logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Ndabaramukije kandi mbahaye ikaze muri Episode ya 13.
Ubushize muri Episode ya 12 twaherutse Jennifa ubwo yararimo areba amaraso yarari ku ntebe sinzi uko yarebye kuruhande rw'iyo ntebe hari ikintu kidasanzwe yabonye….Ese niki Jennifer abonye?
-Abantu mukunda guhora mumpamagara muvuga ko inkuru mwayibuze, dore umuti wicyo kibazo…..shakisha page yanjye kuri Facebook yitwa Chris Nandi Stories nurangiza ukore like, comments nibwo utazongera kubura rwose.
……….EP..13……….
REKA twikomereze aho twagarukiye. Ubwo Jennifer arebye kuruhande rw’iyo ntebe iriho amaraso hasi haricyo yabonye agiye kugifata aka kanya umwe mu ba Police barikumwe yahise aza amuhamagara ntayaba agifashe cya kintu yabonaga.
Uwo mupolice ati” hari ikintu tuvumbuye kandi gitangaje!
Jennifer ati” icyo niki?
Umupolice ati” nkuko wabivugaga abantu bishe Catherine haricyo bashakaga gikomeye ntabwo bari amabandi y'abajura.
Jennifer ati” nyine icyo muvumbuye niki?
Uwo mupolice ati” ibintu byose mu nzu birimo ariko ntabyangombwa bya Catherine twigeze tubona. Bivuze ko abamwishe baba barashakaga ibyangombwa bye akaba aribyo batwaye..
Jennifer yahise abitekerezaho vuba byihuse maze nawe ahita abona ko bishobora kuba aribyo.
Twiyizire kwa Izabella Catherine nawe aracyaganira na ba Musafiri. Gusa nyuma yuko Musafiri isaha ye itakariye kwa Catherine ibintu byabacanze barimo kurebana bose bibaza icyo bari bukore.
Izabella ati” Musafiri wakoze amakosa akomeye guta isaha hariya hantu. Ndetse ushobora no gusanga aba police barayitoraguye aribo bayifite bakaba barimo gushaka nyirayo 
Musafiri na Maki bumva nikibazo gikomeye 
Maki aratekereza cyane ati” ariko hari namahirwe ko ushobora no gusanga ntayo babonye. Kukk ndatekereza ko baza bwa mbere baje buriya batwara umurambo wa Catherine gusa, Wenda bakaba batarahise bita mugushaka inzu.
Musafiri ati” wamugani nabyo birashoboka.
Izabella ati” rero ndumva icyaba kiza kugira ngo tube mugihirahiro ari uko mwasubira murugo kwa Catherine mukajya kureba neza niba isaha barayibonye bakayitwara cyangwa se ugasanga dufite amahirwe yo kuba ntayo babonye.
Maki ati” icyo ni ukuri rwose 
Izabella ati” ariko ubundi Catherine mwamwishe mute ko narinabatumye gusa kwiba ibyangombwa bye gusa mukabizana?
Musafiri ati” Catherine yaratunanije cyane 
Izabella ati” ariko umugore abantu babagabo nkamwe yabananije ate?
Musafiri atangira kumubwira uko byagenze ati” tumaze kwinjira mu nzu ye twasanze ari muri saro sinzi ibyo arimo kwandika kuri machine. Nahise mufata maze Maki ahita ajya mu cyumba cye gushaka ibyo byangombwa.
Amaze kubibona naramurekuye ngo ducike twigendere maze ahita amfata ukuguru arankomeza dutangira kugundagurana.
Icyo gihe nibwo nisaha yanjye yacitse igwa hasi. Maki yarebeye mu dirishya abona Fiona arimo aragaruka maze ambwira ko Fiona arimo kugaruka. Uwo mwanya nabonye ko ntinagira icyo nkora ngo tuve aho birarangira dufashwe. Uwo mwanya ntikindi gitekerezo cyarigisigaye uretse gukura akuma gato narimfite mu mufuka maze nkamutera mu mutima.
Izabella yumvise uko byagenze azunguza umutwe  gusa kuko muri uwo mwanya ntakindi yagombaga kubikoraho.
Izabella ati” rero ubu bisa nkaho dutangiye intambara nshya yo kwirwanaho kugira ngo mudafatwa bikarangira ubuzima bwacu buri gereza.
Musafiri ati” mbere na mbere mu masaha akuze  cyane ntamuntu numwe ubasha kutubona turajya kwa Catherine gushaka iriya saha…
Kurundi ruhande twayizire kuri station ya Police. Jennifer ari mu biro bye arimo gutekereza ku kirego cy'urupfu rwa Catherine anabereye tante. Uko araho yicaye arimo kubyibazaho yatangiye kwibuka amagambo yabwiwe n'umupolice ubwo basakaga inzu Catherine yabagamo. Y’ibuka uwo mupolice amubwira ati” abantu bishe Catherine bashakaga ibyangombwa bye kuko nicyo kintu cyonyine cyabuze muri iyi nzu.
Jennifer amaze kwibuka ibyo yakomeje gutekereza cyane kubantu baba barishe Catherine bashaka ibyangombwa bye. Akirimo kubyibazaho Fiona yahise amusanga mu biro.
Jennifer ati” urakoze ukoresheje igihe neza.
Fiona ati” niyo si tugezemo kubahiriza igihe ni ngenzi 
Jennifer ati” wihangane rero uzakomeza kudufasha cyane mu perereza turimo gukora kurupfu rwu wahoze ari nyokobuja.
Fiona ati” urupfu rwe rwarambabaje cyane, kuko kurinjye niwe wari umuryango wanjye. Niyo mpamvu nzabafasha cyane.
Jennifer ati” urakoze cyane 
Fiona ati” ntakibazo 
Jennifer atangira kubaza Fiona ati” watubwiye ko igihe Catherine yicwaga yari yagutumye kuri botike ugarutse nibwo wasanze amaze kwicwa?
Fiona ati” yego niko bimeze.
Jennifer ati” ese mbere yuko agutuma ntamuntu babanje kuvugana kuri telephone?
Fiona agerageza kwibuka ati” mbere yuko ampamagara ngo antume numvise hari umuntu bavugana kuri telephone.
Jennifer ati” waba warabashije kumenye uwo muntu bavuganaga?
Fiona ati” ntabwo nabashaka kumenya abantu ba mabuja avugana nabo. Gusa uwo muntu bavugana numvaga Mabuja adashaka ko bavugana cyane.
Jennifer ahita akura telephone ya Catherine mu kabati kimeza ye maze arayatsa aba arebyemo nimero ya telephone ati” nimero yahamagaye bwa nyuma Catherine mbere yuko apfa niyuwitwa my bella. Ese uwo mantu Catherine yitaga my bella waba umuzi? 
Fiona ati” oya ntabwo uwo muntu nigeze mubonaho narimwe ariko mabuja yakundaga kuvugana nuwo muntu. Ndetse yigeze no kumbwira ko uwo my bella ari inshuti ye yakera ngo bigeze no kubana mu nzu imwe.
Jennifer yumva nanone ayo ni amakuru mashya abonye 
Arangije ati” Fiona wakoze kwemera nanone kuza kubazwa.
Fiona ati”ntakibazo 
Kurundi ruhande muri gereza aho Arriana afungiye amaze kumenyera pe. Ndetse bamugize na cheftene uhagarariye imfungwa abana nazo mu cyumba. Arimo gutunganya aho arara hari umucungagereza waje kumureba amubwira ko afite umushyitsi.
Arriana nawe nk'umuntu wari umaze igihe adasurwa yumvise agize amatsiko yo kumenya umuntu waba uje kumusura. Ageze aho abaje gusura muri gereza bicara, yatunguwe no gusanga ari Izabella uje kumusura.
Umujinya waramufashe ndetse no gukomeza gutera intambwe imusanga biramunanira. Cyakora hashize akanya amurebera kura aremera afunga umwuka ajya kumureba maze nawe aricara.
Amaze kwicara aramwitegereza cyane ahantu hose ati” ndabona ibyo wifuje kuva kera warabigezeho, urugo rurakubereye rwose!
Izabella ati” kubigeraho nanjye byaramvunye ntabwo ari ibintu byangwiririye.
Ariana ati” watanze amaraso yabandi kugira ngo ibigereho. Muyandi magambo wanyuze mu nzira y'umuvumo kugira ngo ugere kubutunzi wahoze wifuza .
Izabella araseka ati” iyo iza kuba inzira y'umuvumo ntabwo narikubigeraho
Arriana yaramurebye cyane ati” Izabe ntabwo  narinziko wagera naho ungambanira kugira ngo ukunde ubone ubutunzi.
Izabella ati” ahubwo ndiwowe wanshimira kuko ntatumye ubura ubuzima bwawe. Kubera ukuntu wowe nagukundaga byarananiye kugushyira kurutonde rwabagombaga gupfa maze nshaka ubundi buryo nzakwicamo ariko ntakwishe ngo ushiremo umwuka.
Ariana aratungurwa ati” noneho burya wari warapangiye kuva kera?
Izabella ati” numvaga amagambo wakundaga guhora urambwira maze nkeka ko umunsi umwe nawe warikuzamvamo maze ukica umugambi wanjye bituma nkupangira, maze nshaka uko nakwikiza nawe ariko ntakwishe.
Ariana yatangiye kumva ukuntu yagambaniwe 
Izabella ati” maze kubona ko wowe na Methode mutangiye kuzajya mushikirana cyane ahora mu rugo buri kanya nibwo natangiye gutekereza ukuntu nabica mwembi mbicishije ibuye rimwe. Nahise mpimba urukundo rwawe na Methode. Uwagombaga kumfasha kugera kumugambi wanjye wo kubahitana ntawundi yari Rosine wahoze ari inshuti yawe magara.
Arriana koko nawe yatangiye kubyibuka muri iyo minsi Rosine yakundaga kwibanda iwabo cyane. Ariana akagira ngo ni urukundo rumuzana kandu nyamara ari kuri mision.
Izabella yarakomeje ati” kuba Rosine yarazi kwigana neza umukono wawe byaramfashije cyane. Kuko yanyandikiye ibaruwa nashakaga yagombaga kugaragaza ko wowe na Cher wawe Methode mutabanye neza.
Tayari Ariana yahise amenya ko burya rwa rwandiko bakoresheje murukiko bamushinja,rwanditswe na Rosine.
Izabella ati” ikindi Rosine yankiniye role ikomeye yo kubamfatira amafoto neza, cyagihe wabaga urimo kumva ibibazo Methode azanye. Ayo mafoto yaje kugaragaza ko wari usanzwe ubana na Methode 
Ariana yumvise ukuntu burya byose byari umupangu wa Izabella yariyarapanze kera maze arababara amarira azenga mu maso ati” nanjye ndabibonye burya uri inyamanswa ntabwo uri muntu.
Izabella aramureba ati” burya narakubwiye ngo ntakintu nakimwe gikomeye wageraho utagitangiye ibitambo. Kandi kugira ngo ikintu kibe igitambo nuko aba aricyo kintu uba ukunda.
Ariana yarababaye uburakari buramurenga ndetse aranasakuza cyane ati” munkure uyu murozikazi imbere yanjye.
Umucungagereza yahise aza gutwara Arriana. Ariana agenda agenda avuga cyane ati” wanyamanswa we itagira umutima ibyo waharaniye byose bizahirima ubireba kandi ubuzima bwawe buzasenyuka burimbuke burundu.
Izabella yasigaye arimo guseka ati” my Bella aha muburoko niho iwawe ukwiye gutura.
Kumbe ibi mukomeze mubizirakane Ariana burya niwe my bella!!!!!!!!!!
Ushaka kumvugisha wahamagara 0781955794. Gusa abampamagara bakabura icyo bavuga ndabanenze. Abandi nenze ni abambipa. Ntimukambipe rwose!
Twikomereze kuri station ya Police ni mu masaha ya saa moya z'umugoroba. Jennifer yakamejeje aracyari mukazi ikirego cyabaye ikirego.
Uko ari aho arimo kugenda ahuzahuza amakuru make agiye afite ngo arebe ko haricyo yageraho. Akiraho yaributse. Yibutse ubwo bari barimo gusaka mu nzu ya Catherine hari ikintu we yabonye kare agiye kugifata nibwo umupolice yaje amubwira ibindi. 
Gusa Jennifer akomeje kwibuka neza ikintu yabonye…….yibutse neza maze asanga ni yasaha imwe Musafiri yaburiye kwa Catherine. 
Uko ayibuka kumbe kurundi ruhande Musafiri na Maki bo bageze murugo tayali kwa Catherine bagiye gushakayo iriya saha.
Jennifer nawe amaze kuyibuka yahise abona ko yakoze amakosa yo kudahita ayitwara maze ahita asohoka mu biro yatsa imodoka asubira kwa Catherine kujya gufata iriya saha.
Musifira na Maki nabo bashatse isaha maze kubw'amahirwe baba barayibonye, biruhutsa mu mutima. Maze bamaze kubona ko bayibonye icyarigikurikiyeho ni ugushaka inzira ibakura aho. Maze bagiye gusohoka ngo baceho bahise bakubitana na Jennifer yabagezeho kare abatunze imbunda……………….
::: karabaye Musafiri  na Maki barafashwe…..utazacikwa na Episode ya 14 

Comments