Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mumbabarire rwose kuba ndimo kuzajya mbatindira, ariko birimo guterwa n’ikibazo.
Ubushize twaherutse Jennifer amaze kumenya ko Ariana ariwe witwaga My bella, ndetse ahita akeka ko Ariana yaba azi iby”urupfu rwa Catheline.
Call:0781955794/ 0725152848 umbwire icyo ushaka.
Kora like kuri page yanjye Chris nandi stories ujye ubasha kubona inkuru bikoroheye.
…………EP 15……………..
Dutangiriye muri Gereza Ariana n’izindi mfungwa nyeya barimo gukora amasuku muri toillete za Gereza. Uwo mwanya Umucungagereza yahise aza kureba Ariana amubwira ko afite umushyitsi, maze Ariana ahita areka ibyo yakoraga ajya kumureba.
Mukuza abona ni Jennifer.aramwitegerezaaaa! ageze aho arenzaho araza aricara ngo bavugane.
Amaze kwicara bararebana
Ariana ati” ndabizi ko utazanywe nakamwe, noneho ni ibihe binyoma by’ibyaha uje kunshinja hano muri Gereza?
Jennifer ati” njyewe sinjya nsha kuruhande urabizi, nje kukubaza iby’urupfu rwa Catheline.
Ariana arikanga ariko nanone aba nkutunguwe ati” none kubera iki uje kurumbaza?
Jennifer ati” nuko nzi ko ufite aho uhuriye narwo.
Ariana yumva birimo kumutungura araseka ati” noneho ibibazo uje kumbaza byuzuye ubusazi bwinshi.
Jennifer ararakara ati” umva we ibintu ndimo kukubaza wibigira imikino biri serie
Ariana ati” ese nyuma yo kungerekaho urupfu rwa Methode ntabwo yanyuzwe kuburyo ushaka no kungerekaho urupfu rwa Catheline?
Jennifer ati” ntacyaha nakimwe nigeze nkujyerekaho, icyaha cyo kwica methode cyaraguhamye murukiko.
Ariana ati” none urashaka no kumpamya ko yaba arinjye wishe Catherine?
Jennifer ati” niyo yaba atariwowe wamwishe, ariko ibigaragara ufite aho uhuriye n’urupfu rwe.
Ariana araseka ati” uyu munsi ho wibeshye uraza gufata ubusa niba ushaka kurunjyerekaho.
Jennifer aramureba ati” nubwo mbona wabiciye amazi ariko mfite ibimenyetso bigushinja.
Ariana arikanga ati” ufite ibimenyetso bihamya ko yaba arinjye wari inyuma y’urupfu rwa catheine?
Twiyizire kurundi ruhande ni murugo kwa Juluisi. Izabella Catheline yasohotse mucyumba arimo gutongana n’umugabo we. Impaka ni ndende kuko hagati yabo ndetse ntanushaka kumva undi buri umwe wese arimo kuvugira hejuru.
Izabella Catheline ati” ariko cher kubera iki uhora uzana icyo kibazo?
Juluisi nawe ati” none wowe kuba tuba tumaze imyaka ibiri irenga tutarabyara uruma atari ikibazo?
Izabella Catherine ati” honey ndabyumva ko ari ikibazo, ariko nanone ntacyo twabikoraho mugihe Imana itaradufungurira inzira zo kubona akana.
Juluisi ati” njyewe nzi icyo twabikoraho.
Izabella aramureba ati” urumva ari iki twakora?
Juluisi ati” dukwiye kujya kwa muganga tukamenya ikibazo dufite.
Izabella Catherine ati” ese ubwo urumva icyo aricyo cyangombwa twakora?
Juluisi ati”none urumva ari iki kindi twakora? Honey ntakubeshye nyotewe no kugira umwana, niyo mpamvu tugomba kujya kwamuganga tukamenya impamvu tutaragira akana.
Izabella aramureba gusa ntayigira ikindi avuga..
Juluisi ati” honey reka njye mukazi, ariko ubishyire muri gahunda zawe ko tugomba kujya kwamuganga……
Juluisi ahita asohoka aragenda. Akimara kuva aho Izabella yahise afata telephone agira uwo ahamagara tutazi.
Twigarukire kuri Gereza. Ariana aracyarikumwe na Jennifer.
Jennifer yakuyeyo telephone ya Catheline yereka Ariana ati” kuva kera ukibana na Catheline bakwitaga My bella. Kandi nkuko ubibona niwowe wahamagaye Catheline bwanyuma mbere yuko apfa.
Ariana arareba
Jennifer ati” wamuhamagaye umubwira ko ukeneye kumubona. Ndetse icyo gihe wamubwiye ko ugiye kujya kumureba. Icyo gihe rero ninabwo Catheline yahise yicwa.
Ariana biramucanga ati” ntabwo njye nigeze mpamagara Catheline.
Jennifer ati” urabihakana ute? Kandi bigaragara aha muri telephone?
Ariana bitangira kumucanga abura nicyo avuga
Jennifer akomeza kureba ukuntu acanganyikiwe ati” niyo mpamvu nakubwiye ko kuba naje kukureba aha muri gereza biri serie. None ndimo kwibaza kuki wagiye kureba Catheline bikarangira apfuye?
Ariana ati” ndimo ndakubwiza ukuri icyo gihe ntabwo njye nigeze muhamagara. Catheline tukimara gutandukana akajya kwibana ukwe ntabwo nongeye gutunga nimero ye nahise nyisiba.
Jennifer amaze kumva ubusobanuro bwe araseka ati” ese ko uhakana ko atariwowe wamuhamagaye kandi number yamuhamgaye akaba ari iyawe? Ubwo uravuga ko arinde wundi wamuhamagaye?
Ariana abanza gutekereza ati” ndacyeka Izabella niwe wakoresheje telephone yanjye aramuhamagara.
Jennifer ati” kubera iki ucyeka ko yaba ari Izabella?
Ariana ati” izabella nuko ariwe muntu twabanaga kandi uzi Catheline
Jennifer ati” ibyo uvuga niki cyabigaragaza ko ari ukuri?
Ariana ati” ukuri nuko wakora iperereza kuri Izabella, kuko ninawe utumye ndi muri gereza aka kanya.
Jennifer ati” kubera iki uvuga ko Izabella ariwe utumye uri muri Gereza?
Ariana ati” Izabella niwe wishe Methode birangira angambaniye.
Jennifer ati” kuki utabigaragaje murukiko?
Ariana ati’’ nabuze ibimenyetso byabigaragaza.
Jennifer at” kubera iki none urimo kubimbwira kandi icyaha cyaramaze kuguhama?
Arina ati” niba ushaka kumenya ukuri kurupfu rwa Catheline? Kurikirana izabella.
Twigarukire kwa Izabella yacaye muri saro arimo kunywa ka Juice ariko asa nuri kure mubitekerezo. Uwo mwanya ba Musafiri bahise baza aho murugo kumureba.
Izabella ati” murakoze mukoresheje igihe neza, kandi nizereko ntamuntu ubabonye muza hano?
Musafiri ati” ntawe
Izabella ahita ajya mucyumba agarukana aka Envelope arakabahereza ati” ndashaka ko muba mugiye kure mukava hano.
Maki ati” kubera iki mabuja?
Izabella ati” cyagihe Jennifer yababonye amasura yanyu, ubu arimo kubahigisha uruhindu. Sinzi niba mukeneye kujya muri Gereza?
Musafiri ati” reka Jennifer natwe tumuhige tumuhitane mbere yuko atugeraho.
Izabella arabaseka ati” Jennifer ntabwo ari umusevire. Ni umukomando watojwe kandi watorejwe gihiga amabandi nkamwe, ntabwo mwapfa kumushyira hasi.
Musafiri ati” ubuse turajyahe?
Izabella ati” muri iyo envelope harimo amafaranga agera kuri milioni ebyeri, mube mugiye kure ayo mafaranga azabafasha. Muzagaruka bimaze kwibagirana.
Maki na Musafiri babonye ari ntayandi mahitamo bafata amafaranga baragenda.
Mugusohoka bahuriranye na Rosine nawe aje kureba Izabella
Twiyizire mu cyaro. Dariya na Sabbe barimo kugenda hagati mu mirima bagiye kureba za nyanya zabo bahinze mukabande.
Barimo kugenda baganira Sabbe niwe urimo kugenda imbere Dariya akamujyenda inyuma.
Dariya ati” ese Sabbe umukobwa aramutse akubwiye ko agukunda wabyakira ute?
Sabbe araseka ati” utubazo ugira nawe turantangaza
Dariya ati’’wiseka wowe nsubiza.
Sabbe arahagarara aramureba ati ‘’ nabyakira nk’ibisanzwe rwose.
Dariya araseka ati’’ nagize ngo nawe wabona bikojeje isoni, akabona ko wenda uwo mukobwa yaba yataye umuco.
Sabbe ati’’ oyaaa ! kuba umukobwa yabwira umuhungu ko amukunda ntaho bihuriye no guta umuco. Gukunda ni ikint gitangaje kandi cyiba kuri buri wese.
Bakomeza kugenda baganira baba bageze ahantu hanyereye cyane kandi hari akagenda kanini gatembamo amazi
Dariya ahabonye ati’’ Sabbe banza ugiye gukomeza wanyine kuko aha sinabasha kuhambuka rwose
Sabbe aramureba ati ‘’ubusanzwe wahanyuraga ute ?
Dariya ati’’ njyewe nkunda kuza inaha kuzuba. Aha haba humutse ntanamazi aba anyuramo
Sabbe ahita yunama ati’’ jya mugongo wanjye nkwambutse sinakomeza kujyenda njyenyine…
Dariya abanza kwisetsasetsa
Sabbe ati’’ ko utajya mu mugongo?
Dariya ahita ajya mugongo maze Sabbe aratangira arambuka. Gusa hanyereye cyane bigaragara. Bakomeje kwambuka nubwo bitoroshye gusa bageze imbere gato Sabbe yakandagiye nabi maze aranyerera baba batuye hasi muri kakagenda ka mazi
Twigarukire kwa Izabella arimo kuganira na Rosine twaritwasize aje kumureba
Izabella ati” ubu byambanye ibibazo Juluisi arashaka ko tujya kwa muganga kureba impamvu tutabyara.
Rosine ati” ariko ndumva ibyo njye atarikibazo.
Izabella ati” nkurikije ukuntu juluisi ashakamo umwana, ngize umwaku tugasanga arinjye utabyara yahita yaka gatanya.
Rosine araseka ati” ariko ntakavuge gutyo? Ushobora no gusanga ariwe utabyara.
Izabella ati” sha rwose ntakubeshye mfite ubwoba bw’ibi bintu.
Rosine aratekereza ati” rero reka nkugire inama y’icyo wakora.
Izabella ati” ngaho sis ha!
Rosine ati” wowe uzabanze ujye kwamuganga wisuzumishe wenyine, hanyuma nusanga ari wowe utabyara uzamenya icyo gukora.
Izabella ati” umbwiye ikintu kizima rwose
Twigarukire mu kabande kuri Sabbe na Dariya. nyuma yo kugwa mu mazi bakajabama bakuyemo imyenda barayikamura barayanika. Sabbe yambaye isengeri gusa na mucikopa mugihe Dariya yambaye isutiye gusa nagasujipe. Bicaye hafi yaho umurima wabo winyanya uri.
Dariya yarirebya ati” cyakora turasekeje pe!
Sabbe ati’’ibyatubayeho ni impanuka
Dariya ati’’ kuba urimo kureba ubwambure bwanjye rwose sibyo
Sabbe ati » ariko nanjye urimo kureba ubwanjye.
Dariya araseka ati ‘’ cyakora da njyewe uku tumeze birimo kunshimisha !
Sabbe araseka ati’’ sha urakagoryi !
Dariya ati’’ mugihe imyenda yacu itaruma ngo dutahe ba unganiriza inkuru y’urukundo rwawe na Izabella uko rwatangiye.
Sabbe aratuza ati’’ urumva ushaka kumenya uko ibyanjye na Izabella byatangiye?
Dariya ati” yego
Sabbe abanza gutuza ati” ibyanjye na Izabella byatangiye mu masaha ya nijoro ubwo nahuraga nawe arimo kwirukanwaho na mabandi icyo gihe……………………
Twiyizire kurundi ruhande ahantu murugo rumwe rwabereyemo ubukwe. Kumbe nibwo bukwe cyagihe papa Dariya na mama Dariya bari bajemo. Ndetse ninabwo muzehe pawulo na Rutsiye bajemo.
Ubukwe bwakomeje kurimbanya bugeze kumusozo abantu batangira gutaha ari nako abataribaherukanye basuhuzanyaga. Mama Dariya na Papa Dariya nabo barimo kuva ngo batahe, bahise bahura na Pawulo maze Papa dariya asuhuzanya na Pawulo cyane nk’umuntu basanzwe baziranye. Na mama Dariya aramusuhuza
Mama Dariya arabareba ati” nonese musanzwe muziranye?
Papa Dariya ati” pawulo turaziranye cyane twakoranye igifundi igihe kinini.
Mama Dariya ati” burya mwarakoranaga?
Papa dariya ati’’ ahubwo niwe wanyigishije igifundi. Yamfataga nk’umwana we.
Mama Dariya ahita areba Pawulo ati’’ nishimiye kubamenya muze.
Pawulo ati’’ nanjya ndabyishimiye cyane
Papa Dariya abona Pawulo arikumwe na Bebe ati’’ aka ni akuzukuru kawe se ?
Pawulo ati’’ yego aka ni akazukuru kanjye Imana yanyihereye
Mama Dariya ahita agaterura ati’ disi ni keza cyane.
Papa Dariya ati’’ ariko muze turanakumburanye rero !
Pawulo ati’’ uzashake umwanya uze unsure dore wariwaranyibagiwe kandi so..
Papa Dariya ati’’ muze nkurikije ukuntu wambereye umubyeyi, mpise mfata gahunda yo kuzaza kugusura n’umuryango wanjye wose
Pawulo ati’’ nzaba mbategereje.
Twiyizire murugo kwa izabella ni muri weekend Juluisi ntabwo yagiye mukazi. Ahubwo arimo gufatanya na Izabella umugore we gutunganya amafunguro bari burye. Juluisi niwe urimo guteka maze izabella akamutanganyiriza ibirungo.
Izabella ati’’ ese buriya abagabo bose bameze nkawe ?
Juluisi ati’’ kubera iki ?
Izabella catheline ati’’ ndeba ukuntu twuzuzanya ukagera naho wemera kuza mugikoni kumfasha nkumva birandenze.
Juluisi ati’’ ibyo ni ibintu bisanzwe, nubwo abagabo benshi muri Afrika gufatanya n’umugore babifata nko kuba ahari baba basuzuguwe. Ariko burya nibyiza ko umugabo aba agomba kuzuzanya n’umugore.
Izabella araseka ati’’ niyo mpamvu nkwikundira.
Juluisi yarangariye izabella maze kubera kurangara yumva inyama yaratetse zirashiririye maze izabella aramuseka….
Juluisi ati’’ nseka sha
Izabella ati’’ ahubwo se buriya ushirije urihe ?
Juluisi ati ‘’ siwowe undangaje si umbeshya ngo urankunda ?
Izabella ati’’ ariko urabizi ko ntakubeshya, niwowe mugabo nkunda wenyine muri iyi si.
Juluisi araseka ati’’ urakoze
Juluisi arangije ashyira inyama kusahani maze ahereza Izabella ngo yumve. Izabella ayiriye yumva iraryoshye ati’’ uuuuuh honey watetse neza rwose
Juluisi ati’’ rero ugomba kumpemba.
Izabella ati’’ ushaka ngo nguhembe iki ?
Juluisi ati’’ ari ibishoboka ukumpemba umwana nicyo kintu cyanshimisha gusa.
Izabelle Catheline arikanga ati’’ ariko honey urongeye ugarura icyo kibazo ?
Juluisi ati’’ sinkubeshye nkeneye umwana .
Bakiraho bumvise umuntu ukomanga maze Izabella Cathelina ajya gufungura. Mugufungura asanga ni Jennifer …………………
Ese Jennifer aje gukora iki kwa Izabella ? byose uzabisobanukirwa muri Episode ya 16
Ndabakunda cyaneeeeeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!
Comments