logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse muri Episode 36 ba Sabbe bataye Izabella muri Restourant arira atakamba adafite nuwo atakambira. Bantu murajye mureba kandi murusheho kwiga ntibikabe ibyo guta umwanya musoma gusa.
.
Umwanditsi we mu maze kumumenya ni Chris nandi ishimwe akaba inshuti ya bose/ 
Number zanjye ni 0781955794/ 0725152848.
.
Turakomeje na Episode 36,
Ba Sabbe bageze hanze ya Restourant binjira mu modoka, bafata urujyendo barataha basiga Izabella mu mubabaro utagira uko ungana.
Mu nzira bajyenda batereru ikiganiro.
Ariana ati” Sabbe uhannye uhannye Izabella kugeza ubwo namurebaga nkumva agahinda kenda kunyica.
Sabbe arahigima ati’” abantu bagirira abandi inabi batazi uburibwe bwabyo. Ahari uburibwe nawe agiye kunyuramo bugiye kuzamwigisha ikibi cyo kujyira nabi.
Dariya ati” rega ntamugisha uva muguhemuka. Igihe cyose ingaruka zo gukora nabi ziza zimeze nk’itanura ry’umuriro. Izabella kabone nubwo twamugirira impuhwe tukamubabarira ntibizabuza ingaruka mbi zibyo yakoze kumugeraho.
Jennifer ati” rega ntanigisigaye kuri we kuko amategeko n’ubundi aramutegereje ngo amuhane.
Ariana ati” kimwe asigaje ni ugucabugufi imbere y’Imana akayijya imbere afite umutima umenetse wo kwicuza basi Imana ikazamuha ubujyingo…..
.
Izabella aho ari ijoro ryakomeje gukura bigeza naho abantu bashira muri Restourant. Restourant ikinga imiryango. Nyiri restaurant aza kumureba.
Nyiri restouranta ati” wa mugore we bite ko udataha ubona Restourant yakinze?
Izabella areba uwo mugore nyiri Restourant ati” naho mfite ho kujya.
Nyiri Restourant ati” nonese niba udafite aho kujya urara hano muri restaurant yanjye?
Izabella ati” niba byashoboka ndakwinginze reka ndaremo.
Nyiri restaurant ati” ibyo ntabwo bishoboka. Iyi ni restaurant ntabwo ari amacumbi yo kuraramo
Izabella arapfukama aramwinjyinga ati” ndakwinginze mubyeyi basi mfasha iri joro ryonyine.
Nyiri Restourant yaramureeebye ati” ahubwo se kubera iki udashaka gutaha iwawe?
Izabella ati” ubu ntawanjye ngira ntanumuryango mfite.
Nyiri restaurant aramureba ati” ubundi ho se ningufasha ukuraraha uraryama hehe?
Izabella ati” ntakibazo wowe nuba ubyemeye ibindi ndimenya.
Nyiri restaurant arareeeba ati” rero sinaguha icumbi nawe ntacyo wankoreye……..
Izabella aramutanguranwa ati”urashaka ngo nkore iki basi umfashe?
Nyiri restaurant ati” ugiye gukoropa aha hose n’urangize woze ariya masahani yose n’amasafuriya ubundi mbone nkuhe icumbi ubone aho urara.
Izabella yitegereje ubwinshi bw’ibintu agiye gukora nawe agiramo ubwoba ariko ntakindi yagombaga gukora uretse kubikora kugira ngo abashe kubona icumbi.
.
Muri izo saa sita zijoro Izabella yatangiye iyo mirimo ivunanye agomba gutunganya neza uko byamera kose. Izabella wahoze ufite ubushongore n’ubukaka bwo kubaho neza akize cyane dore ngo ibyo yaharaniye byose biraba umuyonga.
.
Uko arimo akora niko nyiri restaurant amwitegereza. Izabella nawe akibuka kera agikundaga na Sabbe hari umunsi umwe bari basohokeye ahantu heza habonyine hatengeye amabengeza y’ubusitani butoshye. Uwo munsi baribicaye ahantu munsi y’igiti cyuzuye imitako itamaje bishimye cyane barimo kurya imbuto.
Sabbe yarebaga Izabella akana ko mujisho arangije ati” honey
Izabella ati” karame mukunzi
Sabbe ati” honey ndifuza kuzakubera umugabo w’ibyishimo. Hamwe uzajya uba wenda hari icyakubabaje maze naza nkahita ngwisha imvura y’ibyishimo mu mutima wawe.
Izabella agaseka maze akamuhobera ati” honey utuma nkumbura ibyo bihe! Ariko nanone njya nibaza niba ibyo bizaba
Sabbe ati” haony njyewe kugukunda iteka naramaramaje. Nunyemerera nawe ukampa urukundo rwawe byose ubona nk’inzozi tuzabigeraho.
Izabella araseka ati” nkunda ko undemera ibyiringiro. Nanjye nkuhaye isezerano ryo kutazagutenguha kandi nindamuka mbikoze Imana izabimpanire.
Izabella ako yibuka ibyo agakomeza agakora n’umubabaro mwinshi.
.
Mwa bantu mwe mbona mukunda gutanga amasezerano murukundo akenshi atabafasheho burya Izabella ababere isomo kuko muba mwihemukira.
.
Sabbe yagejeje ba Dariya murugo aparika imodoka bavamo. Ariana na Jennifer bakomeza mu nzu Dariya we yanga gusiga cher.
Dariya ati” honey kombona unaniwe bukaba bunije cyane waretse ukaryama hano?
Sabbe ati” oya cher reka ntahe Jacke arantegereje
Dariya ariko akabona Sabbe nta morari afite arangije ati” honey ndabona ntamunezero ufite, ahari ibyo Izabella arimo gucamo birimo kukubaza kubera ko mwahoze mukundana.
Sabbe ati” sinkubebeshye ndababaye kubwe. Buriya buzima arigucamo sinigeze mwifuriza kuzabubamo.
Dariya ati” ndabyumva cher. Ntakuntu utababara kubera ko wamukundaga byukuri.
Sabbe byageze naho amarira atangira gutemba kumutama ati” mbabajwe nuko Izabella yishe ubuzima bwe akaba ari kuriya kurangira.
Dariya aba hafi umukunzi ati” honey ntakundi kandi ntanicyo wabihinduraho. Ahubwo igisigaye ni ukwakira ko byabaye ko ari nako bikwiye kujyenda. Icyo wagombaga gukora wowe waragikoze ahasigaye nahe akajya ukwe nawe nkagufasha tukikomereza ubuzima bwacu bushya.
Sabbe ati” ibyo uvuze ni ukuri niko bikwiye kumera
Dariya aramuhobera ati” urakoze cher
Sabbe ati” ngaho jya mu nzu nanjye ntahe
Dariya aranga ati” wapi iri joro tugomba kurarana
Sabbe araseka ati” honey urumva ibyo bishoboka?
Dariya ati” kuki bidashoboka? Cyangwa sha urwaye intinyi?
Sabbe araseka ati” intinyi se yiki?
Dariya arikoroza ati” yo kuba wakemura ibibazo byanjye?
Sabbe ati” ufite ibibazo utambwiye cher?
Dariya aramuseka ati” ariko cher uzahora uri igiswa kugeza ryari?
Sabbe ati” nonese honey koko urabo ndi umuswa ndimo kukubaza ibibazo ufite?
Dariya ati” ikibazo mfite niki wa muswa we!
Sabbe arebye icyo  kibazo araseka aratembagara. Gusa sha ntimukimbaze pe!
Dariya arangije ati”cher sinkorobesheje ngaho taha noneho
Sabbe ahita ajya mu modoka n’ibyishimo arataha Dariya nawe ahita yinjira munzu.
.
Izabella nawe saa munane zijoro yasoje imirimo yakoraga ahita yerekwa aho agomba kujyama.
.
Mugitondo cyakurikiyeho Rosine ari mu mirimo ya masuku mu rugo iwabo yagiye kubona abona Izabella amuhingutseho n’ibikapu muri icyo gitondo. Yigeze nkaho bimitunguye nubwo azi ukuri kose.
.
Kurundi ruhanda muzehe pawulo na Lavie bazindukiye mu gashyamba gutashya inkwi. Bari mu nzira bajyenda baganira inkuru z’itandukanye.
Lavie ati” sogoku kubera iki ufite imyaka myinshi ariko ukaba ugikomeye?
Pawulo araseka ati” mwana wanjye igituma ubona nk’ikomeye kandi ndi umusaza, nuko nabayeho ndi inyangamugayeho kandi mugihe cyanjye naremye inshuti nyinshi aho kurema abanzi.
Lavie ati” bivuze ko ibanga ryo kurama ari ukuba inyamugayo no kurema inshuti.
Pawulo araseka ati” mwana nkunda ko uzi ubwenge no kureba kure. Igihe cyawe nawe rero uzagikoreshe neza uzabasha kurama.
 Bakomeza kujyenda baganiraaaaaaaa…
.
Twigarukire kwa Rosine. Yahaye ikaze Izabella bicaye mu nzu arimo kumubarira inkuru y’ibyamubayeho.
Rosine ati” mbashije kumirwa ariko ihangane
Izabella ati” ubu nabuze icyerekezo ndumva ngiye gusara nkajya kumuhanda nkiruka.
Rosine akamureba agasekera mu mutima
Izabella ati” basi ngira inama ubu nkore iki? Ibibi nakoze birimo kungaruka mu maso mbireba
Rosine ati” ese ubu urakora iki nshuti yanjye.  Cyakora njye ndumva bitewe nibibazo urimo ahari wasubira iwanyu mu cyaro ukabanza ugatuza nyuma ukazongera ukisuganya ukareba uko wabaho.
Izabella ati” beteye isoni kuba nasubira mu cyaro
Rosine ati” none urakora iki?
Izabella ati” ngiye kujya mu rukiko ntakuntu uriya mugore yaza anyirukana mu rugo iwanjye kandi nanjye ndi umugore wemewe na mategeko kuri Juluisi.
Rosine ati”Izabella wiba umupfapfa. Icyambere ibuka neza ko amazina wasezeraniyeho atari ayawe nyirayo waramwishe urabizi. Ese urumva niwiha ibyo kujya mu rukiko utazaba witamaje? Ikindi rega uriya mugore wa mbere wa Juluisi niyo mwaburana yagutsinda kuko niwe mugore wemewe n’amategeko mu buryo bunyuze mu mucyo. Wowe rero nubwo wasezeranye na Juluisi n’ubundi umeze nk’indaya ye.
Izabella yumva ntanakimwe gishoboka yakora.
Rosine yafashe telephone yandikira Jennifer ati”Izabella turi kumwe ibyo nagombaga gukora ndabirangije.
.
Twigarukire mu gashyamba hamwe Pawulo na Lavie bagiye gusenya inkwi ( babyita gutashya) 
Pawulo harigiti yitegereje igiti kire kire maze areba Lavie ati”  Lavie ndashaka ko wurira iki giti mu munota umwe uce ruriya rukwi ube unamanutse. Ese wabibasha?
Lavie ati” ibyo biroroshye sogoku!
Pawulo ati” ngaho urira.
Lavie igiti aragitangira yurira vuba vuba asigana n’umunota muzehe yamuhaye, ageze hagati kubera imbaraga yakoresheje arananirwa arahanuka yitura hasi. 
Pawulo aramuseka arangije aramuhagurutsa ati”waba uzi impamvu kurira iki giti mugihe wahawe bikunaniye?
Lavie ati” nuko nkoze impanuka ntakindi.
Pawulo ati” oyaaa! Ikibazo si impanuka ukoze. Ahubwo impamvu bikunaniye nuko wakoresheje imbaraga  nyinshi no guhangana byagisore ariko ntiwabanje gutekereza neza uburyo uribuze kuriramo bukoroheye. Muri make wahise ushyira mu bikorwa ibyo mvuze utabanje kubitekerezaho.
Lavie yumva nibyo koko
Pawulo ati” rero mu buzima bwawe mbere yuko ukora ikintu cyaricyo cyose ujye ubanza ugitekerezeho nibwo uzajya ubasha gukora ibyiza. Abantu benshi mwisi bari kunyura mu ngaruka mbi z’ibyo bagiye bakora badatekerejeho.
Lavie ati” sogo ndagushimiye kumpanuro umpaye kandi nzazikurikiza.
Pawulo ati” ngaho noneho urira umpanure ziriye nkwi
Lavie noneho yaritonze maze igiti acyurira neza.
.
Kurundi ruhande Jacke na Sabbe bari mu kazi Jennifer yaje kubareba.
Jennifer ati” basore mwaramutse?
Sabbe ati” twaramutse neza  ntakibazo.
Jennifer areba Sabbe ati” Sabbe! None birajyenda bite ko Izabella bansabye kumushikiriza urukiko vuba mu maguru mashya?
Sabbe ati” ese ntakuntu waba wizengagiza gato ko nshaka ko Izabella we ubwe y’izizana?
Jennifer ati” none aramutse atorotse ubutabera byajyenda bite? Njyewe ndumva ibyo wakoze umuhana bihagije kuko yamaze kumva neza nawe yaguteye.
Sabbe ariyumviiira ati” ok ntakibazo, igisigaye ni ugutanga ubutabera kwanyu.
Jennifer ati” reka njye gutegura impapuro z’imuta muri yombi
Jennifer ahita asohoka arajyenda
Jacke areba Izabella ati” Izabella umukobwa wahoze ari igikundiro kuri wowe nuko ubuzima bwe bugiye kurangira.
Sabbe byaramubabaje
Jacke arabibona ati” Sabbe ese ubabajwe nuko uriya mukobwa agiye kurangiriza ubuzima bwe muri gereza?
Sabbe ati” iyaba ibintu byahindukaga basi Izabella akabona andi mahirwe yo kuba yakwikosora basi agatabara ubuzima bwe.
Jacke ati” ibyo ntabwi byashoboka kuko abo yagiriye nabi bakeneye kubona ubutabera.
.
Twagarukire mu cyaro,
Lavie na Pawulo bavuye muri rya shyamba gutashya ndetse barimo kwanika inkwi bakuyeyo. 
Pawulo yarebye lavie ati” ikindi Lavie uzirinde gukora ikintu cyose kizatuma wicuza. kuko iyo wicuza ikintu kibi wakoze kandi wari ufite uburyo bwo gukora ikiza, kwicuza bijyenda bikwica uruyongoyongo kugeza ubwo ushiramo umwuka.
Lavie araseka ati” sogoku Imana izahore injyende imbere kandi izambashije guhora nzirikana impanuro umpa.
Bakirimo kwiganirira pawulo yarebye kuruhande aba atunguwe no kubona Izabella abasesekayeho n’ibikapu.
.
Izabella birangiye asubiye icyaro…………….
Ahubwo ndimo kwibaza ko agiye kubonana n’umwana we yataye ? mwibuke na se wa Izabella yamaze kumenya ukuri.
 .
Kurikirana Episode ikurikira ya 37
Ninawapenda sanaaaa!

Comments