimwe
Ushobora da no kumbona kuri 0781955794/ 0725152848 iyo ya mtn inaba kuri whatsapp.
……………………EP 23………………………..
Izabella agikubita amaso uwo mugabo yagize ubwoba buramurenga, Juluisi we yaramwishimiye ndetse uwo mugabo araza barahoberana Izabella areba. Gusa uwo mugabo nawe yabonye Izabella aba nk’uwikanze. ariko ntiyabitindaho arangije nawe aramusuhuza.
Juluisi ati” Jacke imyaka myinshi wana!
Jacke akomeza kwitegereza Izabella, Juluisi arabibona
Jacke ati” hari haciyemo igihe kinini byo.
Juluisi ahita afata Izabella kurutugu ati: duherukana ndi umusore none dore twongeye kubonana narabaye umugabo.
Jacke aba nkutunguwe ati” nonese kuva kera Izabella mwarimuziranye?
Juluisi araseka ati” ese abantu mwese kuki mukunda kwitiranya umugore wanjye?
Jacke ati” ariko njye ntabwo mwitiranyije, kuko Izabella twarakuranye twari tumeze nk’abavandimwe mbere yuko njya hanze.
Juluisi atangira kwikanga ati” nonese umuntu wafataga nk’umuvandimwe wawe gute utaruzi amazinaye nyakuri?
Jacke araseka ati” Izabella ndamuzi cyane, ahubwo ntunguwe no gusanga byararangiye abaye umugore wawe.
Juluisi arikanga arangije araseka ati” nyamara mwana madamu wanjye urimo kumwitiranya.
Izabella araho umutima urimo guterera mu mutwe.
Jacke ati” ntabwo nshobora kumwitiranya cyangwa ngo mwibagirwe. Izabella twarabanye kuva kera ari umukunzi wa Sabbe.
Izabella abonye Jacke atangiye kumutamaza ahita yisetsa kugira ngo ajijishe ati” Jacke uransekeje cyane! Ese nanubu uracyanyitiranya na Izabella kubera ko twasaga?
Juluisi we yongeye kumva izina Sabbe atangira kwibaza byinshi
Jacke we abona Izabella atangiye kumugira umusazi maze ahita atangira kwibuka kera. Wari umunsi umwe atarajya hanze icyo gihe we na Sabbe hamwe na Izabella baribameze nka family barakundanaga cyane ndetse buri kimwe cyose bagikoreraga hamwe nk’umuryango. Umunsi umwe batembereyehe ahantu barimo kuryoshya bishimye cyane.
Jacke yitegereje Sabbe na Izabella ukuntu bishimiranye murukundo maze ati” bavandimwe nishimiye ukuntu tubaye nk’umuryango kandi njya nishimira n’urukundo ruri hagati yanyu. Ariko mfite ikibazo ngira ngo mbabaze.
Sabbe na Izabella bahise bamutega amatwi bati tubaze.
Jacke yarabarebye ati” ese buri wese hagati muri mwe akunda mugenzi we byukuri kuburyo urukundo rwanyu ruzaramba rukabaho imyaka ibihumbi?
Mbere yo kumusubiza babanza kurebana
Sabbe ati” mukuri Izabella ndamukunda ameze nk’ubuzima bwanjye, urumva ko rero ndamutse murekuye byaba ari nkokwiyahura.
Izabella kumva igisubizo cya Sabbe cyaramushimishije cyane. Jacke ategereza ko na Izabella agira icyo asubiza.
Izabella abanza kureba Sabbe atuje cyane ati” kurinjye Sabbe ameze nk’umwungeri watabaye ubuzima bwanjye bwaribugeze ku mwobo w’urupfu.rero naho isi yabirinduka ibihe bigahinduka, njye sinzigera mpinduka uzahora ufite ubuturo mu mutima wanjye.
Jacke bamaze kumusubiza yabakomeye amashyi ati” amagambo muvugiye aha buri wese azarusheho kuyakomeza kugira mubihe biri imbere urukundo rwanyu bitazarangira rubaye iciro ry’umugani. Uzahemukira mugenzi we ntacyeka ko bizigera bimuhira.
Izabella araseka ati” rwose muvandimwe wivunika, njye na Sabbe tuzi icyo dukeneye murukundo rwacu.
Jacke arabareba ati”ngiye kujya hanze ndashaka ko munsezeranye ko umunsi nzaba ngarutse nzasanga urukundo rwanyu rugihagaze.
Izabella ati” turagusezeranya.
Ubwo Jacke amaze kwibuka ibyo byose yeguye umutwe yitegereza Izabella umujinya uramufata. Juluisi we yahise ahaguruka ajya mu nzu gushaka icyo kunywa yakiza Jacke mushuti we. Jacke asigara hanze arebana na Izabella.
Jacke yarebye Izabella arababara ati” burya cyagihe cyose amagambo yose wavugaga yari ibinyoma?
Izabella araceceka
Jacke arakomeza n’akababaro ati”kubera iki wahemukiye Sabbe?
Izabella ati” iyi si turimo uyu munsi, ufite bwana akuramo ufite seti.,…..
Jacke arababara hafi no kurira ati” ese nuko ubitekereza? Cyakora reka nkubwire niba urukundo wararuhinduyemo umukino w’ikarita bizarangira ariwowe unsinzwe maze ujye mu marira atazigera akama.
Izabella aramuseka ati” ibyo uvuze ni nzozi utazigera ukabya.
Babona Juluisi arimo kugaruka
Izabella areba Jacke ati” cyereka niba ugiye kunteranye n’umugabo wanjye w’igikundiro, nibwo ibyo wavugaga byashoboka.
Jacke araceceka kandi Juluisi arimo kugaruka ari bugufi bwo kubageraho ndetse Izabella nubwo arimo kwihagagararaho ariko afite ubwoba mu mutima ko isaha ni saha Jacke aza kuza kumuvamo byeruye.
Izabella aramureba ati” kutavuga?
Jacke ati” singombwa ko nkuteranya n’umugabo wawe kugira ngo ikinyoma cyawe kibone kugaragara. Ikinyoma cyawe kizishira ahagarara.
Juluisi ahita ahagera bakomeza ibiganiro bisanzwe.
Twiyizire muri gereza ni mu masaha y’ijoro. Cya kigore kinini kigeze gushaka kwica Ariana murabyibuka muri ep zabanje, muri ayo masaha cyarahagurutse aho kirara maze cyegura akamatera gikuramo akuma gato gacyeye cyane maze kirasohoka kiza aho Ariana aryamye kibanza gucungacunga maze kireba Ariana aho aryamye gikurayo ka kuma kigiye kukamukatisha Ariana uryamira amajanja aba yabyumvise maze ahita amuhagurukana. Izindi mfungwa nazo zirarana na Ariana kandi zimukunda zahise zikanguka amatara ahita ajyaho.
Maze cyisanga gihagaze hagati y’abanzi cyonyine.
Ariana yaracyegereye arakireba ati” niba washakaga kunyica ukaba utabigezeho, ibaze wowe ikigiye kukubaho?
Kirebye kibona izindi mfungwa zikunda Ariana ziteguye kuvunira mu mavi kigira ubwoba.
Ariana arakireba ati” waryoherwaga no kwica gusa, ariko ubu njyewe noneho ngiye kukumvisha no kuburyohe bw’urupfu. Nshaka kukumvisha ukuntu gupfa bimera.
Kigira ubwoba gitangira kubira icyuya kiti” mube muretse mwishaka gukomeza ibintu
Baramuseka
Ariana ati” ariko byose niwowe wabitangiye, kugira ngo tukureke ugende uve hano uri muzima urabanza umbwire uwagutumye kunyica?
Kiraceceka cyanga kuvuga
Ariana ati” ndabona wanze kuvuga ariko mukanya nintanga itegeko rimwe gusa abantu banjye barahita bagukataguramo uducece.
Kirebye kibona bamwe bafite amakanya abandi ibyuma
Ariana ati” Marine ufite amasegonda 30 gusa kuba umaze kumbwira uwakuntumyeho
Marine arareba ati” ni Izabella
Ariana yarikanze ndetse biranamurenga ati”Izabella nyuma yo gutuma njya muri gereza arashaka no kunyica?
Uwo mwanya bakiri aho hari izindi mfungwa zaje zifite urusaku rwinshi, ba Ariana barebye babona n’inshuti magara za Marine zije kumutabara. Tayali Ariana yahise abona ko umuriro ugiye kwaka.
Batangiye gusatirana ngo barwane ako kanya abacungagereza bahise bahagoboka bahoshya imirwano itaraba.
Amasaha yaricumye mu masaha ya mugitondo twiyizire mu cyaro. Lavie yasohokanye agatebe gato asanga muzehe Paulo aho arimo kota akazuba, maze araza yicara hafi ya muzehe.
Lavie ati” papa ngaho mbwira ikintu washakaga kumbwira.
Muzehe Paulo ati” mwana wanjye hari ukuri gukomeye nifuje ko wamenya dore ndimo gusaza sinshaka ko wazakumenya imburagihe.
Lavie ati” mbwira niteguye kumva
Paulo ati” burya ntabwo ndi papa wawe ahubwo ndi sogokuru wawe
Lavie ati” ibyo ntabwo bintunguye, kuko nubundi nahoraga nibaza ukuntu uri wowe data bikacanga
Paulo atungurwa n’amagambo y’umwana ati” ese nuko wabibonaga?
Lavie araseka ati” ntakubeshye nibazaga ukuntu ari wowe data kandi ushaje ikindi ntanabona mama hano murugo nkumva ushobora ahubwo kuba uri sogokuru utari data. Ikindi kandi nabaturanyi bakundaga kubivuga.
Paulo ati” niko kuri mwana wanjye ndi so ariko nkongera nkaba na sogokuru wawe.
Lavie yumva biramucanze ati” nonese uri data gute ukongera kuba na sogokuru gute?
Muzehe araseka!
Lavie ati” ahubwo mbwira papa wanjye ninde mama wanjye ninde? Ese babahe ubundi ko kuva navuka ntarababonaho?
Paulo ati” nanjye ubwanjye ababyeyi bawe simbazi
Lavie arikanga
Paulo ati” nagutoraguye mwishyamba bagutaye ndakuzana nkuhindura umwana wanjye ndakurera.
Lavie yararababaye ati” burya ababyeyi banjye bananiwe kundera banta mushyamba?
Paulo ati” mwana wanjye ibyo ntibikujyane kure, ikiza nuko wabashijeho kubaho kandi Imana igufiteho umugambi. Ikindi burya ntakintu nakimwe gipfa kubaho kibereyeho ubusa.
Lavie amarira yaraje atangira kurira.
Paulo ati” ibi mbikubwiye kare kugira ngo umenye uwo uriwe utangire kumenya kwirwanaho, n’ubwo ukiri muto ariko ugomba kwiga kuba umugabo kuko igihe nashaje ntawundi muntu uzaba ukureberera uzajya wimenya wowe ubwawe.
Lavie ati” ababyeyi banjye bantaye sinzigera mbabarira
Paulo ati” wibika inzika mu mutima wawe kuko zishobora gutangira kumunga umutima wawe ukiri muto. Ahubwo nuhura nabo uzababaze impamvu babikoze nyuma uzababarire.
Lavie yarababaye ahita anahaguruka aho aragenda.
Kurundi ruhande Sabbe yamaze kwitegura agiye gusubira mu mujyi. Arimo kuvugana na papa Dariya hamwe na Mama Dariya bwanyuma abasezera.
Dariya nawe ari mumyiteguro arimo kwikoraho kugira ngo abashe guherekeza umukunzi asa neza cyane. Uko arimo kwimakiye arimo kuzajya arebera Sabbe mu dirishye ryo mucyumba. Araho Nina yaje kumureba.
Nina aramureba ati” kombona watinze mu myeteguro ra! Wagira ngo ugiye kujyana nawe?
Dariya araseka ati” byakabaye byiza sha turamutse twijyaniye
Nina araseka ati” ndakumva uba washyushye
Dariya ati” si ugushyuha sha ahubwo Sabbe ndamukunda by’ukuri.
Nina ati” Cyakora ufite akazi katoroshye ko kuzavura Sabbe ibikomere byose yatewe na Izabella
Dariya ati” urukundo rwanjya ruzabimukiza
Baraseka, papa wabo ahita abahamagara ngo baze bagende
Kurundi ruhande kuri sation police Jennifer noneho ibintu byamucanze yabuze icyo afata n’icyo areka, Izabella akomeje kumuza imbere cyane. Yicaye aho mu biro yashobewe haje wa mu police w’umukobwa ukore kuri reception azanye ni kayi bandikamo abantu baje aho kuri station maze ayihereza Jennifer
Jennfer arayirambura atangira kureba abantu bose baje aho kuri police umunsi musafiri yicwa. arimo kureba aba ageze kuri ryazina Maki yabeshye ko yitwa aza aho maze aricaho akarongo.
Jennifer areba wa mukobwa ati” kubera iki uyu Fred yanditse izina rye rimwe gusa?
Uwo mukobwa ati” aho nagize uburangazi sinabigenzura
Jennifer ati” uyu muntu winjiye hano utya byanze bikunze niwe wahitanye musafiri.
Kurundi ruhande Sabbe yageze aho afatira imodoka imuzana mu mujyi maze mbere yo kwinjira abanza gusezeranaho n’umukunzi.
Barahoberana Sabbe ati” honey bye ndagiye ariko ntabwo nkusize.
Dariya yazenze amarira mu maso ati” ndabizi ko utansize, ariko kuba ugiye kuzajya aba uho ntakubona birangoye irungu rizanyica.
Sabbe ati” oya ntakiribuhinduke uzajya umbona buri kanya nkuko wari usanzwe umbona.
Dariya ati” honey have wishaka kunshushunya, ibyo ntakuntu bizashoboka
Nina araho arimo kubiitegereza
Sabbe ati” nzajya nkuhamagara kenshi gashoboka kumunsi, ntarungu uzagira. Ikindi mu minsi mike uzahita unsanga mu mujyi kuko ndabizi nawe nzahita nkubonera akazi.
Dariya areba Sabbe mu maso ati” honey jyenda ntakibazo
Sabbe yabasezeyeho bwa nyuma maze y’urira imodoka. Imodoka ikimara guhaguruka Dariya kwakira ko Sabbe agiye byaramunaniye maze ikizenga cy’amarira cyuzura amaso ye. Nina araza aramufata ati” Dari dutaha Sabbe yagiye muzajya muvugana by phone
Dariya aranga ati” naketseko byari imikino atakwemera kujyenda ansize ariko none ndabona agiye biri serie.
Nina ati” Dariya ihangane wiba nk’abana. Nubwo agiye ariko ntimutandukanye urukundo rwe ruracyarikumwe nawe
Dariya yabonye ari ntakundi maze aremera barataha.
Iminsi yaragiye iricuma, Sabbe nawe yaje kugera mu mujyi abonana na Jacke wahoze ari inshuti ye magara maze bameranya imikoranira. Jacke yaje guha akazi Sabbe ko kumubera Manager wa Allimantion ze zose yaramaze gufungura hirya no hino.
Kurundi ruhande murugo kwa Juluisi mu masaha yo kugicamunsi. Juluisi arimo gukorera raporo za kazi ke murugo yumvise umuntu ukomanga arahaguruka ajya gufungura. Mugufungura akubitwa n’inkuba asanze ari Sabbe yaherukaga kubona cyera uje iwe murugo.
Yamuhaye ikaze ubona byamutunguye undi nawe arinjira araza aricara na Juluisi yicara hirya kurundi ruhande. Izabella nawe yaje azanye ibyo kurya muri saro, agikubita amaso Sabbe yakekaga ko yashe byarangiye yarikanze umutima uramusimbuka ibyo yarazanye biramucika byose byikubita hasi………………………………..
Nawe ibaze ikiganiro kigiye kuba hagati ya Sabbe na Izabelle?noneho fata akanya gato utekereze uko Juluisi araza kubyifatamo………..dore ko yashatse kuba yahura na Sabbe kuva kera.
:::::: 1. Ntera inkunga ya 50 kuri mobile money 0781955794 ubundi inkuru ikomeze neza cyane.
::::::: 2 kora like kuri page yanjye ujye unahatangira ibitekerezo byawe ‘’ Chris Nandi stories””
Hanyuma rero reka nkubwire ngo ntuzacikwe na Episode ya 24………
Gukomeza kwanjye nimwe rufunguzo
Comments