Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nkunda guhora mbabwira ngo mushake page yanjye “”Chris nandi stories hanyuma mukore like niba mushaka kuba mwisi y'inkuru zanjye zitazajya zibacika.
::Twaherutse muri Episode ya 13 ba Musafiri baguwe gitumo, Jennifer yabatunze imbunda. Ese barafashwe cyangwa?
………Iyi ni Episode ya 14….mbahaye ikaze mwese.
Musafiri na Maki bamaze kubona isaha bashakaga, bagiye guhindukira ngo baceho basanga Jennifer yabagezeho yabatunze imbunda. Musafiri na Maki bahise babona ko bafashwe burangiye kandi ntakindi nagombaga gukora muri uwo mwanya.
Jennifer arabareba ati” ubu murafashwe, mushyire ibyo mufite byose hasi hanyuma mumanike amaboko. Kandi hatagira ikosa mugerageza gukora.
Musafiri na Maki bararebana
Jennifer ahita ashyiramo isasu ati” ndimo kubabwira ngwiki?mujye hasi Kandi mumanike amaboko hejuru.
Musafiri na Maki bahita bapfukama hasi maze bazamura amaboko kuko n’ubundi babonaga ko ibyabo birangiriye hariya.
Jennifer nawe ahita afata icyombo ahamagara kuri base station ngo bamwoherereze team imufasha. Jennifer amaze guhamagara, ba Musafiri ubwoba bwarabishe kuko baribamaze ko agahura kimbwa kagiye gukongoka.
Jennifer yabaye nkubegeraho gato azanye amapingu ati” nahoze nifuza rimwe kuzafata inyamanswa zihora zica abantu, none dore birangiye zinguye mu maboko. Ese basore mwakekaga ko arimwe nyamanswa z'inkazi zizi ubwenge gusa?
Musafiri na Maki ntacyo bavuga
Jennifer ati” umuntu mwishe mwakoze amahano akomeye cyane, kuko mwabaye nkabasoma impyisi. Iraje rero nayo ibahe utu bizou mwashakaga.
Musafiri ati” ariko ntabimenyetso ufite bigaragaza ko twe twishe umuntu. Buretse gusa nuduhamya icyaha.
Jennifer ararakara ati” cecekaho wamuginga we! Catherine mwishe mu muziza ubusa ni umukobwa wanjye. Rero ntacyo umubyeyi ataribukore ngo ahorere umwana we.
Musafiri na Maki bumvise ko Catherine ashobora kuba ari umwana wa Jeni bagize ubwoba…
Hashize akanya baraho na Jennifer akibatunze imbunda, hari undi mukobwa waje arasa muri ryo joro maze Jennifer atangira guhangana nawe barasana. Gusa uwo mukobwa aripfutse ahantu hose Jennifer ntarimo kubasha kumubona mu maso.
Uko bahangana Musafiri na Maki barasetse kuko ni umwanya mwiza babonye wo gucika. Jennifer yakomeje guhangana nicyo gikobwa cyipfutse ahantu hose, Musafiri na Maki bahita nabo bafatiraho barahaguruka baracika. Jennifer ashatse kubahagarika cya gikobwa cyaramutanze gihita kimurasa isasu ryo mukaboko imbunda ye ihita igwa hasi. Ba Musafiri nicyo gikobwa baba bacitse utyo.
Jennifer yasigaye aho atabaza ababazwa n'ukuntu abagizi ba nabi bamunyuze mu myanya y'intoki bakamucika. Ya kipe yari yahamagaye yaje isanga Jennifer wenyine yababaye cyane ndetse naba Musafiri bamucitse.
Kurundi ruhande ba Musafiri bamaze gucika hari ikizu bajemo muri ryo joro barikumwe na cyagikobwa cyabacikishije. Gusa nabo ntibiracyimenya kuko kipfutse ahantu hose.
Bageze aho babanza gutuza, maze Musafiri yitegereza wa mukobwa maze aramwegera ati” urinde wowe uducikishije?
Uwo mukobwa ati” urumva ushaka kumenya?
Musafiri ati” ndashaka kukumenya, nkamenya n’impamvu uducikishije?
Icyo gikobwa cyahise cy'imutera urushyi kiti” wowe na Maki muribigoryi
Musafiri arikanga
Uwo mukobwa atangira kwayambura ibyo yari yipfukishije, Musafiri na Maki bagiye kureba babona ni Izabella kumbe……..barikanze bose
Musafiri yarumiwe ati” mabuja kumbe niwowe waje kudutabara?
Izabella ati” narinsanzwe nzi ko muribigoryi niyo mpamvu naje kubatabara.
Maki yarumiwe
Izabella ati” ubu umwanya nicayemo narawurwaniye ndawuvunikira. Sinshaka rero ko hongera kuba ikosa ryatuma nongera kugwa nkasubira mubuzima buciriritse nahunze. Murumva neza?
Musafiri yarumiwe ati” mabuja niwowe bavuze pe! Twari dufashwe habuze gato tugarukiye kumwamba.
Izabella ati” Nuko muri ibigoryi. Ntakuntu nakimwe mwebwe mukorana ubwenge n'ubushishozi.
Maki ati” uturenzeho rwose
Izabella ati” muri bibiliya haranditse ngo''umurimo wose werekejeho amaboko uwukorane umwete. None mwebwe mbona ntazi…ese ubundi isaha murayizanye?
Musafiri ati” yego
Kurundi ruhande muri ayo masaha nanone Umugabo wa Izabella yaratashye avuye mu kazi ageze mu rugo ashaka umugore we ahantu hose mu nzu aramubura. Arangije ajya mu kabati yisukira ka juice ajya kwiyicarira muri saro, Ari nako yibaza ahantu Catherine we yaba yagiye muri iryo joro.
Hashize umwanya haje umukozi wabo maze Juluisi amubaza nyirabuja yaba yagiye, Umukozi avuga ko yamubonye asohoka akagenda gusa…….
Juluisi yicaye aho muri Saro arategereza we amasaha arisunika. Agangiye gusinzirira mu ntebe yabonye Catherine atashye. Juluisi arebye kusaha abona ni saa tanu z'ijoro.
Juluisi arahaguruka aramwegera, Catherine nawe umutima uratimbaguza….Juluisi aramureba ati” uvuye he?
Catherine ati’” mvuye kureba Inshuti yanjye
Juluisi ati” iyo nshuti yawe wagiye kureba mu masaha y'igicuku nkaya ni nshuti bwoko ki?
Catherine ati’” aratwite, yamampagaye ansaba kujyayo ngo mujyane kwa muganga.
Juluisi yitegereje Izabella Catherine hasi abona yambaye inkweto zicunze za butini, abona Kandi zuzuye icyondo.
Juluisi ati” nonese wamujyanyeyo?
Catherine ati’” ariko ubundi Cher ufite ikihe kibazo?
Juluisi ati” ikibazo mfite nicyo nkubajije?
Izabella/Catherine ati’” oya, twasanze inda yamuryaga gusa atari iyo kujyana kwa muganga.
Juluisi akomeza kumureba arangije araseka Catherine biramucanga…..
Ninjya mvuga Izabella Catherine ntibikabacange, mba ngira ngo mwibuke ko Juluisi azi ko Izabella Catherine Kandi twe tuzi ko yitwa Izabella.. ..murakoze ntibikongere kubacanga.
Ubwo Izabella yarebye ukuntu Juluisi biramucanga ati” arimo honey urimo kuntungura
Juluisi ati” honey Uzi impamvu nishimye?
Izabella Catherine ati” oya yimbwire
Juluisi ati” nasanze udahari ngira ubwoba nkeka ko waba wisubiye ukisubirira iwanyu?
Catherine yahise aseka ati” honey urumva ibyo nabikora koko!
Juluisi ati” honey rega ndagukunda, mba numva mfite ubwoba bwo kuba nakubura.
Izabella ahita amufata amujyana mu cyumba ati” honey ndi uwawe ubuzima bwose,Kandi urabizi narabirahiriye.
Juluisi amusoma kurutugu ati” ndabizi mutima wanjye…….
Imyaka yaragiye iricuma. Twiyizire mu cyaro kwa Dariya ubu hashize imyaka ibiri yose. Sabbe aracyaba kwa Dariya ndetse yanazindukiye mu murimo muri icyo gitondo arimo gukwikira amasuka yose ayatunganya neza, adafite n'imihini akayashaka.
Uwo mwanya papa Dariya yahise asohoka mu nzu yambaye ikibabi kimeze neza (ndavuga costume) arikumwe na mama Dariya nawe wakenyeye neza. Mbese baraberewe namwe mubyumve. Sabbe yabakubise amaso maze abakomera amashyi.
Ati” muraberewe rwose!
Mama Dariya ati” uravugisha ukuri mwana wa?
Sabbe ati” rwose! Muri couple icyeye
Baraseka!
Mama Dariya ati” njye na so natwe iyo twikozeho igiturage cyose kiratuyoberwa.
Papa Dariya araseka ati” rata ntiyikine cyane ngo akubeshye
Sabbe ati” ariko mama aravugisha ukuri, ahubwo ubukwe mugiyemo wagira ngo nimwe bakwe bakuru?
Baraseka…..
Ubwo papa Dariya yahise yegera Sabbe akora mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi 40k abihereza Sabbe.
Sabbe biramutungura ati” papa niki ko umpa amafaranga?
Papa Dariya ati” mwana wanjye kuva wagera muri uru rugo waramfashije cyane, wagiye ukora cyane utuma umusaruro twabonaga wikuba uriyongera cyane. Rero nawe fata udufaranga ujye mwisoko kugira utwo wagura. Dore uri umujene ukeneye na gapantaro kazima.
Sabbe yashimiye umubyeyi ati” urakoze cyane
Papa Dariya ati” n'ubona akanya uze gusubira mukabande kureba uko inyanya zacu zimeze siko?
Sabbe ati” mukanya ndamanukayo
Papa Dariya na Mama Dariya barajyenda mu bukwe bari batumiwemo
Kurundi ruhande aho mu cyaro nanone kwa muzehe Pawulo arimo kwanika utugori twe, uwo mwanya Rutsiye se wa Catherine wapfuye niba mubyibuka yeje kumureba nawe yambaye ikoti.
Rutsiye ati” pawulo kombona wibereye mubyokwanika ibigori turagenda ryari?
Pawulo ati” ndimo gucungana na kazuba nashakaga gusiga utu tugori hanze kwizuba. Rega ubu bebe ageze ahantu akaneye igikoma cy'inshi..
Rutsiye ati”ubundi se arihe?
Pawulo ati” agiye kunzanira ikirago mutumye mu nzu
Bebe koko azana ikirago…..kumbe Bebe amaze gukura ageze hamwe umwana aba ashimishije pe! Hamwe uba wabasha kumutuma ikintu akakizana.
Rutsiye nawe yarebye Bebe aramwishimira cyane ati” ese nkubu mama wuyu mwana ureze gutya ukaba umukujije yaramutaye Ari uruhinja, ubu amushaka yabona icyo akwishyuye?
Pawulo areba Rutsiye ati” ntawundi mama w'uyu mwana. Ninjye mama we nkaba na papa we! Uwo wamutaye rero ubu ntacyo twavugana.
Rutsiye ati” rero ibi n’ibyo bita ko Imana yaguhaye ingabire izagusumbusha igusajishe neza. Uyu mwana ni umugisha wawe.
Pawulo ati” nanjye namushimiye Imana.
Rutsiye ati” Dore ko abantu basara ubu wajya kubona umwana amaze gukura ageze kubyiza, mama we wamutaye akaza avuga ati”” mwana wanjye
Pawulo ati” abantu biki gihe se ko batagira isoni, yanaza akabivuga.
Rutsiye ati” gira tugende twakerewe, tudasanga ubukwe bwatangiye
Pawulo ahita atuma Bebe ati” Bebe jyenda mu nzu uzane urufunguzo ni ngufuri.
Bebe arajyenda arabizana… disi umwana arashimishije ntacyo Umusaza atarimo gukora…
Twigarukire kurundi ruhande mu rugo kwa Dariya.
Sabbe arimo kububakira agatandaro kamwe banikaho amasahani. Araho yagiye kubona abona Dariya asohotse mu nzu yiruka cyane ari nako atabaza ngo namutabare. Dariya mukuza yiruka atanareba hasi hari igiti Sabbe yakoreshaga akataho ibyo kubakisha, Dariya kuza yiruka yagisitayeho kandi hafi yacyo hari ishoka. Sabbe yahise abona Dariya asitaye agiye kugwa kuri yashoka maze ahita ajyenda yirukanka aramutanguranwa aba aramuramiye Dariya aba amuguyemo.
Dariya yarebye Sabbe mu maso yamuguyemo neza neza byabaye mahwane maze umutima utangira gutera cyane, yumva umubiri we ucitse intege atangira kubira icyuya. Uko niko Kandi na Sabbe amerewe.
Hashize akanya bahise bahaguruka ntuwuragira icyo abwira undi bakomeza kurebana cyane hafi kuba akana ko mujisho.
Dariya ati” ko undeba cyane niki?
Sabbe ati” ndimo kwibaza icyari kibaye gitumye uza wiruka kiriya utanareba iyo wajyaga?
Dariya ati” Nina nawe unkanze
Sabbe ati” agukanze ate?
Dariya ati” yashaka kundisha imbeba kandi ndayitinya
Sabbe araseka ati” burya utinya imbeba?
Dariya ati” seka sha!
Sabbe arebye hirya abona Nina ahagaze mu muryango arimo kubareba anafite imbeba mu ntoki.
Dariya nawe ahita amubona ati” harya niba ugira ngo ndakubeshya singiriya arayifite….
Nina we buri uko yabonaga Sabbe arikumwe na Dariya bazuye cyane byaramurakazaga cyane. Yahise aza abanyuraho atavuga ajya kujugunya ya mbeba.
Tuze kurundi ruhande iminsi ikomeje kwicuma. Jennifer ari mu kazi ke nkuko bisanzwe. Nyuma y'imyaka ibiri yose aracyakurikirana ikirego cya Catherine ashakisha uko yazafata abantu bamwishe.
Araho yacaye mu biro wenyine arimo kureba amafoto ya Catherine, haribyo yatangiye kwibuka byagiye biba kera. Yatangiye kwibuka kera umunsi umwe yigeze kujya gusura Catherine mwibuka ko Jennit ari Ntante wa Catherine nyakwigendera………Icyo gihe Catherine yabanaga mu nzu imwe naba Arriana na Izabella.
Uwo munsi agezeyo baramwakiriye bamwishimiye cyane cyane Catherine kubera ko ahanini ariwe yaraje gusura.
Icyo gihe Jennifer na Catherine na Izabella nibo bari bicaye gusa muri Saro baganira bananywa ka juice. Ariana we yarari mugikoni arimo kubatunganyiriza icyo kurya. Uwo munsi Jennifer yabonye ko ahantu Catherine ari kuba ahishimiye cyane.
Hashize akanya ibiparu byabishe Ariana yazanye ibyo kurya kumeza. Asubiye kuzana ibindi,.. Catherine yahise amuhamagara ngo “’ my bella wibuke sha uzane na rwarusenda.
Jennifer ati” nonese Ariana kandi yiswe my Bella kuva ryari?
Catherine ati’” ni akazina kakabyiniriro twamwise nyine.
Sasa Jennifer amaze kwibuka ibyo ahita areba muri telephone ya Catherine nyakwigendera, umuntu wamuhamagaye bwa nyuma mbere yuko apfa yitwa My bella.
Tayali Jennifer yahise avumbura ko umuntu wahamagaye Catherine mbere yuko yicwa ari Ariana maze araseka. Arangije guseka ahita ajya mu laboratory bakoresha bumviriza amatelephone maze ahereza ya telephone umuhaka wabo.
Jennifer ati” ndashaka kumva amagambo my Bella yaganiriye na Catherine ubwo yamuhamagaraga.
Umuhaka kwari nko kuzimya buji maze amajwi ahita ayazana: Jennifer yumva uwo my Bella yarahamagaye Catherine akamubaza niba ari murugo? Catherine yashubine uwo My bella ati” yego ndahari. Uwo my bella ahita amubwira ko amushaka cyane agiye kuza kumureba….
Jennifer amaze kumva icyo kiganiro bagiranye ahita y’ivugisha mu mutima ati” Ariana ndongeye ndakuziye kuko maze kubona ko urupfu rwa Catherine haraho ruhuriye nawe……….
:::: Karabaye Ariana Jennifer aramuziye?
Utazabura kuri Episode ya 15
Comments