logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka ubushize Dariya na Sabbe barimo kwitegura bagiye kujya kwa muzehe pawulo kumushyira ubutumwa papa Dariya yarabatumye. Ibaze nawe ikigiye kuba Sabbe naramuka ahuye n’umwana we?
Inkuru ya Chris nandi ishimwe 
Kumvugihsa ufite icyo ushaka kumbwira biremewe kuri number: 0781955794/ 0725152848.
………….EP 21……………….
Abamaze gukora like kuri page yanjye’’ chris nandi stories ntibakibura inkuru.
Turakomeje, Sabbe amaze kwitegura yahise asohoka hanze ategereza ko Dariya nawe arangiza akaza bakagenda. Dariya nawe arimo kwitera ibirungo byanyuma ngo arangize bagende, Nina yahise aza amusanga mucyumba.
Nina areba Dariya araseka ati” papa aguhaye pase nziza rwose, niwinanirwa biraba ari ibyawe.
Dariya ati” ntakubeshye sinzi ko nza kubishobora pe!
Nina ati” nonese birakunaniza iki?
Dariya ati” ibaze kubwira Sabbe ko namukunze ndi umukobwa?
Nina aramwitegereza ati” gukunda ntabwo ari cyaha, kandi kumubwira ko umukunda ntabwo uraba uciye inka amabere, ntabwo ari amahano uraba ukoze
Dariya ati” ahari ashobora kuza kumfata nk’umukobwa utagira umuco.
Nina aratangara ati” none umuco niki? 
Barimo kuganira bumva Sabbe arimo guhamagara Dariya ngo asohoke bagende …..
Nina ati” jyenda ariko uze kwihagararaho utabare umutima wawe wegukomeza kumungwa.
Dariya arangije ahita asohoka, asanga papa we ahagararanye na Sabbe.
Papa Dariya abahereza aka envelope gato ati’’ muze kumumpera ubu butumwa.
Sabbe afata iyo envelope barangije baragenda. Barimo kurenga Dariya arahindukira areba inyuma abona Nina ahagaze mu muryango, maze Nina amwicira akajisho ( asa nuca amarenga amubwirako atagomba kwinanirwa)
Kurundi ruhande Juluisi na Izabella catheline bari kwa muganga, Juluisi nawe yaje gufatisha ibizame kugira ngo babashe kumenya impamvu ituma batabyara.
Bakiraho Doctor Muzungu  yaje azanye ibisibizo  abihihereza Juliusi. Juliusi abibonye arikanga 
Juluisi arangije areba Doctora muzungu ati” none niba ibisubizo bigaragaza ko ndi muzima n’umugore wanjye akaba ari muzima nigute tumaze imyaka ibiri yose tutarabyara?
Doctor ahita arebana na Izabella.
Doctor ati” ikibazo rero cyaba kiri hagati y’ukuntu ushikirana n’umugore wawe.
Juliusi arababara ati” nonese ushaka kuvuga ko ntacyo nshoboye?
Izabella ahita amukaruma ati” honey wishaka kurakara ntabwo aribyo ashatse kuvuga.
Juliusi ati” none niki ashatse kuvuga?
Izabella Catheline ati” ashatse kuvuga ko ikibazo kiri hagati yanjye nawe,  njye nawe nitwe tugomba guhuza maze tukagishakira umuti.
Doctora Muganga ati” rwose uko niko kuri.
Bakiraho kwa Doctor, hari message yaje kuri telephone ya Izabella kandi telephone ye ni Juluisi uyifite. Juluisi yahise areba iyo message abona ni uwitwa Maki wandikiye umugore we amubaza niba ibyo bapanze akanya kageze ngo babikore. Juluisi yasomye message ariko ahisha Izabella ko ayibonye. Hashize akanya gato maki yahise ahamagara maze Juluisi ahite ahereza Izabella telephone ajye kwitaba.
Izabella kuri telephone ati” niki maki?
Maki ati” ntabwo ubonye message nakoherereje?
Izabella ati” ntayo nabonye phone yanjye umugabo niwe wari uyifite.
Maki ati” ese wasanga umugabo wawe ariwe wabonye message?
Izabella arikanga ahita areba iyo sms Maki yamwoherereje
Maki kuri telephone ati” ese niba yaba yayibonye ubwo ntaratangira kuba yadukeka?
Izabella ati” niba wowe wamaze gupanga akazi neza gakore, umugbo wanjye ndasigara muneka menye niba yaba yayisomye.
Maki ati” sawa
Izabella ati” witonde ntuze gukora amakosa.
Twigarukire kuri ba Sabbe  na Dariya urugendo rwabo ruracyakomeje bajya kwa muzehe pawulo. Uko bajyenda niko baganira. Gusa Dariya aracyafite umuzigo umuremerereye wo kubwira Sabbe ko amukunda.
Bageze hagati mukibaya mu mirima myinshi ihinzemo ibijumba, Dariya yarasitaye maze Sabbe agaruka inyuma kumufasha, gusa kubw’amahirwe Dariya ntiyakomeretse maze urugendo rurakomeza.
Dariya ahamagara Sabbe. Sabbe arahagarara aramureba.
Dariya ati” hari inkuru yabayeho nshaka kugenda nkubwira, basi iraza gutuma urugendo rwacu rworoha.
Sabbe ati” ntakibazo
Dariya aratangira ati” kera habayeho umuhungu n’umukobwa bakundanaga cyane, uwo muhungu n’ubwo ntabushobozi buhambaye yarafite ariko yakoraga uko ashoboye kose akita kuwo mukobwa. 
Bakomeza urugendo Sabbe  yumva iyo nkuru
Dariya arakomeza ati” igihe cyaricumye maze wa mukobwa atangira kubona wamuhungu wa mukundaga ari umukene maze aramwanga. Atangira kwikundanira n’undi muhungu w’umukire wamuteretaga. Ndetse uwo mukobwa igihe yabaga arikumwe n’uwo muhungu w’umukire maze wawundi w’umukene akaza yahitaga amwihakana akamuhindura umusazi.
Sabbe atangira kumva iyo nkuru Dariya arimo kumubwira ijya guhura neza neza n’inkuru ye
Dariya arakomeza ati” nyuma byaje kugeraho wa mukobwa ashaka kwicisha wa muhungu w’umukene bakundanaga mbere ariko Imana iza gukinga akaboko uwo muhungu ntiyapfa.
Tuze kuri Station police, Musafiri yagaruwe muri cya cyumba babarizamo. Ako kanya Jennifer yahise aza kumubaza nanone.
Jennifer aricara aramureba ati” nizereko ugiye kumbwira ikintu kizima utongera kuzana bwa bwenge bwawe.
Musafiri ati” niba koko kuguha amakuru biratuma ntajya muri Gereza ndakubwiza ukuri.
Jennifer ati” ngaho mbwiza ukuri? Ninde wabatumye kwica Catheline? N’ibande mwafatanije? Ubundi kubera iki mwamwishe?
Musafiri abanza kubitekerezaho araceceka
Jennifer ati”ko utavuga?
Musafiri ati” ni Izabella?
Jeinnifer arikanga ati” none kubera iki yabatumye kwica Catheline?
Musafiri ati” yashakaga ko tumwaka ibyangombwa bye tukabimuzanira kuko yashakaga kwiyitirira amazina ye.
Jeinnfer arikanga kuko yumvise amakuru noneho avumbuye akomeye cyane.
Jennifer ati” none bivuze ko ariya mazina Izabella yitwa ya Catheline ariyo yiyitiriye ayaheshejwe nuko mwari mumaze kwica Catheline wanyawe mukamuzanira ibyangombwa bye?
Musafiri ati” yego
Jennifer yumvise atangiye kuvumbura by’inshi maze araseka
Jennifer arakomeza ati” none umusore witwaga Sabbe waba umuzi?
Musafiri arikanga ati” yego ndamuzi
Jennifer ati” umuziho iki?
Musafiri ati” yahoze ari umukunzi wa Izabella 
Jennifer ati” none namubona he?
Musafiri ati” nawe Izabella yaduhaye akazi ko kumwica.
Jennifer yarumiwe
Uko baganira ako kanya Maki yaje aho kuri station ya Police yiyoberanyije ajye kuri reception aho bakirira abantu umukobwa uhakora witwa Herena aramwakira.
Herena ati” tugufashe iki?
Maki ati” nje kureba umuvandimwe wanjye ufingiye hano byagateganyo.
Herena ati” yitwa nde?
Maki ati” yitwa Musafiri
Herena ati” none wowe witwa nde?
Maki ati” nitwa fredy
Herena ahita amuhereza ikayi yiyandikamo maze aramureka arinjira …..
Twagarukire kuri Sabbe na Dariya urugendo baracyarujyana. Gusa Dariya aracyabarira Sabbe ya nkuru.
Dariya arakomeza ati” uwo musore w’umukene yaje gutoragurwa mu mazi n’abakobwa babiri bo mucyaro baramutwara bajya kumwitaho. Hashize iminsi mike uwo musore yaje koroherwa igihe kigeze aza gukira yo ngera kumera neza.
Sabbe arimo arumva
Dariya ati” gusa igitangaje umwe muri babakobwa bamutoranyije yaje kwisanga yarakunze wa musore ariko adafite uburyo yabibwiramo uwo musore. Yakomeje kumukunda ndetse uko iminsi yashiraga umutima wuwo mukobwa warushagaho gushyira yumva.
Sabbe arebe Dariya ati” kubera iki uwo mukobwa atabwiraga uwo muhungu ko amukunda?
Dariya ati” uwo mukobwa yariyaramaze kwishyiramo cyane uwo musore, rero yatinyaga ko uwo muhungu ashobora kubimubwira maze akaba yamutera indobo akamuhakanira.
Sabbe ati” niki cyamubwiraga ko se ashobora kumuhakanira?
Dariya ati” uwo musore yariyarakomerekejwe murukundo. Uwo mukobwa rero yatinyaga ko ashobora kubwira uwo muhungu ko amukunda agasanga uwo muhungu wenda iby’urukundo atakibibamo.
Barakomeza baragenda Sabbe ati” uwo mukobwa yabaye umwana cyane, yakabaye yarabimubwiye kuko nibwo yaribuzamenye igisubizo nyakuri cy’uwo muhungu.
Dariya arabyumva, maze bakomeza urugendo bageze imbere Dariya arahagarara. Sabbe arebye inyuma abona Dariya yahagaze.
Sabbe ati” kubera iki uhagaze?
Dariya n’ikizinga cy’amarira mu maso ati” nonese uwo mukobwa wamugira iyihe nama?
Sabbe yarebye Dariya mu maso abona ikizinga cy’amarira menshi mu maso ya Dariya maze ahita agaruka amusanganira ahita amusoma. Dariya umutima wahise ushiguka utangira gutera cyane, cyakora hashize akanya nawe yahise amenyera maze barasomana.
Hashize akanya bararekurana Sabbe ati” inama nagira uwo mukobwa, nuko yaturisha umutima we akishima kuko umutima wuwo muhungu wamwakiriye cyera nuko atabimenye.
Dariya yahise y’ishima ariko y’umva ntabwo asobanukiwe neza igisubizo Sabbe amuhaye.
Gusa bakomeje urugendo Dariya abyibazaho
Tugaruke kuri station police 
Jennifer yarebye musafiri ati” hari ikintu kimwe ugomba kudufasha ubundi tukazakurekura  ugataha ukajya kubana n’umuryango wawe.
Musafiri ati” icyo niki?
Jennifer ati” ugomba kwemera kuzaba umutangabuhamya uzashinja Izabella mu rukiko.
Musafiri ati” mbere yuko ibyo mbyemera tugomba kubanza twagirana amasezerano yanditse mutazageraho mukanyihinduka nyuma.
Jennifer araseka ati” ibyo biroroshye. Reka nzane amasezerano 
Jennifer ahita ahaguruka arasohoka
Mugusohoka kwe Maki araho hafi arimo kumucunga. Amaze kurenga Maki yahise akomeza araza hari umu police bavuganye ahita amubeshya ko Musafiri ari umuvandimwe ko kandi ababyeyi aribo bamutumye kuvugana nawe. maze uwo mu police aramwemerera yemera ko ahura nawe.
Musafiri akiraho yabonye make amugezeho biramutungura
Musafiri ati” maki ugeze hano ute?
Maki abanza gucunga camera zose ziraho arangije areba Musafiri ati” Izabella mama wacu akuntumyeho?
Musafiri yahise acyeka ko byanze bikunze ikintu kizanye Maki atarikiza ati” niki none akuntumyeho?
Maki araseka ati” yantumye ngo nkubaze niba wemeye kumugambanira kandi ari mama wawe?
Musafiri ati” Maki humuka amaso urebe kure, burya Izabella n’inzoka ntabwo ari mama wacu.
Maki araseka ati” ese ubu nibwo ubimenye?
Musafiri ati” Izabella yariyarangize impumyi angira amaboko ye akoresha akora mu maraso. Ubu nkeneye kubohoka Maki. Nyeneye kongera kujya kubana n’umuryango wanjye.
Maki araseka ati” none urakeka ko niba wamaze gutanga Izabella azemera ko ubana n’umuryango wawe?
Musafiri agira ubwoba
Maki aramureba ati” mbwira niki wabwiye Jennifer?
Kurundi ruhande Sabbe na Dariya bakandagiye bageze hafi muri karitsiye yo kwa muzehe Pawulo. Dariya yabonye bageze mu marembo yo kwa Pawulo maze ahita akurura Sabbe, Sabbe arahagarara.
Dariya aramureba ati” ese inkuru nakubwiraga waba wamenye umukobwa navugagamo n’umuhungu yakunze navugagamo?
Sabbe araseka ati” yago nabamenye. Uwo mukobwa wavugaga yitwa Dariya naho uwo muhungu wavugaga yitwa Sabbe
Dariya araseka ati” uri umuhanga cyane.
Sabbe araseka
Dariya areba Sabbe y’itonze ati” nonese uwo mukobwa wagukunze witeguye kumwakira?
Sabbe araseka ati” hashize igihe kinini umutima wanjye utegereje kwakira uwo mukobwa.
Dariya ibyishimo byahise bimurenga amarangamutima amubana menshi maze ahita agwa muri Sabbe aramuhobera.
Dariya n’amarira avanze n’ibyishimo ati” urakoze
Barimo guhoberana Sabbe yarebye kuruhande abona Lavie asigatiye umupira arimo kubitegereza maze, Sabbe ahita arekura Dariya. 
Dariya nawe aba abonye Lavie ko yabarebaga
Dariya ahita aca bugufi avugisha Lavie ati”  Lavie bite?
Lavie ati’ ni byiza
Dariya ati” papa wawe arahari?
Lavie ati” yego
Dariya ati” ngaho tujyane murugo kureba papa wawe.
Lavie ahita ajya imbere arabajyana, gusa Sabbe ntarabasha kumenya ko Lavie ari umwana we. Ubwo Lavie yakomeje kubajyana Dariya arebana na Sabbe akana ko mujisho. Sasa Sabbe yatangiye kubona urugo bagiyemo asa n’uruzi akomeza kurwitegereza.
Dariya aramureba ati”aha hantu ko uhitegereza cyane urahazi?
Sabbe ati” aha niho iwabo wa Izabella
Dariya biramutungura 
Bageze mu rugo imbere basanze muzehe arimo gusekura imyumbati y’umye, Sabbe amukubise amaso arikanga. Mezehe nawe yabonye Sabbe……………..
Kurundi ruhande kuri Station police, Maki yacunze neza camera maze yegera musafiri yitonze asa n’ushaka kumwongorera ikintu , maze aba akuyeyo akuma gato gacyaye cyane aba akamucengeje mu mutima aramusogota neza neza kumutima aba aramwishe. Arangije umwunamisha neza kumeza y’itonze maze ahita yisohokera vuba vuba akigera hanze abona Jennifer arimo kugaruka…………………………
Utazacikwa na Episode ya 22

Comments